Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twakoreraga hamwe

Twakoreraga hamwe

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twakoreraga hamwe

BYAVUZWE NA MELBA BARRY

Ku itariki ya 2 Nyakanga 1999, jye n’umugabo wanjye twari turi mu ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova, nk’uko twabaga tuyarimo incuro zibarirwa mu bihumbi mu myaka 57 y’ishyingiranwa ryacu. Lloyd yari arimo atanga disikuru ya nyuma mu ikoraniro ry’intara ryari ryabereye muri Hawayi kuri uwo wa Gatanu. Mu buryo butunguranye yahise yitura hasi. N’ubwo bashyizeho imihati yose kugira ngo bamuhembure, yarapfuye. *

MBEGA ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bo muri Hawayi baje kunkuyakuya bakamfasha guhangana n’ibyo byago ari ab’agaciro cyane! Lloyd yari yaragize ingaruka ku mibereho ya benshi muri bo, kimwe n’iy’abandi benshi hirya no hino ku isi.

Mu myaka igera hafi kuri ibiri ishize, uhereye igihe yapfiriye, nagiye ntekereza ku myaka y’agaciro twamaze tubana—imyinshi tukaba twarayimaze mu murimo w’ubumisiyonari mu bihugu by’amahanga no ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu rwego rw’isi biri i Brooklyn ho muri New York. Nanone kandi, nibutse imyaka yanjye ya mbere nkiri i Sydney ho muri Ositaraliya, hamwe n’ibibazo by’ingorabahizi jye na Lloyd twahanganye na byo kugira ngo dushyingiranwe mu ntangiriro z’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ariko kandi, reka mbanze mbabwire uko nabaye Umuhamya n’ukuntu nahuye na Lloyd mu mwaka wa 1939.

Uko Nabaye Umuhamya

James na Henrietta Jones ni bo babyeyi banjye, banyitayeho mu buryo bwuje urukundo. Narangije ishuri mu mwaka wa 1932 mfite imyaka 14 gusa. Icyo gihe isi yari iri mu bibazo bikomeye byo Kugwa k’Ubukungu. Natangiye akazi kugira ngo mfashe umuryango, wari ukubiyemo barumuna banjye babiri. Mu gihe cy’imyaka mike, nari mfite akazi kampesha umushahara mwiza, mfite n’abakobwa benshi nakoreshaga.

Hagati aho, mu mwaka wa 1935, Mama yemeye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya yahawe n’umwe mu Bahamya ba Yehova kandi yemeye adashidikanya ko yari yabonye ukuri. Abandi twese mu muryango twatekerezaga ko yasaze. Ariko kandi, igihe kimwe nabonye agatabo gafite umutwe uvuga ngo Où sont les morts? (Abapfuye Bari He?), uwo mutwe untera amatsiko. Bityo, nasomye ako gatabo mu ibanga. Ibyo byatumye ngira ihinduka rikomeye. Nahise ntangira kujyana na Mama mu iteraniro ryabaga hagati mu cyumweru ryitwaga Icyigisho cy’Icyitegererezo. Agatabo kari gafite umutwe uvuga ngo Model Study—amaherezo hakaba harabayeho udutabo dutatu—kari gakubiyemo ibibazo n’ibisubizo hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira ibyo bisubizo.

Muri icyo gihe, muri Mata 1938, Joseph F. Rutherford, intumwa yari iturutse ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’isi, yasuye Sydney. Disikuru ye y’abantu bose ni yo ya mbere numvise. Byari biteganyijwe ko yagombaga gutangirwa mu nzu yitwa Sydney Town Hall, ariko abaturwanyaga bashoboye gutuma uburenganzira bwacu bwo gukoresha aho hantu buseswa. Ahubwo iyo disikuru yatangiwe mu kibuga kinini kurushaho cyitwa Sydney Sports Ground. Kubera ko abaturwanyaga na bo badufashije kwamamaza, abantu bagera ku 10.000 baje gutega amatwi, uwo ukaba ari umubare utangaje iyo uzirikanye ko icyo gihe muri Ositaraliya hari hari Abahamya 1.300 gusa.

Nyuma y’aho gato, nagiye kwifatanya mu murimo ku ncuro ya mbere—kandi nta myitozo nari narahawe. Igihe itsinda ryacu ryari rigeze mu ifasi twagombaga kubwirizamo, uwari utuyoboye yarambwiye ati “dore iriya nzu ni yo yawe.” Nagize ubwoba cyane ku buryo igihe umugore yazaga kunkingurira, naramubajije nti “mbese, mwambwira aho amasaha ageze?” Yagiye mu nzu, areba ku isaha, maze agaruka hanze arambwira. Ibyo kumusura byari birangiriye aho. Nahise nsubira ku modoka.

Ariko kandi, sinacitse intege; ahubwo nyuma y’igihe gito natangiye kujya ngeza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami buri gihe (Matayo 24:14). Muri Werurwe 1939, nagaragaje ko niyeguriye Yehova mbatirizwa mu muvure bogeramo mu rugo rw’umuturanyi wacu Dorothy Hutchings. Kubera ko nta bavandimwe bari bahari, bidatinze nahawe inshingano mu itorero ubusanzwe zigenewe Abakristo b’abagabo.

Muri rusange amateraniro twayakoreraga mu ngo z’abantu, ariko rimwe na rimwe twakodeshaga inzu yo gutangiramo za disikuru z’abantu bose. Umuvandimwe w’umusore mwiza wo kuri Beteli, ibiro byacu by’ishami, yaje gutanga disikuru mu itorero ryacu rito. N’ubwo ntari mbizi, yari afite indi mpamvu yamuzanye—yashakaga kumenya neza. Ni koko, uko ni ko namenyanye na Lloyd.

Uko Naje Kumenyana n’Abagize Umuryango wa Lloyd

Nyuma y’igihe gito nagize icyifuzo cyo gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Ariko kandi, igihe nasabaga gukora umurimo w’ubupayiniya (ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose), bambajije niba nakwishimira gukora kuri Beteli. Bityo, muri Nzeri 1939, ari na ko kwezi Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiriyemo, nabaye umwe mu bagize umuryango wa Beteli i Strathfield, agace kari mu nkengero za Sydney.

Mu kwezi k’Ukuboza 1939, nagiye mu ikoraniro muri Nouvelle-Zélande. Kubera ko Lloyd yakomokaga muri Nouvelle-Zélande, na we yagiyeyo. Twagiye mu bwato bumwe bituma turushaho kumenyana. Lloyd yakoze gahunda y’uko nabonana na nyina na se na bashiki be muri iryo koraniro ryabereye i Wellington, hanyuma tujyana iwabo muri Christchurch.

Umurimo Wacu Ubuzanywa

Ku wa Gatandatu ku itariki ya 18 Mutarama 1941, abakozi bakuru ba leta baje ku biro by’ishami bari mu modoka nziza nini z’umukara zigera kuri esheshatu bazanywe no gufatira umutungo wa Sosayiti. Kubera ko nakoreraga mu kazu gato k’aho binjirira muri Beteli, ni jye wababonye bwa mbere. Twari tumaze amasaha agera kuri 18 tumenye ko umurimo wacu wabuzanyijwe, bityo ibitabo n’amadosiye hafi ya byose byari byamaze gukurwa mu biro by’ishami. Mu cyumweru cyakurikiyeho, abantu batanu bagize umuryango wa Beteli, hakubiyemo na Lloyd, barafunzwe.

Nari nzi ko ikintu abavandimwe bari muri gereza bari bakeneye kurusha ibindi ari ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo ntere Lloyd inkunga, niyemeje kuzajya mwandikira “amabaruwa y’urukundo.” Natangiraga nyine nk’uwandikira umukunzi, hanyuma ariko nkandukura ingingo zose zo mu Munara w’Umurinzi, maze ngasoza mubwira ko ampora ku mutima. Hashize amezi ane n’igice nyuma y’aho, Lloyd yararekuwe.

Nshyingirwa Kandi Ngakomeza Umurimo w’Igihe Cyose

Mu mwaka wa 1940, nyina wa Lloyd yaje muri Ositaraliya, maze Lloyd amubwira ko twatekerezaga ibyo gushyingiranwa. Yamugiriye inama yo kubyikuramo kubera ko imperuka y’iyi gahunda y’ibintu yasaga n’aho iri bugufi (Matayo 24:3-14). Nanone kandi, yabibwiye incuti ze z’abagabo, ariko buri gihe bamucaga intege ngo areke gushaka. Amaherezo, umunsi umwe muri Gashyantare 1942, Lloyd yankozeho mu ibanga—hamwe n’abandi Bahamya bane bari badusezeranyije ko bazabigira ibanga—tujya ku biro by’ibarura, maze turashyingiranwa. Muri Ositaraliya, icyo gihe nta gahunda yari iriho yo gushyingira Abahamya ba Yehova.

N’ubwo tumaze gushyingiranwa tutemerewe gukomeza umurimo wacu kuri Beteli, batubajije niba twakwishimira kuba abapayiniya ba bwite. Twemeye kujya gukorera mu mujyi w’igiturage witwa Wagga Wagga tubigiranye ibyishimo. Umurimo wacu wo kubwiriza wari ukibuzanyijwe, kandi nta bufasha bw’amafaranga twahabwaga, bityo mu by’ukuri twagombaga kwikoreza Yehova imitwaro yacu.—Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.

Twagendaga ku igare ryagenewe gutwara abantu benshi tukajya mu giturage, tugahura n’abantu beza maze tukagirana na bo ibiganiro birebire. Abemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya si benshi. Ariko kandi, hari umugabo umwe wari ufite iduka wishimiye umurimo wacu cyane ku buryo buri cyumweru yaduhaga imbuto n’imboga. Igihe twari tumaze amezi atandatu i Wagga Wagga, twatumiriwe kugaruka kuri Beteli.

Abagize umuryango wa Beteli bari baravuye mu biro byari i Strathfield muri Gicurasi 1942 bajya gutura mu ngo z’abavandimwe. Bagendaga bimuka bava mu rugo rumwe bajya mu rundi nyuma y’ibyumweru bike kugira ngo birinde gutahurwa. Igihe jye na Lloyd twagarukaga kuri Beteli muri Kanama, twabasanze muri rumwe muri izo ngo. Inshingano yacu ku manywa yari iyo gukora muri rimwe mu macapiro yari yarashyizwe munsi y’ubutaka. Amaherezo, muri Kamena 1943, itegeko ribuzanya umurimo wacu ryavuyeho.

Twitegura Kujya Gukorera Umurimo mu Mahanga

Muri Mata 1947 twahawe fomu zibanza zo kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi ryari riri i South Lansing, New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hagati aho, twahawe inshingano yo gusura amatorero muri Ositaraliya kugira ngo tuyatere inkunga mu buryo bw’umwuka. Hashize amezi make, twabonye itumira riduhamagarira kujya kwiga mu ishuri rya 11 rya Galeedi. Twari dufite ibyumweru bitatu kugira ngo dushyire ibintu kuri gahunda maze dupakire ibintu byacu. Mu kwezi k’Ukuboza 1947, twasize incuti n’imiryango twerekeza iya New York turi kumwe n’abandi bantu 15 bakomoka muri Ositaraliya bari baratumiwe kwiga mu ishuri rimwe n’iryacu.

Amezi make twamaze mu Ishuri rya Galeedi yahise vuba cyane, maze twoherezwa gukorera ubumisiyonari mu Buyapani. Kubera ko byafashe igihe kugira ngo tubone impapuro zitwemerera kujya mu Buyapani, Lloyd yongeye guhabwa inshingano yo gusura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Amatorero twagombaga gusura yaheraga mu mujyi wa Los Angeles akagera ku mupaka wa Megizike. Nta modoka twari dufite, bityo buri cyumweru Abahamya bajyaga badutwara babigiranye urukundo batuvana mu itorero rimwe batujyana mu rindi. Ako karere kahoze ari akarere kamwe kagutse, ubu kagizwe n’uturere dukubiye mu ntara eshatu z’Icyongereza n’eshatu z’Igihisipaniya, buri ntara ikaba igizwe n’uturere tugera ku icumi!

Mu buryo butunguranye, mu kwezi k’Ukwakira 1949, twafashe inzira twerekeza mu Buyapani turi mu bwato bwahoze butwara abasirikare. Umutwe umwe w’ubwato wari wagenewe abagabo naho undi ugenewe abagore n’abana. Hasigaye umunsi umwe gusa mbere y’uko tugera muri Yokohama, twahuye n’umuyaga ukomeye. Uko bigaragara, uwo muyaga wari watumye ikirere gitamuruka, kubera ko igihe izuba ryarasaga bukeye bwaho, ku itariki ya 31, twashoboraga kubona Umusozi wa Fuji n’ubwiza bwawo bwose. Mbega ukuntu twari duhawe ikaze mu buryo bukomeye aho twari twoherejwe gukorera umurimo!

Dukorana n’Abayapani

Tumaze kwegera icyambu, twabonye abantu babarirwa mu magana bafite imisatsi yirabura. Mu gihe twumvaga urusaku rwinshi rw’inkweto twaratekereje tuti ‘mbega abantu basakuza!’ Bose bari bambaye inkweto zifite taro y’igiti yagendaga isakuza uko bakandagiye ku mbaho zubatse ku kivuko. Twaraye i Yokohama maze bukeye bwaho dufata gari ya moshi tujya aho twoherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari i Kobe. Aho ngaho, Don Haslett twari twariganye i Galeedi, ariko we akaba yari yarageze mu Buyapani mu mezi make mbere yacu, yari yarahakodesheje icumbi ry’abamisiyonari. Yari inzu nini nziza y’amagorofa abiri yubatswe nk’izo muri Amerika ya ruguru—yari irimo ubusa!

Kugira ngo tubone matora yo kuryamaho, twatemaga ibyatsi birebire mu busitani tukabisasa kuri sima. Nguko uko ubuzima bwacu bw’ubumisiyonari bwatangiye, nta kintu twari dufite uretse ibyari mu mitwaro yacu. Twabonye utubabura duto tw’amakara, twitwa hibachi, twakoreshaga dushyushya mu nzu kandi tukadutekaho. Igihe kimwe ari nijoro, Lloyd yasanze bagenzi bacu b’abamisiyonari, Percy na Ilma Iszlaub basa n’abatacyumva. Yashoboye kubahembura binyuriye mu gukingura amadirishya kugira ngo akayaga gahehereye kandi gakonje kinjire. Nanjye igihe kimwe nigeze kurabirana nzibiranyijwe n’imyotsi igihe nari ntetse ku mbabura. Ibintu bimwe na bimwe byafashe igihe runaka kugira ngo tubimenyere.

Kwiga ururimi ni byo twari twimirije imbere, kandi twamaze ukwezi twiga Ikiyapani amasaha 11 ku munsi. Hanyuma, twatangiye kujya mu murimo wo kubwiriza dufite interuro imwe cyangwa ebyiri twanditse kugira ngo tuzikoreshe mu gutangiza ibiganiro. Ku munsi wa mbere njya kubwiriza, nahuye n’umugore w’igikundiro witwaga Miyo Takagi wanyakiriye neza. Mu gihe nasubiraga kumusura, twageragezaga gushyikirana twifashishije inkoranyamagambo z’Ikiyapani n’Icyongereza kugeza ubwo icyigisho cya Bibiliya kigira amajyambere gishingiye imizi. Mu mwaka wa 1999, mu gihe twari twagiye mu birori byo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami yaguwe mu Buyapani, nongeye kubona Miyo, hamwe n’abandi bantu benshi nkunda nari nariganye na bo. Ubu hashize imyaka 50, ariko baracyari ababwiriza b’Ubwami bafite umwete, bakora ibyo bashoboye kugira ngo bakorere Yehova.

I Kobe, ku itariki ya 1 Mata 1950, abantu bagera ku 180 baje kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Ikintu cyadutangaje, ni uko bukeye bwaho mu gitondo abantu 35 baje kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Buri mumisiyonari yafashe batatu cyangwa bane muri abo bantu bashya bajyana mu murimo wo kubwiriza. Ba nyir’urugo ntibamvugishaga—jye wari umunyamahanga wumvaga Ikiyapani gike—ahubwo bivugishirizaga abo bantu bari baje mu Rwibutso bari bamperekeje. Ibiganiro byamaraga igihe kirekire, ariko sinasobanukirwaga ibyo babaga barimo bavuga. Nshimishijwe no kubabwira ko bamwe muri abo bantu bashya bagize amajyambere mu bumenyi kandi bakaba barakomeje umurimo wo kubwiriza kugeza n’uyu munsi.

Inshingano Nyinshi Zishimishije

Twakomeje gukorera umurimo wacu w’ubumisiyonari muri Kobe kugeza mu mwaka wa 1952, icyo gihe akaba ari bwo twoherejwe gukorera i Tokyo, aho Lloyd yashinzwe kugenzura ibiro by’ishami. Nyuma y’igihe runaka, inshingano yari afite mu murimo we zatumye agera ahantu henshi mu Buyapani no mu bindi bihugu. Hanyuma, igihe Nathan H. Knorr wo ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yari yasuye Tokyo, yarambwiye ati “mbese, wari uzi aho umugabo wawe azajya ubutaha nasura zone? Azajya muri Ositaraliya no muri Nouvelle-Zélande.” Yongeyeho ati “nawe ushobora kujyayo uramutse wiyishyuriye itike.” Mbega ukuntu byanshimishije! N’ubundi kandi, hari hashize imyaka icyenda yose tuvuye imuhira.

Twahise dutangira kwandikira abagize imiryango yacu. Mama yamfashije kubona itike. Jye na Lloyd twari tumaze igihe duhugiye mu mirimo yacu, kandi ntitwari dufite amafaranga yo gusura imiryango yacu. Bityo, icyo cyari igisubizo cy’amasengesho yanjye. Nk’uko mushobora kubyiyumvisha, Mama yishimiye cyane kumbona. Yaravuze ati “ubu ngiye kuzigama amafaranga kugira ngo uzagaruke mu myaka itatu iri imbere.” Twatashye tubizirikana, ariko ikibabaje ni uko yapfuye mu kwezi kwa Nyakanga kwakurikiyeho. Mbega ukuntu niringiye ko mu isi nshya kizaba ari igihe gihebuje ubwo tuzongera kubonana!

Kugeza mu mwaka wa 1960 inshingano yanjye yari ikubiyemo umurimo w’ubumisiyonari gusa, ariko icyo gihe nabonye ibaruwa yagiraga iti “gahunda yawe uhereye ubu ni ukumesera abagize umuryango wose wa Beteli no kubaterera ipasi.” Icyo gihe umuryango wa Beteli wari urimo abantu bagera kuri cumi na babiri gusa, bityo nashoboye kwita kuri uwo murimo, ari na ko nita ku nshingano yanjye y’ubumisiyonari.

Mu mwaka wa 1962 inzu yacu yari yubatswe mu buryo bwa Kiyapani yarashenywe, isimbuzwa Inzu ya Beteli ifite amagorofa atandatu yuzuye mu mwaka wakurikiyeho. Nahawe inshingano yo gufasha abavandimwe bakiri bato babaga ari bashya mu muryango wa Beteli kugira ngo bashyire ibyumba byabo kuri gahunda kandi bagire isuku. Mu Buyapani, abana b’abahungu mu muco wabo ntibigishwaga gukora imirimo yo mu rugo. Icyo bibandagaho ni amashuri, naho ibindi byose ba nyina barabibakoreraga. Bidatinze babonye ko ntari kuzajya mbakorera ibintu byose nk’uko ba nyina babibakoreraga. Nyuma y’igihe runaka, benshi bagize amajyambere bahabwa inshingano nshya kandi zikomeye mu muteguro.

Umunsi umwe mu mpeshyi, igihe hari hashyushye cyane, hari umwigishwa wa Bibiliya wasuye amazu yacu, maze ambona ndimo noza ibyumba byo kwiyuhagiriramo. Yarambwiye ati “bwira umuyobozi wa hano ko nifuza kuzajya mpemba umuboyi akagukorera ako kazi.” Namusobanuriye ko n’ubwo nari nishimiye igitekerezo cyiza yari agize, nari niteguye gukora ikintu cyose nahabwa mu muteguro wa Yehova mbigiranye umutima ukunze.

Muri icyo gihe, jye na Lloyd twatumiriwe kujya mu ishuri rya 39 rya Galeedi! Mbega igikundiro twagize cyo gusubira mu ishuri mu mwaka wa 1964, icyo gihe nkaba nari mfite imyaka 46! Inyigisho zatanzwe cyane cyane kugira ngo zifashe abakora mu biro by’ishami kwita ku nshingano zabo. Nyuma y’amasomo yamaze amezi icumi twongeye koherezwa gukorera mu Buyapani. Icyo gihe, muri icyo gihugu hari hari ababwiriza b’Ubwami basaga 3.000.

Hakomeje kubaho ukwiyongera cyane ku buryo byagiye kugera mu mwaka wa 1972 hari Abahamya basaga 14.000, kandi inzu y’amagorofa atanu y’ibiro bishya by’ishami yubatswe i Numazu mu majyepfo ya Tokyo. Iyo twabaga turi mu mazu yacu, twabonaga Umusozi wa Fuji neza cyane. Twatangiye gucapa amagazeti asaga miriyoni mu rurimi rw’Ikiyapani dukoresheje imashini nini nshyashya icapa yikaraga. Ariko kandi, hari hasigaye igihe gito tukagira ihinduka.

Mu mpera z’umwaka wa 1974, Lloyd yabonye ibaruwa ivuye ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova biri i Brooklyn yamutumiriraga gukora mu Nteko Nyobozi. Mu mizo ya mbere naratekereje nti ‘noneho birarangiye. Kubera ko Lloyd afite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru naho jye nkagira ibyo kuzaba mu isi, byatinda cyangwa byatebuka, tuzatandukana. Wenda Lloyd azajya i Brooklyn tutari kumwe.’ Ariko kandi, bidatinze nahinduye imitekerereze yanjye, maze nimukana na Lloyd muri Werurwe 1975.

Imigisha Twaboneye ku Biro Bikuru

Ndetse n’igihe twari i Brooklyn, Lloyd yahozaga umutima ku ifasi yo mu Buyapani, kandi buri gihe yabaga avuga ibintu byari byaratubayeho tukiriyo. Ariko noneho, hari hariho uburyo bwo kwaguka. Mu myaka 24 ya nyuma y’ubuzima bwe, ahanini Lloyd yakoreshejwe mu murimo wo gusura zone, ukaba wari ukubiyemo gukora ingendo ku isi hose. Incuro nyinshi nagiye muherekeza mu ngendo yakoze hirya no hino ku isi.

Gusura abavandimwe bacu b’Abakristo bo mu bindi bihugu byamfashije kwiyumvisha imimerere abenshi muri bo babamo n’iyo bakoreramo. Sinzigera nibagirwa umukobwa w’imyaka icumi witwa Entellia twahuriye muri Afurika y’amajyaruguru. Yakundaga izina ry’Imana kandi yakoraga urugendo rw’isaha n’igice ku maguru agiye mu materaniro ya Gikristo, n’isaha n’igice ataha. N’ubwo Entellia yatotejwe bikomeye n’umuryango we, yari yariyeguriye Yehova. Igihe twasuraga itorero rye, hari hari agatara kamwe gusa ka ampuru kanyenyeretsaga hejuru y’aho utanga disikuru yari ari—naho ubundi aho bari bateraniye hose hari umwijima. Muri uwo mwijima wose, byari bitangaje cyane kumva ukuntu abavandimwe na bashiki bacu baririmbaga neza.

Ikintu kitazibagirana mu mibereho yacu cyabaye mu kwezi k’Ukuboza 1998, igihe jye na Lloyd twari turi kumwe n’izindi ntumwa zari zaje mu Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana” ryabereye muri Cuba. Mbega ukuntu twashimishijwe n’ukuntu abavandimwe na bashiki bacu baho bagaragaje ugushimira n’ibyishimo, babitewe no kuba abantu bamwe bari baturutse ku biro bikuru by’i Brooklyn bari babasuye! Hari ibintu byinshi byiza nibuka byerekeranye no kuba narahuye n’abantu bakundwa basingiza Yehova babigiranye ishyaka.

Numva Nisanzuye Iyo Ndi Kumwe n’Ubwoko bw’Imana

N’ubwo igihugu cyanjye kavukire ari Ositaraliya, nagiye numva nkunze abaturage b’ahantu aho ari ho hose umuteguro wa Yehova wagiye unyohereza. Ibyo ni ko byagenze mu Buyapani, kandi n’ubu maze imyaka isaga 25 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, numva ari ko biri. Igihe napfushaga umugabo wanjye, natekereje ko ntagombaga gusubira muri Ositaraliya, ahubwo ko nagombaga kuguma kuri Beteli y’i Brooklyn, aho Yehova yanshyize.

Ubu ndi mu kigero cy’imyaka 80. Nyuma y’imyaka 61 maze mu murimo w’igihe cyose, ndacyifuza gukorera Yehova aho yabona ko bikwiriye hose. Mu by’ukuri yanyitayeho cyane. Nishimira imyaka isaga 57 nashoboye kumarana na mugenzi wanjye wakundaga Yehova. Nemera ko Yehova yakomeje kuduha imigisha kandi nzi ko atazibagirwa umurimo twamukoreye n’urukundo twerekanye ko dukunze izina rye.—Abaheburayo 6:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1999 ku ipaji ya 16 n’iya 17.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na mama mu mwaka wa 1956

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Lloyd hamwe n’itsinda ry’ababwiriza b’Abayapani mu ntangiriro z’imyaka ya za 50

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe n’umuntu wa mbere twiganye Bibiliya mu Buyapani, Miyo Takagi, mu ntangiriro y’umwaka wa 1950 no mu mwaka wa 1999

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ndi kumwe na Lloyd mu murimo wo gutanga amagazeti mu Buyapani