Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?

Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?

Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?

NIBA uri Umukristo wabatijwe, nta gushidikanya ko urukundo ukunda Imana rugusunikira gukora ibyo ishaka. Byongeye kandi, umurimo ugomba rwose kuba ari cyo kintu wiyeguriye mu buryo bwihariye. N’ubundi kandi, Yesu Kristo yahaye abigishwa be bose inshingano yo guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20). Ni koko, ubu ushobora kuba ufite akazi k’umubiri ukora kugira ngo ubone ikigutunga. Ariko kandi, kubera ko uri umwigishwa wa Yesu kandi ukaba uri umwe mu Bahamya ba Yehova, mbere y’ibindi byose uri umukozi w’Umukristo—uri umuntu ushyira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe.​—Matayo 24:14.

Birashoboka ko waba uri hafi kuzuza imyaka 20 cyangwa uyirengejeho gato. Birashoboka ko waba waratekereje cyane ku cyo ugiye kuzakora mu buzima. Mu gihe usuzuma ibintu ushobora gukora, birashoboka ko icyatuma unyurwa mu buryo bwa bwite ari cyo cyaba ari icy’ingenzi cyane ushingiraho.

Noneho, reka turebe icyo Jørgen wo muri Danemark yavuze ku birebana n’amahitamo yagize. Jørgen avuga ko amahitamo ye ari “inzira y’ubuzima ihebuje, aho ushobora kwibanda ku murimo w’ingenzi kuruta iyindi.” Umugore witwa Eva ufite imyaka 30 wo mu Bugiriki, yagize ati “iyo ngereranyije imibereho yanjye n’iy’urungano rwanjye, buri gihe ngera ku mwanzuro w’uko mfite imibereho ikungahaye, itera kunyurwa kandi ishishikaje kurushaho.” Ni uwuhe mwuga utera kunyurwa bene ako kageni? Ni gute wakurikiza iyo nzira y’ubuzima?

Mbese, Imana Irakuyobora?

Guhitamo umwuga bishobora kugorana cyane. Mu by’ukuri, hari bamwe bakwifuza ko Imana ibereka neza neza icyo yifuza ko bakora.

Igihe Mose yari i Midiyani, Yehova yamutegetse gusubira mu Misiri maze akayobora Abisirayeli abavana mu buretwa (Kuva 3:1-10). Umumarayika w’Imana yabonekeye Gideyoni wari washyizweho kugira ngo akize Abisirayeli bakandamizwaga (Abacamanza 6:11-14). Dawidi yaragiraga intama igihe Imana yategekaga Samweli kumusigira kuba umwami wa kabiri wa Isirayeli (1 Samweli 16:1-13). Muri iki gihe ntitugihabwa ubuyobozi muri ubwo buryo. Ahubwo, tugomba gusuzuma ibibazo uko biteye maze tugafata umwanzuro w’ukuntu twakoresha ubushobozi twahawe n’Imana.

Muri iki gihe, Yehova yugururiye Abakristo bakiri bato “irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye” (1 Abakorinto 16:9). Mu buhe buryo? Mu myaka icumi ishize, umubare w’ababwiriza b’Ubwami wariyongereye uva ku basaga 2.125.000 ugera ku basaga 6.000.000 ku isi hose. Ni bande bagira uruhare mu gutuma haboneka Bibiliya, ibitabo, udutabo, amagazeti n’inkuru z’Ubwami bibarirwa muri za miriyoni bikenewe kugira ngo bidukomeze mu buryo bw’umwuka kandi bishyigikire umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi hose? Icyo gikundiro kirimo imigisha gifitwe n’abagize umuryango wa Beteli wo ku isi hose.

Imibereho Ihesha Ingororano

Beteli bisobanurwa ngo “Inzu y’Imana,” kandi amazu ya Beteli ni ahantu Abakristo bitangiye gukora umurimo ku biro bikuru no ku biro by’amashami ya Watch Tower Society bacumbika. (Itangiriro 28:19, gereranya na NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Imiryango ya Beteli yo muri iki gihe ishobora kugereranywa n’ingo zifite gahunda nziza ‘zubakwa n’ubwenge,’ kandi zishingiye ku rukundo abazigize bakunda Yehova.​—Imigani 24:3.

Ni iki gishobora kuvugwa ku bihereranye n’umwuka umeze nk’uwo mu muryango dusanga kuri Beteli? Umwe mu bagize umuryango wa Beteli muri Esitoniya ufite imyaka 25 yagize ati “nishimira kuba hamwe n’incuti za Yehova igihe cyose. Icyo kiracyari ikintu cy’agaciro cyane kurusha ibindi byose nabonye kuri Beteli.”​—Zaburi 15:1, 2.

Ubu ku isi hose hari abantu 19.500 bafite igikundiro cyo gukora umurimo wo kuri Beteli (Zaburi 110:3). Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu bantu baba kuri Beteli, 46 ku ijana bari hagati y’imyaka 19 na 29. Kimwe na Yesaya, baravuze bati “ni jye: ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Yesaya​—wari wariyeguriye Yehova​—yari arimo yitangira gukora indi mirimo y’inyongera. Uko bigaragara, ibyo byasobanuraga ko hari inyungu zimwe na zimwe za bwite yagombaga kwigomwa. Abantu bakora kuri Beteli basiga imiryango yabo n’ibintu bari bamenyereye, bagasiga ba nyina, ba se, abavandimwe na bashiki babo n’incuti zabo. Ibyo byose babyigomwa babikunze “ku bw’ubutumwa bwiza.”​—Mariko 10:29, 30.

Hanyuma, mbega imigisha yo mu buryo bw’umwuka abo kuri Beteli bibonera! Umwe mu bagize umuryango wo kuri Beteli yo mu Burusiya ukiri muto yagize ati “binyuriye mu kuba abantu bigomwa, dushobora kwiga ibintu byinshi bizadufasha kuba mu isi nshya. Nshobora kuvuga ko ku ruhande rwanjye, imigisha ya Yehova yabaye myinshi cyane kuruta ibyo nigomwe.”​—Malaki 3:10.

Ubuzima bwo Kuri Beteli

Ubuzima bwo kuri Beteli bumeze bute? Abagize umuryango wa Beteli bemeranya ko ari ubuzima bwiza kandi burangwa no kunyurwa, ndetse bushishikaje. Jens ufite imyaka 43, yishimira umurimo wo kuri Beteli. Kubera iki? Yagize ati “ni ukubera ko twumva ko twifatanya mu mihati ikomeye ishyirwaho mu gusohoza umurimo w’ingenzi. Nshobora kwibonera ukuntu umurimo wa Yehova wagutse kandi ari uw’ingenzi.”

Kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kuri Beteli umunsi utangirwa na gahunda yo gusenga ya mu gitondo. Iyo ni gahunda yo gusuzuma Bibiliya iyoborwa n’umusaza w’inararibonye. Ku wa Mbere nimugoroba hari isaha imwe yahariwe icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya hifashishijwe Umunara w’Umurinzi, rimwe na rimwe kigakurikirwa na disikuru ishingiye ku ngingo yo mu Byanditswe ihuje neza n’umuryango wa Beteli.

Bigenda bite iyo umuntu aje kuri Beteli bwa mbere? Kugira ngo abashya bagize umuryango batozwe ubuzima bwo kuri Beteli, abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bagize umuryango batanga za disikuru zivuga ibihereranye n’ibice bitandukanye bigize umurimo wo kuri Beteli. Mu gihe cy’ibyumweru runaka mu mwaka wa mbere, umuntu mushya mu muryango wa Beteli ajya mu ishuri ryiza cyane rya buri cyumweru rigamije gutuma arushaho kugira ubumenyi bwagutse bw’Ibyanditswe. Nanone kandi, abashya baje kuri Beteli bagira gahunda yihariye yo gusoma Bibiliya. Mu mwaka wa mbere w’umurimo wabo wo kuri Beteli, abashya mu muryango barangiza gusoma Bibiliya yose uko yakabaye.

Iyo myitozo yose igira izihe ngaruka? Uwitwa Joshua ufite imyaka 33, akaba ari n’umwe mu bagize umuryango wa Beteli yo muri Hong Kong, asubiza agira ati “mu by’ukuri Beteli yatumye nishimira Yehova mu buryo bwimbitse. Nshobora kwifatanya n’abavandimwe benshi b’inararibonye bamaze igihe kinini cy’ubuzima bwabo bakorera Yehova. Cyane cyane nishimira gahunda zo mu buryo bw’umwuka, urugero nka gahunda yo gusenga ya mu gitondo n’Icyigisho cy’umuryango cy’Umunara w’Umurinzi. Byongeye kandi, nkunda imibereho yaho iri kuri gahunda kandi yoroheje. Ibyo bindinda imihangayiko itari ngombwa. Nanone kandi, nitoza uko nakora ibintu mu buryo bwa Gikristo, kandi ibyo buri gihe byagiye biba ingirakamaro.”

Abagize umuryango wa Beteli bakoresha igihe cyabo hafi ya cyose n’imihati yabo yose bakora ibyo bitangiye gukora. Ni ukuvuga ko mu buryo bw’ibanze bakoresha imbaraga zabo z’umubiri n’ubwenge mu kwita ku nshingano bahabwa kuri Beteli. Hari ibintu byinshi binyuranye biba bigomba gukorwa. Hari bamwe bakoresha imashini zicapa cyangwa bagakora ku mashini ziteranya ibitabo, bagakora ibitabo byoherezwa mu matorero menshi. Abandi bakora mu gikoni, mu cyumba cyo kuriramo cyangwa mu imesero. Inshingano bagira ziba zikubiyemo gukora isuku, guhinga no korora, imirimo y’ubwubatsi n’ibindi n’ibindi. Hari bamwe baba bafite inshingano yo kwita ku bikoresho bikoreshwa muri izo nzego z’imirimo. Abandi bita ku bibazo by’ubuzima cyangwa bagakora imirimo yo mu biro. Inshingano zose zo kuri Beteli zikubiyemo imirimo igoye, ariko ishimisha kandi igahesha ingororano mu buryo buhebuje. Umurimo ukorerwa kuri Beteli utera kunyurwa cyane cyane bitewe n’uko uteza imbere inyungu z’Ubwami kandi ukaba ukorwa bivuye ku rukundo abawukora bakunda Imana.

Abagize umuryango wa Beteli boherezwa mu matorero, aho bibonera ingaruka z’umurimo wabo. Bishimira kujya mu materaniro y’itorero no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bituma abagize umuryango wa Beteli bagirana ubucuti bukomeye n’abavandimwe na bashiki babo bo mu matorero ari mu karere batuyemo.​—Mariko 10:29, 30.

Uwitwa Rita, akaba ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli yo mu Bwongereza, yagize ati “nshimira cyane itorero! Iyo ndi mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, kubona abavandimwe na bashiki bacu nkunda, abato n’abakuru baba bahari, bikomeza cyane ukwizera kwanjye! Uko byagenda kose, baba bahari. Ibyo bimfasha kurushaho kugira umwete mu murimo wanjye wo kuri Beteli.”

Ubuzima bwo kuri Beteli ntibukubiyemo akazi, amateraniro, umurimo wo kubwiriza no kwiyigisha gusa. Abagize umuryango bagira n’ibihe byo kwirangaza. Rimwe na rimwe, habaho porogaramu z’ “Igitaramo cy’Umuryango” zishimishije kandi zihesha ingororano zo mu buryo bw’umwuka, zituma haboneka uburyo bwo kwishimira ubushobozi bw’abantu benshi no kumenya ibintu bitera inkunga bihereranye n’imibereho y’abandi bakora kuri Beteli. Ikintu gishimisha nanone, ni ugusurana n’abandi bakagirana ibiganiro byiza kandi byubaka. Ibintu bimwe na bimwe bikenerwa mu kwidagadura bishobora gutangwa, kimwe n’amazu y’ibitabo umuntu ashobora gusomeramo kandi agakoreramo ubushakashatsi. Kandi icyo tutakwibagirwa ni ibiganiro bishimishije biba ku meza mu gihe cyo kurya.

Tom, umwe mu bagize umuryango wa Beteli yo muri Esitoniya, yagize ati “iyo urenze inzu imwe gusa uvuye kuri Beteli uhita ugera ku nyanja, kandi hafi aho hari agashyamba keza aho jye n’umugore wanjye dukunda kujya gutemberera akanya gato. Nanone kandi, rimwe na rimwe nkina n’incuti zanjye zo mu itorero no kuri Beteli umukino wa golf, guserebeka ku rubura na tenisi. Kandi iyo ikirere kimeze neza, tujya gutembera ku magare yacu.”

Ni Iki Wakora Kugira ngo Wuzuze Ibisabwa?

Birumvikana ariko ko kuri Beteli ari ahantu Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakorera Yehova umurimo wera kandi bagakorera bagenzi babo bahuje ukwizera hirya no hino ku isi. Abaza mu muryango wa Beteli bagomba kuzuza ibintu runaka bisabwa. Ni iki wakora kugira ngo wuzuze ibyo abagomba gukora umurimo wo kuri Beteli basabwa?

Kimwe na Timoteyo wakoranye n’intumwa Pawulo, abemererwa gukora umurimo wo kuri Beteli bagomba kuba bafite igihagararo cyiza mu itorero (1 Timoteyo 1:1). Timoteyo “yashimwaga na bene Data b’i Lusitira n’abo mu Ikoniyo” (Ibyakozwe 16:2). N’ubwo Timoteyo yari akiri muto, yari azi Ibyanditswe kandi ukwizera kwe kwari kwarashinze imizi (2 Timoteyo 3:14, 15). Mu buryo nk’ubwo, abemererwa gukora umurimo wo kuri Beteli baba bitezweho kugira ubumenyi ku byerekeye Bibiliya.

Abagize umuryango wa Beteli bagomba kurangwa n’umwuka wo kwigomwa. Umwuka wo kwigomwa Timoteyo yari afite hamwe no kuba yari yiteguye gushyira inyungu z’Ubwami imbere y’ize bwite byarigaragazaga cyane ku buryo Pawulo yashoboraga kumwerekezaho agira ati “simfite undi duhuje umutima nka we, uzita ku byanyu by’ukuri, kuko bose basigaye bashaka ibyabo, badashaka ibya Yesu Kristo. Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, nk’uko umwana akorana na se.”​—Abafilipi 2:20-22.

Umurimo wo kuri Beteli usaba ko abagabo n’abagore bawukora baba bakuze mu buryo bw’umwuka. Gahunda zashyiriweho abagize umuryango wa Beteli zituma bakomeza gukura mu buryo bw’umwuka binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, kwifatanya mu materaniro ya Gikristo no mu murimo wo kubwiriza buri gihe, no kwifatanya n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Nguko uko ababa kuri Beteli bafashwa gukurikiza inama ya Pawulo igira iti ‘mugendere muri [Kristo Yesu], mushoreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.’​—Abakolosayi 2:6, 7.

Bitewe n’imiterere y’akazi gakorerwa kuri Beteli, abemererwa guhabwa icyo gikundiro cy’umurimo bagomba kuba bafite imbaraga z’umubiri kandi bafite amagara mazima. Niba wujuje ibyo bisabwa tumaze kuvuga, ukaba ufite imyaka 19 cyangwa se uyirengeje, ukaba umaze nibura umwaka umwe ubatijwe, turagutera inkunga yo gutekereza ukareba niba wakora umurimo wo kuri Beteli.

Twese Turifatanya

Kubera ko turi Abakristo, nta gushidikanya ko twese twifuza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu kandi tugakora umurimo wa Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Matayo 6:33; Abakolosayi 3:23). Nanone kandi, dushobora gutera inkunga abakora kuri Beteli kugira ngo bakomeze bakorereyo umurimo wera. Kandi abavandimwe bakiri bato bujuje ibisabwa kugira ngo bakore umurimo wo kuri Beteli ni bo cyane cyane bagombye guterwa inkunga yo kwifuza icyo gikundiro kirimo imigisha.

Umurimo wo kuri Beteli ni inzira y’ubuzima itera kunyurwa mu buryo bw’umwuka​—inzira ishobora rwose kuba umwuga mwiza cyane kuri wowe. Ni ko bimeze kuri Nick watangiye gukora kuri Beteli afite imyaka 20. Nyuma y’imyaka icumi akora kuri Beteli yagize ati “nsenga Yehova kenshi kugira ngo mushimire ku bw’ineza itagira akagero yangiriye. Ni iki kindi namusaba? Hano tuba dukikijwe n’Abakristo bizerwa, bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakorere Yehova.”

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 22]

NI IKI ABASAZA N’ABABYEYI BASHOBORA GUKORA?

Mu buryo bwihariye, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero bagombye gutera abasore inkunga yo gusaba bakajya gukora kuri Beteli. Vuba aha, iperereza rifatiweho ryakozwe ku bagize umuryango wa Beteli bakiri bato, ryagaragaje ko 34 ku ijana muri bo batewe inkunga yo kwishyiriraho intego yo gukora umurimo wo kuri Beteli mbere na mbere n’abagenzuzi b’Abakristo. Ni koko, abo mu matorero y’iwabo bashobora kuba babakumbura. Ariko kandi, ni byiza kwibuka ko abasaza b’i Lusitira no mu Ikoniyo batanze ko Timoteyo akorana na Pawulo, n’ubwo nta gushidikanya ko Timoteyo yagiraga ingaruka nziza ku bandi basore. Ntibumvise ko baramutse baretse Timoteyo agaherekeza iyo ntumwa, byari gutuma itorero ryabo rihomba byinshi cyane.—1 Timoteyo 4:14.

Ababyeyi b’Abakristo bagombye mu buryo bwihariye gushaka uko bagira ingaruka nziza ku bana babo mu bihereranye n’ibyo. Muri rya perereza ryavuzwe, abagera kuri 40 ku ijana mu babajijwe bavuze ko ahanini ababyeyi babo ari bo babateye inkunga yo kwinjira mu murimo wo kuri Beteli. Mushiki wacu umwe umaze imyaka mike akora kuri Beteli yagize ati “igihe ababyeyi banjye bamaze mu murimo wa Yehova cyanteye inkunga ikomeye yo kwinjira mu murimo wo kuri Beteli. Binyuriye mu kubona urugero batanze bakora umurimo w’igihe cyose, nahise menya ko iyo ari yo nzira y’ubuzima nziza cyane kandi itera kunyurwa kurusha izindi zose nashoboraga guhitamo.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 24]

BISHIMIRA UMURIMO WO KURI BETELI

“Nkunda umurimo nkora kuri Beteli. Kumenya ko nakoreye Yehova umunsi wose kandi ko ari na ko ejo nzabigenza, uko bwije n’uko bukeye, bituma numva nyuzwe. Ibyo bituma ngira umutimanama ukeye kandi bikuzuza mu bwenge bwanjye ibitekerezo byiza.”

“Beteli ni ahantu ushobora guharira igihe cyawe n’imbaraga zawe ukora umurimo wa Yehova nta birangaza uhuye na byo. Ibyo bitera ibyishimo byo mu mutima. Ariko nanone, ushobora kubona umuteguro wa Yehova mu buryo bunyuranye n’uko wari usanzwe uwubona. Wumva wegereye cyane ihuriro ry’ibikorwa by’uwo muteguro, kandi ibyo bituma ushishikaza cyane.”

“Kuza kuri Beteli ni cyo kintu cyiza cyane cyambayeho mu buzima. Hano inyigisho ntizigera zihagarara. Kandi hano inyigisho si jye zihesha icyubahiro, ahubwo ni Yehova. Akazi nkora hano ntikazigera kaba imfabusa.”

“Gukoresha ubushobozi bwanjye kuri Beteli bituma numva nyuzwe kandi mfite amahoro bitewe n’uko buba burimo bukoreshwa ku bw’inyungu za Yehova n’iz’abavandimwe.”

“Mu kazi nakoraga mbere sinashoboraga kubona ibyishimo nyakuri no kunyurwa. Mu gihe cy’imyaka myinshi nifuje gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu ku bw’inyungu zabo. Ni yo mpamvu naje kuri Beteli. Numva nyuzwe by’ukuri kubera ko nzi ko imihati yanjye yose izahesha abandi inyungu zo mu buryo bw’umwuka kandi igahesha Yehova ikuzo.”