Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kuzabona imigisha y’Ubwami

Ushobora kuzabona imigisha y’Ubwami

Ushobora kuzabona imigisha y’Ubwami

INTUMWA y’Umukristo Pawulo yavugaga neza zimwe mu ndimi z’ingenzi zakoreshwaga mu gihe cye. Yari yarize amashuri yagereranywa na kaminuza yo muri iki gihe. Yari afite uburenganzira bwose bw’umuturage w’Umuroma (Ibyakozwe 21:37-40; 22:3, 28). Ibyo bintu byose byashoboraga kuba byaratumye aba umukire n’ikirangirire. Ariko kandi, yagize ati “ibyari indamu yanjye, nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo . . . ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo” (Abafilipi 3:7, 8). Kuki Pawulo yavuze atyo?

Pawulo wahoze azwi ku izina rya Sawuli w’i Taruso kandi akaba yaratotezaga “abantu b’Inzira,” yaje kwizera nyuma y’aho Yesu wazuwe kandi ufite ikuzo amubonekereye (Ibyakozwe 9:1-19). Kuri Pawulo, ibyo bintu byamubayeho ari mu nzira ijya i Damasiko byamuhaye igihamya kidakuka cy’uko Yesu ari Mesiya wasezeranyijwe, cyangwa Kristo, wari kuzaba umutegetsi w’Ubwami bwasezeranyijwe. Nanone kandi, byatumye Pawulo agira ihinduka rikomeye mu mibereho ye, nk’uko bigaragazwa n’amagambo ye afite imbaraga yavuzwe haruguru. Mu yandi magambo, Pawulo yarihannye kubera ko yari umuntu ufite umutima utaryarya kandi w’inyangamugayo.—Abagalatiya 1:13-16.

Muri Bibiliya, inshinga “kwihana” akenshi ihindurwa ivuye ku ijambo ry’Ikigiriki, rifashwe uko ryakabaye rikaba risobanurwa ngo “umaze kumenya,” bikaba bitandukanye no “kumenya mbere y’igihe.” Ku bw’ibyo, kwihana bikubiyemo guhindura imitekerereze y’umuntu, imyifatire ye cyangwa imigambi ye, kureka inzira ze za mbere akumva zitakimushimishije (Ibyakozwe 3:19; Ibyahishuwe 2:5). Ku ruhande rwa Pawulo, ntiyaretse ngo ibyo bintu bihambaye byamubayeho ari mu nzira ajya i Damasiko bikomeze bibe ibintu bishishikaza ibyiyumvo gusa cyangwa se ngo abone ko ari ibintu byo mu rwego rw’idini bitereye aho. Kuri we byari ibintu bimukangura bimwereka ko imibereho ye ya mbere, ataramenya Kristo, nta cyo yari ivuze. Nanone yabonye ko kugira ngo yungukirwe n’ubwo bumenyi ku byerekeye Kristo yari amaze kugira, yagombaga kugira icyo akora kugira ngo akosore imibereho ye.—Abaroma 2:4; Abefeso 4:24.

Ihinduka Ryatumye Abona Imigisha

Mbere y’aho, ubumenyi Pawulo yari afite ku byerekeye Imana ahanini yabuvanye ku gatsiko k’Abafarisayo, akaba yari umuyoboke wako. Imyizerere yabo ahanini yari ikubiyemo filozofiya n’imigenzo by’abantu. Kubera ko Pawulo yari afite urwikekwe rushingiye ku idini, yagiraga umwete n’imihati atabitewe n’intego zikwiriye. N’ubwo yari azi ko yari arimo akorera Imana, mu by’ukuri yarayirwanyaga.—Abafilipi 3:5, 6.

Mu gihe Pawulo yari amaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Kristo n’uruhare afite mu mugambi w’Imana, yashoboraga kubona ko agomba kugira amahitamo: yaba se yaragombaga gukomeza kwibera Umufarisayo maze agakomeza kuba igikomerezwa yubahwa n’abantu, cyangwa yagombaga guhindura imibereho ye maze agatangira gukora ibyari bikenewe kugira ngo yemerwe n’Imana? Igishimishije ni uko Pawulo yagize amahitamo meza, kubera ko yagize ati “ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda, ukageza ku Mugiriki” (Abaroma 1:16). Pawulo yabaye umubwiriza ufite ishyaka w’ubutumwa bwiza buhereranye na Kristo n’Ubwami.

Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati “sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano yo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru” (Abafilipi 3:13, 14). Pawulo yaboneye inyungu mu butumwa bwiza kubera ko yaretse nta gahato ibyahoze bimutandukanya n’Imana maze agakurikirana intego zari zihuje n’umugambi w’Imana abigiranye umutima we wose.

Ni Iki Wagombye Gukora?

Birashoboka ko haba hashize igihe gito wumvise ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Mbese, ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri paradizo itunganye biragushishikaza? Byagombye kugushishikaza kubera ko twese dufite icyifuzo twavukanye cyo gushaka kubaho no kwishimira ubuzima mu mahoro no mu mutekano. Bibiliya ivuga ko Imana “yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka” mu mitima yacu (Umubwiriza 3:11). Ku bw’ibyo rero, ni ibisanzwe ko twagira ibyiringiro by’uko hari igihe abantu bazashobora kubaho iteka mu mahoro kandi bafite ibyishimo. Kandi ibyo byiringiro ni byo ubutumwa bwiza bw’Ubwami buguha.

Ariko kandi, kugira ngo ibyo byiringiro bibe ukuri, ugomba gukora ubushakashatsi ukamenya icyo ubutumwa bwiza ari cyo. Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Bityo, kimwe na Pawulo, mu gihe uzaba umaze kugira ubumenyi no gusobanukirwa, ugomba guhitamo.

Ku rundi ruhande, ushobora kuba ufite ibintu runaka wizera ku birebana n’imibereho yawe y’igihe kizaza. Wibuke ko na Sawuli yari afite ibitekerezo bye bwite ku birebana n’ibyo Imana ishaka mbere y’uko aba intumwa Pawulo. Ariko kandi, aho kwitega ko Imana ikwiyereka mu buryo bw’igitangaza, kuki utasuzuma icyo kibazo ufite intego? Ibaze uti ‘mbese koko, nzi ibyo Imana ishaka ku birebana n’abantu n’isi? Ni ikihe gihamya nshobora gutanga kugira ngo ngaragaze ko imyizerere yanjye ifite ishingiro? Mbese, igihamya cyanjye gishobora gukomeza kugira ireme mu gihe maze kugisuzuma nifashishije Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya?’ Nta cyo waba uhombye uramutse usuzumye imyizerere yawe yo mu rwego rw’idini muri ubwo buryo. Mu by’ukuri, wagombye kubigenza utyo kubera ko Bibiliya idutera inkunga igira iti “mugerageze byose, mugundire ibyiza” (1 Abatesalonike 5:21). Ubundi se, kwemerwa n’Imana si byo by’ingenzi koko?—Yohana 17:3; 1 Timoteyo 2:3, 4.

Abayobozi ba kidini bashobora kudusezeranya imibereho y’iteka y’igihe kizaza. Ariko kandi, iryo sezerano ntiryadufasha kubona imigisha y’Ubwami bw’Imana, keretse gusa ribaye rishingiye ku nyigisho za Bibiliya. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, Yesu yatanze umuburo ukomeye agira ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.”—Matayo 7:21.

Zirikana ukuntu Yesu yatsindagirije ko gukora ibyo Se ashaka ari ryo hame rituma umuntu ahabwa imigisha y’Ubwami bw’Imana. Mu yandi magambo, ikintu gishobora kuba gifite ishusho yo kwera, si ko byanze bikunze kiba cyemewe n’Imana. Mu by’ukuri, Yesu yakomeje agira ati “benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe’ ” (Matayo 7:22, 23). Uko bigaragara, ikintu cy’ingenzi ni uko twamenya neza ko dusobanukiwe mu buryo nyabwo icyo ubutumwa bwiza bw’Ubwami busobanura by’ukuri, hanyuma tugakora ibihuje na bwo.—Matayo 7:24, 25.

Ushobora Kubona Ubufasha

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga 100 babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Binyuriye ku nyandiko zicapwe n’amagambo bavuga, barimo barafasha abantu bo hirya no hino ku isi kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeranye n’icyo Ubwami ari cyo, imigisha buzazana n’icyo umuntu agomba gukora kugira ngo abone iyo migisha.

Turagutera inkunga yo kwitabira ubutumwa burimo bubwirizwa n’Abahamya ba Yehova. Binyuriye mu kwemera ubutumwa bwiza no mu gukora ibihuje na bwo, ushobora guhabwa imigisha ihebuje, atari muri iki gihe gusa, ahubwo no mu gihe kizaza ubwo Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose uko yakabaye.—1 Timoteyo 4:8.

Gira icyo ukora uhereye ubu, kuko imigisha y’Ubwami bw’Imana yegereje!

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana binyuriye mu nyandiko zicapwe n’amagambo bavuga