Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ‘ucungura igihe gikwiriye’?

Mbese, ‘ucungura igihe gikwiriye’?

Mbese, ‘ucungura igihe gikwiriye’?

INTUMWA Pawulo yagiriye Abakristo bo muri Efeso yo mu kinyejana cya mbere inama igira iti “mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete [“mwicungurire igihe gikwiriye,” NW ] , kuko iminsi ari mibi” (Abefeso 5:15, 16). Kuki iyo nama yari ngombwa? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, bisaba ko tubanza kumenya imimerere Abakristo bo muri uwo mujyi wa kera bari barimo.

Efeso yari izwiho kuba yari ifite ubukungu bukomeye, hakaba hararangwaga n’ubwiyandarike bw’akahebwe, ubugizi bwa nabi bukabije, n’ibindi bikorwa binyuranye bya kidayimoni. Byongeye kandi, Abakristo baho bagombaga kurwanya ibitekerezo byo mu rwego rwa filozofiya byerekeye igihe. Abagiriki bo muri Efeso batari Abakristo ntibemeraga ko igihe cyagendaga mu cyerekezo kimwe. Filozofiya ya Kigiriki yari yarabigishije ko ubuzima bukomeza kubaho mu ruhererekane rudashira. Umuntu wapfushaga ubusa igihe cye mu gice kimwe cy’ubuzima yashoboraga kongera kukibona cyose mu kindi gice cy’ubuzima. Iyo mitekerereze yashoboraga gutuma Abakristo bo muri Efeso bagira imyifatire yo kudashishikarira gahunda ya Yehova ihereranye n’igihe ibintu runaka byari kuzasohorera, hakubiyemo n’igihe yageneye kuzasohoreza urubanza rw’Imana. Bityo, inama ya Pawulo yo ‘kwicungurira igihe gikwiriye’ yari iboneye rwose.

Pawulo ntiyari arimo avuga ibyerekeye igihe muri rusange. Ijambo ry’Ikigiriki yakoresheje risobanura igihe cyagenwe, ni ukuvuga igihe gikwiranye n’umugambi runaka uzwi. Pawulo yari arimo agira Abakristo bo mu kinyejana cya mbere inama yo gukoresha igihe gikwiriye cyangwa igihe cyo kwemerwamo babigiranye ubwenge, igihe bari bafite mbere y’uko kirangira maze imbabazi z’Imana hamwe n’impano y’agakiza bikavaho.​—Abaroma 13:11-13; 1 Abatesalonike 5:6-11.

Natwe turi mu gihe nk’icyo gikwiriye. Aho kugira ngo Abakristo bapfushe ubusa iki gihe cyo kwemerwamo kitazigera cyongera kuboneka ukundi biruka inyuma y’ibinezeza by’akanya gato bitangwa n’isi, byaba ari iby’ubwenge baramutse bakoresheje igihe bafite kugira ngo bakore “ibikorwa birangwa no kwiyegurira Imana,” muri ubwo buryo bakaba bashimangira imishyikirano bafitanye n’Umuremyi wabo, ari we Yehova Imana.​—2 Petero 3:11, NW; Zaburi 73:28; Abafilipi 1:10, NW.