Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuneshe intege nke za kimuntu

Tuneshe intege nke za kimuntu

Tuneshe intege nke za kimuntu

“Umutima wa kamere utera urupfu.”​—ABAROMA 8:6.

1. Ni gute bamwe babona umubiri wa kimuntu, kandi se, ni ikihe kibazo dukwiriye gusuzuma?

“NDAGUSHIMIRA, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza” (Zaburi 139:14). Uko ni ko Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yaririmbye igihe yari arimo atekereza kuri kimwe mu byo Yehova yaremye​—ni ukuvuga umubiri w’umuntu. Aho guha Yehova iryo shimwe rifite ishingiro, abigisha ba kidini bamwe na bamwe babona ko umubiri ari indiri y’icyaha n’igikoresho cyacyo. Wagiye witwa “igitwikirizo cy’ubujiji, ishingiro ry’ingeso mbi zose, imirunga y’ukononekara, uruzitiro rw’ububi, ko wapfuye uhagaze, igituro kigenda.” Ni iby’ukuri ko intumwa Pawulo yagize iti “muri kamere yanjye, nta [cy]iza kimbamo” (Abaroma 7:18). Ariko se, ibyo byaba bisobanura ko twafatiwe mu buryo butagira igaruriro mu mutego w’umubiri wokamwe n’icyaha?

2. (a) Kugira “umutima wa kamere” bisobanura iki? (b) Ni iyihe ntambara ya “kamere” n’ “umwuka” ibera mu bantu bifuza gushimisha Imana?

2 Rimwe na rimwe, Ibyanditswe bikoresha ijambo “kamere” mu kugaragaza imimerere yo kudatungana umuntu arimo, kubera ko ari umunyabyaha wakomotse kuri Adamu wigometse (Abefeso 2:3; Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; Abaroma 5:12). Icyo twarazwe na we cyatumye tugira ‘intege nke z’umubiri’ (Abaroma 6:19). Kandi Pawulo yatanze umuburo agira ati “umutima wa kamere utera urupfu” (Abaroma 8:6). Kugira “umutima wa kamere” bisobanurwa ko ari ukugengwa no gusunikwa n’ibyifuzo by’umubiri wokamwe n’icyaha (1 Yohana 2:16). Bityo rero, niba turimo tugerageza gushimisha Imana, imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka ihora ihanganye na kamere yacu yokamwe n’icyaha iduhatira ubudatuza gukora “imirimo ya kamere” (Abagalatiya 5:17-23; 1 Petero 2:11). Mu gihe Pawulo yari amaze gusobanura iby’iyo ntambara ibabaje yaberaga muri we, yariyamiriye ati “yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?” (Abaroma 7:24). Mbese, Pawulo yari umuntu utagira kirengera ugomba gutsindwa n’ibishuko byanze bikunze? Bibiliya isubiza mu buryo bugaragara neza ko atari ko yari ameze!

Ukuri ku Bihereranye n’Ibishuko n’Icyaha

3. Ni gute abantu benshi babona ibyerekeye icyaha n’ibishuko, ariko se, ni gute Bibiliya iduha umuburo ku bihereranye n’iyo myifatire?

3 Ku bantu benshi muri iki gihe, icyaha ni igitekerezo badashobora kwemera. Bamwe bakoresha ijambo “icyaha” babiteramo urwenya, bavuga ko ari imvugo yakoreshwaga kera mu kwerekeza ku ntege nke za kimuntu. Ntibazi ko “twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi” (2 Abakorinto 5:10). Abandi bashobora kuvuga basa n’abikinira bati “nshobora kurwanya ibintu byose uretse ibishuko!” Hari abantu baba mu turere turimo umuco ushingiye ku gushaka ibinezeza by’ako kanya, byaba bikubiyemo ibyokurya, ibitsina, kwishimisha, cyangwa kugira icyo bageraho. Ntibaba bashaka ibintu byose gusa ahubwo baba banabishaka ako kanya (Luka 15:12)! Ntibareba ibirenze ibinezeza by’ako kanya, ngo barebe ibyishimo byo mu gihe kizaza byo guhabwa “ubugingo nyakuri” (1 Timoteyo 6:19). Icyakora, Bibiliya itwigisha gutekereza tubigiranye ubwitonzi no kuba abantu bareba kure, twirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatwangiza mu buryo bw’umwuka cyangwa mu bundi buryo. Umugani wahumetswe ugira uti “umunyamakenga iyo abonye ibibi bije, arabyikinga; ariko umuswa arakomeza akabijyamo, akababazwa na byo.”​—Imigani 27:12.

4. Ni uwuhe muburo Pawulo yatanze mu 1 Abakorinto 10:12, 13?

4 Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo bari batuye i Korinto​—umujyi uzwiho kuba wari akahebwe cyane mu byerekeye umuco​—yatanze umuburo uhuje n’ukuri wo kwirinda ibishuko n’imbaraga z’icyaha. Yaravuze ati “uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira” (1 Abakorinto 10:12, 13). Twese​—baba abakiri bato n’abakuze, abagabo n’abagore​—duhura n’ibishuko byinshi haba ku ishuri, ku kazi cyangwa ahandi. Nimucyo rero dusuzume amagambo yavuzwe na Pawulo maze turebe icyo asobanura kuri twe.

Ntitugakabye Kwiyiringira

5. Kuki kwiyiringira bikabije bishobora kuduteza akaga?

5 Pawulo yagize ati “uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” Gukabya kwiyiringira ku bihereranye n’imbaraga dufite mu by’umuco bishobora kuduteza akaga. Biba bigaragaza ko tudasobanukiwe neza imiterere y’icyaha n’imbaraga zacyo. Kubera ko abantu nka Mose, Dawidi, Salomo n’intumwa Petero baguye mu cyaha, mbese, twagombye kumva ko twe bidashobora kutubaho (Kubara 20:2-13; 2 Samweli 11:1-27; 1 Abami 11:1-6; Matayo 26:69-75)? Mu Migani 14:16 hagira hati “umunyabwenge atinya ibibi, ndetse akabihunga; ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, akagira umutima udatinya.” Byongeye kandi, Yesu yagize ati “umutima ni wo ukunze ariko umubiri ufite intege nke” (Matayo 26:41). Kubera ko nta muntu n’umwe udatunganye utagira ibyifuzo byononekaye, tugomba gufatana uburemere umuburo wa Pawulo maze tukananira ibishuko, naho ubundi twaba turi mu kaga ko kuba twagwa.​—Yeremiya 17:9.

6. Ni ryari kandi ni gute twagombye kwitegura guhangana n’ibishuko?

6 Ni iby’ubwenge kwitegura guhangana n’akaga gashobora kutugeraho tutiteguye. Umwami Asa yari azi ko igihe cy’amahoro ari cyo gihe cyari gikwiriye yagombaga kwiyubakiramo inkike zikomeye zari gutuma umurwa udaterwa. (2 Ngoma 14:1, 5, 6, umurongo wa 2, uwa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.) Yari azi ko igihe yari kuba atewe yari kuba atakibashije kwitegura. Mu buryo nk’ubwo, gufata imyanzuro ku bihereranye n’icyo tugomba gukora igihe tugezweho n’ibishuko, bikorwa mu buryo bwiza cyane igihe umuntu afite mu bwenge hatuje mu mimerere irangwa n’amahoro. (Zaburi 63:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera.) Daniyeli hamwe n’incuti ze zatinyaga Imana biyemeje kuba indahemuka ku mategeko ya Yehova mbere y’uko bahatirwa kurya ibyokurya by’Umwami. Ku bw’ibyo, ntibashidikanyije kwizirika ubutanamuka ku byo bari bariyemeje no kutarya ku byokurya byanduye (Daniyeli 1:8). Mbere y’uko tugera mu mimerere irimo ibishuko, nimucyo turusheho gushimangira icyemezo twafashe cyo gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco. Icyo gihe tuzashobora kunanira icyaha.

7. Kuki duhumurizwa no kumenya ko hari abandi bagiye bananira ibishuko bakabinesha rwose?

7 Mbega ihumure tuvana mu magambo yavuzwe na Pawulo agira ati “nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu” (1 Abakorinto 10:13)! Intumwa Petero yaranditse iti ‘murwanye [Diyabule] mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro’ (1 Petero 5:9). Ni koko, abandi bagiye bahura n’ibishuko bimeze nk’ibyacu kandi barabirwanyije barabitsinda rwose babifashijwemo n’Imana, kandi natwe dushobora kubinanira. Ariko kandi, twebwe Abakristo b’ukuri baba mu isi yononekaye, byatinda cyangwa byatebuka twese dushobora kwitega kuzashukwa. None se, ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzanesha intege nke za kimuntu n’ibidushuka kugira ngo dukore icyaha?

Dushobora Kunanira Ibishuko!

8. Ni ubuhe buryo bw’ibanze bwo kwirinda ibishuko?

8 Uburyo bw’ibanze bwo kureka “kuba imbata z’ibyaha” ni ukwirinda ibishuko igihe bishoboka (Abaroma 6:6). Mu Migani 4:14, 15 hatugira inama hagira hati “ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi. Ujye uyitaza, ntuyinyuremo; uyiteshuke, uce mu yindi.” Incuro nyinshi, tumenya mbere y’igihe niba imimerere runaka ishobora kutuganisha ku cyaha. Ku bw’ibyo rero, ikintu kigaragara tugomba gukora twebwe Abakristo ni ‘uguca mu yindi’ nzira, tukagendera kure umuntu uwo ari we wese n’ikintu icyo ari cyo cyose n’ahantu aho ari ho hose hashobora kuduhemberamo ibyifuzo bibi maze hakatubyutsamo irari ryanduye.

9. Ni gute guhunga ukava mu mimerere ishobora gutuma ushukwa bitsindagirizwa mu Byanditswe?

9 Guhunga tukava mu mimerere ishobora gutuma dushukwa ni indi ntambwe y’ingenzi ituganisha ku kunesha ibishuko. Pawulo yatanze inama agira ati “muzibukīre ubusambanyi” (1 Abakorinto 6:18). Kandi yaranditse ati “nimuzibukire kuramya ibishushanyo” (1 Abakorinto 10:14). Nanone, iyo ntumwa yahaye Timoteyo umuburo wo guhunga irari ryo kwifuza bikabije ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri, ndetse n’ “irari rya gisore.”​—2 Timoteyo 2:22; 1 Timoteyo 6:9-11.

10. Ni izihe ngero ebyiri zihabanye zigaragaza akamaro ko guhunga ukava mu mimerere ishobora gutuma ushukwa?

10 Reka turebe uko byagendekeye Dawidi, Umwami wa Isirayeli. Igihe yari arimo arungurukira ku gisenge cy’ingoro ye, yabonye umugore w’uburanga arimo yiyuhagira, maze irari ryuzura mu mutima we. Yagombaga kuba yaravuye kuri icyo gisenge maze agahunga ibishuko. Aho kubigenza atyo, yabaririje iby’uwo mugore​—ari we Batisheba​—maze bigira ingaruka ziteye agahinda (2 Samweli 11:1–12:23). Ku rundi ruhande, ni gute Yozefu yabyifashemo igihe umugore wa shebuja warangwaga n’ubwiyandarike yamutitirizaga amusaba ko baryamana? Inkuru iratubwira ngo “akajya abibwira Yosefu uko bukeye, ntamwumvire, ngo aryamane na we, cyangwa abane na we.” Ndetse n’ubwo yari adafite amategeko yo mu Mategeko ya Mose, dore ko icyo gihe yari ataranatangwa, Yozefu yaramushubije ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” Igihe kimwe, uwo mugore yaramusumiye, aravuga ati “turyamane!” Mbese, Yozefu yaba yarahagumye maze akagerageza guharira na we? Oya. ‘Yarahunze arasohoka.’ Yozefu ntiyemeye kugwa mu gishuko cyo gusambana. Yarahunze!​—Itangiriro 39:7-16.

11. Ni gute bishobora kugenda mu gihe twaba duhanganye n’ibishuko bihoraho?

11 Rimwe na rimwe, guhunga bikunze gufatwa nk’igikorwa cy’ubugwari, ariko kandi, kwikura mu mimerere runaka, akenshi biba ari ibintu birangwa n’ubwenge. Wenda dushobora kuba duhanganye n’ibishuko bihoraho ku kazi. N’ubwo hari igihe tutashobora guhindura akazi, hashobora kuba hari ubundi buryo twakoresha kugira ngo twivane mu mimerere irimo amoshya. Tugomba guhunga ikintu icyo ari cyo cyose tuzi ko ari kibi, kandi twagombye kwiyemeza gukora ibyo gukiranuka gusa (Amosi 5:15). Mu yindi mimerere ho, guhunga ibishuko byadusaba kwirinda kureba amashusho ateye isoni kuri Internet no kujya mu myidagaduro ahantu hakemangwa. Nanone kandi, bishobora kuba bisobanura kujugunya ikinyamakuru runaka cyangwa gushaka izindi ncuti​—incuti zikunda Imana kandi zishobora kudufasha (Imigani 13:20). Byaba ari iby’ubwenge turamutse twiyemeje tumaramaje gutera umugongo ikintu icyo ari cyo cyose kitwoshyoshya gukora icyaha.​—Abaroma 12:9.

Uko Isengesho Rishobora Gufasha

12. Ni iki tuba dusaba Imana iyo dusenze tuvuga ngo “ntuduhāne mu bitwoshya”?

12 Pawulo atanga icyizere gitera inkunga agira ati “Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira” (1 Abakorinto 10:13). Uburyo bumwe Yehova adufashamo ni ugusubiza amasengesho tumutura tumusaba ko yadufasha guhangana n’ibishuko. Yesu Kristo yatwigishije gusenga tugira tuti “ntuduhāne mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi” (Matayo 6:13). Mu gusubiza bene iryo sengesho riba rivuye ku mutima, Yehova ntazaduhana mu gihe tuzaba dushutswe; azadukiza Satani n’ibikorwa bye by’amayeri. (Abefeso 6:11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Twagombye gusaba Imana ko yadufasha gutahura ibishuko no kubona imbaraga zo kubinanira. Nituyinginga tuyisaba ko itatureka ngo dutsindwe mu gihe duhuye n’igishuko, izadufasha kugira ngo tutaneshwa na Satani, “umubi.”

13. Ni iki twagombye gukora mu gihe twaba duhanganye n’ibigeragezo byatubayeho akarande?

13 Tugomba gusengana umwete cyane cyane mu gihe duhanganye n’ibishuko byatubayeho akarande. Ibishuko bimwe na bimwe bishobora gutuma muri twe imbere havuka intambara, tugahatana n’ibitekerezo byacu n’imyifatire bitwibutsa mu buryo bukomeye ukuntu mu by’ukuri dufite intege nke. (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Urugero, twakora iki niba tubuzwa amahwemo n’igikorwa runaka cy’akahebwe twigeze gukora kigarutse mu bwenge? Twabigenza dute se turamutse dushutswe kugira ngo twongere tugikore? Aho kugira ngo ugerageze kuniga ibyo byiyumvo gusa, icyo kibazo kigeze kuri Yehova binyuriye mu isengesho​—ubikore kenshi niba ari ngombwa. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Binyuriye ku mbaraga z’Ijambo rye n’umwuka we wera, ashobora kudufasha gusukura ubwenge bwacu tukavanamo ibitekerezo byose byo kubogamira ku bintu byanduye.​—Zaburi 19:9, 10, umurongo wa 8 n’uwa 9 muri Biblia Yera.

14. Kuki isengesho ari iry’ingenzi kugira ngo duhangane n’ibishuko?

14 Mu gihe Yesu yari amaze kubona ukuntu intumwa ze zari zirimo zisinzira mu busitani bwa Getsemani, yaziteye inkunga agira ati “mube maso, musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze ariko umubiri ufite intege nke” (Matayo 26:41). Uburyo bumwe bwo kunesha ibishuko ni ukuba maso tugatahura uburyo butandukanye ibishuko bishobora gufatiramo, kandi tukamenya uburyo bufifitse bigaragariramo. Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko dusenga mu maguru mashya tuvuga ibihereranye n’ibyo bishuko kugira ngo dushobore kubona ibidukwiriye byose mu buryo bw’umwuka ngo tubirwanye. Kubera ko ibishuko byibasira aho dufite intege nke cyane kurusha ahandi, ntidushobora kubinanira turi twenyine. Isengesho ni iry’ingenzi bitewe n’uko imbaraga Imana itanga zishobora kutwunganira mu kurwanya Satani (Abafilipi 4:6, 7). Dushobora nanone gukenera ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka n’amasengesho y’ “abakuru b’itorero.”​—Yakobo 5:13-18.

Tunanire Ibishuko Tubishishikariye

15. Kunanira ibishuko bikubiyemo iki?

15 Uretse kwirinda ibishuko igihe bishoboka, tugomba no kubinanira tubishishikariye kugeza aho bizaviraho cyangwa imimerere igahinduka. Mu gihe Yesu yashukwaga na Satani, yaramunaniye kugeza aho Diyabule yagendeye (Matayo 4:1-11). Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “murwanye Satani, na we azabahunga” (Yakobo 4:7). Kumurwanya bitangirana no gukomeza ubwenge bwacu binyuriye ku Ijambo ry’Imana no kwiyemeza tumaramaje ko tuzakomeza kwizirika ku mahame yayo. Byaba byiza dufashe mu mutwe kandi tugatekereza ku mirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi ivuga ibyerekeye intege nke zacu mu buryo bwihariye. Byaba ari iby’ubwenge dushatse Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka​—wenda nk’umusaza​—twazajya tuganira ku biduhangayikishije kandi tukaba dushobora kumwiyambaza mu gihe twaba dushutswe gukora ibibi.​—Imigani 22:17.

16. Ni gute dushobora gukomeza kuba abantu bafite igihagararo gikwiriye mu bihereranye n’umuco?

16 Ibyanditswe bidutera inkunga yo kwambara umuntu mushya (Abefeso 4:24). Ibyo bisobanura ko tugomba kwemera ko Yehova yaduhindura rwose. Igihe Pawulo yandikiraga mugenzi we bakoranaga umurimo, ari we Timoteyo, yagize ati “ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza. Ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe” (1 Timoteyo 6:11, 12). Dushobora ‘gukurikiza gukiranuka’ binyuriye mu kwiyigisha Ijambo ry’Imana tubigiranye umwete kugira ngo tugire ubumenyi bwimbitse ku byerekeye kamere yayo bityo tugire imyifatire ihuje n’ibyo isaba. Gahunda yuzuye y’ibikorwa bya Gikristo, urugero nko kubwiriza ubutumwa bwiza no kujya mu materaniro, na yo ni iy’ingenzi. Kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana no kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka yaduteganyirije bizadufasha gukura mu buryo bw’umwuka no gukomeza kugira igihagararo cyiza mu bihereranye n’umuco.​—Yakobo 4:8.

17. Tuzi dute ko Imana itazadutererana mu gihe duhuye n’ibishuko?

17 Pawulo atwizeza ko nta kigeragezo icyo ari cyo cyose kizatugeraho kirenze ubushobozi duhabwa n’Imana kugira ngo duhangane na cyo. Yehova ‘azaducira akanzu, kugira ngo tubone uko tubasha kucyihanganira’ (1 Abakorinto 10:13). Koko rero, Imana ntiyemera ko ibishuko byatwibasira mu buryo burenze urugero, ku buryo twabura imbaraga zihagije zo mu buryo bw’umwuka zidufasha gukomeza gushikama, niba dukomeza kuyishingikirizaho. Yifuza ko twagira icyo tugeraho mu kunanira tubigiranye umwete ibidushuka gukora ibibi mu maso yayo. Byongeye kandi, dushobora kwizera isezerano ryayo rigira riti “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”​—Abaheburayo 13:5.

18. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzanesha intege nke za kimuntu?

18 Pawulo ntiyashidikanyaga ku bihereranye n’ingaruka z’intambara yarwanaga n’intege nke za kimuntu. Ntiyabonaga ko yari umuntu wari ukwiriye kugirirwa impuhwe waneshwaga n’irari ry’umubiri we ku buryo we nta cyo yashoboraga kubikoraho. Ibinyuranye n’ibyo yaravuze ati “ndiruka, ariko si nk’utazi aho ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:26, 27). Natwe dushobora kurwana n’umubiri udatunganye kandi tukawutsinda. Data wo mu ijuru wuje urukundo ahora atwibutsa ibintu bidufasha gukomeza kugendera mu nzira zikiranuka binyuriye ku Byanditswe, ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ku materaniro ya Gikristo no ku Bakristo bagenzi bacu bakuze mu buryo bw’umwuka. Binyuriye ku bufasha bwe, dushobora kunesha intege nke za kimuntu!

Mbese, Uribuka?

• Kugira “umutima wa kamere” bisobanura iki?

• Ni gute dushobora kwitegura kugira ngo duhangane n’ibishuko?

• Twakora iki kugira ngo dushobore guhangana n’ibishuko?

• Ni uruhe ruhare isengesho rigira mu guhangana n’ibishuko?

• Tuzi dute ko kunesha intege nke za kimuntu bishoboka?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Bibiliya ntiyigisha ko turi abantu bagomba kuneshwa n’irari ry’umubiri wacu byanze bikunze ku buryo nta cyo dushobora kubikoraho

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Guhunga ukava mu mimerere ishobora gutuma ushukwa ni uburyo bumwe bw’ingenzi bwo kwirinda icyaha