Ubutumwa bwiza bw’Ubwami—Ni iki?
Ubutumwa bwiza bw’Ubwami—Ni iki?
Umwaka ushize, mu bihugu bisaga 235 ku isi hose, abantu 6.035.564, abato n’abakuze, bamaze amasaha asaga 1.171.270.425 babwira abandi ibihereranye na bwo. Uretse no kuba barabutangaje binyuriye ku munwa, bahaye abantu inyandiko zicapwe zisaga miriyoni 700 zigamije kubwamamaza no kubusobanura. Nanone kandi, batanze za kaseti za radiyo na za kaseti za videwo zibarirwa mu bihumbi kugira ngo babukwirakwize. “Ubwo” ni ubuki?
“UBWO” ni ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mu by’ukuri, nta kindi gihe mu mateka y’abantu “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” bwigeze bubwirizwa mu rugero rwagutse nk’uko tubibona muri iki gihe.—Matayo 24:14.
Abakora uwo murimo wo kubwiriza no kwigisha ukorerwa ku isi hose, bose ni ababyitangiye ku bushake. Dufatiye ku mitekerereze y’isi, bashobora gusa n’aho badakwiriye gukora uwo murimo. None se, ni iki gituma bagira ubutwari kandi bakagira icyo bageraho? Imbaraga z’ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni ikintu cy’ingenzi kubera ko ari ubutumwa buhereranye n’imigisha izagera ku bantu. Iyo ni imigisha abantu bose bifuza cyane—ikubiyemo ibyishimo, kuvanirwaho ingorane z’iby’ubukungu, kugira ubutegetsi bwiza, amahoro n’umutekano, hamwe n’ikindi kintu abantu benshi batekereza ko kidashoboka—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka! Rwose ubwo ni ubutumwa bwiza ku bantu bashaka kumenya icyo ubuzima buvuze n’intego yabwo. Ni koko, iyo migisha yose hamwe n’indi tutavuze, ushobora kuzayibona uramutse witabiriye ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa kandi ukabwakira neza.
Ubwami Ni Iki?
Ariko se, ubwo Bwami butangazwa bavuga ko ari ubutumwa bwiza ni ubuhe? Ni Ubwami abantu babarirwa muri za miriyoni bigishijwe gusenga basaba muri aya magambo azwi cyane agira ati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:9, 10.
Ni Ubwami umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Daniyeli yerekejeho, dore ubu hashize ibinyejana bisaga 25, igihe yandikaga ati “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [bubutsembeho]; kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.
Bityo rero, ubwo butumwa bwiza ni ubutumwa bwerekeranye n’Ubwami cyangwa ubutegetsi buzaba buyobowe n’Imana, bukazakuraho ububi bwose, maze bugategeka isi yose mu mahoro. Buzasohoza umugambi wa mbere
Umuremyi yari afitiye abantu n’isi.—Itangiriro 1:28.“Ubwami bwo mu Ijuru Buri Hafi”
Kuva igihe ubutumwa bwiza bw’Ubwami butangarijwe ku mugaragaro ku ncuro ya mbere hashize imyaka igera hafi ku 2.000, bukaba bwaratangajwe n’umugabo wari waritanze, wari ufite isura n’imico yamurangaga byatumaga abantu bamwitaho cyane. Uwo mugabo yari Yohana Umubatiza, akaba yari umuhungu w’umutambyi w’Umuyahudi witwaga Zakariya n’umugore we Elizabeti. Yohana yambaraga umwenda ukozwe mu bwoya bw’ingamiya agakenyera umukandara w’uruhu, kimwe n’umuhanuzi Eliya, wari waramubanjirije ashushanya ukuza kwe. Ariko kandi, ubutumwa bwe ni bwo bwashishikazaga abantu benshi. Yaratangaje ati “mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”—Matayo 3:1-6.
Abari bateze amatwi Yohana bari Abayahudi, biyitaga ko basengaga Imana y’ukuri, Yehova. Mu rwego rw’ishyanga, bari barahawe isezerano ry’Amategeko binyuriye kuri Mose, mu myaka igera ku 1500 mbere y’aho. Muri Yerusalemu hari hakiri urusengero rw’igitangaza rwatambirwagamo ibitambo mu buryo buhuje n’Amategeko. Abayahudi bari bafite icyizere cy’uko Imana yemeraga ugusenga kwabo.
Ariko kandi, mu gihe abantu bumvaga ibyo Yohana yavugaga, hari bamwe batangiye kubona ko idini ryabo ryari ritandukanye n’uko baritekerezaga. Umuco na filozofiya bya Kigiriki byari byaracengeye mu nyigisho z’idini rya Kiyahudi. Amategeko bari barahawe n’Imana binyuriye kuri Mose yari yarononwe n’imyizerere n’imigenzo by’abantu, ndetse byari byarayahinduye ubusa (Matayo 15:6). Kubera ko abantu bari barayobejwe n’abayobozi babo ba kidini batagiraga umutima n’impuhwe, benshi muri bo ntibari bagisenga Imana mu buryo bwemewe (Yakobo 1:27). Bari bakeneye kwihana ibyaha bakoreye Imana n’ibyo bakoze barenga ku isezerano ry’Amategeko.
Muri icyo gihe, Abayahudi benshi bari bategereje kuboneka kwa Mesiya wasezeranyijwe, cyangwa Kristo, kandi hari bamwe bibazaga ku bihereranye na Yohana niba “yaba ari we Kristo.” Ariko kandi, Yohana yahakanye ko yari we, ahubwo abarangira undi muntu, uwo yerekejeho agira ati “ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto ze” (Luka 3:15, 16). Igihe Yohana yerekaga abigishwa be Yesu, yagize ati “nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.”—Yohana 1:29.
Rwose ubwo bwari ubutumwa bwiza, kubera ko mu by’ukuri Yohana yari arimo yereka abantu bose inzira igana mu buzima kandi ihesha ibyishimo—ari yo Yesu, we “ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Kubera ko abantu bakomoka kuri Adamu na Eva, bose bavukira mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Mu Baroma 5:19 hasobanura hagira hati “nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe [Adamu] kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe [Yesu] kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.” Yesu, kimwe n’umwana w’intama wo gutambwaho igitambo, yagombaga ‘kuzakuraho ibyaha’ maze akavanaho imimerere ibabaje abantu barimo. Bibiliya isobanura ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.”—Abaroma 6:23.
Kubera ko Yesu yari umuntu utunganye—mu by’ukuri akaba ari umuntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho—yatangiye kubwiriza ubutumwa bwiza. Inkuru ya Bibiliya yo muri Mariko 1:14, 15 iratubwira iti “nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya, avuga ubutumwa bwiza bw’Imana, ati ‘igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi: nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.’ ”
Abitabiriye ubutumwa bwa Yesu maze bakizera ubutumwa bwiza bahawe imigisha yo mu rwego rwo hejuru. Muri Yohana 1:12 hagira hati ‘abemeye [Yesu] bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.’ Kubera ko bari babaye abana b’Imana, bari binjiye mu mubare w’abazahabwa ingororano y’ubuzima bw’iteka.—1 Yohana 2:25.
Ariko kandi, igikundiro cyo kubona imigisha y’Ubwami nticyahawe abantu bo mu kinyejana cya mbere gusa. Nk’uko twabivuze mbere, muri iki gihe ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana burimo burabwirizwa kandi bukigishwa mu isi yose ituwe. Bityo rero, imigisha y’Ubwami iracyariho. Ni iki ushobora gukora kugira ngo uzabone iyo migisha? Igice gikurikira kirabisobanura.