Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bwo kubona ibyishimo nyakuri

Uburyo bwo kubona ibyishimo nyakuri

Uburyo bwo kubona ibyishimo nyakuri

UMUYOBOZI wa kidini w’Umubuda wo mu rwego rw’abitwa Dalai Lama yagize ati “ntekereza ko intego y’ubuzima bwacu ari iyo gushakisha ibyishimo.” Hanyuma, yasobanuye ko yatekerezaga ko ibyishimo bishobora kugerwaho binyuriye mu gutoza, cyangwa gucyaha ubwenge n’umutima. Yagize ati “ubwenge ni bwo bukubiyemo ibya ngombwa byose dukeneye kugira ngo tugere ku byishimo byuzuye.” Atekereza ko kwemera Imana atari ngombwa. *

Ibinyuranye n’ibyo, reka turebe uko byari bimeze kuri Yesu, we wizeraga Imana mu buryo bukomeye kandi inyigisho ze zikaba zaragize ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni amagana mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Yesu yashishikazwaga n’icyatuma abantu bagira ibyishimo. Yatangiye Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane avuga ibintu icyenda bitera ibyishimo​—imvugo icyenda zitangirwa n’amagambo agira ati “abafite ibyishimo ni . . . ” (Matayo 5:1-12, NW ). Muri icyo kibwiriza, yigishije abari bamuteze amatwi gusuzuma ubwenge n’imitima byabo, bakabyeza kandi bakabicyaha​—ibitekerezo by’urugomo n’ubwiyandarike kandi birangwa n’ubwikunde bakabisimbuza ibitekerezo by’amahoro, bitanduye kandi byuje urukundo (Matayo 5:21, 22, 27, 28; 6:19-21). Nk’uko umwe mu bigishwa be yaje kubiduteramo inkunga nyuma y’aho, twagombye gukomeza ‘kwibwira’ ibintu ‘by’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibiboneye, iby’igikundiro n’ibishimwa, iby’ingeso nziza, n’ishimwe.’​—Abafilipi 4:8.

Yesu yari azi ko ibyishimo nyakuri bikubiyemo kugirana imishyikirano n’abandi. Twebwe abantu, muri kamere yacu dukunda kuba hamwe n’abandi, bityo rero, ntidushobora kugira ibyishimo nyakuri niba twitandukanya n’abandi cyangwa niba duhora dufitanye amakimbirane n’abo turi kumwe. Dushobora kugira ibyishimo ari uko gusa twumva dukunzwe kandi tukaba dukunda abandi. Yesu yigishije ko ikintu cy’ingenzi kugira ngo tugire urwo rukundo, ari imishyikirano tugirana n’Imana. Aha ngaha cyane cyane, ni ho inyigisho za Yesu zitandukaniye n’iza Dalai Lama, kubera ko Yesu yigishije ko abantu badashobora kugira ibyishimo nyakuri batisunze Imana. Kuki ibyo ari uko bimeze?​—Matayo 4:4; 22:37-39.

Tekereza ku byo Ukeneye mu Buryo bw’Umwuka

Kimwe mu bintu bitera ibyishimo kivugwa muri aya magambo ngo “abafite ibyishimo ni abazi ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW ). Kuki Yesu yavuze atyo? Ni ukubera ko mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku nyamaswa, twe dufite ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka. Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, mu rugero runaka dushobora kwihingamo kugaragaza imico y’Imana, urugero nk’urukundo, ubutabera, ibambe n’ubwenge (Itangiriro 1:27; Mika 6:8; 1 Yohana 4:8). Mu byo dukeneye mu buryo bw’umwuka hakubiyemo no kuba ari ngombwa kugira intego mu buzima.

Ni gute twahaza ibyo bintu dukenera mu buryo bw’umwuka? Ntitwabihaza binyuriye mu gutekereza ibintu birenze ubwenge cyangwa kwisuzuma gusa. Ahubwo Yesu yagize ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4). Zirikana ko Yesu yavuze ko Imana ari yo soko y’ “amagambo yose” y’ingenzi ku buzima bwacu. Ibibazo bimwe na bimwe, Imana ni yo yonyine ishobora kudufasha kubikemura. Kumenya ibyo bihuje n’igihe, cyane cyane muri iki gihe, iyo urebye ukuntu ibitekerezo byo gupapira ku bihereranye n’intego y’ubuzima n’inzira igana ku byishimo ari byinshi cyane bikabije. Mu mazu y’ibitabo uhasanga imirongo iba yaragenewe ibitabo byizeza abasomyi ko bazagira amagara mazima, ubutunzi n’ibyishimo. Hari n’imiyoboro yo kuri Internet yashyizweho yibanda gusa ku birebana n’uburyo bwo kubona ibyishimo.

Ibyo ari byo byose ariko, imitekerereze ya kimuntu mu birebana n’ibyo bintu akenshi usanga ikocamye. Usanga ishaka gushimisha ibyifuzo bishingiye ku bwikunde cyangwa gukurura wishyira. Ishingiye ku bumenyi buciriritse kandi incuro nyinshi cyane yishingikiriza ku masezerano y’ibinyoma. Urugero, imyifatire igenda igaragara mu banditsi benshi b’ibitabo byo kwiyigishirizamo, ni iyo gushingira ibitekerezo byabo ku nyigisho y’ “imikorere y’ubwenge yagiye yihinduriza,” iyo nyigisho ikaba yemeza ko ibyiyumvo by’abantu bishinze imizi mu nyamaswa zitwa ko ari zo twakomotseho. Icy’ukuri cyo ni uko imihati iyo ari yo yose yashyirwaho yo gushaka ibyishimo, ishingiye ku nyigisho zirengagiza uruhare Umuremyi wacu afite, nta cyo ishobora kugeraho kandi amaherezo ituma abantu bamanjirwa. Umuhanuzi wa kera yagize ati “abanyabwenge baramwaye . . . dore, banze ijambo ry’Uwiteka; ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?”​—Yeremiya 8:9.

Yehova Imana azi imiremerwe yacu, ndetse azi n’icyatuma tugira ibyishimo nyakuri. Azi impamvu yashyize umuntu ku isi n’icyo igihe kizaza gihatse, kandi ibyo bintu abitumenyesha binyuriye kuri Bibiliya. Ibyo ahishura muri icyo gitabo cyahumetswe bituma abantu bari mu mimerere ikwiriye bashishikarira kubyitabira kandi bikabatera kugira ibyishimo (Luka 10:21; Yohana 8:32). Ibyo ni ko byagendekeye babiri mu bigishwa ba Yesu. Nyuma y’urupfu rwe, barihebye cyane. Ariko kandi, mu gihe Yesu wazutse yari amaze kubamenyesha uruhare afite mu mugambi w’Imana wo guha abantu agakiza, baravuze bati “yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira, adusobanurira ibyanditswe?”​—Luka 24:32.

Ibyo byishimo biriyongera mu gihe twemereye ukuri kwa Bibiliya kukayobora ubuzima bwacu. Mu birebana n’ibyo, ibyishimo bishobora kugereranywa n’umukororombya. Uboneka iyo ikirere kimeze neza, ariko urushaho kuboneka neza kurushaho​—ndetse ukabona ari imikororombya ibiri​—iyo ikirere gitamurutse rwose. Nimucyo noneho turebe ingero nke zigaragaza ukuntu gushyira mu bikorwa inyigisho za Bibiliya bishobora gutuma turushaho kugira ibyishimo byinshi.

Komeza Kugira Imibereho Yoroheje

Mbere na mbere, reba inama Yesu yatanze ku bihereranye n’ubutunzi. Mu gihe yari amaze gutanga inama yo kwirinda kugira ngo ibyo kwiruka inyuma y’ubutunzi bitaba ari byo biba ibintu by’ingenzi mu buzima, yavuze amagambo adasanzwe. Yagize ati “ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo” (Matayo 6:19-22). Mu buryo bw’ibanze, yavuze ko turamutse twirutse inyuma y’ubutunzi, ubutegetsi cyangwa izindi ntego izo ari zo zose abantu bishyiriraho tubigiranye umururumba, twazatakaza ibintu by’ingenzi kurushaho. N’ubundi kandi, nk’uko Yesu yari yarabivuze ikindi gihe, ‘ubugingo bw’umuntu ntibuva mu bwinshi bw’ibintu bye’ (Luka 12:15). Niba dushyira mu mwanya wa mbere ibintu by’ingenzi koko, urugero nk’imishyikirano dufitanye n’Imana, guhangayikira umuryango wacu n’ibindi bintu bifitanye isano n’ibyo, icyo gihe “ijisho” ryacu ‘rizareba neza,’ ritarimo ibihu.

Zirikana ko Yesu atari arimo adutera inkunga yo kugira imibereho y’ubwigunge cyangwa kwiyanga bikabije. N’ubundi kandi, Yesu ubwe ntiyabagaho mu bwigunge (Matayo 11:19; Yohana 2:1-11). Ahubwo, yigishije ko abantu babona ko ubuzima ari uburyo bwo kwirundanyiriza ubutunzi gusa, bacikanwa n’ikintu cy’ingenzi mu buzima.

Mu gihe umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe w’i San Francisco ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagiraga icyo avuga ku bihereranye n’abantu bamwe na bamwe baba abakire cyane bakiri bato, yavuze ko amafaranga ababera “intandaro yo guhungabana mu byiyumvo n’urujijo.” Yongeyeho ko abo bantu “bagura amazu abiri cyangwa atatu, imodoka, bagakoresha amafaranga bagura ibintu n’ibindi. Kandi iyo babonye ko ibyo bintu nta cyo byabamariye [ni ukuvuga iyo bitatumye bagira ibyishimo], bahungabana mu byiyumvo, bakumva nta cyo bamaze kandi batazi icyo bakoresha ubuzima bwabo.” Mu buryo bunyuranye n’ubwo, abantu bumvira inama ya Yesu yo kugira imibereho yoroheje mu by’ubutunzi kandi bakagena igihe cyo gukurikirana ibintu by’umwuka, birashoboka cyane ko babona ibyishimo nyakuri kurusha abandi.

Uwitwa Tom, akaba ari umwubatsi utuye muri Hawayi, yitangiye gufasha mu byo kubaka ahantu ho gusengera mu birwa bya Pasifika, abantu baho bakaba batunze ibintu bike by’umubiri. Hari ikintu Tom yabonye kuri abo bantu boroheje. Yagize ati “abavandimwe na bashiki banjye b’Abakristo bo muri ibyo birwa barishimye by’ukuri. Bamfashije kurushaho kubona neza ko amafaranga no gutunga ibintu by’umubiri atari ryo banga ryo kubona ibyishimo.” Nanone kandi, yitegereje abantu bitangiye gukora umurimo bakoranye na we muri ibyo birwa, maze yibonera ukuntu bari banyuzwe. Tom yagize ati “bashoboraga kuba barakoreye amafaranga menshi. Ariko bahisemo gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere no gukomeza koroshya ubuzima.” Tom yasunitswe n’urugero abo bantu batanze, na we ubwe atangira koroshya ubuzima kugira ngo ashobore kubona igihe kinini kurushaho cyo kumarana n’umuryango we no gukurikirana intego z’iby’umwuka​—iyo akaba ari intambwe atigeze yicuza.

Ibyishimo no Kwiyubaha

Ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu agire ibyishimo, ni ukumva yubashywe, cyangwa afite agaciro. Bitewe no kudatungana kwa kimuntu hamwe n’intege nke zibiturukaho, hari bamwe bitekerezaho mu buryo bubi, kandi abantu benshi baba baratangiye kugira bene ibyo byiyumvo bakiri abana. Kunesha ibyiyumvo biba byarashinze imizi bishobora kugorana, ariko kandi bishobora kugerwaho. Umuti ubonerwa mu gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana.

Bibiliya isobanura ibyiyumvo Umuremyi atugirira. Mbese, ibitekerezo bye si byo by’ingenzi kurusha ibitekerezo by’umuntu uwo ari we wese​—ndetse n’ibyacu bwite? Kubera ko kamere y’Imana ubwayo ari urukundo, ntiturebana urwikekwe cyangwa ubugome. Iyo itureba, ireba abo turi bo kimwe n’icyo dushobora kuba cyo (1 Samweli 16:7; 1 Yohana 4:8). Mu by’ukuri, abantu bifuza kuyishimisha ibona ko bafite agaciro, ni koko, ibona ko bifuzwa, n’ubwo badatunganye.​—Daniyeli 9:23; Hagayi 2:7.

Birumvikana ariko ko Imana itirengagiza intege nke zacu hamwe n’ibyaha ibyo ari byo byose dukora. Yiteze ko twahatana cyane tugerageza gukora ibiboneye, kandi iradushyigikira mu gihe tubigenza dutyo (Luka 13:24). Byongeye kandi, Bibiliya igira iti “nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.” Nanone kandi igira iti “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri, kugira ngo wubahwe.”​—Zaburi 103:13; 130:3, 4.

Bityo, itoze kwitekerezaho nk’uko Imana ikubona. Kumenya ko ibona ko abantu bayikunda ari abifuzwa kandi ko ibiringira​—n’ubwo bo baba bitekerezaho ko nta cyo bamaze​—bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu arushaho kugira ibyishimo.​—1 Yohana 3:19, 20.

Ibyiringiro​—Ni Ingenzi Kugira ngo Umuntu Abone Ibyishimo

Igitekerezo cyogeye muri iyi minsi bise imikorere myiza yo mu bwenge, kivuga ko kurangwa n’icyizere bigerwaho binyuriye ku mitekerereze myiza no ku kwibanda aho umuntu afite imbaraga, bishobora gutuma umuntu agira ibyishimo. Abantu bake ni bo bahakana ko kubona ubuzima hamwe n’imibereho yo mu gihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere bituma turushaho kugira ibyishimo. Ariko kandi, icyo cyizere kigomba kuba gishingiye ku bintu bifatika, atari ku byo umuntu yifuza mu bitekerezo bye gusa. Byongeye kandi, n’ubwo abantu bagira icyizere cyangwa imitekerereze myiza mu rugero rungana rute, ntibyavanaho intambara, inzara, indwara, guhumanywa kw’ibidukikije, iza bukuru, umuze cyangwa urupfu​—ibyo bintu bikaba bituma benshi cyane babura ibyishimo. Icyakora, kurangwa n’icyizere bifite uruhare rwabyo.

Mu buryo bushishikaje, Bibiliya ntikoresha ijambo icyizere; ikoresha ijambo rikomeye kurushaho​—ni ukuvuga ibyiringiro. Inkoranyamagambo yitwa Vine’s Complete Expository Dictionary isobanura ijambo “ibyiringiro” nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya, ko ari “ugutegereza ibintu byiza kandi ufite icyizere, . . . kwitega ibintu byiza ubigiranye ibyishimo.” Mu mikoreshereze ya Bibiliya, ibyiringiro birenze ibyo kubona imimerere runaka mu buryo burangwa n’icyizere. Byerekeza nanone ku kintu ibyiringiro by’umuntu bishingiyeho (Abefeso 4:4; 1 Petero 1:3). Urugero, aho ibyiringiro bya Gikristo bishingiye, ni uko ibintu byose bibi byavuzwe muri paragarafu ibanziriza iyi bizakurwaho vuba aha (Zaburi 37:9-11, 29). Ariko kandi ibyo bikubiyemo byinshi kurushaho.

Abakristo bategerezanyije amatsiko igihe abantu bizerwa bazagera ku buzima butunganye mu isi izahinduka paradizo (Luka 23:42, 43). Mu kuvuga ibindi bikubiye muri ibyo byiringiro, mu Byahishuwe 21:3, 4 hagira hati “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”

Umuntu wese witeze kuzagira imibereho nk’iyo mu gihe kizaza afite impamvu zose zituma agira ibyishimo, n’ubwo imimerere ye muri iki gihe yaba itari shyashya (Yakobo 1:12). Ku bw’ibyo se, kuki utasuzuma Bibiliya kugira ngo umenye impamvu ushobora kubyemera? Shimangira ibyiringiro ufite binyuriye mu kumara igihe runaka buri munsi usoma Bibiliya. Kubigenza utyo bizagukungahaza mu buryo bw’umwuka, bikurinde ibintu bivutsa abantu ibyishimo, kandi bitume wihingamo kunyurwa. Ni koko, ibanga rikomeye ryo kubona ibyishimo nyakuri, ni ugukora ibyo Imana ishaka (Umubwiriza 12:13). Imibereho ishingiye ku kumvira amahame ya Bibiliya irangwa n’ibyishimo, kubera ko Yesu yagize ati “hahirwa [“abagira ibyishimo ni,” NW ] abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera.”​—Luka 11:28.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Ku muyoboke w’idini rya Bouddha, kwemera Imana si ngombwa.

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Ibyishimo ntibishobora kuboneka binyuriye mu kwirundanyiriza ubutunzi, kwitarura abandi cyangwa kwiringira ubumenyi buciriritse bw’abantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Imibereho ishingiye ku kumvira Ijambo ry’Imana irangwa n’ibyishimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ibyiringiro bya Gikristo bituma umuntu agira ibyishimo