Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Mu Baroma 5:3-5, kuki intumwa Pawulo yashyize ijambo ibyiringiro ku mwanya uheruka ku rutonde rw’ibyo yavuze?

Pawulo yagaragaje urutonde rw’ibintu bigera ku Bakristo—imibabaro, kwihangana, kwemerwa, n’ibyiringiro. Ibyo ‘byiringiro’ si ibyiringiro umuntu agira agitangira kwiga Bibiliya, ahubwo ni ibyiringiro byashimangiwe, byashinze imizi, ibyiringiro bicengera umuntu, Umukristo akaba ashobora kubigira nyuma y’igihe runaka.—15/12, ipaji ya 22-23.

Kuki Umukristo muri iki gihe ashobora gushishikazwa n’imikino ngororangingo yaberaga mu Bugiriki bwa kera?

Gusobanukirwa uko iyo mikino yari iteye n’imico yajyanaga na yo bishobora gutuma imirongo myinshi ya Bibiliya irushaho kumvikana. Imwe muri iyo mirongo ivuga ibihereranye no ‘kurushanwa nk’uko bitegetswe,’ ‘kwiyambura ibituremerera byose, tugatumbira Yesu wenyine,’ ‘kurangiza urugendo’ no guhabwa ikamba, cyangwa igihembo (2 Timoteyo 2:5; 4:7, 8; Abaheburayo 12:1, 2; 1 Abakorinto 9:24, 25; 1 Petero 5:4).—1/1, ipaji ya 28-30.

Ni ubuhe buryo bushya bwo gutangaza ubutumwa bwiza bwatangijwe muri Mutarama mu mwaka wa 1914?

Icyo gihe hasohotse “Photo-Drame de la Création.” Iyo Photo-Drame yerekanwaga mu bice bine byakomatanyirizaga hamwe ibyiciro bya sinema y’amafoto agenda na za diyapozitive z’amabara zibarirwa mu magana, inyinshi muri zo zikaba zarabaga ziherekejwe na za disikuru zisobanura amashusho zafashwe ku cyuma gifata amajwi kikanayasohora cyitwa phonographe. Hateguwe sinema 20 z’iyo Darame kandi zakoreshejwe mu buryo bwagutse mu kwigisha abantu ubutumwa bukubiye muri Bibiliya.—15/1, ipaji ya 8-9.

Inteko Nyobozi itandukaniye he n’umuryango wemewe n’amategeko?

N’ubwo abayobozi b’umuryango wemewe n’amategeko batorwa n’abagize uwo muryango, Inteko Nyobozi yo ntishyirwaho n’umuntu uwo ari we wese, ahubwo ishyirwaho na Yesu Kristo. Si ngombwa ko abayobozi b’imiryango inyuranye ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova baba mu bagize Inteko Nyobozi. Mu nama ya buri mwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania iherutse kuba, abagize Inteko Nyobozi bari bamwe mu bayobozi bayo n’abakozi bakuru, beguye ku myanya yabo ku bushake. Iyo myanya yagiwemo n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu ‘zindi ntama’ (Yohana 10:16). Muri ubwo buryo, Inteko Nyobozi ishobora gukoresha igihe kinini kurushaho itegura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka kandi yita ku byo umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe ukeneye.—15/1, ipaji ya 29 n’iya 31.

Ni izihe ngero ebyiri zo muri Bibiliya dushobora gusuzuma kugira ngo tumenye uko twahangana n’imimerere yo gucika intege?

Urugero rumwe ni urwa Hana, nyina wa Samweli. Yashoboraga gucika intege igihe Eli, umutambyi mukuru wa Isirayeli, yamushinjaga ibintu bitari byo. Ahubwo, yamugaragarije uko ibintu byari biteye abivuga mu buryo bweruye kandi burangwa no kubaha. Byongeye kandi, Hana ntiyarakariye Eli ngo amubikire inzika. Urwa kabiri ni urwa Mariko, ugomba kuba yaracitse intege igihe intumwa Pawulo atashakaga ko bajyana mu rugendo rw’ubumisiyonari. Aho kugira ngo yumve acitse intege bitewe n’uko yari atakaje icyo gikundiro, yakomeje umurimo we abigiranye umwete, akorana ingendo na Barinaba.—1/2, ipaji ya 20-22.

Kuki Abakristo bagomba kuba maso ku bihereranye no guha abandi cyangwa kwakira kopi za porogaramu za orudinateri?

Inyinshi muri porogaramu za orudinateri (hakubiyemo n’imikino) zikoreshwa n’ababifitiye uruhushya rushyiriraho ba nyir’ukuzitunga na ba nyir’ukuzikoresha imipaka ku buryo bazishyira muri orudinateri imwe gusa. Ubusanzwe, gukora kopi za porogaramu ukaziha abandi byaba ari ukurengera uburenganzira bw’abahanzi, ndetse n’iyo waba uzitangira ubuntu. Abakristo bifuza kumvira amategeko, ‘ibya Kayisari bakabiha Kayisari, iby’Imana bakabiha Imana’ (Mariko 12:17).—15/2, ipaji ya 28-29.

Cyrille na Méthode bari bantu ki, kandi se, ni uruhe ruhare bagize mu kwigisha Bibiliya?

Bari abavandimwe babiri bavukiye i Tesalonike, ho mu Bugiriki, mu kinyejana cya cyenda. Bahimbye umukono w’inyandiko y’indimi z’Igisilave kandi bahindura igice kinini cya Bibiliya mu rurimi rw’Igisilave.—1/3, ipaji ya 28-29.

Imvugo ngo kugira “umutima w’umwuka” isobanura iki?—Abaroma 8:6.

Isobanura kugengwa, gutegekwa no gusunikwa n’imbaraga rukozi za Yehova. Dushobora kureka umwuka w’Imana ukadukoreraho dusoma kandi tukiga Bibiliya, twumvira amategeko y’Imana tubigiranye umutima wacu wose, kandi tugasenga dusaba umwuka w’Imana.—15/3, ipaji ya 15.

Twakora iki mu gihe twaba twumva ko hari uwadufashe uko tutari?

Ni iby’ingenzi ko twakwihatira kumvikanisha ibintu mu mwuka w’urukundo. Niba ibyo bisa n’aho ari nta cyo bitanze, ntucike intege. Saba Yehova, we “ugerageza imitima,” ko yaguha ubwenge kandi akaguha ubufasha (Imigani 21:2; 1 Samweli 16:7).—1/4, ipaji ya 21-23.