Mbese, amadini azazana amahoro mu isi?
Mbese, amadini azazana amahoro mu isi?
KUVA ku itariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 31 Kanama 2000, intumwa zisaga 500 zari ziturutse mu bihugu 73 zahuriye muri New York City. Bakoraniye hamwe mu biro by’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo bakore “Inama y’Ikinyagihumbi Igamije Amahoro y’Isi y’Abayobozi b’Amadini.” Abo bayobozi—benshi bakaba bari bambaye ibitambaro mu mutwe, amakanzu ajya kuba umuhondo, ingofero zikozwe mu mababa cyangwa ibishura birebire by’umukara—bari bahagarariye amadini menshi. Muri ayo madini hari harimo Ababahayi, Ababuda, Abahindu, Abisilamu, idini rya Jayinisime, Idini rya Kiyahudi, Shinto, iry’Abasikh, irya Tao, Zoroastrianisme n’amadini ya Kristendomu.
Izo ntumwa zahuriye ku biro by’Umuryango w’Abibumbye mu minsi ibiri ya mbere y’iyo nama yamaze iminsi ine. Ariko kandi, iyo nama ntiyari yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ngo abe ari wo watanze amafaranga, ahubwo yateguwe n’imiryango itandukanye y’abaterankunga. Icyakora, ari Umuryango w’Abibumbye ari n’abayobozi ba kidini, izo mpande zombi zavuze ibyerekeye akamaro ko gukorera hamwe kugira ngo bakureho ubukene, ivangura ry’amoko, ibibazo byugarije ibidukikije, intambara n’ibitwaro bya kirimbuzi.
Izo ntumwa zashyize umukono ku nyandiko yari ifite umutwe uvuga ngo “Twiyemeje Gushaka Amahoro yo mu Rwego rw’Isi.” N’ubwo iyo nyandiko yemeye ko urugomo n’intambara “rimwe na rimwe bikorwa mu izina ry’idini,” yatangaje ko abayishyizeho umukono bazajya “bafatanya n’Umuryango w’Abibumbye . . . mu gushakisha amahoro.” Ariko kandi, nta myanzuro ifatika batanze igaragaza ukuntu ibyo byagerwaho.
Ku munsi wa kabiri, Bawa Jain, akaba ari umunyamabanga mukuru w’iyo nama, yashoje amagambo yavuze atangiza iyo nama, asobanura ko mu myaka runaka mbere y’aho, yari yarabonye igishushanyo ku biro by’Umuryango w’Abibumbye. Icyo gishushanyo kigaragaza umugabo muremure usumba inzu y’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye. Yari arimo akomanga kuri iyo nzu nk’ukomanga ku rugi. Munsi y’icyo gishushanyo hari hari amagambo agira ati “Umwami w’Amahoro.” Bwana Jain yagize ati “[icyo gishushanyo] cyangizeho ingaruka zimbitse igihe nakibonaga bwa mbere. Nabajije abantu batandukanye icyo gisobanura. Ndatekereza ko uyu munsi mfite igisubizo. Kuba mwese mukoraniye hano, mwebwe bayobozi b’amadini yo mu isi, bingaragariza ko [ibi] ari umwami w’amahoro urimo akomanga ku rugi rw’Umuryango w’Abibumbye.”
Bibiliya igaragaza igitekerezo kinyuranye n’icyo. Igaragaza ko Umwami w’Amahoro ari Yesu Kristo. Azazana amahoro yo mu rwego rw’isi yose, bitanyuriye ku mihati y’abayobozi b’iyi si bo mu rwego rwa politiki cyangwa ba kidini, ahubwo binyuriye ku Bwami bw’Imana. Ubwo Bwami—ni ukuvuga ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru—ni bwo buzashobora gutuma abantu bumvira bunga ubumwe, kandi butume ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi.—Yesaya 9:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; Matayo 6:9, 10.