Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Reba ukora ibintu bitangaje!

Reba ukora ibintu bitangaje!

Reba ukora ibintu bitangaje!

“Hagarara witegereze imirimo y’Imana itangaza.”​—YOBU 37:14.

1, 2. Mu mwaka wa 1922, ni ibihe bintu bitangaje byavumbuwe, kandi se, iby’iryo vumburwa byitabiriwe bite?

UMUHANGA mu bucukumbuzi bw’ibyo mu matongo hamwe n’Umwongereza w’igikomerezwa bari bamaze imyaka myinshi bafatanya mu gushakisha ubutunzi. Amaherezo, ku itariki ya 26 Ugushyingo 1922, mu Kibaya cy’Abami kizwi cyane aho bahambaga ba farawo bo mu Misiri, umuhanga mu bucukumbuzi bw’ibyo mu matongo witwa Howard Carter n’uwitwa Lord Carnarvon bahabonye ingororano y’ubushakashatsi bwabo—ni ukuvuga igituro cya Farawo Tutankhamen. Bageze ku rugi rushimangiye, batoboyemo umwenge. Carter yinjijemo buji maze arungurukamo.

2 Nyuma y’aho, Carter yaje kuvuga uko byagenze agira ati “igihe Lord Carnarvon yari ahangayitse atagishobora kwihangana, yambajije afite amatsiko ati ‘mbese, hari icyo ubona?’ Byabaye ngombwa ko nshyiraho imihati kugira ngo mbashe kuvuga nti ‘yego, ndabona ibintu bitangaje.’ ” Mu bintu by’ubutunzi bibarirwa mu bihumbi byari biri mu gituro harimo isanduku ya zahabu ikomeye. Ushobora kuba warabonye bimwe muri ibyo ‘bintu bitangaje’ mu mafoto cyangwa byerekanwa mu nzu ndangamurage. Ariko kandi, uko ibyo bintu biba mu mazu ndangamurage byaba bitangaje kose, bishobora kuba nta cyo bikurebaho mu mibereho yawe. Reka noneho tujye ku yindi ngingo ivuga ibihereranye n’ibintu bitangaje bifite icyo bikurebaho rwose kandi bifite agaciro kuri wowe.

3. Ni hehe dusanga ibisobanuro bihereranye n’ibintu bitangaje bishobora kuba iby’agaciro kuri twe?

3 Urugero, tekereza ku muntu wabayeho mbere y’ibinyejana byinshi bishize, umuntu uzwi cyane kuruta undi muntu uwo ari we wese w’icyamamare muri za filimi, ikirangirire muri siporo, cyangwa umwe mu bagize umuryango w’i bwami. Yiswe umuntu ukomeye cyane kuruta abandi bose b’i Burasirazuba. Izina rye usanzwe urizi—ni Yobu. Handitswe igitabo cya Bibiliya cyose uko cyakabaye kimwerekezaho. Nyamara kandi, umwe mu bantu babayeho mu gihe cya Yobu, akaba ari umusore witwaga Elihu, yumvise ahatiwe kumukosora. Koko rero, Elihu yavuze ko Yobu yari akabije kwita cyane ku bimwerekeyeho ubwe, n’ibyerekeye ku bandi bantu bari bamukikije. Muri Yobu igice cya 37, tuhasanga izindi nama zimwe na zimwe zisobanutse neza kandi zihuje n’ubwenge, zishobora kuba iz’agaciro nyako kuri buri wese muri twe.—Yobu 1:1-3; 32:1–33:12.

4. Ni iki cyasunikiye Elihu gutanga inama iboneka muri Yobu 37:14?

4 Incuti eshatu z’ibinyoma za Yobu zamaze igihe kirekire zivuga ibintu zibwiraga ko Yobu yacumuyemo, haba mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa (Yobu 15:1-6, 16; 22:5-10). Elihu yategereje yihanganye kugeza igihe icyo kiganiro cyarangiriye. Hanyuma, yavuze abigiranye ubushishozi n’ubwenge. Yavuze ingingo nyinshi z’agaciro; ariko kandi, zirikana iki gitekerezo cy’ingenzi yatanze agira ati “umva ibi, yewe Yobu; hagarara witegereze imirimo y’Imana itangaza.”—Yobu 37:14.

Uwakoze Iyo Mirimo

5. “Imirimo y’Imana itangaza” Elihu yerekejeho ikubiyemo iki?

5 Zirikana ko Elihu atavuze ko Yobu yakwiyitaho cyane we ubwe, yakwita kuri Elihu ubwe cyangwa ku bandi bantu. Elihu yateye Yobu—ndetse natwe—inkunga abigiranye ubwenge yo kwita ku mirimo itangaje ya Yehova Imana. Mbese, iyo nteruro ivuga ngo “imirimo y’Imana itangaza,” utekereza ko yumvikanisha iki? Byongeye kandi, uroye ibintu byose bishobora kuguhangayikisha bihereranye n’ubuzima bwawe, imimerere y’ubukungu, igihe kizaza, umuryango wawe, abo mukorana n’abaturanyi bawe, kuki ugomba kwita ku mirimo y’Imana? Nta gushidikanya, imirimo itangaje ya Yehova Imana ikubiyemo ubwenge bwe n’ububasha afite ku bintu byose bifatika bidukikije yaremye (Nehemiya 9:6; Zaburi 24:1; 104:24; 136:5, 6). Kugira ngo ibyo bisobanuke neza, reka turebe ingingo yagaragajwe mu gitabo cya Yosuwa.

6, 7. (a) Ni iyihe mirimo itangaje Yehova yakoze mu gihe cya Mose na Yosuwa? (b) Iyo uza kuba wariboneye iyo mirimo yakozwe mu gihe cya Mose na Yosuwa, uba warabyifashemo ute?

6 Yehova yateje ibyago Misiri ya kera, hanyuma agabanya Inyanja Itukura mo kabiri kugira ngo Mose ashobore kuyobora Abisirayeli ba kera abajyana mu mudendezo (Kuva 7:1–14:31; Zaburi 106:7, 21, 22). Hari igikorwa gisa n’icyo kivugwa muri Yosuwa igice cya 3. Uwasimbuye Mose, ari we Yosuwa, yagombaga kujyana ubwoko bw’Imana akabwambutsa andi mazi, akabugeza mu Gihugu cy’Isezerano. Yosuwa yaravuze ati “mwiyeze, kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe” (Yosuwa 3:5). Ibyo bintu bitangaje byari ibiki?

7 Iyo nkuru igaragaza ko Yehova yagabanyije amazi yari umupaka mo kabiri, ni ukuvuga Uruzi rwa Yorodani, kugira ngo abagabo, abagore n’abana babarirwa mu bihumbi byinshi bashobore kwambukira ku butaka bwumutse (Yosuwa 3:7-17). Iyo tuza kuba turi aho hantu twitegereza ukuntu urwo ruzi rwigabanyamo kabiri maze abo bantu bose bakambuka mu mutekano, tuba twarashimishijwe n’ukuntu icyo gikorwa cyari gitangaje! Ibyo byagaragaje ububasha Imana ifite ku byaremwe. Ariko kandi, n’ubu—muri iki gihe turimo—hariho ibintu bitangaje nk’ibyo. Kugira ngo turebe bimwe muri ibyo bintu ibyo ari byo n’impamvu tugomba kubyitaho, nimucyo dusuzume ibivugwa muri Yobu 37:5-7.

8, 9. Ni iyihe mirimo itangaje ivugwa muri Yobu 37:5-7, ariko se, kuki tugomba kuyitekerezaho?

8 Elihu yagize ati “Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje: ikora ibikomeye, tutabasha gusobanura.” Ni iki Elihu yatekerezaga ku bihereranye no kuba Imana ikora ibintu mu buryo ‘butangaje’? Avuga shelegi n’imvura. Ibyo byahagarika umurimo w’umuhinzi uri mu murima we, bigatuma abona igihe cyo gutekereza ku mirimo y’Imana n’impamvu ituma ayitekerezaho. Dushobora kuba tutari abahinzi, ariko rero, imvura na shelegi bishobora kutugiraho ingaruka. Natwe imvura na shelegi bishobora guhagarika ibikorwa byacu bitewe n’aho dutuye. Mbese, tujya dufata igihe cyo gutekereza ku wo ibyo bintu bitangaje bikomokaho, n’icyo ibyo bisobanura? Mbese, waba warigeze kubikora?

9 Mu buryo bwumvikana, nk’uko tubisoma muri Yobu igice cya 38, Yehova Imana ubwe yagaragaje igitekerezo nk’icyo ubwo yabazaga Yobu ibibazo bifite ireme. N’ubwo ibyo bibazo Umuremyi wacu yabibajije Yobu, bifitanye isano n’imyifatire yacu, imibereho yacu n’igihe cyacu kizaza. Bityo rero, nimucyo turebe ibyo Imana yabajije kandi dutekereze ku cyo ibyo byerekezaho, ni koko, nimucyo dukore ibyo duterwamo inkunga muri Yobu 37:14.

10. Ni izihe ngaruka ibivugwa muri Yobu igice cya 38 byagombye kutugiraho, kandi se, ni ibihe bibazo bibyutsa?

10 Igice cya 38 gitangira kigira kiti “Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira, ati ‘uwo ni nde wangiza inama n’amagambo atarimo ubwenge? Noneho kenyera kigabo; kuko ngiye kukubaza, nawe unsubize’ ” (Yobu 38:1-3). Ibyo byatanze isura y’ibintu byakurikiyeho. Byafashije Yobu guhuza imitekerereze ye n’imimerere nyakuri yo kuba yari ahagaze imbere y’Umuremyi w’ijuru n’isi kandi ko yari afite icyo azabazwa na we. Ibyo nanone ni ibintu byiza tugomba gukora, twebwe hamwe n’abantu bariho muri iki gihe. Hanyuma, Imana yerekeje ku bintu byari byavuzwe na Elihu. “Igihe nashingaga imfatiro z’isi, wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. Ni nde washyizeho urugero rwayo, niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi? Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka?”—Yobu 38:4-6.

11. Ibivugwa muri Yobu 38:4-6 byagombye gutuma tumenya iki?

11 Yobu yari he—undi muntu uwo ari we wese muri twe yari he—igihe isi yaremwaga? Mbese, ni twe bahanga mu by’ubwubatsi bakoze igishushanyo mbonera cy’isi yacu, hanyuma tugihereyeho tukayigenera ibipimo nk’abayipimisha imetero? Oya rwose! Abantu bari bataranabaho. Mu kugereranya isi yacu n’inzu, Imana yarabajije iti “ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka?” Tuzi ko isi ihana n’izuba intera ikwiriye neza neza, ku buryo dushobora kuyibaho kandi tukayisagambaho. Nanone kandi, ifite ubunini buri mu rugero rukwiriye. Iyo isi iza kuba nini cyane kuruta uko ingana, umwuka wa idorojeni wari kuba mwinshi mu kirere cyacu, ibyo bigatuma ku isi hatabaho ubuzima. Uko bigaragara, hari ‘uwashyize ibuye [ryayo] ry’imfuruka’ mu mwanya ukwiriye. Mbese, ibyo byakwitirirwa Yobu? Ni twe se? Cyangwa ni Yehova Imana ukwiriye kubyitirirwa?—Imigani 3:19; Yeremiya 10:12.

Ni Nde Muntu Wasubiza?

12. Ikibazo kiboneka muri Yobu 38:6 gituma dutekereza ibihereranye n’iki?

12 Nanone, Imana yarabajije iti “imfatiro zayo zishinzwe ku ki?” Icyo se si ikibazo gikangura ibitekerezo? Birashoboka ko twaba tuzi ijambo Yobu atari azi—ari ryo rukuruzi yo mu kirere. Benshi tuzi ko imbaraga za rukuruzi ziva ku zuba rinini zituma isi yacu iguma mu mwanya wayo, tukaba twavuga ko ari nk’aho imfatiro zayo zishimangiwe. Ariko se, ni nde waba asobanukiwe ibya rukuruzi yo mu kirere mu buryo bwuzuye?

13, 14. (a) Ni iki tugomba kwemera ku birebana na rukuruzi iba mu kirere? (b) Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bihereranye n’ibivugwa muri Yobu 38:6?

13 Igitabo giherutse gusohoka, gifite umutwe uvuga ngo The Universe Explained, kivuga ko ‘mu mbaraga kamere ziriho, rukuruzi ari yo abantu benshi bamenyereye cyane kurusha izindi, ariko kandi akaba ari na yo basobanukirwa mu rugero ruto cyane kurusha izindi.’ Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “imbaraga za rukuruzi zisa n’aho zihora zambukiranya ikirere kirimo ubusa, ari nta buryo bugaragara ibyo bikorwamo. Ariko kandi, mu myaka ya vuba aha, abahanga mu bya fiziki batangiye gutekereza bakekeranya ko rukuruzi ishobora kuba igendera mu miraba igizwe n’utuntu duto cyane twitwa gravitons . . . Ariko kandi, nta n’umwe uzi neza niba koko utwo tuntu tubaho.” Tekereza ku cyo ibyo bishaka kuvuga.

14 Siyansi yakomeje gutera imbere mu gihe cy’imyaka 3.000 uhereye igihe Yehova yabarije Yobu ibyo bibazo. Nyamara kandi, ari twe cyangwa abahanga baminuje mu bya fiziki, nta washobora gusobanura mu buryo bwuzuye ibihereranye na rukuruzi yo mu kirere ituma isi yacu iguma ku murongo nyawo izengurukiraho, ikaba iri neza neza ahantu igomba kuba kugira ngo itume twishimira ubuzima hano ku isi (Yobu 26:7; Yesaya 45:18). Ibyo ntibishaka kumvikanisha ko twese tugomba kwihatira gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bihereranye n’amayobera ya rukuruzi. Ahubwo, kwita kuri icyo kintu kiri mu bigize imirimo itangaje y’Imana, byagombye kugira ingaruka ku buryo tuyibona. Mbese, ibyo byaba bitumye urushaho kuyitinya bitewe n’ubwenge bwayo hamwe n’ubumenyi ifite, kandi bigatuma urushaho kumenya impamvu tugomba kwiga byinshi ku bihereranye n’ibyo ishaka?

15-17. (a) Ni iki ibivugwa muri Yobu 38:8-11 byerekezaho, kandi se, bituma twibaza ibihe bibazo? (b) Ni iki tugomba kwemera ku birebana n’ubumenyi ku byerekeye inyanja n’ukuntu zakwirakwijwe hirya no hino ku isi?

15 Umuremyi yakomeje abaza ibibazo agira ati “ni nde wugariye amarembo y’inyanja, igihe yavaga mu nda y’isi? Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro, n’umwijima w’icuraburindi ukayibera ingobyi, nkayiha itegeko ryanjye, nkayishyiraho imyugariro n’amarembo, kandi nkavuga nti ‘garukira aha, ntuharenge; aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira.’”—Yobu 38:8-11.

16 Ibyo kugarira inyanja bivugwa aha, bikubiyemo imigabane y’isi, inyanja n’imivumba y’amazi. Umuntu yaba yaramaze igihe kingana iki yitegereza kandi yiga ibyo bintu? Amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi—kandi yakajije umurego cyane mu kinyejana gishize. Ushobora kwibwira ko ibyinshi mu bigomba kumenywa ku bihereranye n’ibyo bintu kugeza ubu bigomba kuba byaramenyekanye. Ariko se, muri uyu mwaka wa 2001, uramutse usuzumye iyo ngingo mu buryo bwitondewe mu mazu y’ibitabo akomeye cyane cyangwa ukifashisha ibikoresho bikoreshwa mu bushakashatsi bwagutse biboneka kuri Internet kugira ngo umenye ibintu bigezweho mu rwego rw’ubushakashatsi, wasanga byifashe bite?

17 Mu gitabo kimwe cyemerwa hose, ushobora kubonamo ahantu hemeza ibi bikurikira: “ukuntu imirambi n’ibibaya byo ku migabane y’isi, hamwe n’indiba z’inyanja, byakwirakwijwe hirya no hino ku mubumbe w’isi hamwe n’ukuntu ibintu by’ingenzi biranga imiterere y’ubutaka bikwirakwijwe hirya no hino ku isi, kuva kera byagiye biba bimwe mu bibazo bishishikaje cyane kurusha ibindi mu bihereranye n’ubushakashatsi hamwe n’imitekerereze bishingiye kuri siyansi.” Nyuma yo kuvuga ibyo, icyo gitabo cyatanze ibisobanuro bine bishoboka, ariko kivuga ko ibyo bisobanuro ari bimwe mu “bitekerezo byinshi bitangwa mu buryo bwo kugenekereza.” Nk’uko ushobora kuba ubizi, igitekerezo gitangwa mu buryo bwo kugenekereza “cyumvikanisha ko nta bihamya bihagije biba bihari byatuma hatangwa ibisobanuro bitari ibi byo gupapira gusa.”

18. Ibivugwa muri Yobu 38:8-11 bituma ugera ku wuhe mwanzuro?

18 Mbese, ibyo ntibitsindagiriza ko ibibazo dusoma muri Yobu 38:8-11 bihuje n’iki gihe? Nta gushidikanya, si twe twakwitirirwa ibyo gushyirwaho kw’ibyo bintu byose biri ku mubumbe wacu. Si twe twashyizeho ukwezi kugira ngo imbaraga za rukuruzi zako zigire uruhare mu gutuma habaho imivumba y’amazi ubusanzwe itarenga inkombe cyangwa ngo iturengere. Uzi uwabikoze, ni ukuvuga Ukora Ibintu bitangaje.—Zaburi 33:7; 89:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Imigani 8:29; Ibyakozwe 4:24; Ibyahishuwe 14:7.

Ha Yehova Icyubahiro Kimukwiriye

19. Amagambo y’ibisigo avugwa muri Yobu 38:12-14 yerekeza ibitekerezo byacu ku bihe bintu by’ukuri bifatika?

19 Abantu ntibashobora kwitirirwa ibyo kuba isi yizengurukaho ubwayo, byerekezwaho muri Yobu 38:12-14. Ibyo byo kuba isi yizengurukaho ni byo bituma umuseke utambika mu gitondo, akenshi ukaba ugira ubwiza buhebuje. Mu gihe izuba rirashe, ishusho y’umubumbe wacu igenda irushaho kugaragara, nk’uko ibumba rifata isura iyo barinyujije mu iforoma ishyiraho imitako. Iyo tugerageje kwita ku birebana n’ukuntu isi yacu iyega, n’ubwo twaba tubikoze mu rugero ruto, dutangazwa no kubona ko burya itihuta cyane ngo irenze umuvuduko wayo mu gihe yizengurukaho, kubera ko ibyo bishobora guteza akaga, nk’uko tubyiyumvisha mu buryo bworoshye. Nta n’ubwo kandi mu rugendo rwayo rwo kwizengurukaho igenda buhoro cyane ku buryo iminsi n’amajoro bishobora kuba birebire cyane bigatuma habaho ubushyuhe cyangwa ubukonje bukabije, bityo ubuzima bw’umuntu bukaba butashobora kubaho. Mu by’ukuri, twagombye gushimishwa rwose no kuba Imana ari yo yashyizeho uwo muvuduko isi ikoresha yizengurukaho, aho kuba itsinda runaka ry’abantu.—Zaburi 148:1-5.

20. Wasubiza ute ibibazo bibazwa muri Yobu 38:16, 18?

20 Ngaho noneho tekereza Imana irimo ikubaza ibi bibazo bindi bikurikira: “mbese, wageze ku masōko y’inyanja? Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw’imuhengeri?” Ndetse n’umuhanga mu bihereranye n’inyanja ntiyashobora gutanga igisubizo cyuzuye! “Mbese wamenya neza ubugari bw’isi? Bivuge, niba ubizi byose” (Yobu 38:16, 18). None se nyine, waba warasuye kandi ukitegereza uduce twose tw’isi, cyangwa se nibura igice kinini duherereyemo? Mbese, kwitegereza uduce nyaburanga tw’isi hamwe n’ibintu bitangaje biyigize, bishobora gutwara igihe kingana iki cy’imibereho yacu? Kandi se, mbega ukuntu ibyo bihe by’imibereho yacu byaba bihebuje cyane!

21. (a) Ibibazo biboneka muri Yobu 38:19 bishobora gutuma twibaza ku bihe bitekerezo byo mu rwego rwa siyansi byatanzwe? (b) Kumenya ukuri ku bihereranye n’urumuri byagombye kudusunikira gukora iki?

21 Reba nanone ibi bibazo byimbitse biboneka muri Yobu 38:19: “inzira igana ku buturo bw’umucyo iri he? Umwijima na wo aho uba ni hehe?” Ushobora kuba uzi abahanga bamaze igihe kirekire bumva ko urumuri rugenda nk’umuraba, nk’imirongo ushobora kubona mu kizenga iyo utayemo ikintu. Hanyuma, mu mwaka wa 1905, Albert Einstein yavuze ko urumuri rumeze nk’utubumbe duto cyangwa utuvungukira tw’ingufu runaka. Mbese, ibyo byakemuye ibibazo? Igitabo giherutse gusohoka vuba aha cyarabajije kiti “mbese koko, urumuri ni umuraba cyangwa akavungukira?” Cyagize kiti “uko bigaragara, [urumuri] ntirushobora kuba ibyo byombi, kubera ko ibyo bintu uko ari bibiri [ni ukuvuga umuraba n’utuvungukira] bitandukanye cyane. Igisubizo kirusha ibindi kuba cyiza ni uko muri ibyo byombi nta na kimwe urumuri ruri cyo rwose.” Ariko kandi, turacyakomeza gususurutswa (mu buryo buziguye cyangwa butaziguye) n’urumuri rw’izuba, kabone n’ubwo nta muntu urashobora gusobanura mu buryo bwuzuye imirimo y’Imana mu bihereranye n’ibyo. Tubona ibyokurya na ogisijeni bitangwa n’imikoranire y’ibimera n’urumuri. Dushobora gusoma, tukareba mu maso h’abantu dukunda, tukitegereza akazuba ka kiberinka, n’ibindi. Mu gihe dukora ibyo se, ntitwagombye kwemera ko imirimo y’Imana itangaje?—Zaburi 104:1, 2; 145:5; Yesaya 45:7; Yeremiya 31:35.

22. Dawidi wo mu gihe cya kera yitabiriye ate ibyerekeye imirimo itangaje y’Imana?

22 Mbese, intego yo gutekereza ku mirimo itangaje ya Yehova yaba ari iyo kudutangaza gusa, nk’aho yaba iduteye ubwoba cyangwa igatuma twumirwa? Oya rwose. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi wo mu gihe cya kera, yiyemereye ko kwiyumvisha imirimo yose y’Imana no kugira icyo uyivugaho ari ibintu bidashoboka. Yaranditse ati “Uwiteka, Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi . . . Nashaka kubyatura no kubirondora, byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.” (Zaburi 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, nta gushidikanya ko atashakaga kuvuga ko yari gukomeza kwicecekera ntagire icyo avuga ku bihereranye n’iyo mirimo ikomeye. Ibyo Dawidi yabigaragaje igihe yavugaga icyemezo yafashe kigaragara muri Zaburi 9:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera, agira ati “n[z]ashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, n[z]atekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.”

23. Ni iyihe myifatire ugira ku birebana n’imirimo itangaje y’Imana, kandi se, ni mu buhe buryo wafasha abandi?

23 Mbese, natwe ntitwagombye kumva dusunikiwe kubigenza dutyo? Mbese, kumva dutangajwe n’imirimo ikomeye y’Imana ntibyagombye kudusunikira kuvuga ibiyerekeyeho, tukavuga ibyo yakoze n’ibyo izakora? Igisubizo kirumvikana—tugomba ‘kogeza icyubahiro cyayo mu mahanga, imirimo itangaza yakoze tukayogeza mu mahanga yose’ (Zaburi 96:3-5). Ni koko, dushobora kugaragaza ko twishimira imirimo itangaje y’Imana tubigiranye ukwicisha bugufi, binyuriye mu kugeza ku bandi ibyo twize ku byerekeye Imana. N’ubwo baba barakuriye mu bantu bafite umuco wo kutemera ko hariho Umuremyi, amagambo meza tuvuga kandi y’ingirakamaro ashobora kubakangurira kwemera Imana. Ikirenze ibyo, ashobora kubasunikira kwifuza kwiga ibyerekeye no gukorera ‘uwaremye byose’, akaba ari we Ukora imirimo itangaje, ari we Yehova.—Ibyahishuwe 4:11.

Ni Gute Wasubiza?

• Inama iboneka muri Yobu 37:14 ituma utekereza ku bihereranye n’iyihe mirimo itangaje y’Imana?

• Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bigaragazwa muri Yobu igice cya 37 n’icya 38 siyansi idashobora gusobanura mu buryo bwuzuye?

• Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’imirimo y’Imana itangaje, kandi se, bigusunikira gukora iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ni nde wugariye amarembo y’inyanja, akayishyira mu mwanya wayo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ni nde wasuye uduce nyaburanga twose turi ku isi yacu twaremwe n’Imana?