Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itondere imirimo itangaje y’Imana

Itondere imirimo itangaje y’Imana

Itondere imirimo itangaje y’Imana

“Uwiteka, Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi; ntihariho uwagereranywa nawe.”​—ZABURI 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.

1, 2. Ni ikihe gihamya dufite kigaragaza imirimo itangaje y’Imana, kandi se, ibyo byagombye kudushishikariza gukora iki?

IYO usomye Bibiliya, ushobora guhita ubona ko Imana yakoreye ubwoko bwayo bwa kera bwa Isirayeli ibintu bitangaje (Yosuwa 3:5; Zaburi 106:7, 21, 22). N’ubwo muri iki gihe Yehova atagira uruhare mu buryo butaziguye mu bibazo by’abantu nk’uko yabigenzaga muri Isirayeli, tubona ibihamya byinshi bidukikije bigaragaza imirimo ye itangaje. Ku bw’ibyo, dufite impamvu yumvikana ituma twunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi tugira tuti “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge: isi yuzuye ubutunzi bwawe.”—Zaburi 104:24; 148:1-5.

2 Abantu benshi muri iki gihe birengagiza cyangwa bakanga rwose kwemera ibyo bihamya bigaragara neza by’ibikorwa by’Umuremyi (Abaroma 1:20). Ariko kandi, ni byiza kandi birakwiriye ko tubitekerezaho kandi tugafata imyanzuro ihereranye n’umwanya dufite imbere y’Umuremyi wacu n’inshingano dufite imbere Ye. Muri Yobu igice cya 38 kugeza ku cya 41 haduha ubufasha buhebuje mu bihereranye n’ibyo, kubera ko muri ibyo bice Yehova yibukije Yobu ibintu bimwe na bimwe bigize imirimo Ye itangaje. Reka dusuzume ibibazo bimwe na bimwe bifite ireme Imana yazamuye.

Imirimo Ikomeye Kandi Itangaje

3. Nk’uko byanditswe muri Yobu 38:22, 23, 25-29, ibibazo Imana yabajije byari byerekeye ibihe bintu?

3 Igihe kimwe, Imana yabajije Yobu iti “mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, cyangwa wabonye ububiko bw’urubura? Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, umunsi w’intambara no kurwana?” Shelegi n’urubura ni bimwe mu bintu bisanzwe mu mibereho y’abantu mu duce twinshi tw’isi. Imana yakomeje igira iti “ni nde waciye imigende y’umwuzūre, cyangwa inzira y’umurabyo w’inkuba; kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu, mu butayu budaturwa, kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa, ngo ahameze ubwatsi butoshye? Mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime? Barafu yavuye mu nda ya nde? N’iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?”—Yobu 38:22, 23, 25-29.

4-6. Ni mu buhe buryo ubumenyi bw’umuntu ku byerekeye shelegi butuzuye?

4 Abantu bamwe na bamwe baba mu bihugu birangwa n’imihihibikano myinshi kandi bagomba gukora ingendo, bashobora kubona ko shelegi ari inzitizi gusa. Nyamara kandi, hari abandi batabarika babona ko shelegi ari ikintu gishimisha, gituma mu gihe cy’itumba ahantu haba heza bitangaje, hakaboneka uburyo bwo gukora ibikorwa runaka byihariye. Mbese, mu kuzirikana ibibazo Imana yabajije, waba uzi shelegi mu buryo bwimbitse, ndetse ukaba uzi uko isa? Dushobora kuba tuzi uko ikirundo kinini cya shelegi gisa, wenda tukaba twarakibonye ku mafoto cyangwa tukaba twarabonye shelegi incuro nyinshi. Ariko se, bite ku bihereranye n’uduce duto duto tugize shelegi ubwatwo? Waba uzi se uko dusa, wenda tuvuge ko waba waratwitegereje tukivuka?

5 Hari abantu bamwe bagiye bamara imyaka ibarirwa muri za mirongo biga utwo tuntu duto tugize shelegi kandi bakadufotora. Kamwe muri two gashobora kuba kagizwe n’utundi tubuye duto duto twa barafu tugera ku 100 turemwe mu buryo butandukanye kandi bwiza cyane. Igitabo cyitwa Atmosphere, kigira kiti “ubwoko butarondoreka bw’uduce duto duto tugize shelegi burazwi cyane, kandi n’ubwo abahanga mu bya siyansi bakomeza kuvuga ko nta mategeko kamere abuza utwo duce gusa n’utundi, nta na rimwe higeze haboneka uduce tubiri dusa neza neza. Ubushakashatsi bumwe bwakozwe mu rugero ruhambaye cyane, ni ubwakozwe na . . . Wilson A. Bentley, wamaze imyaka isaga 40 asuzuma kandi agafotora utwo duce duto duto tugize shelegi akoresheje mikorosikopi, akaba atarigeze na rimwe abona uduce tubiri twasaga neza neza.” Kandi n’iyo mu mimerere idakunze kubaho haba hari tubiri dusa n’aho tumeze kimwe, mu by’ukuri se, ibyo hari icyo byahindura ku kuntu kuba uduce duto tugize shelegi dutandukanye cyane ari ibintu bitangaje?

6 Ibuka ikibazo Imana yabajije kigira kiti “mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi?” Benshi batekereza ko ibicu ari byo bubiko bwa shelegi. Mbese, ushobora gutekereza kujya muri ubwo bubiko kugira ngo ubarure utwo tubuye duto twa shelegi turemwe mu buryo butandukanye kandi butarondoreka, kandi ngo wige ukuntu twaje kubaho? Igitabo kimwe kivuga ku bihereranye na siyansi, kigira kiti “imiterere kamere n’inkomoko by’ishingiro rya barafu, ari na byo bintu bya ngombwa bituma ibicu bihinduka urubura ku bipimo by’ubukonje bwegereje dogere 40 munsi ya zeru, ntibirasobanuka neza.”—Zaburi 147:16, 17; Yesaya 55:9, 10.

7. Ubumenyi abantu bafite ku bihereranye n’imvura bwagutse mu rugero rungana iki?

7 Bite se noneho ku bihereranye n’imvura? Imana yabajije Yobu iti “mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime?” Icyo gitabo kigira kiti “kubera ko imiyaga icicikana mu kirere ihambaye n’ukuntu imiterere y’umwuka uhehereye n’uduce duto two mu kirere bitandukanye cyane, birasa n’aho bidashoboka gutanga ibitekerezo byuzuye kandi rusange ku birebana n’ukuntu ibicu n’ibitonyanga by’imvura bibaho.” Tubivuze mu magambo yoroheje, abahanga mu bya siyansi bagiye batanga ibitekerezo birambuye byo kugenekereza, ariko mu by’ukuri ntibashobora gusobanura imvura mu buryo bwuzuye. Nyamara kandi, uzi ko imvura y’ingirakamaro igwa, ikanetesha iyi si, igakuza ibimera, igatuma ubuzima bushobora kuyibaho kandi bugashimisha.

8. Kuki amagambo yavuzwe na Pawulo yanditswe mu Byakozwe n’Intumwa 14:17 akwiriye?

8 Mbese, ntiwemeranya n’umwanzuro intumwa Pawulo yagezeho? Yateye abandi inkunga yo kubona ko iyo mirimo itangaje ari igihamya cy’uko hariho Uyikora. Pawulo yerekeje kuri Yehova Imana agira ati “ntiyirekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza, ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.”—Ibyakozwe 14:17; Zaburi 147:8.

9. Imirimo itangaje y’Imana igaragaza ite imbaraga zayo?

9 Nta gushidikanya ko Uwakoze iyo mirimo itangaje kandi y’ingirakamaro afite ubwenge n’imbaraga bitagira akagero. Ku bihereranye n’imbaraga ze, tekereza kuri ibi: bavuga ko buri munsi hakubita inkuba n’imirabyo bigera ku 45.000, ni ukuvuga ibirenga miriyoni 16 mu mwaka. Ibyo byumvikanisha ko, ubu muri aka kanya, inkuba n’imirabyo bigera ku 2.000 bimaze gukubita. Ibicu by’urusobe birimo inkuba n’umurabyo umwe gusa, biba bihindana imbaraga zikubye incuro icumi, cyangwa zirenzeho, iz’ibibombe bya kirimbuzi byakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Zimwe muri izo mbaraga, uzibona mu buryo bw’umurabyo. Uretse kuba umurabyo uteye ubwoba, mu by’ukuri unagira uruhare mu gutuma habaho ubwoko bw’umwuka witwa nitorojeni umanuka ukagera ku butaka, aho ibimera biwukurura ukabibera ifumbire kamere. Bityo rero, umurabyo ni imbaraga zigaragara, ariko nanone uzana inyungu nyakuri.—Zaburi 104:14, 15.

Ibyo Bitumye Ufata Uwuhe Mwanzuro?

10. Wasubiza ute ibibazo biboneka muri Yobu 38:33-38?

10 Ngaho gerageza kwishyira mu mwanya wa Yobu, Imana Ishoborabyose ikaba irimo ikubaza ibibazo. Birashoboka rwose ko uri buze kwemera ko abantu benshi batita cyane ku mirimo itangaje y’Imana. Yehova atubaza ibibazo dusoma muri Yobu 38:33-38. “Uzi amategeko ayobora ijuru? Wabasha gusohoza ubutware bwaryo, uri ku isi? Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe, kugira ngo amazi menshi akwisukeho? Washobora kohereza imirabyo, ikagenda; cyangwa ikakwitaba iti ‘turi hano’? . . .[“Ni nde washyize ubwenge mu bicu, cyangwa ni nde wahaye ubwenge ibintu bibera mu ijuru?,” NW ] Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge? Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru, igihe umukungugu uhinduka icyondo, n’ubutaka bw’ibinonko bigafatana?”

11, 12. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bigaragaza ko Imana ari yo Ikora imirimo itangaje?

11 Twasuzumye ingingo nke gusa Elihu yazamuye abwira Yobu, hanyuma tuza kubona bimwe mu bibazo Yehova yabajije Yobu kugira ngo abisubize “kigabo” (Yobu 38:3). Tuvuze ngo “bimwe,” kubera ko mu gice cya 38 n’icya 39, Imana yerekeza ibitekerezo ku bindi bintu bitangaje byo mu byaremwe. Urugero, yavuze ibihereranye n’amatsinda y’inyenyeri zo mu ijuru. Ni nde uzi amategeko n’amahame yose ayagenga (Yobu 38:31-33)? Yehova yerekeje ibitekerezo bya Yobu ku nyamaswa zimwe na zimwe—urugero nk’intare n’igikona, ihene yo mu misozi n’imparage, imbogo n’imbuni, ifarashi y’inyambaraga na kagoma. Ni nk’aho Imana yaba yarabajije Yobu niba ari we wari warahaye izo nyamaswa zose zinyuranye imico zifite, agatuma zibaho kandi zikororoka. Ushobora kwishimira kwiga ibyo bice, cyane cyane niba ukunda amafarashi cyangwa izindi nyamaswa.—Zaburi 50:10, 11.

12 Nanone kandi, ushobora gusuzuma ibivugwa muri Yobu igice cya 40 n’icya 41, aho Yehova yongeye gusaba Yobu ko yasubiza ibibazo yamubajije ku bihereranye n’ibiremwa bibiri byihariye. Dusobanukirwa ko izo nyamaswa ari imvubu (Behemoti), inyamaswa nini bitangaje kandi ifite umubiri ukomeye, hamwe n’ingona iteye ubwoba yo mu ruzi rwa Nili (ari yo Lewiyatani). Buri nyamaswa ukwayo muri izo zombi ni ikintu gitangaje mu byaremwe dukwiriye kwitaho. Ubu noneho, reka turebe imyanzuro twagombye kugeraho.

13. Ibibazo Imana yabajije Yobu byamugizeho izihe ngaruka, kandi se, ibyo bintu byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

13 Muri Yobu igice cya 42 hatugaragariza ingaruka ibibazo Imana yabajije byagize kuri Yobu. Mbere y’aho, Yobu yari yakabije kwiyitaho no kwita ku bandi. Ariko kandi, ubwo Yobu yari amaze kwemera gukosorwa binyuriye ku bibazo yabajijwe n’Imana, yahinduye imitekerereze ye. Yicujije agira ati “nzi yuko [wowe Yehova] ushobora byose, kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose. . . . ‘Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?’ . . . ‘Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi; ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi’ ” (Yobu 42:2, 3). Ni koko, mu gihe Yobu yari amaze kwerekeza ibitekerezo ku mirimo y’Imana, yavuze ko ibyo bintu byari bitangaje cyane kuri we. Mu gihe tumaze gusuzuma ibi bitangaza by’irema, mu buryo nk’ubwo twagombye gutangazwa n’ubwenge bwinshi bw’Imana hamwe n’imbaraga zayo. Ngo bitugeze ku ki? Mbese, ni ugutangazwa gusa n’imbaraga zikomeye za Yehova hamwe n’ubushobozi bwe bwinshi? Cyangwa twagombye gusunikirwa gukora ibirenze ibyo?

14. Dawidi yitabiriye ate imirimo itangaje y’Imana?

14 Muri Zaburi ya 86, tuhasanga amagambo ameze nk’ayo yavuzwe na Dawidi, wari wavuze muri Zaburi ibanziriza iyo, ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. Amanywa abwira andi manywa ibyayo ijoro ribimenyesha irindi joro.” (Zaburi 19:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, Dawidi yavuze byinshi birenzeho. Muri Zaburi ya 86:10, 11, dusoma ngo “kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza: ni wowe Mana wenyine. Uwiteka ujye unyigisha inzira yawe; nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye ngo wubahe izina ryawe.” Kuba Dawidi yaratinyaga Umuremyi bitewe n’imirimo Ye yose itangaje, byari bikubiyemo no gutinya Imana mu buryo burangwa no kubaha mu rugero rukwiriye. Ushobora kumenya impamvu. Dawidi ntiyifuzaga kubabaza Ushobora gukora iyo mirimo itangaje. Kandi natwe ntitwagombye kumubabaza.

15. Kuki kuba Dawidi yaratinyaga Imana mu buryo burangwa no kuyubaha byari bikwiriye?

15 Dawidi agomba kuba yari yaratahuye ko, kubera ko Imana ifite ububasha ku mbaraga zihambaye, ishobora kuzikoresha mu kurwanya abantu abo ari bo bose itemera. Kuri bo, izo mbaraga zisura amakuba. Imana yabajije Yobu iti “mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, cyangwa wabonye ububiko bw’urubura? Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, umunsi w’intambara no kurwana.” Shelegi, urubura, imvura y’amahindu, umuyaga n’umurabyo, byose ni intwaro z’Imana. Kandi se, mbega ukuntu izo ari imbaraga kamere zihambaye cyane!—Yobu 38:22, 23.

16, 17. Ni iki kigaragaza imbaraga ziteye ubwoba z’Imana, kandi se, ni mu buhe buryo yakoresheje izo mbaraga mu gihe cyahise?

16 Wenda ushobora kuba wibuka zimwe mu mpanuka kamere zabaye mu karere k’iwanyu zitewe na kimwe muri ibyo—urugero nka serwakira, inkubi y’umuyaga, imvura y’amahindu, cyangwa umwuzure. Urugero: mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, hari imvura yari irimo umuyaga ukomeye cyane yibasiye amajyepfo y’iburengerazuba bw’u Burayi. Yatunguye ndetse n’abahanga mu bihereranye n’iteganyagihe. Imiyaga ikaze yari ifite umuvuduko w’ibirometero bigera kuri 200 mu isaha yagurukanye ibisenge by’amazu bibarirwa mu bihumbi, irimbura inkingi z’amashanyarazi kandi uhirika amakamyo. Gerageza kwiyumvisha ibi bikurikira: iyo nkubi y’umuyaga yarimbuye cyangwa ivuna ibiti bigera kuri miriyoni 270, ibigera ku 10.000 bikaba ari ibyo mu busitani bwa Versailles, hanze y’umujyi wa Paris. Ingo zibarirwa muri za miriyoni zabuze amashanyarazi. Abantu bagera hafi ku 100 barapfuye. Ibyo byose bikaba byarabayeho mu gihe gito gusa. Mbega imbaraga!

17 Umuntu ashobora kuvuga ko imvura y’amahindu ari ikintu kibaho gitunguranye, nta mugambi, nta rutangira. Ariko se, hacura iki Ushoborabyose aramutse akoze imirimo itangaje akoresheje izo mbaraga mu buryo bugenzuwe kandi bufite icyo bugambiriye? Yakoze ikintu nk’icyo mu gihe cya Aburahamu, we wamenye ko Umucamanza w’isi yose yari yaramaze gusuzuma ubugome bw’imidugudu ibiri, ari yo Sodomu na Gomora. Iyo midugudu yari yarononekaye cyane, ku buryo gutaka kw’abayiregaga kwari kwarazamutse kukagera ku Mana, yo yafashije abantu bose b’abakiranutsi guhunga bakava muri iyo midugudu yari yaciriweho iteka. Inkuru yo mu mateka igira iti “maze Uwiteka agusha kuri [iyo midugudu] amazuku n’umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru.” Uwo wari umurimo utangaje w’Imana, wo kurokora abakiranutsi no kurimbura inkozi z’ibibi zari zarenze igaruriro.—Itangiriro 19:24.

18. Ni ibihe bintu bitangaje bivugwa muri Yesaya igice cya 25?

18 Hashize igihe runaka nyuma y’aho, Imana yaciriye urubanza umujyi wa kera wa Babuloni, ukaba ushobora kuba ari wo werekezwaho muri Yesaya igice cya 25. Imana yahanuye ko uwo mudugudu wari kuzahinduka amatongo, muri aya magambo ngo “Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy’isakamburiro, umudugudu ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose” (Yesaya 25:2). Muri iki gihe, abantu basura amatongo ya Babuloni bashobora kwemeza ko ari uko byagenze koko. Mbese, irimbuka rya Babuloni ni ibintu byapfuye kubaho gutya gusa? Oya rwose. Ahubwo, dushobora kwemeranya n’amagambo yavuzwe na Yesaya agira ati “Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye; nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe; kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera, ugira umurava n’ukuri.”—Yesaya 25:1.

Imirimo Itangaje Izakorwa mu Gihe Kizaza

19, 20. Dushobora kwitega ko ibivugwa muri Yesaya 25:6-8 bizasohozwa bite?

19 Imana yashohoje ubwo buhanuzi bwavuzwe haruguru mu gihe cyashize, kandi izakora ibintu bitangaje no mu gihe kizaza. Mu magambo akikije iyo mirongo, aho Yesaya avuga ibyerekeye “ibitangaza” Imana ikora, tuhabona ubuhanuzi bwiringirwa buzasohozwa, nk’uko urubanza rwari rwarahanuriwe Babuloni rwaje gusohozwa. Ni ibihe ‘bitangaza’ byasezeranyijwe? Muri Yesaya 25:6 hagira hati “kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro, na vino y’umurera imininnye neza.”

20 Nta gushidikanya ko ubwo buhanuzi buzasohora mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana dutegereje mu gihe kizaza cyegereje. Icyo gihe, abantu bazavanirwaho ibibazo bitsikamiye benshi muri iki gihe. Koko rero, ubuhanuzi buboneka muri Yesaya 25:7, 8, butwizeza ko Imana izakoresha ububasha yakoresheje mu kurema kugira ngo ikore umwe mu mirimo itangaje cyane kurusha iyindi yose yakoze hagira hati “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko b[w]ayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.” Intumwa Pawulo yaje gusubira mu magambo avugwa kuri uwo murongo maze awerekeza ku kuntu Imana izagarura abapfuye, ikabazura. Mbega ukuntu uwo uzaba ari umurimo utangaje!—1 Abakorinto 15:51-54.

21. Ni iyihe mirimo itangaje Imana izakorera abapfuye?

21 Indi mpamvu ituma amarira aterwa n’agahinda azashira, ni uko abantu bazakurirwaho indwara zibabaza umubiri. Igihe Yesu yari ari ku isi, yakijije abantu benshi—yahumuye impumyi, azibura ibipfamatwi kandi aha imbaraga abamugaye. Muri Yohana 5:5-9 havuga ko yakijije umuntu wari umaze imyaka 38 yaramugaye. Ababirebaga batekereje ko icyo cyari igitangaza, cyangwa umurimo utangaje. Kandi koko wari utangaje! Ariko kandi, Yesu yavuze ko ikintu gitangaje kurushaho cyari kuba igihe yari kuzura abapfuye, aho yagize ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo.”—Yohana 5:28, 29.

22. Kuki abakene n’abababazwa bashobora gutegerezanya amatsiko iby’igihe kizaza bafite ibyiringiro?

22 Ibyo bigomba kuzabaho nta kabuza kubera ko Yehova ari we ubisezeranya. Ushobora kwiringira udashidikanya ko hazabaho ibintu bitangaje igihe azakoresha imbaraga ze nyinshi zisubiza ibintu mu buryo, kandi akaziyobora mu buryo bwitondewe. Zaburi ya 72 yerekeza ku byo azakora binyuriye ku Mwana we, akaba n’Umwami. Icyo gihe abakiranutsi bazashisha. Amahoro azaba menshi. Imana izabohora abakene n’abanyamibabaro. Asezeranya ko “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi; amahundo yayo azanyeganyega nk’ibiti byo kuri Lebanoni [ya kera]: abanyamudugudu bazashisha nk’ubwatsi bwo ku butaka burabije.”—Zaburi 72:16.

23. Imirimo itangaje y’Imana yagombye kudusunikira gukora iki?

23 Uko bigaragara, dufite impamvu nyinshi zituma twita ku mirimo itangaje ya Yehova—ni ukuvuga ibyo yakoze mu gihe cyahise, ibyo arimo akora muri iki gihe, n’ibyo asezeranya kuzakora mu gihe kizaza cyegereje. “Uwiteka Imana, ni yo Mana y’Abisirayeli, ihimbazwe; ni yo yonyine ikora ibitangaza: izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka; isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen, kandi Amen” (Zaburi 72:18, 19). Ibyo byagombye buri gihe gutuma tugirana ibiganiro bisusurutse n’abo dufitanye isano hamwe n’abandi. Ni koko, nimucyo ‘twogeze icyubahiro cye mu mahanga, imirimo itangaza yakoze tuyogeze mu mahanga yose.’—Zaburi 78:3, 4; 96:3, 4.

Ni Gute Wasubiza?

• Ni mu buhe buryo ibibazo Yobu yabajijwe bitsindagiriza ukuntu ubumenyi bw’abantu buciriritse?

• Ni izihe ngero z’imirimo itangaje y’Imana zatsindagirijwe muri Yobu igice cya 37-41 zakugeze ku mutima?

• Mu gihe tumaze gusuzuma imwe mu mirimo itangaje y’Imana, twagombye kubyifatamo dute?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Wavuga iki ku mitandukanire itangaje y’uduce duto tugize shelegi no ku mbaraga zitangaje z’umurabyo?

[Aho ifoto yavuye]

snowcrystals.net

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Turifuza ko buri gihe ibiganiro byawe byazajya bishingira ku mirimo itangaje y’Imana