‘Ijambo ry’Imana ryaragwiriye’
‘Ijambo ry’Imana ryaragwiriye’
“Yohereza itegeko rye mu isi; Ijambo rye ryiruka vuba cyane.”—ZABURI 147:15.
1, 2. Ni iyihe nshingano Yesu yahaye abigishwa be, kandi se, yari ikubiyemo iki?
BUMWE mu buhanuzi butangaje cyane kuruta ubundi bwo muri Bibiliya, ni ububoneka mu Byakozwe n’Intumwa 1:8. Mbere gato y’uko Yesu azamuka akajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be bizerwa ati ‘muzahabwa imbaraga, umwuka wera nubamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, kugeza ku mpera y’isi.’ Mbega ukuntu uwo wari kuba ari umurimo uhambaye!
2 Gutangaza ijambo ry’Imana ku isi hose bigomba kuba byarasaga n’aho ari inshingano igoranye cyane kuri abo bigishwa babarirwaga ku mitwe y’intoki. Reka turebe icyari gikubiye muri uwo murimo. Bagombaga gufasha abantu gusobanukirwa ibyerekeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Nanone kandi, kuba abagabo bo guhamya Yesu byasabaga ko bageza ku bandi inyigisho ze zifite imbaraga kandi bakabasobanurira uruhare afite mu mugambi wa Yehova. Byongeye kandi, uwo murimo wari ukubiyemo guhindura abantu abigishwa bakababatiza. Kandi ibyo byagombaga gukorwa ku isi hose!—Matayo 28:19, 20.
3. Ni iki Yesu yijeje abigishwa be, kandi se, ni gute bitabiriye umurimo bari barahawe?
3 Icyakora, Yesu yijeje abigishwa be ko umwuka wera wari kubashyigikira mu gihe bari kuba basohoza umurimo yari yabashinze. Ku bw’ibyo, abigishwa ba mbere ba Yesu bashoboye gusohoza mu buryo bugira ingaruka nziza ibyo yari yarabategetse, n’ubwo iyo nshingano yari iremereye kandi ababarwanyaga bakaba baragendaga bashyiraho imihati idacogora kandi irangwa n’urugomo kugira ngo babacecekeshe. Ni ibintu by’ukuri byabayeho mu mateka ku buryo nta wushobora kubihakana.
4. Ni gute urukundo rw’Imana rwagaragariye mu itegeko ryatanzwe ryo kubwiriza no kwigisha abandi?
4 Gahunda yo kubwiriza no kwigisha ku isi hose yari uburyo bwo kugaragaza urukundo Imana ikunda abari batayizi. Iyo gahunda yatumye babona uburyo bwo kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi no kubabarirwa ibyaha (Ibyakozwe 26:18). Itegeko ryatanzwe ryo kubwiriza no kwigisha ryanagaragazaga urukundo Imana ikunda ababwiriza ubwo butumwa, kubera ko ryatumye babona uburyo bwo kugaragaza ko biyeguriye Yehova no kugaragaza urukundo bakunda bagenzi babo (Matayo 22:37-39). Intumwa Pawulo yahaga agaciro kenshi umurimo wa Gikristo ku buryo yawise ‘ubutunzi.’—2 Abakorinto 4:7.
5. (a) Ni hehe tuvana amateka yiringirwa cyane y’Abakristo ba mbere, kandi se, ni ukuhe kwiyongera kuvugwamo? (b) Kuki igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa gifite ireme ku bagaragu b’Imana muri iki gihe?
5 Amateka yiringirwa cyane kuruta ayandi y’umurimo wo kubwiriza wakozwe n’Abakristo ba mbere aboneka mu gitabo cyahumetswe cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyanditswe n’umwigishwa Luka. Ni inkuru igaragaza ukwiyongera kwabayeho mu buryo butangaje kandi bwihuse. Uko kwiyongera k’ubumenyi ku byerekeye Ijambo ry’Imana kutwibutsa ibivugwa muri Zaburi 147:15, hagira hati “[Yehova] yohereza itegeko rye mu isi; Ijambo rye ryiruka vuba cyane.” Inkuru yerekeranye n’Abakristo ba mbere bahawe imbaraga n’umwuka wera, irashishikaje kandi ifite ireme rwose kuri twe muri iki gihe. Abahamya ba Yehova bakora umurimo nk’uwo abo Bakristo bakoraga wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, gusa ni uko Abahamya bo bawukora mu rugero rwagutse kurushaho. Natwe tugerwaho n’ingorane nk’izageze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Mu gihe dusuzuma ukuntu Yehova yahaye Abakristo ba mbere imigisha kandi akabaha imbaraga, tugenda turushaho kwizera mu buryo bukomeye ko adushyigikiye.
Ukwiyongera k’Umubare w’Abigishwa
6. Ni iyihe nteruro ivuga ibihereranye n’ukwiyongera iboneka incuro eshatu mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, kandi se, ni iki yerekezaho?
6 Uburyo bumwe bwo gusuzuma isohozwa ry’ibivugwa mu Byakozwe 1:8, ni ugutekereza ku magambo agira ati “ijambo ry’Imana riragwira,” iyo ikaba ari interuro iboneka incuro eshatu gusa muri Bibiliya, kandi zose ziboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, zikaba zigiye zigira akantu gato gusa zitandukaniyeho. (Ibyakozwe 6:7; 12:24, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; 19:20.) Amagambo ngo “ijambo ry’Umwami” cyangwa “ijambo ry’Imana” aboneka muri iyo mirongo, yerekeza ku butumwa bwiza—ni ukuvuga ubutumwa bushishikaje buhereranye n’ukuri kw’Imana, bukaba ari ubutumwa buzima, bufite imbaraga, bwahinduye imibereho y’ababwemeye.—Abaheburayo 4:12.
7. Ukwamamara kw’ijambo ry’Imana kuvugwa mu Byakozwe 6:7 gufitanye isano n’iki, kandi ni iki cyabayeho ku munsi wa Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C.?
7 Ahantu ha mbere havugwa ukuntu ijambo ry’Imana ryamamaye ni mu Byakozwe 6:7. Aho ngaho dusoma ngo “nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.” Aha ngaha, kwamamara bifitanye isano no kwiyongera k’umubare w’abigishwa. Mbere y’aho, ku munsi wa Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., umwuka wera w’Imana wasutswe ku bigishwa bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru. Icyo gihe, intumwa Petero yatanze disikuru ishishikaje, kandi mu bari bateze amatwi, abagera ku 3.000 bizeye kuri uwo munsi nyirizina. Mbega ukuntu hagomba kuba harabayeho urusaku rwinshi mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi baganaga iy’ikidendezi cyangwa ibidendezi biri muri Yerusalemu no mu nkengero zayo kugira ngo babatizwe mu izina rya Yesu, umugabo wari waramanitswe nk’umugizi wa nabi, hakaba hari hashize iminsi igera kuri 50 mbere y’aho!—Ibyakozwe 2:41.
8. Ni gute umubare w’abigishwa wiyongereye mu myaka yakurikiye Pentekoti yo mu wa 33 I.C.?
8 Birumvikana ko ibyo byari intangiriro gusa. Imihati abayobozi ba kidini b’Abayahudi bakomeje gushyiraho kugira ngo bahagarike umurimo wo kubwiriza yabaye imfabusa. Icyababaje abo bayobozi ba kidini ni uko ‘uko bukeye, Umwami Imana yongereraga [abigishwa] abakizwa’ (Ibyakozwe 2:47). Bidatinze, ‘umubare w’abagabo waragwiriye, uba nk’ibihumbi bitanu.’ Nyuma y’ibyo, “abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b’abagabo n’abagore” (Ibyakozwe 4:4; 5:14). Ku bihereranye n’igihe cyaje gukurikiraho, dusoma ngo “nuko [i]torero ryose ryari i Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa: kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu rifashwa n’[u]mwuka [w]era, riragwira” (Ibyakozwe 9:31). Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, bikaba bishoboka ko hari ahagana mu mwaka wa 58 I.C., tubona ahavugwa ko ‘abizeye bari ibihumbi byinshi’ (Ibyakozwe 21:20). Icyo gihe, hari hari n’Abanyamahanga benshi bizeye.
9. Wasobanura ute ibyerekeye Abakristo ba mbere?
9 Uko kwiyongera k’umubare w’abigishwa, ahanini kwaterwaga n’abantu bashya bahindukiriraga Ubukristo. Iryo dini ryari rishya—ariko kandi ryakoranaga imbaraga. Aho kugira ngo abigishwa babe abayoboke b’indorerezi gusa zitagira icyo zikora, bari baritangiye Yehova n’Ijambo rye mu buryo bwuzuye, rimwe na rimwe bakaba bari barigishijwe ukuri n’abantu babaga baratotejwe mu buryo bwa kinyamaswa (Ibyakozwe 16:23, 26-33). Abemeye Ubukristo babwemeye biturutse ku cyemezo babaga bafashe babitekerejeho, babwirijwe n’umutimanama wabo (Abaroma 12:1). Bigishijwe inzira z’Imana; ukuri kwari mu bwenge bwabo no mu mitima yabo (Abaheburayo 8:10, 11). Bari biteguye gupfa bazira ibyo bizeraga.—Ibyakozwe 7:51-60.
10. Ni iyihe nshingano Abakristo ba mbere bemeye, kandi se, bihuje bite n’ibyo tubona muri iki gihe?
10 Abemeye inyigisho za Gikristo basobanukiwe ko bari bafite inshingano yo kugeza ukuri ku bandi. Ibyo byagize uruhare mu buryo butaziguye mu gutuma umubare w’abigishwa wiyongera cyane. Intiti imwe mu bya Bibiliya yagize iti “kugeza ku bandi ibyerekeye ukwizera ntibyabonwaga ko byahariwe abari bafite ishyaka cyane kuruta abandi cyangwa abavugabutumwa bashyizweho ku mugaragaro. Kuvuga ubutumwa byari uburenganzira bwa buri muyoboke w’Idini wese, kandi byari n’inshingano ye. . . . Kuba abari bagize umuryango w’Abakristo bose uko bakabaye barahagurukiye umurimo nta wubibahatiye byahaye Ubukristo imbaraga zikomeye kuva mu ikubitiro.” Yakomeje yandika ati “kuvuga ubutumwa ni byo byari imbaraga y’ubuzima y’Abakristo ba mbere.” Uko ni na ko bimeze ku Bukristo bw’ukuri muri iki gihe.
Ukwiyongera k’Umubare w’Amafasi Yakorerwagamo Umurimo
11. Ni ukuhe kwiyongera kuvugwa mu Byakozwe 12:24, kandi se, ni gute kwabayeho?
11 Ahantu ha kabiri havugwa ukuntu ijambo ry’Imana ryamamaye, ni mu Byakozwe 12:24, hagira hati “ijambo ry’Imana riragwira, riramamara.” Aha ngaha, iyo nteruro ifitanye isano n’ukwiyongera k’umubare w’amafasi yakorerwagamo umurimo. N’ubwo ubutegetsi bwabarwanyaga, umurimo wakomeje gusagamba. Umwuka wera wabanje gusukwa ku bigishwa bari i Yerusalemu, maze ijambo rihera aho ngaho rikwirakwira hose mu buryo bwihuse. Ibitotezo byageze ku bigishwa bari i Yerusalemu byatumye batatanira mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya. Ibyo byagize izihe ngaruka? “Abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana” (Ibyakozwe 8:1, 4). Filipo yategetswe kubwiriza umugabo waje kujyana ubutumwa muri Etiyopiya amaze kubatizwa (Ibyakozwe 8:26-28, 38, 39). Bidatinze ukuri kwahise kugera i Luda, mu kibaya cy’i Saroni n’i Yopa (Ibyakozwe 9:35, 42). Nyuma y’aho, intumwa Pawulo yagenze ibirometero bibarirwa mu bihumbi mu nyanja no ku butaka, ishinga amatorero mu bihugu byinshi byo mu karere k’inyanja ya Mediterane. Intumwa Petero yagiye i Babuloni (1 Petero 5:13). Mu gihe cy’imyaka 30 nyuma y’aho abigishwa ba Yesu baherewe umwuka wera kuri Pentekoti, Pawulo yanditse ko ubutumwa bwiza bwari ‘bwarabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru,’ akaba ashobora kuba yarerekezaga ku isi yari izwi icyo gihe.—Abakolosayi 1:23.
12. Ni gute abarwanyaga Ubukristo biyemereye ko amafasi ijambo ry’Imana ryabwirizwagamo yari yariyongereye?
12 Ndetse n’abarwanyaga Ubukristo biyemereye ko ijambo ry’Imana ryari ryarashinze imizi mu Byakozwe 17:6 havuga ko i Tesalonike, ho mu majyaruguru y’u Bugiriki, abarwanyaga Ubukristo bashakuje bagira bati “abubitse ibihugu byose baje n’ino.” Ikindi kandi, mu ntangiriro z’ikinyejana cya kabiri, igihe uwitwa Pline le Jeune yari ari muri Bituniya, yandikiye Umwami w’Abami w’Abaroma witwaga Trajan amubwira ibihereranye n’Ubukristo. Yaritotombye ati “ntibwagumye mu mijyi gusa, ahubwo bwanakwirakwije uburozi bwabwo mu midugudu no mu bihugu byari bidukikije.”
Bwami bw’Abaroma hose. Urugero, mu13. Ni mu buhe buryo kwiyongera kw’amafasi ijambo ry’Imana ryabwirizwagamo bigaragaza urukundo Imana ikunda abantu?
13 Uko kwiyongera k’umubare w’amafasi yakorerwagamo umurimo kwagaragazaga ukuntu Yehova akunda abantu bacunguwe urukundo rwimbitse. Igihe Petero yabonaga umwuka wera ukorera kuri Koruneliyo w’Umunyamahanga, yaravuze ati “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Ni koko, ubutumwa bwiza bwari, kandi buracyari, ubutumwa bugenewe abantu bose, kandi ukwiyongera k’umubare w’amafasi ijambo ry’Imana ryabwirizwagamo, kwatumye aho bari baherereye hose haboneka uburyo bwo kwitabira urukundo rw’Imana. Muri iki kinyejana cya 21, ijambo ry’Imana ryakwirakwijwe mu bice byose byo ku isi mu buryo nyabwo.
Ukwiyongera Kwaganje
14. Ni ukuhe kwiyongera kuvugwa mu Byakozwe 19:20, kandi se, ijambo ry’Imana ryaraganje risumba iki?
14 Ahantu ha gatatu havugwa ukuntu ijambo ry’Imana ryamamaye ni mu Byakozwe 19:20, hagira hati ‘ijambo ry’Umwami ryaragwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.’ Ijambo ry’Ikigiriki ry’umwimerere rihindurwamo ‘kuganza’ ryumvikanisha igitekerezo cyo ‘kugira imbaraga.’ Imirongo ibanziriza uwo, ivuga ko abantu benshi bo muri Efeso bizeye, kandi ko benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji batwikiye ibitabo byabo imbere ya rubanda rwose. Nguko uko ijambo ry’Imana ryaganje rigasumba imyizerere y’idini ry’ikinyoma. Nanone, ubutumwa bwiza bwaraganje burenga izindi nzitizi, urugero nk’ibitotezo. Nta kintu na kimwe cyashoboraga kubuhagarika. Muri ibyo, tubona ikindi kintu gishishikaje gihuza n’Ubukristo bw’ukuri muri iki gihe turimo.
15. (a) Ni iki umuhanga umwe mu by’amateka ya Bibiliya yanditse yerekeza ku Bakristo ba mbere? (b) Ni nde abigishwa bitiriye ibyo bagezeho?
15 Intumwa hamwe n’abandi Bakristo ba mbere batangaje ijambo ry’Imana babigiranye umwete. Ku biberekeyeho, umuhanga umwe mu by’amateka ya Bibiliya yagize ati “iyo abagabo bafite ubushake bwo kuvuga ibyerekeye Umwami wabo, ntibabura uburyo bwo kubikora. Koko rero, impamvu zasunikiraga abo bagabo n’abagore kubikora ni cyo kintu kidushimisha kuruta uburyo bakoreshaga.” Ikindi kandi, abo Bakristo ba mbere bari bazi ko kugira ngo bagire ingaruka nziza mu murimo wabo bitaterwaga n’imihati yabo yonyine. Bari barahawe n’Imana ubutumwa bwo gukora umurimo wabo, kandi yarabafashije kugira ngo babusohoze. Ukwiyongera ko mu buryo bw’umwuka kwaturukaga ku Mana. Ibyo byagaragajwe n’intumwa Pawulo mu rwandiko yandikiye itorero ry’i Korinto. Yaranditse iti “ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. [K]uko twembi Imana ari yo dukorera.”—1 Abakorinto 3:6, 9.
Imikorere y’Umwuka Wera
16. Ni iki kigaragaza ko umwuka wera wahaye abigishwa imbaraga zo kuvuga bashize amanga?
16 Wibuke ko Yesu yijeje abigishwa be ko umwuka wera wari kugira uruhare mu kwamamara kw’ijambo ry’Imana kandi ko wari guha abigishwa imbaraga mu murimo wabo wo kubwiriza (Ibyakozwe 1:8). Ni gute ibyo byabayeho? Nyuma gato y’aho umwuka usukiwe ku bigishwa kuri Pentekoti, Petero na Yohana bahamagariwe kujya kwitaba Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, ari na rwo rukiko rw’ikirenga mu gihugu, abacamanza barwo akaba ari bo batumye Yesu Kristo yicwa. Mbese, intumwa zari guhindishwa umushyitsi n’ubwoba imbere y’iryo teraniro rikanganye kandi ry’abantu bari bazifitiye urwango? Oya rwose! Umwuka wera wahaye Petero na Yohana imbaraga zo kuvuga bashize amanga ku buryo ababarwanyaga batangaye cyane, ‘bakibuka ko babanaga na Yesu’ (Ibyakozwe 4:8, 13). Nanone kandi, umwuka wera watumye Sitefano atanga ubuhamya ashize amanga imbere y’abagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi (Ibyakozwe 6:12; 7:55, 56). Mbere y’aho, umwuka wera wari warasunikiye abigishwa kubwiriza babigiranye ubushizi bw’amanga. Luka yagize ati “bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa [u]mwuka [w]era, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.”—Ibyakozwe 4:31.
17. Ni mu buhe buryo bundi umwuka wera wafashije abigishwa mu murimo wabo?
17 Yehova yayoboye umurimo wo kubwiriza ari kumwe na Yesu wazutse, binyuriye ku mbaraga z’umwuka we wera (Yohana 14:28; 15:26). Igihe Koruneliyo, bene wabo n’incuti ze z’amagara basukwagaho umwuka, intumwa Petero yasobanukiwe ko Abanyamahanga batakebwe bashoboraga kuzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe mu izina rya Yesu Kristo (Ibyakozwe 10:24, 44-48). Nyuma y’aho, umwuka wagize uruhare rw’ingenzi mu gutuma Barinaba na Sawuli (ari we waje kuba intumwa Pawulo) bashyirirwaho gukora umurimo w’ubumisiyonari, no mu kubayobora aho bagombaga kujya no kubereka aho batagombaga kujya (Ibyakozwe 13:2, 4; 16:6, 7). Wayoboye intumwa hamwe n’abakuru b’i Yerusalemu igihe bafataga imyanzuro (Ibyakozwe 15:23, 28, 29). Nanone kandi, umwuka wera wayoboye ibyo gushyirwaho kw’abagenzuzi mu itorero rya Gikristo.—Ibyakozwe 20:28.
18. Ni gute Abakristo ba mbere bagaragaje urukundo?
18 Nanone kandi, umwuka wera wagaragariye mu Bakristo ubwabo, utuma bagira imico y’Imana, urugero nk’urukundo (Abagalatiya 5:22, 23). Urukundo rwasunikiye abigishwa gusaranganya ibyo babaga bafite. Urugero, nyuma ya Pentekoti mu mwaka wa 33 I.C., hashyizweho ikigega rusange kugira ngo gihaze ibyo abigishwa b’i Yerusalemu bari bakeneye. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti “nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu, babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze, bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye” (Ibyakozwe 4:34, 35). Urwo rukundo ntibarugaragarizaga bagenzi babo bari bahuje ukwizera gusa, ahubwo barugaragarizaga n’abandi, byaba binyuriye mu kubagezaho ubutumwa bwiza ndetse no mu kubakorera ibindi bikorwa by’ubugwaneza (Ibyakozwe 28:8, 9). Yesu yavuze ko urukundo rurangwa no kwigomwa ari rwo rwari kuranga abigishwa be (Yohana 13:34, 35). Nta gushidikanya, umuco w’ingenzi w’urukundo warehereje abantu ku Mana kandi wagize uruhare mu gutuma habaho ukwiyongera mu kinyejana cya mbere nk’uko utuma kubaho muri iki gihe.—Matayo 5:14, 16.
19. (a) Ni mu buhe buryo butatu ijambo rya Yehova ryakwirakwijwe mu kinyejana cya mbere? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Imvugo ngo ‘umwuka wera’ iboneka incuro 41 zose hamwe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Uko bigaragara, ukwiyongera kw’Abakristo b’ukuri mu kinyejana cya mbere kwari gufitanye isano rya bugufi n’imbaraga z’umwuka wera hamwe n’ubuyobozi bwawo. Umubare w’abigishwa wariyongereye, ijambo ry’Imana rikwirakwira mu karere kagutse, kandi riraganza risumba amadini na za filozofiya byariho icyo gihe. Ukwiyongera ko mu kinyejana cya mbere gufite ibyo guhuriyeho n’umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova muri iki gihe. Mu gice gikurikiraho, tuzasuzuma ukwamamara gushimishije nk’uko kw’ijambo ry’Imana muri iki gihe.
Mbese, Uribuka?
• Ni gute umubare w’abigishwa ba mbere wiyongereye?
• Ni mu buhe buryo ijambo ry’Imana ryakwirakwijwe mu mafasi menshi kurushaho?
• Ni gute ijambo ry’Imana ryaganje mu kinyejana cya mbere?
• Ni uruhe ruhare umwuka wera wagize mu gukwirakwiza ijambo ry’Imana?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Filipo yabwirije Umunyetiyopiya, bityo akwirakwiza ubutumwa bwiza mu karere k’iwabo
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Umwuka wera wayoboye intumwa n’abakuru i Yerusalemu
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]
Iburyo ahagana haruguru: Ishusho y’Umujyi wa Yerusalemu mu gihe cy’urusengero rwa kabiri – uherereye mu kibanza cy’ihoteli yitwa Holyland Hotel, i Yerusalemu