Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ibintu bififitse bishobora guteza ubuzima akaga”

“Ibintu bififitse bishobora guteza ubuzima akaga”

“Ibintu bififitse bishobora guteza ubuzima akaga”

UMUBARE utangaje ungana na kimwe cya gatatu cy’abantu bakuru bakoresha Internet muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagiye bafungura imiyoboro yerekana ibintu bihereranye n’ibitsina, nk’uko byagaragajwe n’iperereza riherutse gukorwa ku birebana n’igitsina kuri Internet. Abantu benshi kurushaho ubu basigaye birekura bakaganzwa n’irari ry’ibitsina binyuriye ku byo babona kuri Internet. Dr. Al Cooper wayoboye iryo perereza, akaba ari umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu n’imyifatire yabo, yagize ati “ibyo ni ibintu bififitse bishobora guteza ubuzima akaga byiyongera cyane, ku ruhande rumwe bikaba biterwa n’uko abantu bake cyane ari bo babona ko bishobora guteza akaga cyangwa bakabifatana uburemere.”

Ni bande mu buryo bwihariye bibasirwa n’iyo miyoboro yerekana ibihereranye n’ibitsina? Dr. Cooper yagize ati “ni abantu bakoresha Internet bashobora kuba baravukijwe ibirebana n’imibonano mpuzabitsina mu buzima bwabo bwose kandi bashyiriweho imipaka,” ariko “mu buryo butunguranye bakibonera kuri Internet isoko itagira ingano y’uburyo bunyuranye bwo kubikora.”

Ariko kandi, abenshi mu bantu bafungura imiyoboro yerekana iby’ibitsina, batekereza ko ibyo nta cyo bitwaye. Koko se, nta cyo bitwaye? Kimwe n’uko umuntu wasabitswe n’ibiyobyabwenge amenyera ikiyobyabwenge cyamusabitse akabona ko nta cyo gitwaye, ni na ko abantu benshi basabitswe no kureba amashusho yerekeranye n’ibitsina kuri Internet bashakisha kuri Internet “amashusho” yabyo menshi kurushaho kugira ngo ahaze irari ryabo. Ndetse, bishobora no gutuma bishyira mu kaga ko kuba batakaza akazi kabo n’imishyikirano bafitanye n’abo bashakanye!

Icyakora, abashaka gushimisha Imana bafite indi mpamvu ituma birinda gufungura imiyoboro yo kuri Internet yerekana iby’ibitsina. Ijambo ry’Imana ritugira inama rigira riti “nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana: ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira” (Abakolosayi 3:5, 6). Kugira ngo umuntu ‘yice ingeso ze z’iby’isi’ ku birebana n’irari ryanduye ry’ibitsina, agomba kwihingamo gukunda Yehova Imana urukundo rukomeye (Zaburi 97:10). Niba abonye arehejwe n’ibyo bintu bififitse bishobora guteza ubuzima akaga byo ku miyoboro ya Internet yerekana iby’ibitsina, agomba gutuma urukundo akunda Yehova rurushaho gushinga imizi binyuriye mu kwiga Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Kwifatanya n’Abahamya ba Yehova ku Nzu y’Ubwami yo mu karere k’iwabo bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma arushaho gushimangira icyemezo aba yarafashe cyo gushimisha Imana.