Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bwo guhangana n’ibyiyumvo bibi

Uburyo bwo guhangana n’ibyiyumvo bibi

Uburyo bwo guhangana n’ibyiyumvo bibi

● Asafu yaritotombye ati “ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, kudacumura nagukarabiye ubusa. Kuko natewe ibyago umunsi ukira, ngahanwa ibihano ibitondo byose.”—Zaburi 73:13, 14.

● Baruki yasuhuje umutima agira ati “yewe, mbonye ishyano! Kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye; ndembejwe no kuganya, simbona uko nduhuka.”—Yeremiya 45:3.

● Nawomi yavuganye amaganya agira ati “Uwiteka yangiriye ibisharira cyane. Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye: munyitira iki Nawomi, ubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?”—Rusi 1:20, 21.

BIBILIYA ikubiyemo ingero nyinshi z’abagaragu ba Yehova bizerwa bamusengaga bajyaga rimwe na rimwe bagira ibyiyumvo byo gucika intege bikabije. Icy’ukuri cyo, ni uko twebwe abantu badatunganye twese aho tuva tukagera rimwe na rimwe tujya tugerwaho n’ibyiyumvo nk’ibyo. Bamwe muri twe dushobora kuba tubangukirwa no gucika intege—wenda bikaba byagera ubwo twiheba turi abo kugirirwa impuhwe—kuruta uko bigenda ku bandi, bitewe no kuba twaranyuze mu bintu bibabaje.

Ariko kandi, mu gihe ibyo byiyumvo byaba bidakumiriwe, bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye n’abandi n’iyo dufitanye na Yehova Imana. Umukristokazi umwe ukunda kumva ari uwo kugirirwa impuhwe yagize ati “nagiye nanga kenshi kwifatanya mu bikorwa mbonezamubano nabaga natumiwemo bitewe n’uko numvaga ntari umuntu ukwiriye kwifatanya n’abagize itorero.” Mbega ukuntu ibyo byiyumvo bishobora kugira ingaruka mbi cyane mu mibereho y’umuntu! Wakora iki kugira ngo uburizemo izo ngaruka?

Girana na Yehova Imishyikirano ya Bugufi

Muri Zaburi ya 73, Asafu yanditse mu buryo bweruye ibihereranye n’inkeke yari afite. Igihe yagereranyaga imimerere yari arimo n’imibereho ikungahaye y’ababi, byatumye abagirira ishyari. Yaritegereje abona ko abantu batubaha Imana bari abibone n’abanyarugomo, kandi ko basaga n’abatabihanirwa. Hanyuma, Asafu yashidikanyije ku kamaro ko kuba yaragendeye mu nzira ikiranuka mu mibereho ye.—Zaburi 73:3-9, 13, 14.

Mbese, kimwe na Asafu, waba waritegereje ukuntu ababi barata ibyaha byabo basa n’aho baguwe neza? Asafu yanesheje ate ibyiyumvo bye bibi? Yakomeje agira ati “natekereje uko nabasha kubimenya, birandushya, birananira; kugeza aho nagiriye ahera h’Imana, nkita ku iherezo rya ba bandi” (Zaburi 73:16, 17). Asafu yafashe ingamba z’ingirakamaro ahindukirira Yehova mu isengesho. Dukoresheje imvugo yaje gukoreshwa n’intumwa Pawulo nyuma y’aho, Asafu yiyambuye “umuntu wa kamere” binyuriye mu gukangura “umuntu w’umwuka” wari umurimo. Kubera ko yari yongeye kubona ibintu mu buryo bw’umwuka, yasobanukiwe ko Yehova yanga ibibi kandi ko mu gihe cyagenwe ababi bari kuzahanwa.—1 Abakorinto 2:14, 15.

Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko wakwemera Bibiliya ikagufasha kwibanda ku mimerere nyakuri y’ubuzima! Yehova atwibutsa ko atayobewe ibyo ababi bakora. Bibiliya yigisha iti “ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura. . . . Twe gucogorera gukora neza” (Abagalatiya 6:7-9). Yehova azashyira ababi “ahanyerera”; ‘azabagusha, basenyuke’ (Zaburi 73:18). Amaherezo, ubutabera bw’Imana buzahora bunesha.

Porogaramu ihoraho yo kwigaburira mu buryo bw’umwuka ku meza ya Yehova ndetse no kwifatanya mu buryo buzira amakemwa n’abagize ubwoko bw’Imana, bizagira uruhare mu gutuma ukwizera kwawe kurushaho gukomera, kandi bitume unesha ibyiyumvo byo gucika intege cyangwa ibindi byiyumvo bibi (Abaheburayo 10:25). Kimwe na Asafu, mu gihe ukomeje kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, ishobora kugushyigikira mu buryo bwuje urukundo. Asafu yakomeje agira ati “ndi kumwe nawe iteka: umfashe ukuboko kw’iburyo. Uzanyoboza ubwenge bwawe, kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro” (Zaburi 73:23, 24). Umukristokazi umwe wari warononwe igihe yari akiri umwana yaje kubona ukuntu ayo magambo ari ay’ubwenge. Yagize ati “gukomeza kwifatanya n’itorero mu buryo bwa bugufi byatumye mbona ubuzima mu bundi buryo. Nabonye neza cyane ko abasaza b’Abakristo ari abantu buje urukundo, ko atari abapolisi ahubwo ko ari abungeri.” Ni koko, abasaza b’Abakristo bagira impuhwe bagira uruhare rw’ingenzi mu guhashya ibyiyumvo byonona.—Yesaya 32:1, 2; 1 Abatesalonike 2:7, 8.

Emera Inama Yehova Akugira

Baruki, umwanditsi w’umuhanuzi Yeremiya, yanihishijwe no kuba inshingano ye yari imuhagaritse umutima. Ariko kandi, Yehova yafashije Baruki abigiranye ubugwaneza kwerekeza ibitekerezo ku mimerere nyakuri y’ibintu. “Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake; kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.”—Yeremiya 45:2-5.

Yehova yasobanuye, akoresheje imvugo yeruye, ko ibintu bishingiye ku bwikunde Baruki yahihibikaniraga ari byo byatumaga amanjirwa. Baruki ntiyashoboraga kubonera ibyishimo mu murimo yari yarahawe n’Imana mu gihe yari agikomeza kwishakira ibikomeye. Nawe ushobora kubona ko intambwe y’ingirakamaro by’ukuri igana ku kunesha ibyiyumvo byo gucika intege, ari ukwirinda ibirangaza maze tukagira amahoro yo mu bwenge aturuka ku kunyurwa umuntu akesha kubaha Imana.—Abafilipi 4:6, 7.

Nawomi wari warapfakaye ntiyemeye ko amakuba yaboneye i Mowabu igihe umugabo we n’abahungu be babiri bapfaga atuma yigunga. Icyakora, hari ibintu bigaragaza ko hari igihe runaka yagize agahinda kenshi bitewe no gutekereza uko we n’abakazana be bari kuzamera. Igihe Nawomi yaboherezaga iwabo, yaravuze ati “[ndabababarira] cyane: erega Uwiteka yabanguriye ukuboko kundwanya.” Nanone, igihe yari ageze i Betelehemu yakomeje kubwira abantu ati “ntimukanyite Nawomi [“Ubwiza Bwanjye”], ahubwo mujye munyita Mara [“Uwashaririwe”]; kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane.”—Rusi 1:13, 20.

Ariko kandi, Nawomi ntiyigeze yitandukanya n’abandi ngo agume mu cyunamo—ngo yitandukanye na Yehova hamwe n’ubwoko bwe. Igihe yari akiri i Mowabu, yari yarumvise ko “Uwiteka yagendereye ubwoko bwe, akabaha ibyokurya” (Rusi 1:6). Yasobanukiwe ko ahantu heza cyane kuruta ahandi yagombaga kuba hari mu bwoko bwa Yehova. Nyuma y’aho Nawomi yasubiye i Buyuda ari kumwe n’umukazana we Rusi, maze ayobora Rusi abigiranye ubwenge, amwereka uko yagombaga kwitwara kuri mwene wabo w’umugabo we, ari we Bowazi, wari umucunguzi we.

Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abantu b’indahemuka bapfushije abo bashakanye barimo baranesha imihangayiko bahugira mu mirimo yo mu itorero rya Gikristo. Kimwe na Nawomi, bakomeza kwerekeza ibitekerezo ku bintu by’umwuka, basoma Ijambo ry’Imana buri munsi.

Inyungu Zibonerwa mu Gushyira mu Bikorwa Ubwenge Buva ku Mana

Izo nkuru za Bibiliya zitumenyesha uburyo umuntu ashobora guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibyiyumvo bibi. Asafu yashakiye ubufasha mu rusengero rwa Yehova kandi yategereje Yehova yihanganye. Baruki yitabiriye inama yahawe maze yirinda ibirangaza by’ubutunzi. Nawomi yakomeje gukorana umwete yifatanyije n’ubwoko bwa Yehova, ategurira Rusi, umugore wari utaraba inararibonye, kugira ngo azashobore gusohoza inshingano ze muri gahunda yo gusenga Imana y’ukuri.​—1 Abakorinto 4:7; Abagalatiya 5:26; 6:4.

Ushobora kunesha ibyiyumvo byo gucika intege ndetse n’ibindi byiyumvo bibi, binyuriye mu gutekereza cyane ku kuntu Yehova yagiye atuma ubwoko bwe buhabwa kunesha kuva ku Mana, yaba umuntu ku giti cye no mu rwego rw’itsinda. Kugira ngo ubigereho, jya utekereza ku gikorwa gihanitse cy’urukundo Yehova yakoze atanga incungu ku bwawe. Ishimire urukundo nyakuri rurangwa mu muryango wa Gikristo w’abavandimwe. Shingira ubuzima bwawe ku isi nshya y’Imana yegereje. Kandi twifuza ko wagira imyifatire nk’iya Asafu, we wagize ati “ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye. Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.”​—Zaburi 73:28.