Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yarankomeje mu minsi yose yo kubaho kwanjye

Yehova yarankomeje mu minsi yose yo kubaho kwanjye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova yarankomeje mu minsi yose yo kubaho kwanjye

BYAVUZWE NA FORREST LEE

Abapolisi bari bamaze gufatira ibyuma byacu bifata amajwi bikanayasohora byitwa phonographes hamwe n’ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatumye abanzi bacu babona urwitwazo rwo koshya umutegetsi mukuru mushya wa Kanada kugira ngo atangaze ko ibikorwa by’Abahamya ba Yehova bitemewe n’amategeko. Ibyo byabaye ku itariki ya 4 Nyakanga 1940.

NTITWACIWE intege n’ibyari byabaye, ahubwo twashatse ibindi bitabo byinshi aho twari twarabibitse maze dukomeza umurimo wacu wo kubwiriza. Nzahora nibuka amagambo Data yavuze kuri uwo munsi, amagambo agira ati “ibi si ibintu dupfa guhagarika. Yehova yadutegetse kubwiriza.” Icyo gihe nari umwana ushabutse w’imyaka icumi. Ariko kugeza uyu munsi, ukuntu Data yari yariyemeje amaramaje hamwe n’ishyaka yagiraga mu murimo, bihora binyibutsa ukuntu Imana yacu Yehova ikomeza indahemuka zayo.

Ku ncuro ya kabiri abapolisi badufata, ntibatwaye ibitabo byacu gusa, ahubwo bajyanye Data muri gereza, maze Mama asigara wenyine ari kumwe n’abana bane. Ibyo byabereye I Saskatchewan muri Nzeri 1940. Nyuma y’aho gato nirukanywe mu ishuri kubera ko nakurikizaga umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya nkaba ntarasuhuzaga ibendera cyangwa ngo ndirimbe indirimbo yubahiriza igihugu. Gukomeza amashuri nigira imuhira byatumye ngira gahunda nigengaho, kandi nifatanya mu buryo bwuzuye kurushaho mu murimo wo kubwiriza.

Mu mwaka wa 1948, abapayiniya, ni ukuvuga abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova, basabwe kwimukira mu karere ko ku nkombe y’iburasirazuba bwa Kanada. Nagiye gukorera umurimo w’ubupayiniya i Halifax, i Nova Scotia, n’i Cape Wolfe, ku kirwa cyitwa Prince Edward. Mu mwaka wakurikiyeho, natumiriwe gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Toronto mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ibyo byumweru bibiri byaje kuvamo imyaka isaga itandatu y’umurimo uhesha ingororano. Amaherezo naje guhura na Myrna na we wakundaga Yehova nkanjye, maze dushyingiranwa mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 1955. Twagiye gutura i Milton, ho mu ntara ya Ontario, kandi bidatinze, aho ngaho hashingwa itorero rishya. Inzu yo munsi y’ubutaka yari iri munsi y’iyo twari dutuyemo ni yo yabaye Inzu y’Ubwami.

Icyifuzo cyo Kwagura Umurimo Wacu

Mu myaka yakurikiyeho, twabyaye abana batandatu, tubakurikiranya vuba vuba. Umukobwa wacu w’imfura ni Miriam. Hanyuma yakurikiwe na Charmaine, Mark, Annette, Grant, haza gukurikiraho Glen. Akenshi iyo nabaga mvuye ku kazi nsubiye imuhira nasangaga abana bato bicaye hasi bakikije amashyiga bota, Myrna abasomera Bibiliya, akabasobanurira inkuru zanditswe muri Bibiliya, kandi agacengeza mu mitima yabo gukunda Yehova urukundo nyakuri. Biturutse ku nkunga ye yuje urukundo, abana bacu bose bagize ubumenyi buhagije ku bihereranye na Bibiliya bakiri bato.

Umwete papa yagiraga mu murimo wari waragize ingaruka zikomeye mu mutima wanjye no mu bwenge bwanjye (Imigani 22:6). Bityo, mu mwaka wa 1968, igihe imiryango y’Abahamya ba Yehova yatumirirwaga kwimukira muri Amerika yo Hagati na Amerika y’Epfo gufasha mu birebana n’umurimo wo kubwiriza, umuryango wacu wifuzaga kwitabira iryo tumira. Icyo gihe abana bacu bari bafite imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 13, kandi nta n’umwe muri twe wari uzi ijambo na rimwe ry’Igihisipaniya. Hanyuma, nkurikije amabwiriza yari yatanzwe, nakoze urugendo njya mu bihugu bitandukanye kureba uko imibereho yaho yifashe. Nyuma y’aho ngarukiye, twasuzumiye hamwe mu rwego rw’umuryango ahantu twashoboraga kujya, tubishyira no mu isengesho, maze duhitamo kwimukira muri Nikaragwa.

Dukorera Umurimo Muri Nikaragwa

Mu kwezi k’Ukwakira 1970, twari twageze mu nzu yacu nshya, kandi mu gihe cy’ibyumweru bitatu, nahawe ka disikuru gato ko gutanga muri porogaramu y’amateraniro y’itorero. Narwanye na ko nkoresheje Igihisipaniya gike cyane nari maze kumenya, maze nsoza ntumira abagize itorero bose kuza mu rugo rwacu ku wa Gatandatu saa tatu n’igice za mu gitondo kugira ngo tugire cerveza. Nashakaga kuvuga servicio, akaba ari ijambo ry’Igihisipaniya risobanura umurimo wo kubwiriza, ariko mu by’ukuri ubwo nari natumiye buri wese ngo azaze tunywe inzoga. Kwiga ururimi byari ikibazo cy’ingorabahizi rwose!

Mu mizo ya mbere, najyaga nandika mu kiganza amagambo ndi buvuge, maze nkagenda nyasubiramo ngiye gukomanga ku rugi. Naravugaga nti “kuri iki gitabo ni ho hava icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ku buntu.” Umuntu umwe wemeye kuyoborerwa icyigisho, nyuma y’aho yavuze ko byabaye ngombwa ko aza mu materaniro yacu kugira ngo asobanukirwe ibyo nari ndimo ngerageza kumubwira. Uwo mugabo yaje guhinduka umwe mu Bahamya ba Yehova. Mbega ukuntu bigaragara neza ko Imana ari yo ituma imbuto z’ukuri zikurira mu mitima y’abantu bicisha bugufi nk’uko intumwa Pawulo yabigaragaje!​—1 Abakorinto 3:7.

Mu gihe twari tumaze hafi imyaka ibiri tuba mu murwa mukuru Managua, twasabwe kwimukira mu gace k’amajyepfo ya Nikaragwa. Aho ngaho twakoranye n’itorero ry’i Rivas hamwe n’amatsinda y’abantu bashimishijwe ahegereye ariko akaba yari mu bwigunge. Umuhamya wizerwa wari ukuze witwaga Pedro Peña yaramperekezaga igihe twasuraga ayo matsinda. Itsinda rimwe ryari riri ku kirwa kiriho ibirunga mu Kiyaga cya Nikaragwa, hakaba hari hari umuryango umwe gusa w’Abahamya ba Yehova.

N’ubwo uwo muryango wari ufite ibintu bike cyane mu buryo bw’umubiri, wagize imihati ikomeye kugira ngo ugaragaze ko wishimiye ko twabasuye. Ku mugoroba igihe twageragayo, twasanze baduteguriye ibyokurya. Twamazeyo icyumweru, kandi abenshi mu bantu baho b’igikundiro bakundaga Bibiliya twasangiraga ibyokurya byabo. Twashimishijwe no kubona abantu 101 baza kumva disikuru y’abantu bose ishingiye kuri Bibiliya yabaye ku Cyumweru.

Numva ko imbaraga za Yehova zidukomeza zigaragaje, ubwo ikindi gihe twagombaga gusura itsinda ry’abantu bashimishijwe bari batuye mu karere k’imisozi kari hafi y’umupaka wa Kosita Rika. Ku munsi twagombaga kuviraho imuhira, Pedro yaje kundeba ngo tugende, ariko nari mu buriri ndwaye malariya. Naramubwiye nti “Pedro, sinshobora kugerayo.” Yankoze ku mpanga, maze aransubiza ati “yoo, ufite umuriro mwinshi, ariko kandi ugomba kuza tukagenda! Abavandimwe baradutegereje.” Hanyuma yavuze rimwe mu masengesho avuye ku mutima kuruta andi yose numvise.

Hanyuma naravuze nti “genda urebe fresco (ni ukuvuga umutobe w’imbuto) ube unywa. Mu minota icumi ndaba ndangije kwitegura.” Imiryango ibiri y’Abahamya yari ituye muri ako karere twasuye, kandi batwitayeho mu buryo buhebuje. Ku munsi wakurikiyeho, twajyanye na bo kubwiriza, n’ubwo nari ngifite intege nke bitewe no guhinda umuriro. Mbega ukuntu kubona abantu basaga ijana baje mu materaniro yo ku Cyumweru byaduteye inkunga!

Twongera Kwimuka

Mu mwaka wa 1975, twabyaye umwana wacu wa karindwi witwa Vaughn. Mu mwaka wakurikiyeho, byabaye ngombwa ko dusubira muri Kanada bitewe n’ibibazo by’amafaranga. Kuva muri Nikaragwa ntibyari byoroshye, kubera ko mu by’ukuri mu gihe twahamaze twari twariboneye imbaraga za Yehova zidukomeza. Igihe twahavaga, abantu basaga 500 mu ifasi y’itorero ryacu bazaga mu materaniro.

Mbere y’aho, igihe jye n’umukobwa wacu Miriam twabaga abapayiniya ba bwite muri Nikaragwa, Miriam yarambajije ati “Papa, biramutse bibaye ngombwa ko usubira muri Kanada, uzandeka nisigarire hano?” Sinari narigeze nteganya kuzava muri Nikaragwa, ni ko kumubwira nti “aho birumvikana!” Bityo, igihe twagendaga, Miriam yarasigaye kugira ngo akomeze umurimo we w’igihe cyose. Nyuma y’aho yashyingiranywe n’uwitwa Andrew Reed. Mu mwaka wa 1984 bagiye mu ishuri rya 77 rya Galeedi, rikaba ari ishuri ritoza abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova, icyo gihe ryari i Brooklyn, muri New York. Ubu Miriam akorana n’umugabo we muri République Dominicaine, akaba arimo ahaza icyifuzo yatewemo n’abamisiyonari bashoboye bo muri Nikaragwa.

Hagati aho, amagambo ya Data agira ati “ibi si ibintu dupfa guhagarika,” yari akigurumana mu mutima wanjye. Bityo, mu mwaka wa 1981 ubwo twari twarazigamye amafaranga ahagije kugira ngo dusubire muri Amerika yo Hagati, twarongeye turimuka, noneho tujya muri Kosita Rika. Mu gihe twakoreragayo umurimo, twatumiriwe gufasha mu birebana no kubaka amazu yabo mashya y’ishami. Ariko kandi, mu mwaka wa 1985, umuhungu wacu Grant yari akeneye kuvurwa, biba ngombwa ko dusubira muri Kanada. Glen yasigaye muri Kosita Rika akora mu mushinga wo kubaka ibiro by’ishami, mu gihe Annette na Charmaine bo basigaye ari abapayiniya ba bwite. Muri twe abavuye muri Kosita Rika nta n’umwe wigeze atekereza ko tutari kuzasubirayo.

Mpangana n’Amakuba

Ku itariki ya 17 Nzeri 1993, haramutse umucyo n’izuba rikaze. Jye n’umuhungu wanjye mukuru, Mark, twari turimo dusakara inzu. Twakoraga twegeranye kandi tuganira ku bintu by’umwuka nk’uko twari dusanzwe tubigenza. Nahise isereri maze mpanuka ku gisenge. Igihe nongeraga kugarura ubwenge, icyo nashoboraga kubona gusa, ni amatara yaka cyane n’abantu bambaye imyenda yera. Nari ndi mu cyumba cy’indembe kwa muganga.

Kubera ibyo Bibiliya ivuga, mbere na mbere nahise mvuga nti “ntimuntere amaraso, ntimuntere amaraso” (Ibyakozwe 15:28, 29)! Mbega ukuntu numvise ngaruriwe icyizere ubwo numvaga Charmaine avuga ati “nta kibazo Papa. Twese turi hano.” Nyuma y’aho namenye ko abaganga bari babonye impapuro zanjye zihereranye n’iby’ubuvuzi, kandi ibyo gukoresha amaraso ntibyigeze biba ikibazo. Nari nakubye ijosi umubiri wose wagagaye, ntashobora no guhumeka.

Kubera ko nari nabaye ikinya, ni bwo nari nkeneye ko Yehova yankomeza kuruta mbere hose. Igihe bambagaga kugira ngo binjize umuheha wo guhumekeramo mu muhogo, bafunze imiyoboro y’ijwi. Sinari ngishobora kuvuga. Abantu bagombaga kwitegereza iminwa yanjye kugira ngo basobanukirwe ibyo nageragezaga kuvuga.

Amafaranga baducaga yiyongeraga buri kanya. Kandi kubera ko umugore wanjye n’abana banjye hafi ya bose bari bari mu murimo w’igihe cyose, nibazaga niba baragombaga kuwuhagarika kugira ngo bashake ayo mafaranga. Ariko kandi, Mark yashoboye kubona akazi kadufashije kwishyura igice kinini cy’ayo mafaranga mu mezi atatu gusa. Ibyo byatumye bose bashobora kuguma mu murimo w’igihe cyose uretse jye n’umugore wanjye.

Amakarita n’amabaruwa abarirwa mu magana yaturutse mu bihugu bitandatu yari yuzuye ku nkuta zo mu cyumba nari ndyamyemo kwa muganga. Mu by’ukuri, Yehova yari arimo ankomeza. Itorero na ryo ryafashije umuryango wanjye riwuha ibyokurya mu gihe cy’amezi runaka mu mezi atanu n’igice namaze mu cyumba cy’indembe. Buri munsi, nasurwaga n’umusaza w’Umukristo tukagumana nyuma ya saa sita yose, akansomera muri Bibiliya no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi akambwira inkuru zitera inkunga. Abagize umuryango wanjye babiri barazaga tugategurira hamwe amateraniro yose y’itorero, ku buryo ntigeze ncikanwa ku byokurya by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka.

Mu gihe nari nkiri mu bitaro, hakozwe gahunda kugira ngo nzaterane kuri porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye. Abakozi b’ibitaro bampaye umuforomokazi wabizobereyemo hamwe n’umuhanga mu byo gufasha abantu guhumeka, baramperekeza umunsi wose. Mbega ukuntu kongera kuba hamwe n’abavandimwe na bashiki banjye b’Abakristo byanshimishije! Sinzigera nibagirwa ­abantu babarirwa mu magana bari batonze umurongo bategereje kunsuhuza.

Nkomeza Kugira Imimerere Myiza yo mu Buryo bw’Umwuka

Hashize hafi umwaka nyuma y’iyo mpanuka, nashoboye gusubira imuhira hamwe n’umuryango wanjye, n’ubwo bikiri ngombwa ko abaforomo banyitaho amanywa n’ijoro. Imodoka irimo ibyo nkenera byose ituma nshobora kujya mu materaniro, nkaba nyasiba incuro nke cyane. Ariko kandi, mvugishije ukuri, binsaba kwiyemeza maramaje kugira ngo nshobore kujyayo. Kuva nsubiye imuhira, nashoboye kujya mu makoraniro yose y’intara.

Amaherezo, muri Gashyantare 1997 nongeye gusubirana ubushobozi bwo kuvuga mu rugero ruto cyane. Bamwe mu baforomokazi banyitaho batega amatwi babyishimiye mu gihe mba mbagezaho ibyiringiro byanjye bishingiye kuri Bibiliya. Hari umuforomokazi umwe wasomye igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu cyose arakirangiza, hamwe n’ibindi bitabo byanditswe na Watch Tower. Nandikirana n’abantu nifashishije agakoni kugira ngo nkoreshe orudinateri. N’ubwo kwandika muri ubwo buryo binaniza cyane, kuba nshobora gukomeza kugira uruhare mu murimo bimpesha ingororano.

Ngira ububabare bwinshi cyane mu myakura. Ariko kandi, bisa n’aho iyo ndimo mbwira abandi ukuri kwa Bibiliya cyangwa se iyo na bo bansomera, numva nduhutse mu rugero runaka. Rimwe na rimwe, nkora umurimo wo kubwiriza ku mihanda ndi kumwe n’umugore wanjye unshyigikira cyane, akamfasha kuvuga iyo nkeneye ubufasha. Incuro nyinshi nagiye nshobora kuba umupayiniya w’umufasha. Kuba ndi umusaza mu itorero rya Gikristo bituma ngira ibyishimo, cyane cyane nk’igihe abavandimwe bansanze ku materaniro cyangwa bakansura iwanjye maze ngashobora kubafasha no kubatera inkunga.

Nzi ko guhungabana mu byiyumvo byoroshye cyane. Bityo, buri gihe iyo numvise ncitse intege, ako kanya mpita nsenga Yehova kugira ngo nshobore kuba nagira ibyishimo. Ijoro n’amanywa nsenga nsaba ko Yehova yazakomeza kunshyigikira. Iyo hagize umuntu unyandikira cyangwa akansura, buri gihe biranshimisha. Gusoma igazeti y’Umunara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous! na byo byuzuza mu bwenge bwanjye ibitekerezo byubaka. Rimwe na rimwe abaforomokazi banyuranye bansomera ayo magazeti. Uhereye igihe nagiriye iyo mpanuka, numvise Bibiliya yose uko yakabaye isomwa kuri kaseti incuro zirindwi. Ubwo ni bumwe mu buryo bunyuranye Yehova yagiye akoresha mu kunkomeza.​—Zaburi 41:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.

Ihinduka ryagiye riba mu mimerere yanjye, ryatumye mbona igihe gihagije cyo gutekereza ku kuntu Umwigisha wacu Mukuru, Yehova, aduha uburere mu buzima. Aduha ubumenyi nyakuri ku byerekeye ibyo ashaka n’umugambi we, yaduhaye umurimo ufite ireme, aduha inama ku birebana n’ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, n’ubushishozi bwo kumenya icyo umuntu yakora mu gihe cy’amakuba. Yehova yampaye umugisha ampa umugore wizerwa kandi uhebuje. Abana banjye na bo banshyigikiye mu budahemuka, kandi kuba bose barifatanyije mu murimo w’igihe cyose biranshimisha. Mu by’ukuri, ku itariki ya 11 Werurwe 2000, umuhungu wacu Mark n’umugore we Allyson babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 108 rya Galeedi maze boherezwa muri Nikaragwa. Jye n’umugore wanjye twashoboye kujya mu birori byabo byo guhabwa impamyabumenyi. Nshobora kuvugisha ukuri ko amakuba nagize yahinduye imibereho yanjye, ariko ko atahinduye umutima wanjye.​—Zaburi 127:3, 4.

Nshimira Yehova ku bwo kuba yarampaye ubwenge kugira ngo nshobore guha umuryango wanjye umurage wo mu buryo bw’umwuka nari narahawe. Nkomezwa kandi ngaterwa inkunga no kubona abana banjye bakorera Umuremyi wabo bafite imyifatire nk’iya data, we wagize ati “ibi si ibintu dupfa guhagarika. Yehova yadutegetse kubwiriza.” Koko rero, Yehova yarankomeje kandi ashyigikira umuryango wacu mu minsi yose yo kubaho kwacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ndi kumwe na Papa, mukuru wanjye na mushiki wanjye, turi iruhande rw’imodoka yacu, ari na yo twabagamo igihe twabaga dukora umurimo w’ubupayiniya. Ndi iburyo

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Myrna

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ifoto ya vuba aha y’umuryango wacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ndacyabwiriza nkoresheje amabaruwa