Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gira umutima w’umwuka maze ubeho!

Gira umutima w’umwuka maze ubeho!

Gira umutima w’umwuka maze ubeho!

“Umutima w’[u]mwuka uzana ubugingo.”​—ABAROMA 8:6.

1, 2. Ni irihe tandukaniro Bibiliya ishyira hagati ya “kamere” n’ “umwuka”?

GUKOMEZA kugira igihagararo kitanduye mu bihereranye n’umuco imbere y’Imana mu muryango w’abantu bononekaye, bashimagiza ibyo kwinezeza bishingiye ku irari ry’umubiri, ntibyoroshye. Ariko kandi, Ibyanditswe bigaragaza itandukaniro riri hagati ya “kamere” n’ ‘umwuka,’ bikagaragaza neza aho ingaruka mbi cyane zituruka ku kwirekura umuntu agategekwa n’umubiri wokamwe n’icyaha zitandukaniye n’ingaruka nziza cyane zo kwemera kuyoborwa n’umwuka wera w’Imana.

2 Urugero, Yesu Kristo yaravuze ati ‘umwuka ni wo utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze: amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo’ (Yohana 6:63). Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Galatiya iti ‘kamere irarikira ibyo umwuka wanga, kandi umwuka wifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye’ (Abagalatiya 5:17). Nanone kandi, Pawulo yaravuze ati ‘ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.’​—Abagalatiya 6:8.

3. Ni iki gikenewe kugira ngo twigobotore ibyifuzo bibi n’imyifatire yo kubogamira ku bibi?

3 Umwuka wera wa Yehova​—ni ukuvuga imbaraga ye rukozi​—ushobora kurandura mu buryo bugira ingaruka nziza “irari ry’umubiri” ryanduye n’imimerere irimbura yo gutegekwa na kamere yacu ibogamira ku cyaha (1 Petero 2:11). Kugira ngo twigobotore mu bubata bwo kugira imyifatire yo kubogamira ku bibi, ni iby’ingenzi ko tubona ubufasha bw’umwuka w’Imana, kubera ko Pawulo yanditse ati “umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’[u]mwuka uzana ubugingo n’amahoro” (Abaroma 8:6). Kugira umutima w’umwuka bisobanura iki?

“Umutima w’Umwuka”

4. Kugira “umutima w’umwuka” bisobanura iki?

4 Igihe Pawulo yandikaga ibyerekeye ‘umutima w’umwuka,’ yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki ryumvikanisha “uburyo bwo gutekereza, kwerekeza ibitekerezo [ku kintu], . . . intego, ibyifuzo, iby’umuntu ahatanira.” Inshinga ifitanye isano n’iryo jambo isobanurwa ngo “gutekereza, kwerekeza ibitekerezo ku kintu mu buryo runaka.” Bityo, kugira umutima w’umwuka bisobanura kugengwa, gutegekwa no gusunikwa n’imbaraga rukozi za Yehova. Byumvikanisha ko tuba twiteguye kureka imitekerereze yacu, imyifatire tubogamiraho n’ibyifuzo byacu bikayoborwa n’umwuka w’Imana mu buryo bwuzuye.

5. Ni mu rugero rungana iki twagombye kwemera kuyoborwa n’umwuka wera?

5 Urugero twagombye kwemeramo kuyoborwa n’umwuka wera rwatsindagirijwe na Pawulo ubwo yavugaga ibyerekeranye no kuba ‘imbata mu bubata bw’umwuka’ (Abaroma 7:6). Bishingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu, Abakristo bavanywe mu bubata bwo gutegekwa n’icyaha, bityo ‘bapfa’ ku mimerere bahozemo yo kuba imbata zacyo (Abaroma 6:2, 11). Abapfuye batyo muri ubwo buryo bw’ikigereranyo baracyariho mu buryo bw’umubiri kandi ubu noneho bafite umudendezo wo gukurikira Kristo ari “imbata zo gukiranuka.”​—Abaroma 6:18-20.

Ihinduka Ritangaje

6. Ni irihe hinduka abantu bahinduka “imbata zo gukiranuka” bagira?

6 Guhinduka tukava mu mimerere yo kuba “imbata z’ibyaha” tukaba abantu bakorera Imana turi “imbata zo gukiranuka,” rwose ni ibintu bitangaje. Pawulo yerekeje kuri bamwe bagize ihinduka nk’iryo agira ati “mwaruhagiwe, mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’[u]mwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.”​—Abaroma 6:17, 18; 1 Abakorinto 6:11.

7. Kuki ari iby’ingenzi kubona ibintu nk’uko Yehova abibona?

7 Kugira ngo tugire ihinduka nk’iryo ritangaje, tugomba mbere na mbere kwiga ibirebana n’ukuntu Yehova abona ibintu. Hashize ibinyejana byinshi Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, asabye Imana ayinginga cyane ati “Uwiteka, nyereka inzira zawe. . . . Unyobore ku bw’umurava wawe [“ukuri kwawe,” NW ] , unyigishe” (Zaburi 25:4, 5). Yehova yumvise gusenga kwa Dawidi, kandi ashobora no gusubiza isengesho nk’iryo agezwaho n’abagaragu be bo muri iki gihe. Kubera ko inzira z’Imana n’ukuri kwayo bitanduye kandi bikaba ari ibyera, kubitekerezaho bizatubera ingirakamaro mu gihe tuzaba dushutswe kugira ngo duhaze irari ry’umubiri ryanduye.

Uruhare rw’Ingenzi rw’Ijambo ry’Imana

8. Kuki ari ngombwa ko twiga Bibiliya?

8 Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ryanditswe binyuriye ku mwuka wayo. Ku bw’ibyo, uburyo bumwe bw’ingenzi bwo kureka uwo mwuka ugakorera muri twe, ni ugusoma Bibiliya no kuyiga​—tukabikora buri munsi niba bishoboka (1 Abakorinto 2:10, 11; Abefeso 5:18). Kuzuza mu bwenge bwacu no mu mutima wacu ukuri kwa Bibiliya n’amahame ayikubiyemo bizadufasha guhangana n’ibitero byibasira imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Ni koko, mu gihe twaba dushutswe kugira ngo dukore ibikorwa by’ubwiyandarike, umwuka w’Imana ushobora kugarura mu bwenge bwacu ibyibutswa bishingiye ku Byanditswe n’amahame atuyobora, bikaba bishobora gushimangira icyemezo twafashe cyo gukora ibihuje n’ibyo Imana ishaka (Zaburi 119:1, 2, 99; Yohana 14:26). Ku bw’ibyo, ntitwayobywa ngo dukurikize inzira mbi.​—2 Abakorinto 11:3.

9. Ni gute icyigisho cya Bibiliya gituma turushaho gushimangira icyemezo twafashe cyo kubumbatira imishyikirano dufitanye na Yehova?

9 Uko dukomeza kujya twiyigisha Ibyanditswe binyuriye ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya tubivanye ku mutima kandi tubishishikariye, ni na ko umwuka w’Imana ugenda ugira ingaruka ku bwenge bwacu no ku mutima wacu, bigatuma turushaho kubaha amahame ya Yehova mu buryo bwimbitse. Imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho kuba ikintu cy’ingenzi cyane mu mibereho yacu. Igihe duhuye n’ibishuko, nta bitekerezo bituza mu bwenge bihereranye n’ukuntu dushobora gushimishwa no gukora ibibi. Ahubwo, ikiduhangayikisha tugomba guhita twitaho ni ugukomeza gushikama kuri Yehova. Gufatana uburemere cyane imishyikirano dufitanye na we bidushishikariza kurwanya imyifatire iyo ari yo yose ishobora kwangiza iyo mishyikirano cyangwa ikayisenya.

“Amategeko Yawe Nyakunda Ubu Bugeni!”

10. Kuki kumvira amategeko ya Yehova ari ngombwa kugira ngo tugire umutima w’umwuka?

10 Niba twifuza kugira umutima w’umwuka, kugira ubumenyi ku byerekeye Ijambo ry’Imana ntibihagije. Umwami Salomo yiyumvishaga neza cyane ibihereranye n’amahame ya Yehova, ariko kandi, yananiwe kubaho mu buryo buhuje na yo igihe yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe (1 Abami 5:9, 10 [4:29, 30 muri Biblia Yera]; 11:1-6). Niba turi abantu bita ku bintu by’umwuka, tuzabona ko tutagomba kumenya icyo Bibiliya ivuga gusa, ahubwo ko tugomba no kumvira amategeko y’Imana tubigiranye umutima wacu wose. Ibyo bisobanura ko tugomba gusuzumana ubwitonzi amahame ya Yehova kandi tukihatira kuyakurikiza tubigiranye umwete. Umwanditsi wa Zaburi yari afite bene iyo myifatire. Yararirimbye ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira umunsi ukīra” (Zaburi 119:97). Mu gihe dushishikajwe by’ukuri no gukurikiza amategeko y’Imana, twumva dusunikiwe kurangwa n’imico yayo (Abefeso 5:1, 2). Aho kureshywa na kamere yo gukora ibibi nta n’imihati dushyiraho yo kuyirwanya, tugaragaza imbuto z’umwuka, kandi icyifuzo cyo gushimisha Yehova gituma dutera umugongo “imirimo ya kamere” mibi.​—Abagalatiya 5:16, 19-23; Zaburi 15:1, 2.

11. Wasobanura ute ko amategeko ya Yehova abuzanya ubusambanyi ari uburinzi kuri twe?

11 Ni gute dushobora kwihingamo kubaha no gukunda amategeko ya Yehova mu buryo bwimbitse? Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ugusuzuma agaciro kayo tubigiranye ubwitonzi. Dufate urugero ku bihereranye n’itegeko ry’Imana ribuzanya kugirana imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashakanye kandi rikabuzanya ubusambanyi n’ubuhehesi (Abaheburayo 13:4). Mbese, hari ikintu cyiza icyo ari cyo cyose kumvira iryo tegeko bituvutsa? Mbese, Data wo mu ijuru wuje urukundo yashyiraho itegeko rituma tutabona ikintu cy’ingirakamaro? Birumvikana ko atabikora rwose! Itegereze ibintu birimo biba mu mibereho y’abantu benshi batabaho mu buryo buhuje n’amahame mbwirizamuco ya Yehova. Gutwara inda z’indaro akenshi bituma bazivanamo cyangwa wenda bagashyingirwa igihe kitageze kandi bakabura ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo. Biba ngombwa ko benshi barera umwana batari kumwe n’umugabo cyangwa umugore. Byongeye kandi, abasambana bitegera indwara zandurira mu myanya ndangabitsina (1 Abakorinto 6:18). Kandi iyo hagize umugaragu wa Yehova usambana, bishobora kumugiraho ingaruka zibabaje mu buryo bw’ibyiyumvo. Kugerageza gucecekesha umutimanama umuhoza ku nkeke umucira urubanza, bishobora gutuma arara adasinziriye kandi akagira imihangayiko yo mu bwenge. (Zaburi 32:3, 4; 51:5, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) None se, ntibigaragara ko amategeko ya Yehova abuzanya gusambana yashyiriweho kuturinda? Koko rero, gukomeza kugira igihagararo kitanduye mu birebana n’umuco bihesha inyungu zikomeye rwose!

Senga Usaba Yehova Ubufasha

12, 13. Kuki byaba bikwiriye gusenga igihe twaba tugize irari ryo gukora ibyaha?

12 Nta gushidikanya ko kugira ngo tugire umutima w’umwuka bisaba ko tubisaba mu isengesho rivuye ku mutima. Birakwiriye ko dusaba ubufasha bw’umwuka w’Imana, kubera ko Yesu yagize ati ‘ko muzi guha abana banyu ibyiza, so wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’ (Luka 11:13). Dushobora kugaragaza binyuriye mu isengesho ko twishingikiriza ku mwuka kugira ngo udufashe guhangana n’intege nke zacu (Abaroma 8:26, 27). Niba tumenye ko dufite irari cyangwa imyifatire bituganisha ku gukora icyaha, cyangwa se niba mugenzi wacu duhuje ukwizera wuje urukundo abitumenyesheje, byaba ari iby’ubwenge tuvuze iby’icyo kibazo mu masengesho yacu tugusha ku ngingo maze tugasaba Imana ko yadufasha kunesha iyo kamere ibogamira ku bibi.

13 Yehova ashobora kudufasha kwibanda ku bintu byo gukiranuka, ibiboneye, iby’ingeso nziza n’ibishimwa. Kandi se, mbega ukuntu bikwiriye ko twamusaba tumwinginga tubivanye ku mutima kugira ngo “amahoro y’Imana” azarinde imitima yacu n’ubushobozi bw’ubwenge bwacu (Abafilipi 4:6-8)! Nimucyo rero dusenge dusaba Yehova ko yadufasha ‘gukurikiza gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza’ (1 Timoteyo 6:11-14). Binyuriye ku bufasha duhabwa na Data wo mu ijuru, ntituzagerwaho n’imihangayiko hamwe n’ibishuko birengeje ibyo dushobora guhangana na byo. Ahubwo, imibereho yacu izarangwa n’ituze duhabwa n’Imana.

Ntuteze Agahinda Umwuka

14. Kuki umwuka w’Imana ari imbaraga idusunikira kuba abantu batanduye?

14 Abagaragu ba Yehova bakuze mu buryo bw’umwuka bashyira mu bikorwa mu buryo bwa bwite inama ya Pawulo igira iti “ntimukazimye [u]mwuka w’Imana” (1 Abatesalonike 5:19). Kubera ko umwuka w’Imana ari ‘umwuka w’ukwera,’ ufite isuku, ntiwanduye, kandi ni uwera (Abaroma 1:4). Mu gihe uwo mwuka ukorera kuri twe, uba ari imbaraga zidutera kuba abera, cyangwa kuba abantu batanduye. Ugira uruhare mu gutuma tuguma mu nzira y’ubuzima itanduye irangwa no kumvira Imana (1 Petero 1:2). Igikorwa icyo ari cyo cyose cyanduye kiba gikubiyemo gusuzugura uwo mwuka, kandi ibyo bishobora gutuma tugerwaho n’ingaruka mbi. Mu buhe buryo?

15, 16. (a) Ni gute dushobora gutera agahinda umwuka w’Imana? (b) Ni gute dushobora kwirinda gutera agahinda umwuka wa Yehova?

15 Pawulo yaranditse ati “ntimuteze agahinda [u]mwuka [w]era w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa” (Abefeso 4:30). Ibyanditswe bigaragaza ko umwuka wa Yehova ari ikimenyetso, cyangwa “ingwate” y’icyo Abakristo basizwe bizerwa bari kuzahabwa. Icyo kintu ni ubuzima budapfa mu ijuru (2 Abakorinto 1:22; 1 Abakorinto 15:50-57; Ibyahishuwe 2:10). Umwuka w’Imana ushobora kuyobora abasizwe hamwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bakaba abizerwa mu mibereho yabo, kandi ushobora kubafasha kwirinda gukora ibyaha.

16 Iyo ntumwa yatanze umuburo wo kwirinda imyifatire yo kubogamira ku kubeshya, kwiba, gukora ibiteye isoni n’ibindi. Turamutse twirekuye tukareshywa n’ibyo bintu, twaba tunyuranyije n’inama yahumetswe n’umwuka iboneka mu Ijambo ry’Imana (Abefeso 4:17-29; 5:1-5). Nibura mu rugero runaka, muri ubwo buryo dushobora kuba turimo dutera umwuka w’Imana agahinda, kandi nta gushidikanya ko icyo ari ikintu twifuza kwirinda. Kubera iyo mpamvu, mu gihe haba hagize uwo ari we wese muri twe utangiye kwirengagiza inama yo mu Ijambo rya Yehova, ashobora gutangira kugira imyifatire cyangwa ingeso zishobora gutuma akora icyaha nkana, bityo akaba atacyemerwa n’Imana rwose (Abaheburayo 6:4-6). N’ubwo ubu dushobora kuba tudafite akamenyero ko gukora ibyaha, dushobora kuba tugana muri iyo nzira. Mu gihe twaba duhora tunyuranya n’ubuyobozi duhabwa n’umwuka, twaba tuwutera agahinda. Nanone kandi, twaba turimo turwanya Yehova, we soko y’umwuka wera, kandi twaba tumuteza agahinda. Kubera ko turi abantu bakunda Imana, ntitwifuza na rimwe gukora ikintu nk’icyo. Ahubwo, dushobora gusenga dusaba Yehova ko yadufasha kugira ngo tudateza agahinda umwuka we, ahubwo ko twashobora guhesha ikuzo izina rye ryera binyuriye mu gukomeza kugira umutima w’umwuka.

Mukomeze Kugira Umutima w’Umwuka

17. Ni izihe ntego zimwe na zimwe z’iby’umwuka dushobora kwishyiriraho, kandi se, kuki gushyiraho imihati kugira ngo tuzigereho byaba ari iby’ubwenge?

17 Uburyo bw’ingenzi bwo gukomeza kugira umutima w’umwuka ni ukwishyiriraho intego z’iby’umwuka kandi tukihatira kuzigeraho. Dukurikije ibyo dukeneye n’imimerere turimo, intego zacu zishobora kuba zikubiyemo kurushaho kunoza akamenyero kacu ko kwiyigisha, kurushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, cyangwa kwifuza guhabwa inshingano yihariye mu murimo, urugero nko gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, gukora kuri Beteli, cyangwa gukora umurimo w’ubumisiyonari. Ibyo bizatuma ubwenge bwacu bukomeza guhugira ku nyungu z’iby’umwuka kandi bizatuma tutirekura ngo tuneshwe n’intege nke zacu za kimuntu, cyangwa ngo dusunikwe n’intego z’iby’ubutunzi n’irari ridahuje n’Ibyanditswe ryiganje muri iyi gahunda y’ibintu. Nta gushidikanya ko iyo ari yo myifatire irangwa n’ubwenge, kubera ko Yesu yaduteye inkunga agira ati “ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba; ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe: kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n’umutima wawe uzaba.”​—Matayo 6:19-21.

18. Kuki ari iby’ingenzi cyane gukomeza kugira umutima w’umwuka muri iyi minsi y’imperuka?

18 Muri iyi “minsi y’imperuka,” kugira umutima w’umwuka no kwirukana irari ry’iby’isi ni iby’ubwenge rwose (2 Timoteyo 3:1-5). N’ubundi kandi, “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Urugero, niba Umukristo ukiri muto yishyiriyeho intego yo gukora umurimo w’igihe cyose, byazamubera urumuri rumuyobora mu myaka iruhije y’amabyiruka cyangwa igihe azaba atangiye kuba mukuru. Mu gihe umuntu nk’uwo yaba ahatiwe gutandukira, azaba yiyumvisha neza icyo yifuza kugeraho mu murimo wa Yehova. Bene uwo muntu wita ku bintu by’umwuka azabona ko atari iby’ubwenge, ndetse abone ko ari n’ubupfapfa, gutakaza igikundiro cyo kugera ku ntego z’iby’umwuka abiguranye ibyo kwiruka inyuma y’ubutunzi cyangwa ibinezeza ibyo ari byo byose icyaha gishobora kumuhesha. Wibuke ko Mose wari umuntu ubogamira ku bintu by’umwuka ‘yahisemo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha’ (Abaheburayo 11:24, 25). Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, tugira amahitamo nk’ayo iyo dukomeje kugira umutima w’umwuka aho kubererekera umubiri wokamwe n’icyaha.

19. Ni izihe nyungu tuzabona nidukomeza kugira umutima w’umwuka?

19 ‘Umutima wa kamere ni umwanzi w’Imana,’ naho ‘umutima w’umwuka uzana ubugingo n’amahoro’ (Abaroma 8:6, 7). Nidukomeza kugira umutima w’umwuka, tuzagira amahoro y’agaciro kenshi. Imitima yacu n’ubushobozi bw’ubwenge bizarindwa mu buryo bwuzuye kurushaho, ku buryo imimerere yacu y’icyaha itazabigiraho ingaruka. Tuzaba dushobora kurushaho kunanira ibishuko byo gukora ibibi. Kandi tuzabona ubufasha buturuka ku Mana buzatuma tunesha intambara ihoraho iba hagati ya kamere n’umwuka.

20. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko kunesha mu ntambara iba hagati ya kamere n’umwuka bishoboka?

20 Mu gihe dukomeza kugira umutima w’umwuka, dukomeza kugirana imishyikirano y’ingenzi na Yehova, we soko y’ubuzima n’umwuka wera. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; 51:13, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Satani Diyabule hamwe n’amashumi ye barimo barakora ibyo bashobora byose kugira ngo basenye imishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Bagerageza kwigarurira ubwenge bwacu, kuko bazi ko turamutse tudohotse, amaherezo ibyo byazatuma twangwa n’Imana, ndetse tukazapfa. Ariko kandi, dushobora kunesha muri iyo ntambara iba hagati ya kamere n’umwuka. Uko ni ko byagendekeye Pawulo, kubera ko igihe yandikaga ibihereranye n’intambara we ubwe yarwanaga, yabanje kubaza ati “ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?” Hanyuma, mu kugaragaza ko kuwukizwa byashobokaga, yariyamiriye ati “Imana ishimwe kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 7:21-25)! Natwe dushobora gushima Imana binyuriye kuri Kristo kubera ko yaduhaye uburyo bwo guhangana n’intege nke za kimuntu, bityo tugakomeza kugira umutima w’umwuka dufite ibyiringiro bihebuje byo kuzabona ubuzima bw’iteka.​—Abaroma 6:23.

Mbese, Uribuka?

• Kugira umutima w’umwuka bisobanura iki?

• Ni gute dushobora kureka umwuka wa Yehova ukadukoreramo?

• Sobanura impamvu, mu ntambara turwana yo kwirinda icyaha, ari iby’ingenzi ko twiga Bibiliya, ko twumvira amategeko ya Yehova, kandi ko tumusenga.

• Ni gute kwishyiriraho intego z’iby’umwuka bishobora gutuma tutava mu nzira y’ubuzima?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Icyigisho cya Bibiliya kidufasha guhangana n’ibitero byibasira imimerere yacu y’iby’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Birakwiriye ko dusenga dusaba ko Yehova yadufasha guhangana n’irari ry’ibyaha

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Kwishyiriraho intego z’iby’umwuka bishobora kudufasha gukomeza kugira umutima w’umwuka