Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

U Buhindi—Igihugu kibonekamo “ubumwe mu bantu bafite byinshi batandukaniyeho”

U Buhindi—Igihugu kibonekamo “ubumwe mu bantu bafite byinshi batandukaniyeho”

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

U Buhindi​—Igihugu kibonekamo “ubumwe mu bantu bafite byinshi batandukaniyeho”

“UBUMWE mu Bantu Bafite Byinshi Batandukaniyeho” ni yo ntero iharawe ikoreshwa mu gusobanura ukuntu hari ubumwe burangwa mu Buhindi mu rwego rw’igihugu. Kugera ku bumwe muri icyo gihugu kinini kigizwe n’abantu bafite byinshi batandukaniyeho mu bihereranye n’umuco, ururimi, idini, amoko bakomokamo, imyambarire n’ibyokurya, si ibintu byoroshye. Ariko kandi, ubwo bumwe bugaragarira ku biro by’ubuyobozi by’Abahamya ba Yehova byo mu Buhindi, n’ubwo abakozi bitangiye umurimo bahaba bakanahakora bakomoka muri za leta nyinshi no mu ntara zitandukanye, kandi bakaba bavuga indimi zitandukanye.

• Reka tumenye neza iby’uwitwa Rajrani—umukobwa ukomoka ahitwa Punjab, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa kure bw’u Buhindi. Igihe Rajrani yari akiri umunyeshuri, umwe muri bagenzi be biganaga yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Uwo mukobwa wari ukiri muto yagerageje gutuma Rajrani ashimishwa na Bibiliya. Kubera ko uwo mugenzi we atari azi Icyongereza neza kandi icyo gihe Umunara w’Umurinzi ukaba utarabonekaga mu rurimi rw’Igipunjabi, yasabye Rajrani ko yazajya amufasha akamuhindurira ibikubiye mu igazeti. Ibyo Rajrani yasomaga mu Munara w’Umurinzi byatangiye kumugiraho ingaruka mu buryo bwimbitse ku buryo yagize amajyambere kugeza ubwo yeguriye Yehova Imana ubuzima bwe, n’ubwo yarwanyijwe n’ababyeyi be. Kubera ko ubu akora kuri Beteli yo mu Buhindi, akora cya kintu cyatumye ahumuka amaso akabona ukuri. Ahindura ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo abishyira mu rurimi rw’Igipunjabi!

• Reka nanone turebe iby’uwitwa Bijoe, ukomoka mu kandi karere ko mu Buhindi—muri leta ya Kerala iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu. Bijoe yirukanywe mu ishuri igihe yigaga mu mashuri yisumbuye azira kuba yaragize igihagararo cyo kutivanga mu gihe cy’imihango yakorwaga mu rwego rw’igihugu. Nyuma y’urubanza rukomeye rwashojwe n’ugutsinda kutazibagirana mu mateka y’ugusenga kutanduye, Bijoe yasubiye mu ishuri. * Ndetse yarakomeje ajya no muri kaminuza. Ariko kandi, imyifatire y’ubwiyandarike yaharangwaga yatumye umutimanama we utangira kumubuza amahwemo, bityo ahita avamo mu gihembwe cya mbere. Ubu nyuma y’imyaka icumi amaze kuri Beteli, yumva yarungukiwe cyane no kuba mu bagize umuryango wa Beteli ugizwe n’abantu bafite byinshi batandukaniyeho nyamara bunze ubumwe, kuruta uko yari kungukirwa no gukomeza kwiga amashuri makuru.

• Norma na Lily, bombi bafite imyaka isaga 70 kandi bamaze imyaka myinshi ari abapfakazi. Buri wese amaze imyaka isaga 40 mu murimo w’igihe cyose. Lily amaze imyaka igera kuri 20 akora ku ishami ari umuhinduzi, akaba ahindura mu rurimi rw’Igitamili. Norma amaze imyaka 13 aje kuri Beteli, akaba yaraje amaze gupfusha umugabo we. Uretse kuba batanga urugero rwiza mu bihereranye no kuba ari abakozi b’abanyamwete kandi bakora akazi babivanye ku mutima, bagira uruhare mu gutuma umuryango wa Beteli wose wunga ubumwe. Bakunda kwakira abashyitsi, kandi bishimira kuba bari kumwe n’abakiri bato bagize uwo muryango, bakaba bababwira ibintu bishimishije bagiye babona mu gihe cy’imyaka myinshi bamaze mu mibereho ya Gikristo. Abakiri bato na bo babyitabira babatumira kugira ngo babakire mu byumba byabo, basabane kandi bagire icyo babafasha mu gihe byaba bikenewe. Izo ni ingero zihebuje rwose!

Kubera ko abo bantu bitangiye umurimo banesheje amacakubiri ateza imyiryane n’ubwumvikane buke, bakorera hamwe babigiranye ibyishimo, kugira ngo bakorere abandi bagize umuryango wa Beteli wunze ubumwe wo mu Buhindi.—Zaburi 133:1.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1987, ku ipaji ya 21.—Mu Gifaransa.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]

Ibihakikije: Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.