Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuryango wo ku isi hose ugizwe n’abantu bitanaho

Umuryango wo ku isi hose ugizwe n’abantu bitanaho

Umuryango wo ku isi hose ugizwe n’abantu bitanaho

AHO amaso ashobora kugera hose, hari abantu. Benshi bageze mu za bukuru, bamwe muri bo bakaba bafite ubumuga bukomeye ku buryo bagenda bibagoye cyane. Hari abagore bakuriwe n’abantu bashakanye vuba bashoreye utwana duto. Bose ni impunzi—abagabo, abagore n’abana—intambara, impanuka kamere cyangwa indi mimerere bikaba byarabahatiye guhungira mu gihugu baturanye. Hari bamwe bagiye bahatirwa kuva mu byabo incuro nyinshi. Iyo babonye ikimenyetso cya mbere cy’uko hariho imidugararo mu baturage cyangwa ko hagiye kubaho impanuka kamere, bafata utuntu duke two mu nzu, bakegeranya abana babo maze bakerekeza mu karere karimo umutekano. Hanyuma, iyo imimerere yongeye kuba nk’uko yahoze, impunzi nyinshi zigaruka gusana amazu yazo maze zigatangira ubuzima bundi bushya.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, République Centrafricaine yagiye yakira impunzi ziturutse mu bihugu byinshi. Vuba aha, abantu babarirwa mu bihumbi, hakubiyemo n’Abahamya ba Yehova, bahatiwe guhunga igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyayogojwe n’intambara, bajya mu gihugu kirimo umutekano ugereranyije cya République Centrafricaine.

Abavandimwe Bahagoboka

Abahamya bo muri République Centrafricaine babonye ko gukora gahunda zo kugoboka abo bantu byari igikundiro. Bashatse amacumbi y’abavandimwe b’Abakristo bahageraga. Mbere na mbere, babanje kubashakira amacumbi mu ngo z’abavandimwe, ariko uko umubare w’impunzi wagendaga wiyongera byagaragaye ko hari hakenewe izindi ngamba zihamye kurushaho. Amazu y’Ubwami amwe n’amwe yahinduwe ahantu ho kurara. Abahamya bo muri ako karere batangiye gukora imirimo yo gushyiramo andi matara, amatiyo y’amazi, no gushyira isima mu mazu kugira ngo abari bayacumbitsemo bagubwe neza. Impunzi zakoranaga n’abavandimwe bo muri ako karere kugira ngo batunganye aho hantu ho kurara by’agateganyo. Hashyizweho porogaramu yuzuye y’amateraniro ya Gikristo mu rurimi rw’Ilingala kugira ngo abantu bari baje bagaburirwe ibyokurya ntangabuzima byo mu buryo bw’umwuka. Ubufatanye bwa bugufi hagati y’Abahamya bo muri ako karere n’abashyitsi babo bwagaragaje ko umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe ubaho koko.

Imiryango y’impunzi si ko buri gihe yahageraga iri kumwe. Rimwe na rimwe, abagize umuryango babaga baraburanye bongeraga guhuzwa bageze mu buhungiro. Ilisiti y’ababaga bahageze amahoro yashyirwaga kuri buri Nzu y’Ubwami. Hakozwe gahunda zo gushakisha abari bakibura. Ibiro by’ishami biyobora umurimo w’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu byoherezaga imodoka eshatu buri munsi kugira ngo zifashe Abahamya babaga bakiri mu nzira kandi zishakishe abandi bose bashoboraga kuba bazimiye. Izo modoka zari zifite icyapa kinini cyari cyanditsweho ngo “WATCH TOWER—Abahamya ba Yehova.”

Tekereza ibyishimo itsinda ry’abana barindwi b’impunzi bari baraburanye n’ababyeyi babo bagize igihe babonaga imodoka y’Abahamya ba Yehova. Bahise birukanka basanga iyo modoka maze bavuga ko na bo ari Abahamya. Abavandimwe babashyize mu modoka, maze babajyana ku Nzu y’Ubwami, aho baje kongera guhuzwa n’imiryango yabo.

Ni iki cyatumye abo Bakristo b’imitima itaryarya bashobora guhangana n’iyo mimerere, atari incuro imwe gusa, ahubwo bagahangana na yo incuro nyinshi? Bemera rwose badashidikanya ko turi mu minsi y’imperuka nk’uko byahanuwe mu Byanditswe Byera.—2 Timoteyo 3:1-5; Ibyahishuwe 6:3-8.

Ku bw’ibyo, bazi ko vuba aha Yehova Imana azakuraho intambara, inzangano, urugomo n’umwiryane. Ikibazo cy’impunzi kizaba ari inkuru ishaje. Hagati aho, mu buryo buhuje n’inama yatanzwe n’intumwa Pawulo mu 1 Abakorinto 12:14-26, Abahamya ba Yehova bihatira kwitanaho. N’ubwo baba batandukanyijwe n’inzuzi, imipaka, indimi n’intera, baba bahangayikishijwe na bagenzi babo, bityo bakaba bihutira kugira icyo bakora mu gihe hari umuntu ugize icyo akenera.—Yakobo 1:22-27.

[Ikarita yo ku ipaji ya 30]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

AFURIKA

République Centrafricaine

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

[Aho ifoto yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Amazu atatu y’Ubwami yahinduwe aho kwakirira abantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ibikoni byahise byubakwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Impunzi nyinshi kurushaho zakomezaga kuhagera

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Bavukiye mu buhungiro