Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dufashe abapfakazi mu bibagerageza

Dufashe abapfakazi mu bibagerageza

Dufashe abapfakazi mu bibagerageza

IMWE mu nkuru zizwi cyane zivuga iby’abapfakazi, ni inkuru ya Bibiliya ya Rusi na nyirabukwe Nawomi. Abo bagore bombi bari abapfakazi. Ariko kandi, Nawomi yari yarapfushije umugabo we n’abahungu be babiri, umwe akaba yari umugabo wa Rusi. Kubera ko babaga mu muryango utunzwe n’ubuhinzi wacungiraga cyane ku bagabo babaga bawugize, imimerere yabo yari ibabaje rwose.—Rusi 1:1-5, 20, 21.

Ariko kandi, Nawomi yari afite incuti ihebuje yamuhumurizaga, iyo ni umukazana we Rusi wanze kumusiga. Nyuma y’igihe runaka, Rusi ‘yagiriye [Nawomi] umumaro uruta uw’abahungu barindwi’—atari ukubera ko gusa yakundaga Nawomi urukundo rwimbitse, ahubwo nanone bitewe n’uko yakundaga Imana (Rusi 4:15). Igihe Nawomi yabwiraga Rusi ko byaba byiza asubiye mu muryango we no mu ncuti ze z’Abamowabu, Rusi yamushubije akoresheje amwe mu magambo agera ku mutima agaragaza ubudahemuka kuruta andi yose yigeze kwandikwa, agira ati ‘aho uzajya, ni ho nzajya; kandi aho uzarara ni ho nzarara; ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye: Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye; aho uzagwa, ni ho nzagwa, bahampambe: nihagira ikizantandukanya nawe, atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.’—Rusi 1:16, 17.

Yehova Imana yabonye imyifatire Rusi yari afite. Yahaye umugisha urugo ruto rwa Nawomi na Rusi, kandi amaherezo Rusi yaje gushyingiranwa na Bowazi w’Umwisirayeli. Umwana babyaranye, waje no kuba sekuruza wa Yesu Kristo, yitaweho na Nawomi nk’aho yari umwana we bwite. Iyi nkuru ni urugero rugaragaza ukuntu Yehova akunda abapfakazi bagirana na we imishyikirano ya bugufi kandi bakamwiringira. Byongeye kandi, Bibiliya itubwira ko aha agaciro abantu bafasha abapfakazi mu buryo bwuje urukundo mu bibagerageza. None se, ni gute muri iki gihe twashyigikira abapfakazi turi kumwe?—Rusi 4:13, 16-22; Zaburi 68:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.

Tubafashe mu Buryo Bufatika Ariko Budakagatiza

Mu gihe dufasha umupfakazi, byarushaho kuba byiza tuvuze mu buryo busobanutse kandi bufatika ariko ntitube abantu bakagatiza. Tujye twirinda amagambo adasobanutse neza, urugero nko kuvuga ngo “mbwira niba hari icyo ukeneye.” Ibyo byaba ari nko kubwira umuntu ufite imbeho kandi ushonje uti “genda amahoro, ususuruke, uhage,” hanyuma ntugire ikintu na kimwe ukora kugira ngo umufashe (Yakobo 2:16). Abantu benshi ntibasaba ubufasha iyo hari ikintu runaka bakeneye; ahubwo barababara bakaruma gihwa. Kugira ngo ufashe bene abo bantu, bisaba kugira ubushishozi, ukamenya ibyo bakeneye. Ku rundi ruhande, gukabya gukora ibintu wibwirije—cyane cyane gushaka kugenga ubuzima bw’uwo mupfakazi—bishobora kumukomeretsa mu byiyumvo cyangwa bikazana ubwumvikane buke. Ku bw’ibyo, Bibiliya itsindagiriza ko ari ngombwa kuba abantu bashyira mu gaciro mu mishyikirano tugirana n’abandi. N’ubwo idutera inkunga yo kwita ku bandi bantu mu buryo buzira ubwikunde kandi bwa bwite, inatwibutsa ko tutagomba kuba ba kazitereyemo.—Abafilipi 2:4; 1 Petero 4:15.

Rusi yagaragarije Nawomi bene iyo myifatire ishyize mu gaciro. N’ubwo Rusi yakomeje kubana na nyirabukwe mu budahemuka, ntiyigeze amwotsa igitutu cyangwa ngo ashake kumutegeka. Yafataga iya mbere agakora ibintu bihuje n’ubwenge, urugero nko gushaka ibyo we na Nawomi bagombaga kurya, ariko nanone yakurikizaga amabwiriza Nawomi yamuhaga.—Rusi 2:2, 22, 23; 3:1-6.

Birumvikana ariko ko ibyo abantu baba bakeneye bishobora gutandukana cyane, hakurikijwe uko umuntu ateye. Sandra twigeze kuvuga mbere, yagize ati “nari mfite ibyo nari nkeneye mu gihe nari mfite agahinda—incuti nkunda cyane kandi zuje urukundo zabaga zinkikije.” Ku rundi ruhande, Elaine twavuze mbere yari akeneye igihe cyo kwiherera. Ku bw’ibyo, kugira ngo umuntu atange ubufasha bisaba ko ashishoza kandi akamenya gushyira mu gaciro yirinda kuvundira abandi kandi akaboneka kugira ngo atange ubufasha igihe ari ngombwa.

Inkunga y’Abagize Umuryango

Umuryango ususurutse, wuje urukundo, niba umupfakazi awufite, ushobora kugira uruhare rukomeye mu kumwizeza ko azashobora guhangana n’imimerere arimo. N’ubwo bamwe mu bagize umuryango bashobora kuba bafite uburyo bwo gutanga ubufasha kurusha abandi, bose bashobora kubigiramo uruhare. “Umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye: kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana.”—1 Timoteyo 5:4.

Incuro nyinshi, bishobora kutaba ngombwa ko hatangwa ubufasha bw’amafaranga cyangwa ‘inyiturano.’ Abapfakazi bamwe na bamwe baba bafite amafaranga ahagije yo kwikenura, abandi bakaba bashobora kubona amafaranga bahabwa na leta atangwa mu bihugu bimwe na bimwe. Ariko kandi, aho abapfakazi baba bakennye, abagize umuryango bagomba kubafasha. Niba umupfakazi adafite bene wabo ba bugufi bo kumufasha, cyangwa abo bene wabo bakaba badashobora kumufasha, Ibyanditswe bitera bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo kumufasha, bigira biti “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.”—Yakobo 1:27.

Abashyira mu bikorwa ayo mahame ya Bibiliya, mu by’ukuri baba ‘bubashye abapfakazi’ (1 Timoteyo 5:3). Kubaha umuntu, ubundi bisobanura kumugaragariza icyubahiro. Abantu bagaragarijwe icyubahiro bumva bafite agaciro, bakunzwe kandi bubashywe. Ntibumva ko abandi babafasha gusa bitewe n’uko ari inshingano yabo. N’ubwo Rusi na we ubwe yamaze igihe runaka ari umupfakazi, mu by’ukuri yubashye Nawomi binyuriye mu kureba neza ko Nawomi yabona ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo, abikora abikunze kandi mu buryo bwuje urukundo. Mu by’ukuri, imyifatire ya Rusi yatumye amenyekana neza bidatinze, ku buryo uwari kuzaba umugabo we yamubwiye ati “abantu bose bo mu mujyi w’ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore uhebuje.” (Rusi 3:11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Nanone kandi, kuba Nawomi yarakundaga Imana, akaba yarashyiraga mu gaciro mu byo yabaga yiteze ku bandi kandi akaba yarashimiraga mu buryo bwimbitse imihati Rusi yashyiragaho kugira ngo amufashe, nta gushidikanya ko byatumye Rusi yishimira kumufasha. Mbega urugero rwiza Nawomi yasigiye abapfakazi bo muri iki gihe!

Girana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana

Birumvikana ariko ko abagize umuryango n’incuti badashobora kuziba icyuho cyasizwe n’urupfu rw’umugabo. Kubera iyo mpamvu, ni iby’ingenzi ko umuntu wapfushije uwo yakundaga agirana imishyikirano ya bugufi mu buryo bwihariye na “Data wa twese w’imbabazi, n’Imana nyir’ihumure ryose; iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana” (2 Abakorinto 1:3, 4). Reka dufate urugero rwa Ana, umupfakazi wari wariyeguriye Imana wari ufite imyaka 84 igihe Yesu yavukaga.

Igihe umugabo we yapfaga nyuma y’imyaka irindwi gusa bari bamaze bashyingiranywe, Ana yahindukiriye Yehova ngo amuhumurize. “Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro” (Luka 2:36, 37). Mbese, Yehova yaba yaritabiriye ukwiyegurira Imana kwa Ana? Yego rwose! Yagaragaje urukundo yari amufitiye mu buryo bwihariye cyane binyuriye mu kumwemerera kubona umwana wari kuzakura akaba Umukiza w’abari mu isi. Mbega ukuntu ibyo byashimishije Ana cyane kandi bikamuhumuriza! Uko bigaragara, yiboneye ukuri kw’ibivugwa muri Zaburi 37:4, hagira hati “wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.”

Imana Ikoresha Abakristo Bagenzi Bacu

Elaine yagize ati “nyuma y’urupfu rwa David, namaze igihe kirekire mfite ububabare, nkumva ari nk’icyuma kimbyoroga mu rubavu. Natekereje ko biterwa no kugugara mu nda. Igihe kimwe byarakomeye cyane ku buryo natekereje ko ngomba kujya kwa muganga. Mushiki wacu w’umwuka uzi gushishoza akaba ari n’incuti yanjye, yavuze ko agahinda nari mfite kashoboraga kuba ari ko kabitera, maze antera inkunga yo gusaba Yehova ubufasha n’ihumure. Ako kanya nahise nkurikiza iyo nama ye, maze mvuga bucece isengesho rivuye ku mutima, nsaba Yehova ko yankomeza mu gahinda nari mfite. Kandi koko yarankomeje!” Elaine yatangiye kumva ameze neza, kandi nyuma y’aho gato na bwa bubabare bwe bwarashize.

Mu buryo bwihariye, abasaza b’itorero bashobora kugaragariza abapfakazi bababaye urugwiro mu buryo burangwa n’ineza. Abasaza bashobora kubafasha gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, n’ubwo baba bahanganye n’ibyo bigeragezo, binyuriye mu kubatera inkunga mu buryo bw’umwuka no mu kubahumuriza buri gihe, bakabikora mu buryo bw’amakenga kandi burangwa n’ubushishozi. Aho bibaye ngombwa, abasaza bashobora gukora gahunda zo gutanga ubufasha bw’umubiri. Mu by’ukuri, bene abo basaza bagira impuhwe, barangwa n’ubushishozi, baba bameze “nk’aho kwikinga umuyaga.”—Yesaya 32:2; Ibyakozwe 6:1-3.

Ihumure Rihoraho Rizaturuka ku Mwami Mushya w’Isi

Wa muntu Ana wari ugeze mu za bukuru yabonye akishima, hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri, ubu yabaye Umwami w’Ubwami bwa Kimesiya bw’Imana bwo mu ijuru. Vuba aha, ubwo butegetsi buzakuraho ibintu byose bitera abantu agahinda, hakubiyemo n’urupfu. Mu birebana n’ibyo, mu Byahishuwe 21:3, 4 hagira hati “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.” Mbese wabonye ko uyu murongo werekeza ku ‘bantu’? Ni koko, abantu bazacungurwa bakurirweho urupfu hamwe n’umuborogo no gutaka biterwa na rwo.

Ariko kandi, hari n’ubundi butumwa bwiza! Nanone Bibiliya isezeranya ko hazabaho umuzuko w’abapfuye. “Igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi [rya Yesu] bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Kimwe na Lazaro Yesu yazuye mu bapfuye, bazazamuka ari abantu, aho kuba ibiremwa by’umwuka (Yohana 11:43, 44). ‘Abazakora ibyiza’ nyuma y’aho bazagezwa ku butungane bwa kimuntu kandi bibonere ukuntu Yehova abitaho mu buryo bwa kibyeyi mu gihe ‘azapfumbatura igipfunsi cye, agahaza kwifuza kw’ibibaho byose.’—Zaburi 145:16.

Abapfushije uwo bakundaga kandi bakaba bizera ibyo byiringiro bizima, babona isoko ikomeye y’ihumure (1 Abatesalonike 4:13). Bityo, niba uri umupfakazi, jya ‘usenga ubudasiba’ usaba ihumure n’ubufasha ukenera buri munsi kugira ngo wihanganire ibigutsikamira binyuranye (1 Abatesalonike 5:17; 1 Petero 5:7). Kandi buri munsi ujye ushaka igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana kugira ngo ibitekerezo by’Imana biguhumurize. Nukora ibyo bintu, uzibonera ukuntu mu by’ukuri Yehova ashobora kugufasha kubona amahoro, n’ubwo uhanganye n’ibigeragezo n’ibibazo byinshi by’ingorabahizi biterwa n’uko uri umupfakazi.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

ugira ngo utange ubufasha, bisaba ko umenya gushyira mu gaciro ukirinda kuvunda kandi ukaboneka igihe ari ngombwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ana, umupfakazi wari ugeze mu za bukuru, yahawe umugisha n’Imana