Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izuka rya Yesu rigibwaho impaka

Izuka rya Yesu rigibwaho impaka

Izuka rya Yesu rigibwaho impaka

“Nshobora kubabwiza ukuri ko n’ubwo dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yesu yabayeho . . . , tudashobora kuvuga tudashidikanya ko tuzi neza ko Imana yamuzuye mu bapfuye.” Ibyo byavuzwe n’umupasiteri wo mu rwego rwo hejuru mu Idini ry’Abangirikani, akaba ari Arikiyepisikopi wa Canterbury.

PAWULO, intumwa y’Umukristo, ntiyashidikanyaga atyo ibihereranye n’umuzuko. Mu gice cya 15 cy’urwandiko rwa mbere rwahumetswe Pawulo yandikiye bagenzi be b’Abakristo bari batuye mu mujyi wa Korinto ya kera, yaranditse ati “muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe, agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe na none.”​—1 Abakorinto 15:3, 4.

Kwizera ko Yesu Kristo yazutse ni byo byasunikiye abigishwa be kubwiriza ivanjiri hirya no hino mu isi y’Abagiriki n’Abaroma​—ni ukuvuga “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). Mu by’ukuri, izuka rya Yesu ni ryo rufatiro rw’ukwizera kwa Gikristo.

Ariko kandi, kuva bigitangira, abantu benshi bashidikanyaga ku izuka rya Yesu kandi ntibemeraga ko ryabayeho. Abayahudi muri rusange, babonaga ko kuba abigishwa ba Yesu baratangazaga ko uwo mugabo wamanitswe yari Mesiya byari nko gutuka Imana. Naho ku Bagiriki bize hafi ya bose, bari basanganywe imyizerere y’uko ubugingo budapfa, igitekerezo cy’umuzuko ubwacyo cyari giteye ishozi.​—Ibyakozwe 17:32-34.

Abantu Bashidikanya Muri Iki Gihe

Mu myaka ya vuba aha, intiti zimwe na zimwe zihandagaza zivuga ko ari Abakristo, zanditse ibitabo hamwe n’inyandiko zishidikanya ibihereranye no kuzuka kwa Yesu zigaragaza ko ari umugani, kandi zatangiye kujya impaka zikaze kuri iyo ngingo. Mu gushaka kumenya “Yesu wo mu mateka,” intiti zitandukanye zijya impaka zemeza ko inkuru zo mu Mavanjiri zivuga iby’imva irimo ubusa no kuba Yesu yarabonekeye abantu nyuma yo kuzuka kwe ari imigani y’imihimbano gusa, yahimbwe kera cyane nyuma y’urupfu rwe kugira ngo bashyigikire ibyo bihandagazaga bavuga ko yari afite ububasha buturuka mu ijuru.

Dufate urugero rw’ibitekerezo by’intiti y’Umudage yitwa Gerd Lüdemann, akaba ari umwarimu wigisha iby’Isezerano Rishya muri kaminuza kandi akaba ari na we wanditse igitabo cyitwa What Really Happened to Jesus​—A Historical Approach to the Resurrection. Yemeza ko izuka rya Yesu ari “ibintu bapfuye gutura aho bidafite aho bishingiye,” bigomba kwangwa n’umuntu wese ufite “ibitekerezo bihuje na siyansi y’isi.”

Mwarimu Lüdemann yemeza ko uwo bita Kristo wazutse wabonekeye intumwa Petero atari Kristo nyawe, ahubwo ko ryari iyerekwa ryatewe n’agahinda gasaze Petero yari yifitiye hamwe n’umutima wamuciraga urubanza kubera ko yari yarihakanye Yesu. Kandi dukurikije uko Lüdemann abivuga, igihe Yesu abonekera abigishwa basaga 500 icyarimwe, ngo byari byatewe n’uko “iyo mbaga yari yahimbawe bikabije” (1 Abakorinto 15:5, 6). Muri make, intiti nyinshi zipfobya inkuru za Bibiliya zihereranye n’izuka rya Yesu zizifata nk’uruhererekane rw’ibintu by’ibihimbano byatumye abigishwa bongera kugira icyizere mu buryo bw’umwuka n’ishyaka ryo gukora umurimo w’ubumisiyonari.

Birumvikana ariko ko hari benshi badashishikazwa cyane n’impaka ziba hagati y’intiti. Ariko kandi, gusuzuma ibihereranye n’izuka rya Yesu byagombye kudushishikaza twese. Kubera iki? Ni ukubera ko niba atarazutse, Ubukristo bwaba bushingiye ku rufatiro rw’ikinyoma. Ku rundi ruhande, niba izuka rya Yesu ari ikintu cyabayeho mu mateka koko, Ubukristo bushingiye ku kuri. Muri iyo mimerere, ibyo Kristo yavuze si byo byonyine bikurwaho umugayo, ahubwo n’amasezerano ye akurwaho umugayo. Byongeye kandi, niba umuzuko ubaho, urupfu si umurwanyi ukomeye uhora atsinda, ahubwo ni umwanzi ushobora kuneshwa.—1 Abakorinto 15:55.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Byavuye mu gitabo cyitwa Self-Pronouncing Edition of the Holy Bible, gikubiyemo ubuhinduzi bwa King James n’ubuhinduzi Bwasubiwemo