Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kugira ibyishimo mu murimo wa Yehova

Komeza kugira ibyishimo mu murimo wa Yehova

Komeza kugira ibyishimo mu murimo wa Yehova

“Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti ‘mwishime!’ ”​—ABAFILIPI 4:4.

1, 2. Ni mu buhe buryo umuvandimwe umwe n’umuryango we bashoboye gukomeza kugira ibyishimo n’ubwo batakaje ibyo bari batunze byose?

UWITWA James, akaba ari Umukristo ufite imyaka 70 utuye muri Sierra Leone, yakoranye umwete mu buzima bwe bwose. Tekereza ibyishimo yagize ubwo amaherezo yari yarashoboye kuzigama amafaranga ahagije yo kugura inzu iciriritse y’ibyumba bine! Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka James n’umuryango we bimukiye muri iyo nzu, muri icyo gihugu harose intambara yashyamiranyaga abenegihugu, maze inzu yabo iratwikwa irakongoka. Batakaje inzu yabo, ariko ntibatakaje ibyishimo byabo. Kuki batabitakaje?

2 James n’umuryango we ntiberekeje ibitekerezo byabo ku byo bari batakaje, ahubwo bakomeje kuzirikana ibyo bari basigaranye. James yagize ati “ndetse no mu gihe habaga hari ibintu biteye ubwoba, twakoraga amateraniro, tugasoma Bibiliya, tugasengera hamwe kandi uduke twabaga dufite twadusaranganyaga n’abandi. Twashoboye gukomeza kugira ibyishimo bitewe n’uko twibandaga ku mishyikirano ihebuje dufitanye na Yehova.” Abo Bakristo bizerwa bashoboye ‘gukomeza kugira ibyishimo’ bitewe n’uko batekerezaga ku migisha myinshi bari barabonye, ukomeye muri yo ukaba ari ukugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova mu buryo bwa bwite (2 Abakorinto 13:11, NW ). Birumvikana ko kwihanganira imimerere ibabaje bari barimo bitari byoroshye. Ariko ntibigeze bareka kwishimana na Yehova.

3. Ni mu buhe buryo Abakristo ba mbere bamwe na bamwe bakomeje kugira ibyishimo?

3 Abakristo ba mbere bahuye n’ibigeragezo byagereranywa n’ibyo James n’umuryango we bahuye na byo. Ariko kandi, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo amagambo akurikira: ‘mwemeye munezerewe kunyagwa ibintu byanyu.’ Hanyuma, Pawulo yaje gusobanura aho ibyo byishimo babikomoraga, agira ati “mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza, bizahoraho” (Abaheburayo 10:34). Koko rero, abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite ibyiringiro bikomeye. Bari bategerezanyije amatsiko kandi bafite icyizere cy’uko bari kuzahabwa ikintu kitashoboraga kunyagwa—ni ukuvuga “ikamba ry’ubugingo” ritangirika mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 2:10). Muri iki gihe, ibyiringiro byacu bya Gikristo—byaba ibyo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi—bishobora kudufasha gukomeza kugira ibyishimo ndetse no mu gihe twaba tugezweho n’amakuba.

“Mwishime Mufite Ibyiringiro”

4, 5. (a) Kuki inama yatanzwe na Pawulo y’uko tugomba ‘kwishima dufite ibyiringiro’ yari ihuje n’igihe ku Baroma? (b) Ni iki gishobora gutuma Umukristo yibagirwa ibyiringiro bye?

4 Intumwa Pawulo yateye bagenzi bayo bahuje ukwizera bari i Roma inkunga yo ‘kwishima bafite ibyiringiro’ by’ubuzima bw’iteka (Abaroma 12:12). Ku Baroma, iyo nama yari itanzwe mu gihe gikwiriye. Mu gihe cy’imyaka itageze ku icumi nyuma y’aho Pawulo abandikiriye, bagezweho n’ibitotezo bikaze, kandi bamwe muri bo bishwe urubozo, biturutse ku itegeko ry’Umwami w’abami Nero. Nta gushidikanya ko kuba barizeraga ko Imana yari kuzabaha ikamba ry’ubuzima bari barasezeranyijwe ari byo byabakomeje mu mibabaro yabo. Byifashe bite se kuri twe muri iki gihe?

5 Twebwe Abakristo, natwe twiteze ko tuzatotezwa (2 Timoteyo 3:12). Byongeye kandi, tuzi ko “ibihe n’ibigwirira umuntu” bitugeraho twese (Umubwiriza 9:11). Umuntu dukunda ashobora guhitanwa n’impanuka. Umubyeyi cyangwa incuti ya bugufi bashobora guhitanwa n’indwara ya simusiga. Tugomba gukomeza kuzirikana ibyiringiro by’Ubwami mu buryo bwuzuye, naho ubundi twagerwaho n’akaga ko mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’ibyo bigeragezo. Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti “mbese, ‘nishima mfite ibyiringiro’? Ni kangahe se mfata igihe cyo kubitekerezaho? Mbese, Paradizo dutegereje ni ikintu nyakuri kuri jye? Mbese, niyumvisha uko byaba bimeze nyirimo? Naba se ngishishikajwe n’uko imperuka y’iyi gahunda y’ibintu yaza nk’uko byari bimeze igihe natangiraga kwiga ukuri?” Icyo kibazo cya nyuma gisaba ko tugitekerezaho tubigiranye ubwitonzi. Kubera iki? Ni ukubera ko niba dufite amagara mazima, tukaba tubona amafaranga ahagije ku buryo tubona ibya ngombwa byose mu buzima, kandi tukaba dutuye ahantu hadakunze kwibasirwa n’intambara, inzara cyangwa impanuka kamere, dushobora—nibura ubu—kwibagirwa ko dukeneye mu buryo bwihutirwa isi nshya y’Imana igiye kuza.

6. (a) Mu gihe Pawulo na Sila bagerwagaho n’imibabaro, ni iki berekejeho ibitekerezo byabo? (b) Ni mu buhe buryo urugero rwa Pawulo na Sila rushobora kudutera inkunga muri iki gihe?

6 Pawulo yakomeje agira Abaroma inama yo ‘kwihanganira amakuba’ (Abaroma 12:12). Pawulo yari asanzwe ahura n’imibabaro. Igihe kimwe, mu iyerekwa yabonye umugabo wamutumiriye ‘kwambuka akajya i Makedoniya’ kugira ngo ajye gufasha abantu bari bahatuye kumenya ibyerekeye Yehova (Ibyakozwe 16:9). Pawulo amaze kubibona, we hamwe na Luka, Sila na Timoteyo, bafashe ubwato bajya mu Burayi. Ni iki cyari kuzagera kuri abo bamisiyonari b’abanyamwete? Ni imibabaro! Mu gihe bari bamaze kubwiriza mu mudugudu wa Filipi wo mu ntara ya Makedoniya, Pawulo na Sila barakubiswe bajugunywa mu nzu y’imbohe. Uko bigaragara, bamwe mu baturage b’i Filipi ntibasuzuguye ubutumwa bw’Ubwami gusa—ahubwo baraburwanyije mu buryo bukaze. Mbese, kuba ibintu byari bihindutse byaba byaratumye abo bamisiyonari batakaza ibyishimo? Reka da! Mu gihe bari bamaze gukubitwa no kujugunywa mu nzu y’imbohe, byageze “mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana.” (Ibyakozwe 16:25, 26, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Birumvikana ko akababaro Pawulo na Sila batewe no gukubitwa katatumye bagira ibyishimo, ariko kandi, si ko abo bamisiyonari bombi bibanzeho. Berekeje ibitekerezo byabo kuri Yehova no ku buryo yari arimo abaha imigisha. Kubera ko Pawulo na Sila ‘bihanganiye amakuba,’ bahaye abavandimwe babo b’i Filipi n’ab’ahandi hose urugero rwiza.

7. Kuki amasengesho yacu yagombye kuba akubiyemo amagambo yo gushimira?

7 Pawulo yaranditse ati “mukomeze gusenga mushikamye” (Abaroma 12:12). Mbese, iyo ugeze mu bihe by’imihangayiko urasenga? Iyo usenze, amasengesho yawe aba akubiyemo iki? Birashoboka ko ubwira Yehova ikibazo cyihariye ufite, maze ukamusaba ubufasha. Icyakora, ushobora no gushyiramo amagambo agaragaza ugushimira ku bw’imigisha ubona. Iyo ingorane zivutse, gutekereza ku bintu byiza Yehova atugirira bidufasha ‘kwishima dufite ibyiringiro.’ Dawidi, wagize ingorane nyinshi mu buzima bwe, yaranditse ati “Uwiteka, Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi; ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyatura no kubirondora, byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.” (Zaburi 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Niba, kimwe na Dawidi, dutekereza buri gihe ku migisha duhabwa na Yehova, tuzagira ibyishimo nta kabuza.

Komeza Kurangwa n’Umwuka Mwiza

8. Ni iki gifasha Umukristo gukomeza kugira ibyishimo mu gihe cy’ibitotezo?

8 Yesu atera abigishwa be inkunga yo gukomeza kurangwa n’umwuka mwiza mu gihe bahuye n’ibigeragezo binyuranye. Yagize ati “namwe muzahirwa [“muzagira ibyishimo,” NW ] , ubwo bazabatuka bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi babampora” (Matayo 5:11). Ni iyihe mpamvu dufite ituma tugira ibyishimo muri bene iyo mimerere? Ubushobozi bwacu bwo guhangana n’ukurwanywa ni igihamya kigaragaza ko dufite umwuka wa Yehova. Intumwa Petero yabwiye Abakristo bagenzi be bo mu gihe cye ati ‘ubwo mutukwa, babahōra izina rya Kristo, murahirwa: kuko umwuka w’ubwiza uba kuri mwe, ni wo mwuka w’Imana’ (1 Petero 4:13, 14). Nanone kandi, binyuriye ku mwuka we, Yehova azadufasha kwihangana, bityo ibyo bitume dukomeza kugira ibyishimo.

9. Ni iki cyafashije abavandimwe bamwe kubona impamvu zatumye bishima igihe bari bari muri gereza bazira ukwizera kwabo?

9 Ndetse n’igihe twaba duhanganye n’amakuba akomeye cyane kurusha andi, dushobora kubona impamvu zituma tugira ibyishimo. Umukristo witwa Adolf yabonye ko ibyo ari ukuri. Mu gihugu atuyemo, umurimo w’Abahamya ba Yehova wamaze imyaka myinshi warabuzanyijwe. Adolf hamwe n’abandi bagenzi be benshi barafashwe bakatirwa igifungo cy’imyaka myinshi bazira ko banze kwihakana ukwizera kwabo gushingiye kuri Bibiliya. Ubuzima bwo muri gereza bwari bugoye, ariko kimwe na Pawulo na Sila, Adolf na bagenzi be babonye impamvu zabateye gushimira Imana. Bavuze ko ibyababayeho muri gereza byabafashije gushimangira ukwizera kwabo no kwihingamo imico y’agaciro ya Gikristo, urugero nko kugira ubuntu, kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira urukundo rwa kivandimwe. Urugero, iyo imfungwa yabonaga igipfunyika yohererejwe n’ab’imuhira, yasaranganyaga ibyabaga birimo na bagenzi bayo bahuje ukwizera, bo babonaga ko ibyo bintu by’inyongera babonye byabaga biturutse kuri Yehova, we Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” ukomeye cyane. Bene ibyo bikorwa birangwa n’ineza byatumaga bose bagira ibyishimo, haba ku watangaga no ku wahabwaga. Bityo, igikorwa cyo kubafunga cyari kigamije guhungabanya ukwizera kwabo mu by’ukuri cyatumye barushaho gukomera mu buryo bw’umwuka!—Yakobo 1:17; Ibyakozwe 20:35.

10, 11. Mushiki wacu yabyifashemo ate ubwo yahatwaga ibibazo byaje gukurikirwa n’igifungo cy’imyaka myinshi?

10 Uwitwa Ella, na we akaba atuye mu gihugu umurimo w’Ubwami umaze igihe kirekire ubuzanyijwe, yafunzwe azira kuba yaragezaga ibyiringiro bye bya Gikristo ku bandi. Yamaze amezi umunani yose bamuhata ibibazo ubutitsa. Mu gihe amaherezo yari agiye kuburanishwa, yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi, muri gereza itari irimo abandi bantu basenga Yehova. Icyo gihe Ella yari afite imyaka 24.

11 Birumvikana ko atari yishimiye kuzamara igihe kinini cy’ubukumi bwe muri kasho. Ariko kubera ko atashoboraga guhindura imimerere yari arimo, yiyemeje guhindura ibitekerezo bye. Ku bw’ibyo, yatangiye kubona ko gereza ari ifasi ye bwite agomba kubwirizamo. Yagize ati “hari abantu benshi cyane bagombaga kubwirizwa, ku buryo imyaka yahise vuba cyane.” Nyuma y’imyaka isaga itanu, Ella yongeye guhatwa ibibazo. Mu gihe abamuhataga ibibazo bari bamaze kubona ko uburoko butahungabanyije ukwizera kwe, baramubwiye bati “ntidushobora kukurekura; nturahinduka.” Ella yabashubije ashimitse ati “ariko rero narahindutse! Ubu mfite ibyishimo cyane kuruta igihe nazaga muri gereza bwa mbere, kandi ukwizera kwanjye kurakomeye cyane kuruta mbere hose!” Hanyuma yongeyeho ati “niba mudashaka kundekura, nzagumamo kugeza aho Yehova azabonera ko bikwiriye kundekura.” Imyaka itanu n’igice yari amaze muri kasho ntiyari yaratumye Ella atakaza ibyishimo bye! Yitoje kunyurwa mu mimerere iyo ari yo yose yabaga arimo. Mbese, hari icyo urugero rwe rukwigisha?—Abaheburayo 13:5.

12. Ni iki cyatuma Umukristo uri mu mimerere igoranye abona amahoro yo mu mutima?

12 Ntufate umwanzuro w’uko Ella afite impano runaka idasanzwe ituma ashobora guhangana n’ingorane nk’izo. Mu kwerekeza ku gihe yahatwaga ibibazo mu mezi yabanjirije ikatirwa rye, Ella yagize ati “ndibuka igihe nakomanyaga amenyo, kandi numva meze nk’igishwi cyahiye ubwoba.” Nyamara kandi, Ella yizera Yehova mu buryo bukomeye. Yitoje kumwiringira (Imigani 3:5-7). Ku bw’ibyo, Imana yarushijeho kuba nyakuri kuri we kuruta mbere hose. Yagize ati “igihe cyose ninjiraga mu cyumba nahatirwagamo ibibazo, numvaga mfite amahoro menshi. . . . Uko imimerere yagendaga irushaho kuntera ubwoba, ni na ko narushagaho kumva mfite amahoro yimbitse.” Yehova ni we wamuhaga ayo mahoro. Intumwa Pawulo igira iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko Amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.

13. Ni iki kitwizeza ko mu gihe tugezweho n’imibabaro, tuzabona imbaraga zo kuyihanganira?

13 Nyuma y’aho Ella arekuriwe, yakomeje kugira ibyishimo n’ubwo yari ahanganye n’ingorane. Ibyo yabikoze atabikesheje imbaraga ze, ahubwo yabikesheje imbaraga yahawe na Yehova. Uko ni na ko byagendekeye intumwa Pawulo, we wanditse ati “nuko nzanezerwa cyane kwīrāta intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. . . . Kuko iyo mbaye umunyantege nke, ari ho ndushaho kugira imbaraga.”—2 Abakorinto 12:9, 10.

14. Garagaza ukuntu Umukristo ashobora kubona ibihereranye n’imimerere igoranye mu buryo burangwa n’icyizere, n’ingaruka bishobora kugira.

14 Ibigeragezo wowe uhura na byo muri iki gihe bishobora kuba bitandukanye mu rugero runaka n’ibyo tumaze gusuzuma. Nyamara kandi, uko ibigeragezo byaba biteye kose, kubyihanganira ni ibintu bitoroshye. Urugero, umukoresha wawe ashobora kunenga akazi kawe cyane—akakanenga cyane kuruta uko abikorera abakozi bari mu yandi madini. Gushaka akandi kazi hari ubwo bitagushobokera. Ni gute wakomeza kugira ibyishimo? Ibuka Adolf na bagenzi be, bigishijwe n’ibyababayeho muri gereza kwihingamo imico y’ingenzi. Nushyiraho imihati ivuye ku mutima kugira ngo ushimishe umukoresha wawe—ndetse n’ubwo yaba ari ‘ikigoryi’—uzagira imico ya Gikristo, urugero nko kwihangana no kutarambirwa (1 Petero 2:18). Byongeye kandi, ushobora no kuzaba umukozi ufite agaciro kurushaho, ibyo bikaba bishobora gutuma umunsi umwe wazabona akazi gashimishije kurushaho. Reka noneho dusuzume bumwe mu buryo bushobora gutuma dukomeza kugira ibyishimo mu murimo wa Yehova.

Koroshya Ubuzima Bituma Umuntu Agira Ibyishimo

15-17. Ni iki umugabo n’umugore bashakanye bamenye ko cyashoboraga kugabanya imihangayiko, n’ubwo icyayiteraga kitashoboraga kuvanwaho burundu?

15 Ushobora kuba ufite ubushobozi buke bwo guhitamo akazi ukora cyangwa aho ukora, ariko hashobora kuba hari ibindi bice bigize imibereho yawe ushobora kugira icyo uhinduraho. Reka turebe inkuru y’ibyabaye ikurikira.

16 Umugabo n’umugore bashakanye b’Abakristo batumiye umusaza mu rugo rwabo kugira ngo basangire. Kuri uwo mugoroba, uwo muvandimwe n’umugore we bamuhishuriye ko mu minsi yashize bumvaga batsikamiwe n’ibigeragezo by’ubuzima. N’ubwo bombi bari bafite akazi k’igihe cyose kabatwaraga igihe kinini, nta bushobozi bari bafite bwo gushakisha akandi kazi. Bibazaga igihe bari kuzamara bahanganye n’iyo mimerere.

17 Mu gihe basabaga uwo musaza inama, yarabashubije ati “mworoshye ubuzima.” Mu buhe buryo? Uwo mugabo n’umugore we bamaraga amasaha agera kuri atatu buri munsi bajya kandi bava ku kazi. Uwo musaza, wari ubazi neza, yabagiriye inama y’uko bakwimuka bakajya gutura hafi y’aho bakorera, kugira ngo bashobore kugabanya igihe bajyaga bakoresha buri munsi bakora urugendo bajya kandi bava ku kazi. Igihe bari kuba bacunguye cyashoboraga gukoreshwa mu bindi bintu by’ingenzi—cyangwa se bakaba bakwiruhukira. Niba imihangayiko y’ubuzima ikuvutsa ibyishimo mu rugero runaka, kuki utasuzuma imimerere yawe ukareba niba ushobora kwidohorera ugira ibintu runaka uhindura?

18. Kuki ari iby’ingenzi gutekereza tubigiranye ubwitonzi mbere yo gufata imyanzuro?

18 Ubundi buryo bwo kugabanya imihangayiko ni ugutekereza ubigiranye ubwitonzi mbere y’uko ufata imyanzuro. Urugero, Umukristo umwe yiyemeje kubaka inzu. Yahisemo kubaka inzu ihambaye, n’ubwo atari yarigeze yubaka inzu mbere y’aho. Ubu noneho asigaye abona ko yashoboraga kwirinda ibibazo bitari ngombwa iyo aza kuba ‘yaritegereje aho anyura’ mbere yo guhitamo igishushanyo mbonera cy’inzu ye (Imigani 14:15). Undi Mukristo yemeye kwishingira mugenzi we bahuje ukwizera kugira ngo ahabwe inguzanyo. Dukurikije uko amasezerano yavugaga, iyo uwagurijwe yari kuba ananiwe kwishyura ayo mafaranga, uwamwishingiye yagombaga kuyishyura. Mu mizo ya mbere, nta bibazo byavutse, ariko nyuma y’igihe runaka, uwagurijwe yatangiye kurenga ku masezerano. Uwagurije yabonye ko ashobora kutazishyurwa maze asaba ko uwamwishingiye amwishyura umwenda wose. Ibyo byatumye uwamwishingiye ahangayika cyane. Mbese, ibyo yashoboraga kubyirinda iyo aza kuba yaratekereje abigiranye ubwitonzi ku bintu byose mbere y’uko yemera kwishingira uwo mwenda?—Imigani 17:18.

19. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kugabanya imihangayiko mu mibereho yacu?

19 Mu gihe twumvise tunaniwe, ntitukazigere na rimwe dutekereza ko dushobora kugabanya imihangayiko, bityo tugasubirana ibyishimo binyuriye mu kugabanya igihe twakoreshaga mu cyigisho cya bwite cya Bibiliya, mu murimo wo kubwiriza no mu kwifatanya mu materaniro. Ibyo ntibyaba bikwiriye bitewe n’uko ubwo ari uburyo bw’ingenzi dushobora kuboneramo umwuka wera wa Yehova, kandi ibyishimo bikaba ari imbuto yawo (Abagalatiya 5:22). Ibikorwa bya Gikristo buri gihe bitugarurira ubuyanja kandi ubusanzwe ntibinaniza cyane (Matayo 11:28-30). Birashoboka cyane rwose ko ibikorwa bitari ibyo mu rwego rw’idini cyangwa ibyo kwirangaza, ari byo bituma tunanirwa cyane, aho kuba iby’umwuka. Kwitoza kuryama ku masaha ashyize mu gaciro bishobora gutuma tugarura ubuyanja. Kongera amasaha runaka yo kuruhuka bishobora kuba ingirakamaro cyane. N. H. Knorr, wari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova kugeza aho yapfiriye, yajyaga abwira abamisiyonari ati “mu gihe mwumva mucitse intege, ikintu cya mbere mugomba gukora ni ukuruhuka. Muzatangazwa no kubona ko hafi buri kibazo cyose kirushaho koroha iyo umuntu yasinziriye neza nijoro!”

20. (a) Vuga mu magambo ahinnye bumwe mu buryo bushobora gutuma dukomeza kugira ibyishimo. (b) Ni izihe mpamvu utekereza ko zishobora gutuma tugira ibyishimo? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 17.)

20 Abakristo bafite igikundiro cyo gukorera “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11, NW ). Nk’uko twabibonye, dushobora gukomeza kugira ibyishimo ndetse n’igihe twaba twugarijwe n’ibibazo bikomeye. Nimucyo dukomeze kwimiriza imbere ibyiringiro by’Ubwami, tugire ibyo duhindura ku buryo twabonagamo ibintu mu gihe ari ngombwa, kandi dukomeze koroshya ubuzima. Hanyuma, imimerere iyo ari yo yose yatugeraho, tuzitabira amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo agira ati “mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti ‘mwishime!’ ”—Abafilipi 4:4.

Suzumana Ubwitonzi Ibi Bibazo Bikurikira:

• Kuki Abakristo bagomba gukomeza kuzirikana cyane ibyiringiro by’Ubwami?

• Ni iki cyadufasha gukomeza kugira ibyishimo mu mimerere igoranye?

• Kuki twagombye kugerageza koroshya ubuzima?

• Ni mu bihe bice by’imibereho abantu bamwe bagiye boroshya ubuzima bwabo?

[Ibibazo]

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Impamvu z’Inyongera Zituma Tugira Ibyishimo:

Twebwe Abakristo, dufite impamvu nyinshi zituma tugira ibyishimo. Zirikana izi zikurikira:

1. Tuzi Yehova.

2. Twamenye ukuri kw’Ijambo ry’Imana.

3. Dushobora kubabarirwa ibyaha byacu binyuriye ku kwizera igitambo cya Yesu.

4. Ubwami bw’Imana burategeka—vuba aha, hazabaho isi nshya!

5. Yehova yadushyize muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

6. Dufite incuti nziza z’Abakristo twifatanya na zo.

7. Dufite igikundiro cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.

8. Turiho, kandi dufite imbaraga mu rugero runaka.

Ni izihe mpamvu zindi ushobora kuvuga zituma tugira ibyishimo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Pawulo na Sila bari bafite ibyishimo ndetse n’igihe bari mu nzu y’imbohe

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Mbese, uhanze amaso ibyiringiro bishimishije by’isi nshya y’Imana?