Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukomeza kujya mbere mu nzira ya Yehova bituma tugira imbaraga n’ibyishimo

Gukomeza kujya mbere mu nzira ya Yehova bituma tugira imbaraga n’ibyishimo

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Gukomeza kujya mbere mu nzira ya Yehova bituma tugira imbaraga n’ibyishimo

BYAVUZWE NA LUIGGI D. VALENTINO

Yehova atugira inama agira ati “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yesaya 30:21). Gukurikiza iyo nama ni byo byari intego yanjye kuva igihe nabatirijwe, ubu hakaba hashize imyaka 60. Iyo ntego nayishyiriyeho mbere y’aho biturutse ku rugero nahawe n’ababyeyi banjye, bari abimukira bavuye mu Butaliyani bagatura muri Cleveland, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1921. Aho ni ho barereye abana batatu—mukuru wanjye Mike, mushiki wanjye Lydia nanjye.

ABABYEYI banjye bagenzuye amadini anyuranye ariko amaherezo baza guterera iyo bamanjiriwe. Hanyuma, umunsi umwe mu mwaka wa 1932, Papa yumvise ikiganiro kuri radiyo cyatangwaga mu Gitaliyani. Icyo kiganiro cyanyuze kuri radiyo y’Abahamya ba Yehova, kandi Papa yakunze ibyo yumvise. Yanditse asaba ibindi bisobanuro birenzeho, maze Umuhamya wo mu Butaliyani wari uturutse ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn ho muri New York, aradusura. Nyuma y’ikiganiro gishishikaje yagiranye n’ababyeyi banjye cyagejeje mu rukerera, bemeye badashidikanya ko bari babonye idini ry’ukuri.

Papa na Mama batangiye kujya mu materaniro ya Gikristo kandi bishimiraga gucumbikira abagenzuzi basura amatorero. N’ubwo nari nkiri muto, abo bantu banyemereraga ko mbaherekeza mu murimo wo kubwiriza, kandi batumye ntekereza ku byo gukorera Yehova igihe cyose. Umwe muri abo bashyitsi ni Carey W. Barber, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Hashize igihe gito, muri Gashyantare 1941 narabatijwe mfite imyaka 14, maze mu mwaka wa 1944 ntangira gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Cleveland. Mike na Lydia na bo batangiye kugendera mu nzira y’ukuri kwa Bibiliya. Mike yakomeje gukorera Yehova kugeza igihe yapfiriye, naho Lydia yaherekezaga umugabo we Harold Weidner, mu gihe cy’imyaka 28 bamaze bakora umurimo wo gusura amatorero. Muri iki gihe, ni abakozi b’igihe cyose ba bwite.

Gufungwa Byashimangiye Icyemezo Nafashe cyo Gukomeza Kujya Mbere

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1945 najyanywe muri Gereza ya Leta ya Ohio yitwa Chillicothe bitewe n’uko umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya wansunikiye gukora ibihuje n’ibivugwa muri Yesaya 2:4, havuga ibyo gucura inkota mo amasuka. Mu mizo ya mbere, abayobozi ba gereza ntibatwemereraga, twe Abahamya bageraga kuri 200, gutunga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Ariko kandi, Abahamya bo mu itorero ryo hafi aho baradufashije. Iyo byabaga bigeze mu gicuku, bajugunyaga ibitabo bike mu mirima yegereye gereza. Mu gitondo bukeye bwaho, mu gihe twabaga tugiye aho twakoreraga, twashakaga aho ibyo bitabo byaguye maze tukabyinjiza muri gereza. Buri wese muri twe yafataga igazeti cyangwa igitabo akayimarana iminota 15 gusa agahita ayihereza undi muvandimwe. Muri icyo gihe, ni bwo namenye agaciro k’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka Yehova atanga kuruta ikindi gihe cyose—iryo akaba ari isomo mpora nibuka buri gihe iyo mbonye inomero nshya y’Umunara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous!

Nyuma y’igihe runaka, twemerewe gukorera amateraniro y’itorero muri gereza, ariko abatari Abahamya ntibemererwaga kuyazamo. Ariko kandi, bamwe mu bayobozi ba gereza n’abanyururu bagenzi bacu bayazagamo rwihishwa, ndetse hari bake muri bo bemeye ukuri (Ibyakozwe 16:30-34). Gusurwa n’Umuvandimwe A. H. Macmillan byatuberaga isoko ihebuje y’ihumure. Buri gihe yatwizezaga ko igihe tumaze muri gereza kitari imfabusa kubera ko cyaduhaga imyitozo kugira ngo tuzasohoze inshingano zo mu gihe cyari kuzaza. Uwo muvandimwe ukundwa wari ugeze mu za bukuru yangeze ku mutima kandi yashimangiye icyemezo nafashe cyo kugendera mu nzira ya Yehova.

Mbona Umufasha

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yararangiye, turafungurwa, maze nongera gutangira umurimo w’ubupayiniya, ni ukuvuga umurimo w’igihe cyose. Ariko mu mwaka wa 1947 data yarapfuye. Kugira ngo ntunge umuryango, nashatse akazi, nanone kandi nize ibyo gukanda abantu barwaye imitsi—ubwo akaba ari ubuhanga bwari kuzamfasha mu gihe kigoye jye n’umugore wanjye twanyuzemo hashize imyaka 30 nyuma y’aho. Ariko natandukiriye. Reka mbanze mbabwire iby’umugore wanjye.

Igihe kimwe nyuma ya saa sita mu mwaka wa 1949, ubwo nari mu Nzu y’Ubwami, umuntu yaraterefonnye. Nafashe telefoni maze numva akajwi keza k’umuntu wagiraga ati “nitwa Christine Genchur. Ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Nimukiye muri Cleveland nje gushaka akazi, kandi ndifuza kwifatanya n’itorero.” Inzu yacu y’Ubwami yari iri kure y’aho yari atuye, ariko numvise nkunze akajwi ke, bityo namuyoboye aho inzu yacu yari iri, kandi mutera inkunga yo kuzaza ku Cyumweru—ari na bwo nari gutanga disikuru. Ku Cyumweru, ni jye wageze mu Nzu y’Ubwami mbere, ariko kandi nta mushiki wacu ntazi nigeze mbona. Igihe cyose muri disikuru nakomeje guterera akajisho ku muryango binjiriramo ariko nta muntu wigeze aza. Bukeye bwaho naramuterefonnye maze ansobanurira ko yari ataramenyera gahunda ya za bisi. Bityo, niyemeje kujya kumureba kugira ngo musobanurire neza.

Namenye ko ababyeyi be, bakaba bari abimukira bakomoka muri Tchécoslovaquie, bari baratangiye kwifatanya n’Abigishwa ba Bibiliya aho bamariye gusoma agatabo kavugaga ngo Where Are the Dead? (Abapfuye Bari He?) Ababyeyi be babatijwe mu mwaka wa 1935. Mu mwaka wa 1938, se wa Christine yabaye umukozi w’ikompanyi mu itorero ry’Abahamya ba Yehova (ubu witwa umugenzuzi uhagarariye itorero) muri Clymer muri Pennsylvania, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naho mu mwaka wa 1947, Christine yabatijwe afite imyaka 16. Ntibyatwaye igihe kirekire kugira ngo nkundane n’uwo mushiki wacu mwiza kandi witaga ku bintu by’umwuka. Twashyingiranywe ku itariki ya 24 Kamena 1950, kandi kuva icyo gihe Christine yambereye mugenzi wanjye wizerwa, buri gihe akaba yarahoraga yiteguye gushyira inyungu z’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere. Nshimira Yehova ku bwo kuba uwo mugenzi wanjye ushoboye yaremeye ko tubana.—Imigani 31:10.

Ikintu Gishimishije Cyadutunguye

Ku itariki ya 1 Ugushyingo 1951, twatangiye gukorera hamwe umurimo w’ubupayiniya. Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, igihe twari mu ikoraniro i Toledo, ho muri Ohio, Abavandimwe Hugo Riemer na Albert Schroeder, bagiranye ikiganiro n’itsinda ry’abapayiniya bari bashishikajwe n’umurimo w’ubumisiyonari. Twari turi muri iryo tsinda. Twatewe inkunga yo gukomereza umurimo w’ubupayiniya muri Cleveland, ariko mu kwezi kwakurikiyeho twabonye ikintu gishimishije cyadutunguye—twatumiriwe kujya kwiga mu ishuri rya 23 ry’Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower, ryagombaga gutangira muri Gashyantare 1954!

Mu gihe nari ntwaye imodoka tugiye mu Ishuri rya Galeedi, icyo gihe ryari riri i South Lansing, ho muri New York, Christine yari afite ubwoba cyane ku buryo yagendaga ambwira ati “genda gahoro!” Naramubwiye nti “Christine, dore n’ubundi turagenda gahoro, keretse nimpagarara.” Ariko kandi, tumaze kugera ku ishuri twumvise tumeze neza. Umuvandimwe Nathan Knorr yahaye ikaze iryo tsinda ryacu ry’abanyeshuri maze aradutembereza. Nanone kandi, yadusobanuriye uko twashoboraga kurondereza amazi n’umuriro, atsindagiriza ko kudasesagura ari ingeso nziza iyo umuntu yita ku nyungu z’Ubwami. Iyo nama yacengeye mu bwenge bwacu. Na n’ubu turacyayigenderaho.

Dufata Indege Yerekeza i Rio

Nyuma y’igihe gito twahawe impamyabumenyi, maze ku itariki ya 10 Ukuboza 1954 twurira indege tuva mu mujyi wa New York City mu gihe cy’itumba, dufite amatsiko y’ukuntu tugiye kugera aho twoherejwe gukorera umurimo, mu mujyi wa Rio de Janeiro ho muri Brezili harangwaga akazuba. Twajyanye na bagenzi bacu b’abamisiyonari bitwa Peter na Billie Carrbello. Urugendo rw’indege rwari kumara amasaha 24, tubanje guhagarara muri Porto Rico, muri Venezuwela n’i Belém mu majyaruguru ya Brezili. Ariko kandi, kubera ko twagize ibibazo bya moteri y’indege, twagenze amasaha 36 mbere yo kubona Rio de Janeiro. Ariko se, mbega ukuntu umujyi wasaga neza bihebuje! Amatara y’uwo mujyi yateraga ibishashi nka diyama ziri ku itapi y’umukara, naho urumuri rw’ukwezi rusa n’ifeza rwamurikaga ku mazi yo ku Cyambu cya Guanabara.

Abavandimwe benshi bo mu muryango wa Beteli bari badutegerereje ku kibuga cy’indege. Bamaze kuturamutsa mu buryo bususurutsa, batujyanye ku biro by’ishami, maze bigeze mu ma saa cyenda z’ijoro tujya kuryama. Hashize amasaha make gusa, inzogera yo kudukangura yatwibukije ko umunsi wacu wa mbere w’ubumisiyonari wari watangiye!

Isomo rya Mbere Twabonye

Bidatinze twabonye isomo ry’ingenzi. Twari twagorobereje mu rugo rw’umuryango w’Abahamya. Igihe twashakaga gusubira ku ishami, uwari wadutumiye yaranze, aravuga ati “ntimushobora kuva hano; dore imvura iragwa,” kandi yagerageje kutwemeza ko twagombaga kurara. Nasetse ibyo yari amaze kuvuga ndamubwira nti “aho twavuye na ho imvura iragwa.” Ubwo twahise tugenda.

Bitewe n’imisozi ikikije Rio, amazi y’imvura yiyegeranya vuba maze agatemba agana mu mujyi, akenshi agatera imyuzure. Mu kanya gato, twajandagiraga mu mazi atugera mu mavi. Hafi y’ishami, imihanda yari yahindutse imigezi ikomeye n’amazi atugera ku kananwa. Igihe amaherezo twageraga kuri Beteli twari twajabamye. Bukeye bwaho, Christine yumvise ameze nabi, akurizamo tifoyide, akaba yaramaze igihe ataratora agatege. Birumvikana ko ubwo twari abamisiyonari bashya twagombaga kuba twarumviye inama y’abavandimwe bo muri ako karere bari babizi neza.

Intambwe za Mbere mu Murimo w’Ubumisiyonari n’Uwo Gusura Amatorero

Nyuma y’iyo ntangiriro idashamaje, twatangiye umurimo wacu wo kubwiriza tubishishikariye. Umuntu wese twahuraga na we twamusomeraga ibyo twabaga twanditse mu Giporutugali, kandi twasaga n’aho tudasigana mu majyambere twagiraga mu kuvuga urwo rurimi. Hari ubwo umuntu umwe yabwiraga Christine antunga urutoki ati “wowe ibyo uvuga ndabyumva, ariko uriya we simwumva.” Undi yarambwiye ati “wowe ndakumva, ariko we simwumva.” N’ubwo byari bimeze bityo ariko, twashimishijwe no kubona abantu basaga 100 bakoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi muri ibyo byumweru bya mbere. Mu by’ukuri, benshi mu bantu twiganye Bibiliya babatijwe mu mwaka wa mbere twamaze muri Brezili, bituma dusogongera ku kuntu iyo fasi twoherejwemo gukora umurimo w’ubumisiyonari yari kuzarumbuka.

Mu myaka ya za 50 rwagati, amatorero menshi yo muri Brezili ntiyasurwaga buri gihe n’abagenzuzi b’akarere kubera ko nta bavandimwe bashoboye bari bahari. Bityo, n’ubwo nari ncyiga ururimi kandi nkaba nari ntarigera ntanga disikuru mu Giporutugali, nashinzwe kuba umugenzuzi w’akarere muri leta ya São Paulo mu mwaka wa 1956.

Kubera ko itorero rya mbere twasuye ryari rimaze imyaka ibiri ridasurwa n’umugenzuzi w’akarere, buri wese yari ategerezanyije amatsiko menshi cyane disikuru. Kugira ngo ntegure iyo disikuru, nakataga uduce twa paragarafu mu ngingo zo mu Munara w’Umurinzi mu Giporutugali nkagenda nomeka utwo duce ku mpapuro. Kuri icyo Cyumweru, Inzu y’Ubwami yari yuzuye abantu. Ndetse hari n’abantu bari bicaye kuri platifomu bategereje icyo kintu kidasanzwe. Disikuru, na ko ni ugusoma, yaratangiye. Nyuma y’igihe runaka nuburaga amaso maze ngatangazwa no kubona ko nta muntu n’umwe wacaracaraga, ndetse n’abana. Bose bari bantumbiriye. Naratekereje mu mutima nti ‘mbega mbega, Valentino, mbega ukuntu Igiporutugali cyawe cyateye imbere! Aba bantu bose bateze amatwi.’ Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, ubwo nongeraga gusura iryo torero, umuvandimwe wari uhari igihe narisuraga bwa mbere yarambwiye ati “mbese, uribuka ya disikuru watanze? Nta jambo na rimwe twumvise.” Namweruriye ko nanjye ubwanjye muri iyo disikuru ntumvaga byinshi.

Mu mwaka wa mbere namaze mu murimo wo gusura amatorero, nasomye ibikubiye muri Zekariya 4:6 incuro nyinshi. Amagambo agira ati ‘si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye’ yanyibutsaga ko umwuka wa Yehova ari wo wonyine watumaga umurimo w’Ubwami utera imbere. Kandi koko wateye imbere n’ubwo twari dufite inzitizi zigaragara.

Ingorane n’Imigisha Twaboneye mu Nzira

Umurimo wo gusura amatorero wari ukubiyemo gukora ingendo muri icyo gihugu nitwaje imashini yandika, amakarito y’ibitabo, amavarisi n’amasakoshi. Christine yabaraga imitwaro yacu kugira ngo tutagira ikintu twibagirwa mu gihe twabaga tuva muri bisi imwe tujya mu yindi, ibyo bikaba byari iby’ubwenge. Incuro nyinshi twamaraga amasaha 15 muri bisi mu mihanda y’ibitaka kugira ngo dushyike iyo twajyaga. Rimwe na rimwe byabaga biteye ubwoba, cyane cyane igihe bisi ebyiri zabaga zigiye kubisikanira ku kiraro kidigadiga, zikahanyura zegeranye cyane ku buryo habaga habura gato ngo zikubaneho. Nanone kandi, twagendaga muri gari ya moshi, mu bwato no ku mafarashi.

Mu mwaka wa 1961 twatangiye umurimo wo gusura intara, tugakora ingendo tuva mu karere kamwe tujya mu kandi, aho kuva mu itorero rimwe tujya mu rindi. Incuro nyinshi mu cyumweru, ari nimugoroba, twerekanaga za filimi zakozwe n’umuteguro wa Yehova—tukagenda tuzerekanira ahantu hatandukanye. Akenshi byabaga ngombwa ko dufata imyanzuro ikwiriye nta kuzarira kugira ngo turushe amayeri abayobozi ba kiliziya bo muri ako karere bageragezaga kutubuza kwerekana izo filimi. Mu mujyi umwe, umupadiri yateye ubwoba umuntu wari ufite inzu abantu bateraniramo, amuhatira gusesa amasezerano twari twagiranye. Nyuma y’iminsi myinshi dushakisha, twabonye ahandi, ariko nta muntu twabwiye; ahubwo twakomeje gutumira abantu ngo bazaze ha handi ha mbere. Mbere y’uko porogaramu itangira, Christine yagiyeyo maze ayobora abantu bifuzaga kureba iyo filimi abazana bucece ahantu hashya. Kuri uwo mugoroba, abantu 150 babonye filimi yari ifite umutwe ukwiriye wavugaga ngo La Société du Monde Nouveau en action.

N’ubwo rimwe na rimwe umurimo wo gusura amatorero mu turere twitaruye utundi wabaga ugoye, abavandimwe bicisha bugufi bari batuyeyo bishimiraga cyane ko tubasura, kandi bagaragazaga umwuka wo kwakira abashyitsi cyane batwakira mu mazu yabo aciriritse, ku buryo buri gihe twashimiraga Yehova ku bwo kuba twarashoboraga kuba hamwe na bo. Gusabana na bo byatumaga tubona imigisha isusurutsa umutima (Imigani 19:17; Hagayi 2:7). Ku bw’ibyo, mbega ukuntu twababajwe n’uko igihe twari tumaze imyaka isaga 21 muri Brezili iminsi yacu y’ubumisiyonari yarangiye!

Mu Gihe cy’Amakuba, Yehova Yatweretse Inzira

Mu mwaka wa 1975, Christine yarabazwe. Twongeye gukora umurimo wo gusura amatorero, ariko ubuzima bwa Christine bwarushijeho kuzahara. Byasaga n’aho byari kurushaho kuba byiza dusubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo avurwe. Muri Mata 1976, twageze i Long Beach ho muri Kaliforuniya, tubana na mama. Nyuma y’imyaka igera kuri makumyabiri tuba mu mahanga, twumvaga tutazi ukuntu twabyifatamo. Natangiye gukora akazi ko gukanda abantu, kandi amafaranga nakoreraga ni yo yadutungaga. Leta ya Kaliforuniya yahaye Christine igitanda mu bitaro, ariko muri ibyo bitaro yakomezaga kuremba buri munsi kubera ko abaganga banze kumuvura batamuteye amaraso. Twari twihebye tutazi icyo twakora, twinginga Yehova tumusaba ko yaduha ubuyobozi.

Igihe kimwe ari nyuma ya saa sita ndi mu murimo wo kubwiriza, nabonye ibiro by’umuganga, maze ako kanya mpita niyemeza kwinjirayo. N’ubwo uwo muganga yari agiye gutaha, yanyinjije mu biro bye maze tumarana amasaha abiri tuganira. Hanyuma yarambwiye ati “nishimira umurimo mwebwe abamisiyonari mukora, kandi nzavura umugore wawe nta kiguzi kandi ntamuteye amaraso.” Ibyo numvise byarandenze.

Uwo muganga wagwaga neza, nkaba naraje no kumenya ko ari umuhanga abantu bose bemera, yimuriye Christine mu bitaro yakoragamo, kandi kubera ko yagaragaje ubushobozi mu kumwitaho, bidatinze yatangiye koroherwa. Mbega ukuntu twashimiye Yehova ku bwo kuba yaratweretse inzira muri icyo gihe cyari kiruhije!

Duhabwa Inshingano Nshya

Mu gihe Christine yari amaze gutora agatege, twabaye abapayiniya, kandi twashimishijwe no gufasha abantu benshi bo muri Long Beach guhinduka abasenga Yehova. Mu mwaka wa 1982 twasabwe gukora umurimo wo gusura amatorero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Buri munsi twashimiraga Yehova ku bwo kuba yari yongeye kudukoresha mu murimo wo gusura amatorero—ukaba ari umurimo twakundaga cyane. Twakoreye muri Kaliforuniya hanyuma tujya muri Nouvelle-Angleterre, aho akarere kacu kari gakubiyemo amatorero amwe n’amwe akoresha ururimi rw’Igiporutugali. Nyuma y’aho kaje kiyongereyeho na Bermudes.

Nyuma y’imyaka ine yatugaruriye ubuyanja, twabonye indi nshingano. Twatumiriwe gukorera umurimo w’ubupayiniya bwa bwite aho twifuzaga hose. N’ubwo twababajwe no kuva mu murimo wo gusura amatorero, twari twiyemeje gukomeza kujya mbere mu nshingano nshya twari tubonye. Ariko se hehe? Mu gihe twakoraga umurimo wo gusura amatorero, nari narabonye ko itorero ryakoreshaga Igiporutugali i New Bedford, ho muri Massachusetts ryari rikeneye ubufasha—bityo twerekeje iya New Bedford.

Igihe twageragayo, abagize itorero badukoreye umunsi mukuru wo kutwakira. Mbega ukuntu ibyo byatumye twumva dukunzwe! Byatumye turira. Umugabo n’umugore we bakiri bato bari bafite utwana tubiri, batujyanye iwabo babigiranye umutima mwiza, tubayo kugeza igihe twaboneye inzu yacu. Mu by’ukuri, Yehova yaduhaye umugisha muri ako karere twakoreyemo umurimo w’ubupayiniya bwa bwite kuruta uko twari tubyiteze. Guhera mu mwaka wa 1986, twafashije abantu banyuranye bagera kuri 40 bo muri uwo mujyi kuba Abahamya. Ni bo bagize umuryango wacu wo mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, nashimishijwe no kubona abavandimwe batanu bo muri ako karere bakura bakavamo abungeri bita ku mukumbi. Byabaye nko gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu ifasi irumbuka.

Iyo dushubije amaso inyuma, twishimira ko twakoreye Yehova kuva tukiri bato kandi ukuri akaba ari ko twagize inzira yacu y’ubuzima. Nyamara kandi, ubu gusaza n’ubumuga bitugiraho ingaruka, ariko gukomeza kujya mbere mu nzira ya Yehova ni byo bituma tugira imbaraga n’ibyishimo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Tukigera i Rio de Janeiro

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Umuryango wacu wo mu buryo bw’umwuka​—ugizwe n’itorero rikoresha urirmi rw’Igiporutugali i New Bedford, ho muri Massachusetts