Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ubupfumu bushobora guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka?

Mbese, ubupfumu bushobora guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka?

Mbese, ubupfumu bushobora guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka?

TWESE dufite ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Ni yo mpamvu usanga abantu benshi bibaza ibibazo nk’ibi ngo ‘intego y’ubuzima ni iyihe, kuki abantu bagerwaho n’imibabaro, kandi se, bitugendekera bite iyo dupfuye?’ Abantu benshi bafite imitima itaryarya bashakira ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi bisa na byo mu iteraniro ry’abantu baba biteguye kwakira ubutumwa buturuka mu isi y’imyuka, aho babariza abashitsi, biringira ko babafasha kuvugana n’imyuka y’abapfuye. Icyo gikorwa cyitwa ubupfumu.

Abakora ibikorwa by’ubupfumu baboneka mu bihugu byinshi, kandi baba bibumbiye mu matorero no mu nsengero. Urugero, muri Brezili, bavuga ko abantu bakora ibikorwa by’ubupfumu bagera kuri 4.000.000 bakurikiza inyigisho zateguwe na Hippolyte Léon Denisard Rivail, akaba ari umwarimu n’umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa wo mu kinyejana cya 19, wanditse yitwa izina ry’irihimbano rya Allan Kardec. Kardec yashishikajwe n’ibihereranye n’ubupfumu ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1854. Nyuma y’aho yaje kubaza abashitsi bo mu duce twinshi ibibazo maze ibisubizo abyandika mu gitabo cyitwa The Book of Spirits (Igitabo cy’Imyuka), cyasohotse mu mwaka wa 1857. Ibindi bitabo bibiri yanditse, ni icyitwa The Mediums’ Book (Igitabo cy’Abashitsi) n’icyitwa The Gospel According to Spiritism (Ivanjiri Dukurikije Ubupfumu).

Abantu bazi ko ubupfumu bugendana n’ibikorwa bya kidini, urugero nka vodu, kuroga, ubumaji, cyangwa idini rya Satani. Ariko kandi, abakurikiza inyigisho za Allan Kardec bavuga ko imyizerere yabo itandukanye n’ibyo. Incuro nyinshi, ibitabo byabo bisubiramo amagambo yo muri Bibiliya, kandi berekeza kuri Yesu bavuga ko ari we “muyobozi n’icyitegererezo cy’abantu bose.” Bavuga ko inyigisho za Yesu ari zo “zigaragaza amategeko y’Imana mu buryo buboneye cyane kurusha izindi.” Allan Kardec yabonaga ko inyandiko z’iby’ubupfumu ari inyigisho za gatatu z’amategeko y’Imana zahishuriwe abantu, izahishuwe mbere zikaba ari inyigisho za Mose n’iza Yesu.

Ubupfumu bureshya abantu benshi bitewe n’uko butsindagiriza ibyo gukunda bagenzi bacu no gukora ibikorwa by’ubugiraneza. Imyizerere imwe y’iby’ubupfumu igira iti “hatabayeho ibikorwa by’ubugiraneza nta gakiza kabaho.” Abayoboke benshi b’iby’ubupfumu bashishikarira ibikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bakagira uruhare mu gushinga amavuriro, amashuri n’ibindi bigo. Iyo mihati ni iyo gushimirwa. Ariko se, imyizerere y’abayoboke b’iby’ubupfumu ihuriye he n’inyigisho za Yesu zanditswe muri Bibiliya? Reka dufate ingero ebyiri: ibyiringiro ku bantu bapfuye n’impamvu ituma abantu bagerwaho n’imibabaro.

Ni Ibihe Byiringiro ku Bantu Bapfuye?

Abayoboke benshi b’iby’ubupfumu bizera ko iyo umuntu apfuye ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi. Igitabo kimwe kivuga iby’ubupfumu kigira kiti “inyigisho y’uko ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi ni yo yonyine ihuza neza n’igitekerezo cyacu cy’ubutabera bw’Imana; ni yo nyigisho yonyine ishobora gusobanura iby’igihe kizaza no gushimangira ibyiringiro byacu.” Abayoboke b’iby’ubupfumu basobanura ko iyo umuntu apfuye, ubugingo cyangwa “umwuka w’umuzimu” buva mu mubiri—kimwe n’uko bigenda iyo ikinyugunyugu cyiyuburuye. Bemera ko nyuma y’aho iyo myuka yimukira mu wundi mubiri ikaba abantu kugira ngo bakurweho umwenda w’ibyaha baba barakoze mu buzima bwabanjirije ubwo. Ariko kandi, ibyo byaha byo mu buzima bwa mbere ntibyibukwa. Igitabo The Gospel According to Spiritism kigira kiti “Imana yabonye bikwiriye ko ibyaha byakozwe mu buzima bwa mbere bitakwibukwa.”

Allan Kardec yaranditse ati “iyo umuntu ahakanye ko ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi, aba anahakanye amagambo ya Kristo.” Ariko kandi, Yesu ntiyigeze na rimwe avuga iby’uko “ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi,” kandi nta na hamwe yigeze avuga igitekerezo nk’icyo. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Mbese, Bibiliya Yigisha Iby’Uko Ubugingo Buva mu Mubiri Bukimukira mu Wundi?” ku ipaji ya 22.) Ahubwo, Yesu yigishije umuzuko w’abapfuye. Mu gihe cy’umurimo we wo ku isi, yazuye abantu batatu—umwana w’umupfakazi w’i Nayini, umukobwa w’umutware w’isinagogi n’incuti ye y’inkoramutima yitwaga Lazaro (Mariko 5:22-24, 35-43; Luka 7:11-15; Yohana 11:1-44). Nimucyo dusuzume kimwe muri ibyo bintu bitangaje maze turebe icyo Yesu yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ijambo “umuzuko.”

Ukuzuka kwa Lazaro

Yesu yumvise ko incuti ye Lazaro yari irwaye. Hashize iminsi ibiri, yabwiye abigishwa be ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye: ariko ngiye kumukangura.” Abigishwa ntibasobanukiwe icyo Yesu yashakaga kuvuga, ni yo mpamvu yaberuriye ati “Lazaro yarapfuye.” Igihe amaherezo Yesu yageraga ku gituro cya Lazaro, uwo mugabo yari amaze iminsi ine apfuye. Nyamara, Yesu yategetse ko bavanaho igitare cyari ku munwa w’imva. Hanyuma yaranguruye ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.” Mu kuvuga atyo, habayeho ikintu gihebuje. “Uwari upfuye arasohoka, azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati ‘nimumuhambure, mumureke agende.’ ”—Yohana 11:5, 6, 11-14, 43, 44.

Uko bigaragara, icyo gihe ubugingo bwe ntibwari bwimukiye mu wundi mubiri. Yesu yavuze ko Lazaro wari warapfuye yari asinziriye, nta bwimenye yari afite. Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, ‘imigambi ye yari yashize.’ ‘Nta cyo yari azi’ (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5). Lazaro wari wazutse ntiyari undi muntu wari ubayeho afite umwuka w’umuzimu. Kamere ye ntiyari yahindutse, imyaka yapfuye afite yari ya yindi, kandi n’ibyo yari azi ntibyari byahindutse. Yongeye gutangira ubuzima bwe ahereye aho bwari bugereye igihe yapfaga, kandi yasubiye kubana n’abo yakundaga bari baramuririye igihe yapfaga.—Yohana 12:1, 2.

Nyuma y’igihe runaka, Lazaro yaje kongera gupfa. None se, kuzuka kwe kwari kugamije iki? Kimwe n’abandi bose Yesu yazuye, kuba yarabazuye bituma turushaho kwiringira isezerano ry’Imana ry’uko abagaragu bayo bizerwa bazazurwa mu gihe cyayo yagennye. Ibyo bitangaza Yesu yakoze bituma amagambo ye arushaho kugira ireme, amagambo agira ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho.”—Yohana 11:25.

Ku bihereranye n’uwo muzuko uzabaho mu gihe kizaza, Yesu yagize ati “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka” (Yohana 5:28, 29). Nk’uko byagenze kuri Lazaro, uwo uzaba ari umuzuko w’abapfuye. Ntibizaba ari ukongera guhuza imyuka ifite ubwenge n’imibiri yari yaraboze izaba yazutse kandi ishobora no kuba yarahindutse kimwe mu bigize ibindi binyabuzima. Umuremyi w’ijuru n’isi, we ufite ubwenge n’imbaraga bitagira imipaka, afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye rwose.

Mbese, inyigisho y’umuzuko Yesu Kristo yigishije ntihishura urukundo rwimbitse Imana ifitiye abantu, buri muntu ku giti cye? Ariko se, bite ku bihereranye na cya kibazo cya kabiri cyavuzwe mbere?

Ni Iyihe Mpamvu Ituma Abantu Bagerwaho n’Imibabaro?

Imibabaro myinshi igera ku bantu ituruka ku bintu bikorwa n’abantu batagira ubwenge, abatari inararibonye cyangwa babi. Bite se ku bihereranye n’ibintu bibabaje bidashobora kuryozwa abantu mu buryo butaziguye? Urugero, kuki habaho impanuka kamere? Kuki abana bamwe na bamwe bavukana ubusembwa? Allan Kardec we yabonaga ko ibyo bintu ari ibihano. Yaranditse ati “niba turimo duhanwa, ni ukuvuga ko tugomba kuba twarakoze ikintu kibi. Niba icyo kintu kibi tutaragikoze muri ubu buzima bwa none, tugomba kuba twaragikoze mu buzima bwa mbere y’ubu.” Abayoboke b’iby’ubupfumu bigishwa gusenga bagira bati “Mwami, urakiranuka rwose. Indwara wahisemo kunyoherereza igomba kuba inkwiriye . . . Nemeye ko iba impongano y’ibyaha nakoze kera kandi ikaba ikigeragezo cy’ukwizera kwanjye no kugandukira ugushaka kwawe kwera.”—The Gospel According to Spiritism.

Mbese, Yesu yigishije ibintu nk’ibyo? Oya, Yesu yari azi neza amagambo aboneka muri Bibiliya agira ati “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose” (Umubwiriza 9:11). Yari azi ko rimwe na rimwe ibintu bibi bijya bibaho gutya gusa. Si ngombwa ko biba ari igihano cy’ibyaha byakozwe.

Reka turebe ibintu bikurikira byabaye mu mibereho ya Yesu: “[Yesu] akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. Abigishwa baramubaza bati ‘mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be, ko yavutse ari impumyi?’ ” Igisubizo Yesu yabahaye cyari gifite byinshi kibigisha. Yarababwiye ati “uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Amaze kuvuga atyo, acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo, akamusīga ku maso, aramubwira ati ‘genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu.’ . . . Nuko aragenda, ariyuhagira, agaruka ahumutse.”—Yohana 9:1-3, 6, 7.

Amagambo yavuzwe na Yesu yagaragaje ko yaba uwo mugabo cyangwa ababyeyi be, nta n’umwe muri bo wari waratumye avuka ari impumyi. Bityo, Yesu ntiyigeze ashyigikira igitekerezo cy’uko uwo mugabo yari arimo ahanirwa ibyaha yakoze mu buzima bwa mbere y’icyo gihe. Ni iby’ukuri ko Yesu yari azi ko abantu bose baragwa icyaha. Ariko baragwa icyaha cya Adamu aho kuba ibyaha ngo bakoze mbere y’uko bavuka. Biturutse ku cyaha cya Adamu, abantu bose bavukana ubusembwa mu mubiri, bakarwaragurika kandi bagapfa. (Yobu 14:4; Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; Abaroma 5:12; 9:11.) Mu by’ukuri, iyo mimerere ni yo yatumye Yesu yoherezwa kugira ngo ayikosore. Yohana Umubatiza yavuze ko Yesu ari “umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.”—Yohana 1:29. *

Zirikana nanone ko Yesu atavuze ko Imana yari yaratumye uwo mugabo avuka ari impumyi, ibikoze nkana, kugira ngo umunsi umwe Yesu azaze amukize. Mbega ukuntu icyo cyaba ari igikorwa kirangwa n’ubugome aho kurangwa n’icyizere! Mbese, ibyo biba byarahesheje Imana ikuzo? Oya. Ahubwo, kuba uwo mugabo yarakijijwe mu buryo bw’igitangaza, byatumye ‘imirimo y’Imana yerekanwa.’ Kimwe n’abandi bantu benshi Yesu yakijije, icyo gikorwa cyagaragaje urukundo rutaryarya Imana ifitiye abantu bababara kandi cyemeje ko amasezerano yayo y’uko mu gihe cyayo yagennye izavanaho indwara zose n’imibabaro byibasira abantu, ari ayo kwiringirwa.—Yesaya 33:24.

Mbese, ntiduhumurizwa no kumenya ko aho kugira ngo Data wo mu ijuru ateze imibabaro, ‘aha ibyiza ababimusabye’ (Matayo 7:11)? Mbega ukuntu Usumbabyose azahabwa ikuzo ubwo impumyi zizahumuka, ibipfamatwi bikumva n’ibimuga bikagenda, bigasimbuka kandi bikiruka!—Yesaya 35:5, 6.

Duhaze Ibyo Dukeneye mu Buryo bw’Umwuka

Yesu yagize ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4). Ni koko, ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka bihazwa iyo dusomye Ijambo ry’Imana, Bibiliya, kandi tukabaho mu buryo buhuje na ryo. Kubaza abashitsi ntibihaza ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka rwose. Koko rero, icyo gikorwa cyamaganwa mu buryo bweruye mu nyandiko Allan Kardec yise uguhishurwa kwa mbere kw’amategeko y’Imana.—Gutegeka 18:10-13.

Abantu benshi hakubiyemo n’abayoboke b’iby’ubupfumu bazi ko Imana ari Isumba Byose, ihoraho, ikaba itunganye muri byose, irangwa n’ineza, ari nziza kandi ikiranuka. Ariko kandi, hari ibindi byinshi Bibiliya ihishura. Ihishura ko ifite izina ryayo bwite, ari ryo Yehova, izina tugomba kubaha nk’uko Yesu yabigenje (Matayo 6:9; Yohana 17:6). Igaragaza ko Imana iriho koko, abantu bakaba bashobora kugirana na yo imishyikirano ya bugufi (Abaroma 8:38, 39). Binyuriye mu gusoma Bibiliya, tumenya ko Imana igira imbabazi kandi ko ‘itatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwitura ibihwanye no gukiranirwa kwacu’ (Zaburi 103:10). Binyuriye mu Ijambo rye ryanditswe, Umwami w’Ikirenga Yehova ahishura urukundo rwe, ukuntu asumba byose n’ukuntu ashyira mu gaciro. Ni We uyobora kandi akarinda abantu bumvira. Kumenya Yehova n’Umwana we, Yesu Kristo, “ni bwo bugingo buhoraho.”—Yohana 17:3.

Bibiliya ikubiyemo ibintu byose dukeneye kumenya ku byerekeye imigambi y’Imana, kandi itubwira icyo tugomba gukora niba twifuza gushimisha Imana. Gusuzuma Bibiliya tubigiranye ubwitonzi bituma tubona ibisubizo by’ukuri kandi bitunyuze ku bibazo twibaza. Nanone kandi, Bibiliya iduha ubuyobozi ku birebana n’icyiza n’ikibi, kandi iduha ibyiringiro bihamye. Itwizeza ko vuba aha mu gihe kizaza, Imana “izahanagura amarira yose ku maso [y’abantu], kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere [bizaba] bishize” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Binyuriye kuri Yesu Kristo, Yehova azabatura abantu abavane mu bubata bw’icyaha no kudatungana barazwe, kandi abantu bumvira bazaragwa ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo. Icyo gihe, ibyo bakenera mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka bizahazwa mu buryo bwuzuye.—Zaburi 37:10, 11, 29; Imigani 2:21, 22; Matayo 5:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 19 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’inkomoko y’icyaha n’urupfu, reba igice cya 6 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]

MBESE, BIBILIYA YIGISHA KO UBUGINGO BUVA MU MUBIRI BUKIMUKIRA MU WUNDI?

Mbese, hari umurongo wa Bibiliya uwo ari wo wose waba ushyigikira inyigisho y’uko iyo umuntu apfuye ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi? Nimucyo dusuzume imwe mu mirongo y’Ibyanditswe abizera iyo nyigisho bagiye bakoresha:

“Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana . . . [N]i we Eliya wahanuwe ko azaza.”—Matayo 11:13, 14.

Mbese, Yohana Umubatiza yari Eliya wongeye kuvuka bundi bushya? Igihe babazaga Yohana ngo “tubwire, uri Eliya?” Yabahaye igisubizo cyumvikana neza ati “sindi we” (Yohana 1:21). Ariko kandi, byari byarahanuwe ko Yohana yari kuzabanziriza Mesiya afite “[u]mwuka n’ububasha bya Eliya.” (Luka 1:17; Malaki 3:23, 24 [4:5, 6 muri Biblia Yera].) Mu yandi magambo, Yohana Umubatiza yari Eliya mu buryo bw’uko yakoze umurimo umeze nk’uwo Eliya yakoze.

“Umuntu utabyawe ubwa kabiri, [ntabasha] kubona ubwami bw’Imana. Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.”—Yohana 3:3, 7.

Nyuma y’aho, umwe mu ntumwa yaje kwandika ati “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yatubyaye ubwa kabiri, nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima, tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo” (1 Petero 1:3, 4; Yohana 1:12, 13). Uko bigaragara, kuvuka ubwa kabiri Yesu yerekezagaho ni ibintu byo mu buryo bw’umwuka byari kubaho mu gihe abigishwa be bari kuba bakiriho, ntiyari arimo agaragaza ko mu gihe cyari kuzaza ubugingo bwari kubavamo bukimukira mu yindi mibiri bakongera bakabaho.

“Iyo umuntu apfuye, abaho iteka: igihe iminsi yanjye yo kubaho ku isi izaba ishize, nzategereza, mbona ko nzongera kugaruka.”—“Ubuhinduzi bw’Ikigiriki” bw’ibivugwa muri Yobu 14:14, byandukuwe mu gitabo cyitwa The Gospel According to Spiritism.

Bibiliya yitwa Revised Standard Version ihindura uwo murongo muri ubu buryo bukurikira: “umuntu napfa, mbese, azongera abeho? Nategereza iminsi yose y’umurimo wanjye, kugeza igihe cyanjye cyo kurekurwa.” Soma imirongo ikikije uwo nguwo. Uri bubone ko abapfuye bategereza bari mu mva, bagategereza igihe ‘bazarekurirwa’ (Umurongo wa 13). Mu gihe bategereje, baba batakiriho. “Ariko umuntu we, arapfa akagendanirako; ni ukuri, umwuka w’umuntu urahera.”​—Yobu 14:10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Ibyiringiro by’umuzuko bigaragaza ko Imana itwitaho mu buryo bwimbitse, buri muntu ku giti cye

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Imana izavanaho imibabaro yose igera ku bantu