Mbese, wumva hari uwagufashe uko utari?
Mbese, wumva hari uwagufashe uko utari?
ANTONIO yumvise abujijwe amahwemo. Mu buryo butunguranye kandi budasobanutse neza, incuti ye yakundaga yitwaga Leonardo yari itakimureba neza. * Mu bihe bitandukanye, hari ubwo Antonio yasuhuzaga iyo ncuti ye ntiyikirize, kandi mu gihe babaga bari kumwe, hagati yabo hasaga n’ahari igikuta kibatandukanya. Antonio yatangiye kugira ubwoba yibaza niba hari ikintu runaka yakoze cyangwa yavuze incuti ye yafashe uko kitari. Ariko se, icyo cyaba ari ikihe?
Ni kenshi hakunze kubaho ibyo gufata ibintu uko bitari. Ibyinshi usanga ari ibintu byoroheje gusa kandi bishobora gukosorwa mu buryo bworoshye. Ibindi bishobora gutuma umuntu amanjirwa cyane, cyane cyane mu gihe hakomeje kubaho ibitekerezo bitari byo n’ubwo haba hakoreshejwe imihati yose kugira ngo bishire. Ni iki gituma abantu bafata ibintu uko bitari? Ni gute ibyo bigira ingaruka ku bo bireba? Wakora iki mu gihe ukoze ikintu runaka abandi bakagifata uko kitari? Mbese koko, ibyo abandi bagutekerezaho hari icyo bivuze?
Ibyo Ni Ibintu Bigomba Kubaho Byanze Bikunze
Kubera ko abandi bantu badashobora kumenya ibyo dutekereza n’intego zacu, byatinda cyangwa byatebuka hari umuntu runaka uzumva nabi ibyo tuvuga cyangwa ibyo dukora akabifata uko bitari. Impamvu zishobora gutuma abantu bumva ibintu uko bitari ni nyinshi. Rimwe na rimwe, tunanirwa gusa kumvikanisha ibitekerezo byacu mu buryo busobanutse neza kandi bugusha ku ngingo nk’uko twabyifuzaga. Urusaku rudukikije hamwe n’ibindi bintu biturogoya bishobora gutuma abandi badashobora kutwitaho mu buryo bwuzuye.
Nanone hari imyifatire runaka ishobora gutuma umuntu afatwa uko atari. Urugero, umuntu ugira amasonisoni ashobora kubonwa mu buryo butari bwo ko ajindira, ko atita ku bantu, cyangwa ko ari umwibone. Ibintu byagiye biba ku muntu mu buryo bwa bwite bishobora gutuma yitabira imimerere runaka ashingiye ku byiyumvo gusa, aho gushingira ku bintu bihuje n’ubwenge. Iyo abantu bafite imico itandukanye kandi ntibahuze ururimi, ubusanzwe ntibumvikana nk’uko biba byitezwe. Kuri ibyo, dushobora kongeraho inkuru zitari zo hamwe n’amazimwe, kandi ntibyagombye kudutangaza ko ibisobanuro bihabwa ibintu byavuzwe cyangwa
byakozwe rimwe na rimwe usanga bitandukanye n’ibyari bigambiriwe mbere. Birumvikana ko ibyo byose bitanga ihumure mu rugero ruto cyane ku bantu bumva ko intego zabo zumviswe nabi.Urugero, Anna yavuze atabigiranye umutima mubi ibihereranye n’ukuntu incuti ye yakundwaga n’abantu benshi, abivuga iyo ncuti idahari. Ayo magambo yasubiwemo mu buryo butari buhuje n’imimerere yavuzwemo, hanyuma, icyatangaje Anna kandi kikamuca intege, ni uko iyo ncuti ye yamushinje imbere y’abantu benshi ko yayigiriye ishyari, kubera ko yari yitaweho n’umuhungu runaka. Amagambo yavuzwe na Anna yari yafashwe uko atari rwose, kandi imihati yose yashyizeho kugira ngo yizeze incuti ye ko nta kibi yari agambiriye nta cyo yagezeho. Iyo mimerere yatumye ababara cyane, kandi hashize igihe kirekire mbere y’uko Anna ashobora gukosora ibyo bintu byari byarafashwe uko bitari.
Uko abandi baguha agaciro akenshi biterwa n’ukuntu biyumvisha intego zawe. Bityo rero, ni ibisanzwe kumva ubabaye igihe abantu bafashe icyo ugamije mu buryo butari bwo. Ushobora kubabara, ukumva ko nta mpamvu yagombye gutuma umuntu uwo ari we wese agufata uko utari. Kuri wowe, iyo babonye ibintu muri ubwo buryo wumva ari ukubogama, ukunenga cyangwa bitanakwiriye rwose, kandi bishobora kugukomeretsa mu buryo bwimbitse—cyane cyane niba ufatana uburemere ibitekerezo by’abo bantu babona ibintu mu buryo budakwiriye.
N’ubwo ushobora kubuzwa amahwemo n’ukuntu abantu bakubona, uko byaba biri kose, birakwiriye kubahiriza ibitekerezo by’abandi. Gusuzugura ibyo abandi batekereza ntibihuje n’umuco wa Gikristo, kandi nta na rimwe twakwifuza ko amagambo tuvuga cyangwa ibyo dukora byagira ingaruka zangiza ku bandi bantu (Matayo 7:12; 1 Abakorinto 8:12). Bityo rero, hari igihe ushobora kuba ugomba gushyiraho imihati kugira ngo ukosore ibitekerezo bikocamye umuntu yaba afite ku bihereranye nawe. Ariko kandi, guhangayikishwa mu buryo bukabije n’uko wakwemerwa nta ngaruka nziza bigira, ahubwo bituma umuntu atiyubaha cyangwa akumva ko bamwanga. N’ubundi kandi, agaciro kawe nyakuri ntikagenwa n’ibyo abandi batekereza.
Ku rundi ruhande, ushobora kubona ko ibyo bakunenga bifite ishingiro. Ibyo na byo bishobora kukubabaza, ariko nuramuka wemeye ukudatungana kwawe ubikunze kandi nta buryarya, ibyo bintu bishobora kuzakubera ingirakamaro, bikagusunikira kugira ihinduka rikenewe.
Ingaruka Mbi
Gufata ibintu uko bitari bishobora gutuma habaho cyangwa hatabaho ingaruka zikomeye. Urugero, uramutse wumvise umugabo asakuza cyane muri resitora, ushobora kuvuga ko ari umuntu usabana cyangwa wibonekeza. Ushobora kuba wibeshya. Wenda umuntu arimo abwira ntiyumva neza. Cyangwa se ushobora kubona umuntu ukora mu iduka asa n’udasusurutse, ariko wenda arumva atameze neza. N’ubwo ibyo bintu biba byafashwe uko bitari bituma umuntu abonwa nabi, bishobora kutagira ingaruka mbi cyangwa zirambye. Ariko kandi, rimwe na rimwe gufata ibintu uko bitari bishobora guteza amakuba. Reka turebe ibintu bibiri byabayeho mu mateka ya Isirayeli ya kera.
Igihe Nahashi, umwami w’Abamoni yapfaga, Dawidi yohereje intumwa kugira ngo zihumurize umuhungu we Hanuni, wari waratangiye gutegeka mu cyimbo cya se. Ariko kandi, kuba izo ntumwa zaraje kumusura byafashwe nk’aho zari zije gutata igihugu cy’Abamoni zigamije kuzabarwanya, bikaba byaratumye Hanuni mbere na mbere akoza isoni izo ntumwa hanyuma aza kurwanya Abisirayeli. Ibyo byatumye hapfa abantu bagera nibura ku 47.000—abo bose bakaba 1 Ngoma 19:1-19.
barazize kuba intego nziza zarafashwe uko zitari.—Mu mateka ya mbere ya Isirayeli, hari ibindi bintu byafashwe uko bitari byakemuwe mu buryo butandukanye n’ubwo. Abagize imiryango ya Rubeni na Gadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase biyubakiye igicaniro cy’ikimenywabose hafi y’Uruzi rwa Yorodani. Abandi Bisirayeli babonye ko icyo gikorwa cyari igikorwa cy’ubuhemu, ko kwari ukwigomeka kuri Yehova. Ku bw’ibyo rero, barateranye kugira ngo babarwanye. Mbere y’uko abo Bisirayeli bandi bakora ikintu icyo ari cyo cyose gikomeye, bohereje intumwa kugira ngo zijye kugaragaza ko barakajwe n’igikorwa babonaga ko ari ubuhemu. Kuba barabigenje batyo byabaye byiza kubera ko abubatse icyo gicaniro bazishubije ko nta migambi mibi bari bafite yo gutera umugongo ugusenga kutanduye. Ibinyuranye n’ibyo, icyo gicaniro cyagombaga kuba urwibutso rw’uko bari indahemuka kuri Yehova. Kuba ibyo bintu byari byafashwe uko bitari byashoboraga gutuma hameneka amaraso menshi, ariko ubwenge bwatumye hatabaho izo ngaruka mbi.—Yosuwa 22:10-34.
Umvikanisha Ibintu mu Mwuka w’Urukundo
Kugereranya izo nkuru bitwigisha byinshi. Uko bigaragara, kumvikanisha uko ikibazo giteye ni byo bihuje n’ubwenge. Ni nde se waba azi umubare w’abantu barusimbutse mu nkuru tumaze gusuzuma, kubera ko gusa abo ku mpande zombi babiganiriyeho? Incuro nyinshi, si ko byanze bikunze ubuzima buzaba buri mu kaga mu gihe unaniwe kwiyumvisha intego nyakuri z’umuntu, ariko kandi ubucuti bushobora kuhazaharira. Bityo, niba wumva umuntu runaka yagukoreye ibidakwiriye, mbese, waba uzi neza ko usobanukiwe ibintu uko biri neza neza, cyangwa se urimo urabifata uko bitari? Ni iki cyasunikiye uwo muntu kubikora? Bimubaze. Mbese, wumva hari uwagufashe uko utari? Mubivuganeho. Ntukareke ngo ubwibone bukubuze gushyikirana.
Yesu yatanze impamvu ihebuje idusunikira gukemura ibyo tutumvikanaho neza, ubwo yagiraga ati “nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko uture ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Ku bw’ibyo, ikintu gikwiriye tugomba gukora ni ugusanga uwo muntu twiherereye, nta bandi bahari. Nta cyo bizamara niba uwo mufitanye ikibazo abanje kumvana undi muntu amagambo wagiye uvuga umwitotombera (Imigani 17:9). Intego yawe yagombye kuba iyo kwiyunga mu mwuka w’urukundo. Sobanura uko ikibazo giteye utuje, mu magambo yumvikana neza, yoroheje kandi wirinde kumushinja. Sobanura ibyiyumvo ibyo bintu bigutera. Hanyuma, tega amatwi ufite intego yo kugira ngo wumve uko mugenzi wawe abona ibintu. Ntukihutire gukeka ko afite intego mbi. Ube witeguye kumva ko uwo muntu atari agamije ikibi. Wibuke ko “urukundo rwizera byose.”—1 Abakorinto 13:7.
Birumvikana ariko ko no mu gihe ibyo bintu byari byarafashwe uko bitari bikosowe, ibyiyumvo byakomerekejwe bishobora kugumaho cyangwa hagakomeza kubaho ingaruka mbi z’igihe kirekire. Ni iki cyakorwa? Mu gihe bibaye ngombwa, birakwiriye ko habaho gusaba imbabazi nta buryarya, ndetse hakabaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora gukorwa mu buryo bushyize mu gaciro kugira ngo ibintu bisubire mu buryo. Muri iyo mimerere yose, abo bantu bakomerekejwe bagombye gukurikiza inama yahumetswe igira iti ‘mwihanganirane, kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.’—Abakolosayi 3:13, 14; 1 Petero 4:8.
Igihe cyose tuzaba tudatunganye hazajya habaho gufata ibintu uko bitari no gukomeretsanya ibyiyumvo. Umuntu uwo ari we wese ashobora gukora ikosa cyangwa akavuga mu buryo busa n’aho bugaragaza ko atita ku byiyumvo by’abandi cyangwa butarangwa n’ubugwaneza. Bibiliya igaragaza ko “ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose; yabasha no gutegeka umubiri we wose” (Yakobo 3:2). Kubera ko ibyo ngibyo Yehova Imana abizi neza, yaduhaye amabwiriza akurikira: “ntukihutire kurakara mu mutima; kuko uburakari buba mu mutima w’umupfapfa. Kandi ntukite ku magambo yose avugwa, kugira ngo utumva umugaragu wawe agutuka; kuko kenshi mu mutima wawe nawe uzi ko watukaga abandi.”—Umubwiriza 7:9, 21, 22.
“Uwiteka Ni We Ugerageza Imitima”
Byagenda bite se mu gihe byaba bigaragaye ko gukosora imyifatire y’umuntu ugutekereza uko utari bidashoboka? Ntucike intege. Komeza wihingemo kandi ugaragaze imico ya Gikristo mu buryo bwiza cyane uko bishoboka kose. Saba Yehova ko yagufasha kunonosora aho bikenewe. Agaciro kawe nyakuri nta bwo rwose kagenwa n’undi muntu. Yehova ni we wenyine ushobora ‘kugerageza imitima’ mu buryo nyakuri (Imigani 21:2). Ndetse na Yesu ntiyahawe agaciro yari akwiriye kandi yasuzugurwaga n’abantu, ariko ibyo ntibyagize ingaruka ku buryo Yehova yamubonaga (Yesaya 53:3). N’ubwo bamwe bashobora kukubona uko utari, ushobora ‘gusuka ibyo mu mutima wawe’ imbere ya Yehova, wiringiye ko akumva, “kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba; abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” (Zaburi 62:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; 1 Samweli 16:7.) Nukomeza gukora ibyiza nta kurambirwa, mu gihe runaka, abagutekereje uko utari bashobora kuzabona ko bibeshye maze bagahindura ibitekerezo byabo.—Abagalatiya 6:9; 2 Timoteyo 2:15.
Mbese, wibuka Antonio twavuze mu ntangiriro z’iki gice? Yagize ubutwari bwo gukurikiza inama y’Ibyanditswe, avugana n’incuti ye Leonardo, amubaza icyo yari yarakoze cyamurakaje. Byagize izihe ngaruka? Leonardo yaguye mu kantu. Yashubije ko Antonio nta cyo yari yarakoze cyamurakaje kandi yamwijeje ko atigeze agambirira kugira icyo amukorera kidasanzwe. Niba yarasaga n’uwicecekeye, wenda ni uko gusa yari ahuze mu bitekerezo. Leonardo yasabye imbabazi ku bwo kuba yarakomerekeje ibyiyumvo by’incuti ye kandi yamushimiye ko yabimumenyesheje. Yongeyeho ko ubutaha azajya arushaho kwitonda kugira ngo adatuma abandi babibona batyo. Igitotsi cyose cyari cyaraje mu mubano wabo cyavuyeho, kandi izo ncuti zarushijeho kugirana imishyikirano ya bugufi kuruta mbere hose.
Kumva ko hari umuntu ugufata uko utari nta na rimwe bijya bishimisha. Ariko kandi, nuramuka uteye intambwe zose kugira ngo ufuture ibintu kandi ushyire mu bikorwa amahame y’Ibyanditswe ahereranye n’urukundo hamwe no kubabarira, birashoboka cyane rwose ko nawe wazagira ingaruka nziza nk’izo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Amazina amwe n’amwe yakoreshejwe muri iki gice yarahinduwe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Gufutura ibintu mu mwuka w’urukundo no kubabarira bishobora gutuma ugira ingaruka zishimishije