Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ababyeyi ba Kiliziya—Mbese, baharaniraga ukuri kwa Bibiliya?

Ababyeyi ba Kiliziya—Mbese, baharaniraga ukuri kwa Bibiliya?

Ababyeyi ba Kiliziya​—Mbese, baharaniraga ukuri kwa Bibiliya?

Waba uvuga ko uri Umukristo cyangwa ko utari we, bashobora kuba baragize ingaruka ku birebana n’uko utekereza Imana ivugwa muri Bibiliya, Yesu n’Ubukristo. Umwe muri bo yitwaga Kanwa ka Zahabu; naho undi akitwa Mukuru. Bose hamwe, bavuzweho ko “bashushanyaga ubuzima bwa Kristo mu buryo bw’ikirenga.” Abo ni bande? Abo ni abanyedini ba kera bari abahanga mu byo gutekereza, bari abanditsi, abanyatewolojiya n’abahanga mu bya filozofiya bagize ingaruka zikomeye ku mitekerereze ya “Gikristo” yo muri iki gihe—ni ukuvuga Ababyeyi ba Kiliziya.

DEMETRIOS J. CONSTANTELOS, akaba ari umwarimu wigisha iyobokamana muri kaminuza n’umuyoboke wa Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Bugiriki, yihandagaje agira ati “Bibiliya si yo yonyine ikubiyemo Ijambo ry’Imana. Umwuka Wera uduhishurira ijambo ry’Imana ntushobora gufungiranirwa mu mapaji y’igitabo.” None se, ni hehe handi hashoboraga kuboneka isoko yiringirwa y’ibyo Imana yahishuye? Constantelos yemeza ashimitse mu gitabo cye cyitwa Understanding the Greek Orthodox Church ati “Imigenzo Yera n’Ibyanditswe Byera bibonwa ko [ari] ibintu bibiri bigize ibyo Imana yahishuye.”

Ibyo iyo “Migenzo Yera” ishingiyeho bikubiyemo inyigisho n’inyandiko z’abo Babyeyi ba Kiliziya. Bari abanyatewolojiya b’ibirangirire, bakaba n’abahanga mu bya filozofiya b’ “Abakristo” babayeho hagati y’ikinyejana cya kabiri n’ikinyejana cya gatanu I.C. Ni mu rugero rungana iki bagize ingaruka ku mitekerereze ya “Gikristo” yo muri iki gihe? Mbese, baba barashikamye kuri Bibiliya mu nyigisho zabo? Ni iki kigomba kuba urufatiro rukomeye rw’ukuri kwa Gikristo ku mwigishwa wa Yesu Kristo?

Amateka Yabo

Mu kinyejana cya kabiri rwagati I.C., abiyitaga Abakristo barwaniraga idini ryabo kuko ryarwanywaga n’Abaroma babatotezaga hamwe n’abari barataye umurongo w’idini. Ariko kandi, muri icyo gihe hari hariho ibitekerezo byinshi cyane byo mu rwego rwa tewolojiya. Impaka zo mu rwego rw’idini zerekeranye n’ “ubumana” bwa Yesu na kamere y’umwuka wera hamwe n’imikorere yawo, zateje amacakubiri arenze ayo mu rwego rw’ubuhanga gusa. Ubwumvikane buke bukomeye hamwe n’amacakubiri akaze ku bihereranye n’inyigisho za “Gikristo” byarasakaye bifata intera yo mu rwego rwa politiki n’umuco, rimwe na rimwe bigatuma habaho imyigaragambyo, ukwigomeka, amakimbirane hagati y’abenegihugu ndetse n’intambara. Umuhanga mu by’amateka witwa Paul Johnson yaranditse ati “Ubukristo [bw’abahakanyi] bwatangiriye mu rujijo, impaka zidashira no kwirema ibice, kandi byakomeje bityo. . . . Mu karere ko hagati n’uburasirazuba bw’Inyanja ya Mediterane mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri AD, hari huzuye ibitekerezo byinshi byo mu rwego rw’idini byahataniraga gukwirakwira. . . . Kuva bugitangira, hariho Ubukristo bw’uburyo bwinshi butari bufite aho buhuriye n’ubundi.”

Muri icyo gihe, abanditsi n’abahanga mu byo gutekereza bumvaga ko ari ngombwa rwose ko basobanura inyigisho za “Gikristo” bakoresheje amagambo ya filozofiya, batangiye kuba benshi. Kugira ngo abo banditsi b’abanyedini bashimishe abapagani bize cyane bari bamaze guhindukirira “Ubukristo,” bishingikirije cyane ku bitabo bya kera by’Abagiriki n’Abayahudi. Guhera mu gihe cya Justin Martyr (100-165 I.C.), wanditse mu Kigiriki, abiyitaga Abakristo bagendaga barushaho kugira ibitekerezo bihambaye mu gihe bagendaga bacengerwa n’umurage wa filozofiya y’umuco wa Kigiriki.

Iyo myifatire yagize ingaruka zikomeye ku nyandiko za Origène (185-254 I.C.), umwanditsi w’Umugiriki wo muri Alexandrie. Igitabo cya Origène yise On First Principles, ni cyo cya mbere cyashyizeho imihati ikomeye yo gusobanura inyigisho z’ibanze za tewolojiya ya “Gikristo” mu mvugo ya filozofiya ya Kigiriki. Konsili ya Nicée (325 I.C.), ari na yo yagerageje gusobanura no kwemeza “ubumana” bwa Yesu, ni inama itazibagirana yatumye ibisobanuro by’inyigisho za “Gikristo” bifata indi ntera. Iyo konsili yabaye intangiriro y’igihe za konsili rusange za kiliziya zagiye zigerageza gusobanura inyigisho zazo mu buryo buhamye kurushaho.

Bari Abanditsi Bakaba n’Abahanga mu Kuvuga

Uwitwa Eusèbe wo muri Kayisariya, akaba yaranditse mu gihe cya Konsili ya Nicée ya mbere, yifatanyaga n’Umwami w’abami Constantin. Mu gihe gisaga imyaka 100 ho gato nyuma ya Konsili ya Nicée, abanyatewolojiya, hafi ya bose bakaba barandikaga mu Kigiriki, bahimbye inyigisho yagombaga gutuma Kristendomu itandukana n’andi madini, ari yo nyigisho y’Ubutatu, bakaba barayihimbye nyuma y’impaka ndende kandi zikaze. Uwari ukomeye cyane muri bo yari Athanase, akaba yari umwepisikopi wa Alexandrie wavugaga nta mbebya, hamwe n’abayobozi ba kiliziya batatu bo muri Kapadokiya ho muri Aziya Ntoya—ari bo Basile le Grand, murumuna we Grégoire de Nysse hamwe n’incuti yabo Grégoire de Nazianze.

Abanditsi n’ababwiriza bo muri icyo gihe bari intyoza zo mu rwego rwo hejuru. Grégoire de Nazianze na Jean Chrysostome (risobanurwa ngo “Kanwa ka Zahabu”) bandikaga mu Kigiriki na Ambroise de Milan hamwe na Augustin d’Hippone bandikaga mu Kilatini, bari abahanga kabuhariwe mu kuvuga, bakaba bari ibihangange mu buvanganzo bwubahwaga cyane kandi bwari bukunzwe cyane mu gihe cyabo. Umwanditsi wagize ingaruka ku bantu benshi kurusha abandi muri icyo gihe ni Augustin. Inyandiko ze zo mu rwego rwa tewolojiya zagize ingaruka zikomeye ku mitekerereze ya “Gikristo” muri iki gihe. Jérôme, akaba ari we muntu w’ikirangirire mu ntiti z’icyo gihe, ni we ahanini wahinduye Bibiliya y’Ikilatini yitwa Vulgate ayivanye mu ndimi z’umwimerere.

Ariko kandi, hari ibibazo by’ingenzi bivuka: mbese, abo Babyeyi ba Kiliziya bakurikizaga Bibiliya mu buryo bwa bugufi? Mbese, mu nyigisho zabo bashikamye ku Byanditswe byahumetswe? Mbese, inyandiko zabo ni ubuyobozi bwiza buganisha ku bumenyi nyakuri ku byerekeye Imana?

Mbese, Ni Inyigisho z’Imana, Cyangwa Ni Iz’Abantu?

Vuba aha, Umwepisikopi wa Kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki mu karere ka Pisidiya witwa Méthode, aherutse kwandika igitabo cyitwa The Hellenic Pedestal of Christianity kugira ngo agaragaze ukuntu umuco na filozofiya bya Kigiriki byahaye urufatiro imitekerereze ya “Gikristo” yo muri iki gihe. Muri icyo gitabo, yavuze adashidikanya ati “Ababyeyi ba Kiliziya bakomeye hafi ya bose babonaga ko umuco wa Kigiriki wari urimo ibintu by’ingirakamaro cyane, kandi bagiye babivana mu Bugiriki bwa kera, bakabikoresha kugira ngo basobanukirwe ukuri kwa Gikristo kandi bagusobanure neza.”

Reka dufate urugero rw’igitekerezo cy’uko Data, Umwana n’umwuka wera bagize Ubutatu. Ababyeyi ba Kiliziya benshi bo hanyuma ya Konsili ya Nicée babaye abantu bashyigikiye Ubutatu cyane. Inyandiko zabo hamwe na za disikuru batangaga byagize uruhare rukomeye mu gutuma Ubutatu buhinduka inyigisho y’urufatiro ya Kristendomu. Ariko se, inyigisho y’Ubutatu iboneka muri Bibiliya? Oya. None se, Ababyeyi ba Kiliziya bayikuye he? Inkoranyamagambo yitwa A Dictionary of Religious Knowledge igaragaza ko hari benshi bavuga ko Ubutatu “ari umwanda bavanye mu madini ya gipagani, maze bakawomeka ku kwizera kwa Gikristo.” Naho igitabo cyitwa The Paganism in Our Christianity cyemeza ko “inkomoko [y’Ubutatu] ari iya gipagani rwose.” *Yohana 3:16; 14:28.

Cyangwa dufate urugero rw’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo, imyizerere ivuga ko hari igice runaka kigize umuntu gikomeza kubaho umubiri umaze gupfa. Aho nanone, Ababyeyi ba Kiliziya ni bo bagize uruhare rukomeye mu kwinjiza iyo nyigisho mu idini ritari rifite inyigisho n’imwe ivuga ko ubugingo budapfa. Bibiliya igaragaza neza ko ubugingo bushobora gupfa igira iti “ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Ezekiyeli 18:4). Ni uruhe rufatiro Ababyeyi ba Kiliziya bahereyeho kugira ngo bizere ko ubugingo budapfa? Igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia kigira kiti “igitekerezo cya Gikristo cy’uko hariho ubugingo bw’umwuka bwaremwe n’Imana maze bukinjizwa mu mubiri mu gihe cy’isama kugira ngo umuntu abe yuzuye, cyinjijwe muri filozofiya ya Gikristo mu gihe cy’imyaka myinshi. Mu gihe cya Origène wari mu Burasirazuba na Augustin wari mu Burengerazuba, ni bwo gusa igitekerezo cy’uko ubugingo ari ikintu cy’umwuka cyemewe na benshi kandi ni bwo igitekerezo cya filozofiya ku birebana n’imiterere y’ubugingo cyashyizweho. . . . [Inyigisho ya Augustin] . . . yari ifite byinshi (hakubiyemo n’amakosa menshi) ikomora kuri filozofiya yitwa Néoplatonisme.” Naho ikinyamakuru cyitwa Presbyterian Life kigira kiti “ukudapfa k’ubugingo ni igitekerezo cy’Abagiriki cyaturutse ku dutsiko tw’amadini twa kera twibandaga ku bintu by’amayobera, kizanywe n’umuhanga mu bya filozofiya witwa Platon.” *

Urufatiro Rukomeye rw’Ukuri kwa Gikristo

Ndetse na nyuma y’aho dusuzumiye amateka y’Ababyeyi ba Kiliziya hamwe n’inkomoko y’inyigisho zabo, birakwiriye kwibaza tuti ‘mbese, Umukristo utaryarya yagombye gushingira imyizerere ye ku nyigisho z’abo Babyeyi ba Kiliziya’? Reka Bibiliya isubize.

Icyo tuzi cyo ni uko Yesu Kristo ubwe yabujije abantu gukoresha izina ry’icyubahiro rya “Data” igihe yavugaga ati “ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data; kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru” (Matayo 23:9). Gukoresha ijambo “Data” mu kwerekeza ku muntu ukomeye mu idini ntibihuje n’Ubukristo kandi ntibihuje n’Ibyanditswe. Ijambo ry’Imana ryanditswe ryarangiye kwandikwa mu mwaka wa 98 I.C., rirangirana n’inyandiko z’intumwa Yohana. Bityo, Abakristo b’ukuri ntibakeneye kwitega ko hari umuntu uwo ari we wese wababera isoko y’ibintu byahumetswe byahishuwe. Baritonda kugira ngo ‘badahindura ijambo ry’Imana ubusa’ bitewe n’imigenzo y’abantu. Kureka imigenzo y’abantu ikaba ari yo ifata umwanya w’Ijambo ry’Imana bituma umuntu apfa mu buryo bw’umwuka. Yesu yatanze umuburo ugira uti “impumyi iyo irandase indi, zombi zigwa mu mwobo.”—Matayo 15:6, 14.

Mbese, Umukristo akeneye guhishurirwa ibindi bintu ibyo ari byo byose byiyongera ku ijambo ry’Imana rikubiye muri Bibiliya? Oya. Igitabo cy’Ibyahishuwe kiduha umuburo w’uko tugomba kwirinda kugira ikintu icyo ari cyo cyose twongera ku nyandiko yahumetswe kigira kiti “nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.”—Ibyahishuwe 22:18.

Ukuri kwa Gikristo kose kubumbiye mu Ijambo ry’Imana ryanditswe, ari ryo Bibiliya (Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16; 2 Yohana 1-4). Kurisobanukirwa neza ntibiterwa n’uko umuntu aba yarize filozofiya y’isi. Ku bihereranye n’abantu bageragezaga gukoresha ubwenge bwa kimuntu kugira ngo basobanure ibyo Imana yahishuye, birakwiriye kubasubiriramo ibibazo byabajijwe n’intumwa Pawulo, ibibazo bigira biti “mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?”—1 Abakorinto 1:20.

Byongeye kandi, itorero rya Gikristo ry’ukuri, “ni inkingi y’ukuri igushyigikiye” (1 Timoteyo 3:15). Abagenzuzi baryo barinda inyigisho zabo mu itorero kugira ngo zitandura, bakabuza inyigisho iyo ari yo yose ihumanya kuriseseramo (2 Timoteyo 2:15-18, 25). Birukana mu itorero ‘abahanuzi b’ibinyoma, n’abigisha b’ibinyoma, n’abazana inyigisho zirema ibice, zitera kurimbuka’ (2 Petero 2:1). Nyuma y’urupfu rw’intumwa, Ababyeyi ba Kiliziya bararetse ‘imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni’ bishinga imizi mu itorero rya Gikristo.—1 Timoteyo 4:1.

Ingaruka z’ubwo buhakanyi zirigaragaza muri Kristendomu muri iki gihe. Inyigisho zayo n’ibikorwa byayo bihabanye rwose n’ukuri kwa Bibiliya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Isuzuma ryimbitse ku bihereranye n’inyigisho y’Ubutatu rishobora kuboneka mu gatabo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 16 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’icyo Bibiliya yigisha ku byerekeranye n’ubugingo, reba ipaji ya 253 kugeza ku ya 259, n’ipaji ya 27 kugeza ku ya 32 mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]

ABABYEYI B’I KAPADOKIYA

Umwanditsi witwa Kallistos, akaba ari uwihaye Imana, yagize ati “Kiliziya ya Orutodogisi . . . yubaha abanditsi bo mu kinyejana cya kane mu buryo bwihariye, cyane cyane ariko abo yita ‘Abayobozi batatu Bakomeye,’ ari bo Grégoire de Nazianze, Basile le Grand, na Jean Chrysostome.” Mbese, inyigisho z’abo Babyeyi ba Kiliziya zaba zari zishingiye ku Byanditswe byahumetswe? Ku bihereranye na Basile le Grand, igitabo cyitwa The Fathers of the Greek Church kigira kiti “inyandiko ze zigaragaza ko mu buzima bwe bwose yari akomeye kuri Platon, Homère n’abahanga mu by’amateka no mu byo kuvuga, kandi nta gushidikanya, bagize ingaruka ku myandikire ye. . . . Basile yakomeje kuba ‘Umugiriki.’ ” Ibyo ni na ko byari bimeze kuri Grégoire de Nazianze. “Yabonaga ko gutsinda kwa Kiliziya no kwamamara kwayo igasumba izindi byari kugaragarira neza cyane ku kuntu yari kwakira imigenzo yose yo mu mico y’u Bugiriki bwa kera.”

Ku birebana n’abo bose uko ari batatu, umwarimu wo muri kaminuza witwa Panagiotis K. Christou yaranditse ati “n’ubwo rimwe na rimwe banyuzagamo bakaburira abantu kwirinda ‘ubwenge bw’abantu [“filozofiya,” NW ] n’ibihendo by’ubusa’ [Abakolosayi 2:8]—kugira ngo bahuze n’itegeko ryo mu Isezerano Rishya—bo babibangikanyaga no kwiga ibya filozofiya hamwe n’andi masomo ayishamikiyeho babigiranye umwete, ndetse bakanatera abandi inkunga yo kuyiga.” Uko bigaragara, abo bigisha ba kiliziya batekerezaga ko Bibiliya itari ihagije kugira ngo bashyigikire ibitekerezo byabo. Mbese, kuba barashatse izindi nkingi z’ubuyobozi bishobora kuba byarasobanuraga ko inyigisho zabo zari inzaduka kuri Bibiliya? Intumwa Pawulo yahaye Abakristo b’Abaheburayo umuburo ugira uti “ntimukayobywe n’inyigisho z’uburyo bwinshi bw’inzaduka.”—Abaheburayo 13:9.

[Aho ifoto yavuye]

© Archivo Iconografico, S.A./CORBIS

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 20]

CYRILLE D’ALEXANDRIE UMUBYEYI WA KILIZIYA WASHYIZWE MU MAJWI

Umwe mu Babyeyi ba Kiliziya bashyizwe mu majwi kurusha abandi ni Cyrille d’Alexandrie (375-444 I.C.). Umuhanga mu by’amateka ya kiliziya witwa Hans von Campenhausen amwerekezaho avuga ko yari “umuntu udakurwa ku izima, w’umunyamahane kandi w’incakura, wacengewe cyane n’ishema ry’uko umwuga we wari ukomeye hamwe n’icyubahiro yahabwaga n’umwanya yari afite,” kandi yongeraho avuga ko “atigeraga abona ko hari ikintu icyo ari cyo cyose gikwiriye, keretse icyabaga kimufitiye akamaro mu guteza imbere ububasha bwe n’ubutware yari afite . . . Kuba yari umugome cyane kandi atagira rutangira mu mikorere ye, ntibyigeraga bimuhagarika umutima.” N’ubwo Cyrille yari umwepisikopi wa Alexandrie, yakoresheje ruswa, inyandiko ziharabika no gusebanya kugira ngo anyage umwepisikopi wa Constantinople. Ashinjwa kuba ari we watumye umuhanga mu bya filozofiya uzwi cyane witwaga Hypatia yicwa urw’agashinyaguro mu mwaka wa 415 I.C. Ku bihereranye n’inyandiko za Cyrille zo mu rwego rwa tewolojiya, Campenhausen yagize ati “yatangije ibikorwa byo gufata imyanzuro ku bibazo birebana n’imyizerere, igafatwa badashingiye gusa kuri Bibiliya, ahubwo igafatwa bifashishije amagambo akwiriye n’ibitabo birimo amagambo yavuzwe n’abantu bemewe.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Jérôme

[Aho ifoto yavuye]

Garo Nalbandian