Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kumvira—Mbese, ni isomo ry’ingenzi ritangwa mu bwana?

Kumvira—Mbese, ni isomo ry’ingenzi ritangwa mu bwana?

Kumvira​—Mbese, ni isomo ry’ingenzi ritangwa mu bwana?

“ABABYEYI Bifuza Abantu Bihariye, Aho Kuba Abana Bumvira Gusa.” Ayo ni yo magambo yari agize umutwe w’ingingo yasohotse mu kinyamakuru kimwe. Iyo raporo nto yari ishingiye ku byagezweho mu iperereza ryakozwe muri Nouvelle-Zélande ryagaragaje ko “22 ku ijana mu babajijwe ari bo bonyine batekerezaga ko abana bagomba kwigishirizwa mu rugo ibihereranye no kumvira.” Nanone, iryo perereza ryagaragaje ko ababyeyi muri iki gihe bizera ko ari iby’ingenzi cyane kwigisha abana ibihereranye no kugira ikinyabupfura, kwitunga no gufatana uburemere inshingano.

Muri iki gihe usanga abantu barabaye ba nyamwigendaho kandi bikunda, ntibitangaje kuba abantu benshi babona mu buryo butarangwa n’icyizere ibihereranye no kumvira hamwe no kubyigisha abana. Ariko se, kumvira igihe umuntu ari umwana ni ikintu twagombye kwirengagiza, tukabifata ko ari umuderi ushaje kandi ko bitagihuje n’igihe tugezemo? Cyangwa se, kumvira ni kimwe mu masomo y’ingenzi abana bashobora kwiga kandi bakungukirwa na yo? Icy’ingenzi kurushaho, ni gute Yehova Imana, we Nyir’ugutangiza gahunda y’umuryango, abona ibihereranye no kumvira ababyeyi, kandi se, ni izihe nyungu zimwe na zimwe dukesha uko kumvira?—Ibyakozwe 17:28; Abefeso 3:14, 15.

‘Ni Byo Bibakwiriye’

Intumwa Pawulo yandikiye itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryari muri Efeso amagambo agira ati “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye” (Abefeso 6:1). Impamvu y’ibanze ituma bagomba kumvira ni uko bihuje n’amahame y’Imana ahereranye n’icyiza. Nk’uko Pawulo yabivuze, ‘ni byo bibakwiriye.’

Mu buryo buhuje n’ibyo, tubona ko Ijambo ry’Imana risobanura ko gutoza umwana uburere bwa kibyeyi mu buryo bwuje urukundo ari umurimbo mwiza, “imitamirizo y’imbabazi ku mutwe n’imikufi mu ijosi,” kandi bikaba ari ikintu “Umwami ashima” (Imigani 1:8, 9; Abakolosayi 3:20). Mu buryo bunyuranye n’ubwo rwose, gusuzugura ababyeyi bituma umuntu atemerwa n’Imana.—Abaroma 1:30, 32.

“Kugira ngo Ubone Amahoro”

Pawulo yagaragaje indi ngororano umuntu akesha kumvira ubwo yandikaga ati “wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro, uramire mu isi” (Abefeso 6:2, 3; Kuva 20:12). Ni mu buhe buryo kumvira ababyeyi bishobora gutuma umuntu agubwa neza?

Mbere na mbere, mbese, ababyeyi ntibaruta abana babo mu myaka kandi bakaba ari inararibonye kubarusha? N’ubwo bashobora gusa n’aho batazi byinshi ku bihereranye na za orudinateri cyangwa andi masomo atangirwa mu mashuri, bazi byinshi birebana no kubaho hamwe n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Ku rundi ruhande, abakiri bato nta bitekerezo bishyize mu gaciro bagira, bizanwa no kuba umuntu akuze. Ku bw’ibyo, bakunda guhubuka mu bihereranye no gufata imyanzuro, akenshi ugasanga bemera kuneshwa n’amoshya y’urungano yangiza, ibyo bikabaviramo kwiyangiza cyane. Mu buryo buhuje n’ukuri, Bibiliya igira iti “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana.” None se, umuti waba uwuhe? “Inkoni ihana izabumucaho.”—Imigani 22:15.

Inyungu zibonerwa mu kumvira zirenze kure imishyikirano iba hagati y’umubyeyi n’umwana. Kugira ngo ibintu bigende neza mu muryango wa kimuntu kandi ugere kuri byinshi, hagomba kubaho ubufatanye, ubwo bufatanye na bwo bukaba busaba ko habaho kumvira mu rugero runaka. Urugero, mu ishyingiranwa, kuba abashakanye baba biteguye kuva ku izima, aho kuba abantu bahoza abandi ku nkeke kandi batita ku burenganzira no ku byiyumvo by’abandi, bituma bagira amahoro, ubumwe n’ibyishimo. Ku kazi, kuganduka kw’abakozi ni cyo kintu gisabwa kugira ngo umurimo uwo ari wo wose cyangwa intego bigire icyo bigeraho. Mu birebana n’amategeko hamwe n’amabwiriza ya leta, kumvira ntibituma umuntu atagerwaho n’igihano gusa, ahubwo nanone bituma nibura agira umutekano n’uburinzi mu rugero runaka.—Abaroma 13:1-7; Abefeso 5:21-25; 6:5-8.

Abakiri bato batumvira ubutware akenshi usanga batandukanye n’abandi. Ibinyuranye n’ibyo, isomo ryo kumvira umuntu yiga akiri umwana rishobora gukomeza gukoreshwa mu buryo buhesha ingororano mu mibereho yose y’umuntu. Mbega ukuntu kwiga iryo somo umuntu akiri muto ari ingirakamaro!

Ingororano Ihebuje Dukesha Kumvira

Kumvira ntibituma habaho imishyikirano ishimishije yo mu muryango hamwe n’izindi nyungu umuntu abona mu mibereho ye yose gusa, ahubwo binatuma umuntu abona urufatiro ashobora kubakaho imishyikirano y’ingenzi cyane kuruta indi yose—ni ukuvuga imishyikirano umuntu agirana n’Umuremyi we. Kubera ko Yehova Imana ari “Umuremyi [Mukuru]” akaba ari na we ‘soko y’ubugingo,’ birakwiriye ko tumwumvira mu buryo bwuzuye.—Umubwiriza 12:1; Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.

Inshinga “kumvira” mu buryo bwayo bwose ikoreshwamo, iboneka incuro zisaga 160 muri Bibiliya. Byongeye kandi, hari imirongo ibarirwa mu magana yerekeza ku mategeko y’Imana, amahame, amateka n’amabwiriza yayo, ibyo byose tukaba dusabwa kubigandukira. Biragaragara ko Imana ibona ko kumvira ari ikintu gisabwa kugira ngo umuntu yemerwe na yo. Ni koko, kumvira ni ikintu cy’ingenzi gisabwa kugira ngo umuntu agirane imishyikirano na Yehova (1 Samweli 15:22). Ikibabaje ni uko abantu muri kamere yabo batabangukirwa no kumvira, ahubwo babangukirwa no kutumvira. Bibiliya igira iti ‘gutekereza kw’imitima y’abantu ni kubi, uhereye mu bwana bwabo’ (Itangiriro 8:21). Ku bw’ibyo, isomo ryo kumvira rigomba kwigwa, atari mu bwana gusa, ahubwo no mu mibereho yose y’umuntu. Kubigenza gutyo bihesha ingororano ihebuje.

Wibuke ko, nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, itegeko ryo kumvira ababyeyi rijyana n’isezerano ry’uburyo bubiri, ni ukuvuga, “kugira ngo ubone amahoro, [kandi] uramire mu isi.” Ikintu kigaragaza ko iryo sezerano ari ukuri, kiboneka mu Migani 3:1, 2, hagira hati “mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye: kandi umutima wawe ukomeze amategeko yanjye: kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama, ndetse ukagira n’amahoro.” Ingororano ihebuje abumvira bazabona ni ukugirana na Yehova imishyikirano ya bwite uhereye ubu, kandi bakazabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya irangwa n’amahoro.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

[Amafoto yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]

Kumvira bituma habaho imishyikirano irangwa n’ibyishimo mu muryango, ku kazi no hagati y’umuntu na Yehova