Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izina ry’Imana rivanwaho umugayo

Izina ry’Imana rivanwaho umugayo

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Izina ry’Imana rivanwaho umugayo

IJAMBO ry’Imana, Bibiliya, rigira riti “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo” (1 Petero 2:12). Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri bihatira gukomeza kugira imyifatire myiza kugira ngo birinde gushyira umugayo ku izina rya Yehova.

Mu karere kitaruye utundi ko muri Zambiya kitwa Senanga, hari umwarimu wibwe radiyo yari iri mu nzu ye. Kubera ko Abahamya ba Yehova bari babwirije muri ako karere, uwo mugabo yabashinje ko ari bo bayibye. Icyo kibazo yakimenyesheje abapolisi, yihandagaza avuga ko Abahamya bari bibye iyo radiyo. Igihamya yatanze cy’uko Abahamya bageze mu nzu ye, ni inkuru y’Ubwami yari yasanze hasi. Ariko kandi, abapolisi banze kwemera ibyo yababwiraga. Bamugiriye inama y’uko yagenda agakora iperereza abyitondeye kurushaho.

Abahamya bari babwirije uwo munsi mu gace uwo mwarimu yari atuyemo, batewe inkunga n’inteko y’abasaza yo gusanga uwo mwarimu bakavugana na we iby’icyo kibazo. Bamwe mu Bavandimwe baragiye bavugana na we, bamusobanurira ko bifuzaga kuvana umugayo ku izina rya Yehova. Mu kiganiro bagiranye, bamubwiye ko bari basanze umusore muri iyo nzu ye, maze bakamuha inkuru y’ubwami. Uwo mwarimu ahereye ku kuntu basobanuye uwo musore, yaje kumumenya. Mu by’ukuri, bari mu idini rimwe. Uwo mwarimu yavuganye n’uwo musore, ariko arabihakana. Hanyuma uwo mwarimu yavuganye n’ababyeyi b’uwo musore ibihereranye n’icyo kibazo, yisubirira iwe. Mu gihe cy’isaha imwe, nyina w’uwo musore yaragarutse azanye ya radiyo yari yibwe.

Kubera ko uwo mwarimu yumvise yicujije impamvu yabikoze, yasanze inteko y’abasaza maze abasaba ko bamubabarira bitewe n’uko yari yabashinje ibinyoma. Abasaza baramubabariye, ariko bamusaba ko ibyo bagezeho mu iperereza byatangazwa mu ruhame kugira ngo buri wese amenye ko Abahamya batariho urubanza. Hatanzwe itangazo ku ishuri, bityo izina rya Yehova rivanwaho umugayo. Abahamya ba Yehova bashobora gukomeza kubwiriza muri ako karere nta nkomyi.

[Ikarita/​Ifoto yo ku ipaji ya 19]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

AFURIKA

Zambiya

[Aho ifoto yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.