Mwishimane n’Imana igira ibyishimo
Mwishimane n’Imana igira ibyishimo
“Ibisigaye, bene Data, murabeho [“mukomeze kugira ibyishimo,” “NW” ]; . . . kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe.”—2 ABAKORINTO 13:11.
1, 2. (a) Kuki abantu benshi batagira ibyishimo mu mibereho yabo? (b) Ibyishimo ni iki, kandi se twabyihingamo dute?
MURI iyi minsi mibi y’umwijima, nta mpamvu igaragara abantu benshi babona yatuma bagira ibyishimo. Iyo bagezweho n’amakuba cyangwa akagera ku muntu bakunda, bashobora kugira ibyiyumvo nk’ibya Yobu, we wagize ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho, agakenyuka” (Yobu 14:1). Abakristo ntibakomorewe ku birebana n’imihangayiko n’ingorane biterwa n’ibi ‘bihe birushya,’ kandi ntibitangaje kuba abagaragu bizerwa ba Yehova rimwe na rimwe bajya bacika intege.—2 Timoteyo 3:1.
2 Icyakora, Abakristo bashobora kugira ibyishimo, ndetse n’igihe baba bari mu bigeragezo (Ibyakozwe 5:40, 41). Kugira ngo dusobanukirwe ukuntu ibyo bishoboka, reka tubanze turebe icyo ibyishimo ari cyo. Ijambo ibyishimo ryasobanuwe ko ari “ibyiyumvo bibyutswa no kuronka ikintu cyiza cyangwa kwiringira kuzakibona.” * Ku bw’ibyo rero, turamutse dufashe igihe tukareba imigisha dufite ubu, ari na ko dutekereza ku bintu bishimishije duhishiwe mu isi nshya y’Imana, dushobora kugira ibyishimo.
3. Ni mu buryo ki twavuga ko buri wese afite nibura impamvu zimwe na zimwe zatuma agira ibyishimo?
3 Buri wese afite imigisha runaka akwiriye gushimira. Umutware w’umuryango ashobora gutakaza akazi ke. Ubusanzwe, ibyo biramuhangayikisha. Yifuza gutunga abo akunda. Nyamara kandi, niba afite imbaraga kandi akaba afite amagara mazima, ibyo ashobora kubishimira. Naramuka abonye akazi, bizatuma ashobora kugakorana umwete. Ku rundi ruhande, Umukristokazi ashobora kuba yarafashwe n’indwara ikamunegekaza. Ariko kandi, ashobora gushimira ku bw’inkunga ahabwa n’incuti ze zuje urukundo hamwe n’abagize umuryango bamufasha guhangana n’indwara ye mu buryo burangwa no kwiyubaha n’ubutwari. Kandi Abakristo b’ukuri bose, uko imimerere barimo yaba iri kose, bashobora kwishimira igikundiro bafite cyo kumenya Yehova, “Imana igira ibyishimo,” na Yesu Kristo, we ‘ufite ubutware wenyine, uhiriwe [“ufite ibyishimo,” NW ]’ (1 Timoteyo 1:11; 6:15). Ni koko, Yehova Imana na Yesu Kristo bafite ibyishimo mu buryo bw’ikirenga. Bakomeje kugira ibyishimo n’ubwo imimerere iri ku isi nta ho ihuriye n’iyo Yehova yari yarayigeneye mu ntangiriro. Urugero rwabo rushobora kutwigisha byinshi ku bihereranye n’uko twakomeza kugira ibyishimo.
Ntibigeze Batakaza Ibyishimo Byabo
4, 5. (a) Yehova yabigenje ate ubwo umugabo n’umugore ba mbere bigomekaga? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yakomeje kubona abantu mu buryo burangwa n’icyizere?
4 Mu busitani bwa Edeni, Adamu na Eva bari bafite amagara mazima bihebuje, kandi bari bafite ubwenge butunganye. Bari bafite umurimo w’ingirakamaro bagombaga gukora n’imimerere ihebuje bari kuwukoreramo. Ikiruta byose, bari bafite igikundiro cyo gushyikirana na Yehova buri gihe. Imana yari ifite umugambi w’uko bazagira imibereho y’ibyishimo yo mu gihe kizaza. Ariko kandi, ababyeyi bacu ba mbere ntibanyuzwe n’izo mpano nziza zose; bibye imbuto yabuzanyijwe bayisoromye ku ‘giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.’ Icyo gikorwa cyo kutumvira ni cyo cyatumye tugerwaho n’ibintu byose bituma tubura ibyishimo muri iki gihe, twebwe ababakomotseho.—Itangiriro 2:15-17; 3:6; Abaroma 5:12.
5 Icyakora, Yehova ntiyaretse ngo iyo myifatire yo kudashimira yagaragajwe na Adamu na Eva imuvutse ibyishimo. Yari afite icyizere cy’uko nibura imitima ya bamwe mu bari kuzabakomokaho yari gusunikirwa kumukorera. Mu by’ukuri, yari afite icyizere gikomeye cyane, ku buryo yatangaje umugambi we wo gucungura abantu bumvira bari kuzakomoka kuri Adamu na Eva ndetse na mbere y’uko babyara umwana wabo w’imfura (Itangiriro 1:31; 3:15)! Mu binyejana byinshi byakurikiyeho, abenshi mu bantu bageze ikirenge mu cya Adamu na Eva, ariko Yehova ntiyatereranye umuryango wa kimuntu ngo ni ukubera ko benshi cyane bene ako kageni batumviye. Ahubwo, yibanze ku bagabo n’abagore ‘banejeje umutima we,’ bashyizeho imihati ikomeye kugira ngo bamunezeze bitewe n’uko bamukunze.—Imigani 27:11; Abaheburayo 6:10.
6, 7. Ni ibihe bintu byafashije Yesu gukomeza kugira ibyishimo?
6 Bite se ku bihereranye na Yesu—ni mu buryo ki yakomeje kugira ibyishimo? Igihe Yesu yari mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, yari afite uburyo bwose bwo kwitegereza ibikorwa by’abagabo n’abagore byaberaga ku isi. Ukudatungana kwabo kwarigaragazaga, nyamara Yesu yarabakunze (Imigani 8:31). Nyuma y’igihe runaka ubwo yazaga ku isi, ‘akabana’ n’abantu mu buryo butaziguye, uko yababonaga ntibyahindutse (Yohana 1:14). Ni iki cyatumye Umwana w’Imana utunganye ashobora gukomeza kubona umuryango wa kimuntu wokamwe n’icyaha muri ubwo buryo burangwa n’icyizere?
7 Mbere na mbere, Yesu yashyiraga mu gaciro mu birebana n’ibyo yabaga yiteze, haba kuri we ubwe cyangwa ku bandi. Yari azi ko atari guhindura abatuye isi bose (Matayo 10:32-39). Ku bw’ibyo, no mu gihe umuntu umwe ufite umutima utaryarya yakiraga neza ubutumwa bw’Ubwami, yarishimaga. N’ubwo rimwe na rimwe imyifatire y’abigishwa be yabaga idahwitse, Yesu yari azi ko mu mutima wabo bifuzaga by’ukuri gukora ibyo Imana ishaka, kandi ibyo ni byo yabakundiraga (Luka 9:46; 22:24, 28-32, 60-62). Mu buryo bwumvikana, mu isengesho Yesu yatuye Se wo mu ijuru, yavuze mu magambo ahinnye imyifatire myiza abigishwa be bari baragaragaje kugeza icyo gihe, muri aya magambo ngo “bitondeye ijambo ryawe.”—Yohana 17:6.
8. Vuga uburyo bumwe na bumwe dushobora kwiganamo Yehova na Yesu mu birebana no gukomeza kugira ibyishimo.
8 Nta gushidikanya, twese twakungukirwa turamutse dufashe igihe cyo gutekereza ku rugero twahawe na Yehova Imana na Kristo Yesu mu birebana n’ibyo. Mbese, dushobora kurushaho kwigana Yehova, wenda tukaba twakwirinda guhangayika birengeje urugero mu gihe ibintu bitagenze nk’uko twari tubyiteze? Mbese, twarushaho kugera ikirenge mu cya Yesu mu buryo bwa bugufi, dukomeza kubona imimerere turimo muri iki gihe mu buryo burangwa n’icyizere, kandi tuba abantu bashyira mu gaciro mu bihereranye n’ibyo twitega, haba kuri twe ubwacu no ku bandi? Nimucyo turebe ukuntu amwe muri ayo mahame ashobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara mu kintu kibonwa ko ari icy’agaciro mu mitima y’Abakristo bakorana umwete ahantu hose—ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza.
Komeza Kubona Umurimo mu Buryo Burangwa n’Icyizere
9. Ni iki cyatumye Yeremiya yongera kugira ibyishimo, kandi se, ni mu buhe buryo urugero rwe rwadufasha?
9 Yehova yifuza ko tubonera ibyishimo mu murimo we. Ibyishimo byacu ntibigomba kuba bishingiye ku ngaruka tubona (Luka 10:17, 20). Umuhanuzi Yeremiya yamaze imyaka myinshi abwiriza mu ifasi itaratangaga umusaruro. Igihe yibandaga ku kuntu abantu batakiraga neza ubutumwa bwe, yatakaje ibyishimo (Yeremiya 20:8). Ariko kandi, ubwo yatekerezaga ku kuntu ubutumwa ubwabwo bwari bwiza cyane, yongeye kugira ibyishimo. Yeremiya yabwiye Yehova ati “amagambo yawe amaze kuboneka, ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye: kuko nitiriwe izina ryawe, Uwiteka” (Yeremiya 15:16). Ni koko, Yeremiya yashimishijwe n’igikundiro yari afite cyo kubwiriza ijambo ry’Imana. Natwe dushobora kucyishimira.
10. Ni mu buhe buryo twakomeza kugira ibyishimo mu murimo n’ubwo ifasi tubwirizamo ubu yaba idatanga umusaruro?
10 N’ubwo abenshi bakwanga kwitabira ubutumwa bwiza tubagezaho, dufite impamvu nyinshi zatuma tugira ibyishimo mu gihe twifatanya mu murimo wo kubwiriza. Wibuke ko Yehova yari afite icyizere mu buryo bugaragara cy’uko hari abantu bari kuzasunikirwa kumukorera. Kimwe na Yehova, ntitwagombye gutakaza ibyiringiro by’uko nibura hari abantu bamwe bazagera ubwo basobanukirwa ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga kandi bakemera ubutumwa bw’Ubwami. Ntitugomba kwibagirwa ko imimerere y’abantu ihinduka. Mu gihe batakaje abantu n’ibintu cyangwa bagahura n’ingorane mu buryo butunguranye, ndetse n’umuntu wumva yihagije cyane kuruta abandi, ashobora gutangira gutekereza abigiranye ubwitonzi ku bihereranye n’intego y’ubuzima. Mbese, uzaba witeguye gufasha igihe bene uwo muntu ‘azamenya ko akeneye iby’umwuka’ (Matayo 5:3, NW )? Ndetse hari n’igihe umuntu runaka mu ifasi yawe ashobora kuba yiteguye kuzatega amatwi ubutumwa bwiza mu gihe uzaba usubiye kumusura!
11, 12. Byagenze bite mu mujyi umwe, kandi se, ni irihe somo twavana kuri ibyo?
11 Abatuye mu ifasi yacu na bo bashobora guhinduka. Dufate urugero. Mu mujyi muto, hari hatuye itsinda ry’abantu bunze ubumwe rigizwe n’abagabo n’abagore bakiri bato bashakanye hamwe n’abana babo. Mu gihe basurwaga n’Abahamya ba Yehova, kuri buri nzu bababwiraga ibintu bimwe bati ‘ibyo ntibidushishikaje!’ Iyo hagiraga umuntu ugaragaza ko ashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami by’ukuri, abaturanyi be bihutiraga kumuca intege kugira ngo adakomeza kugirana imishyikirano n’Abahamya. Si ngombwa ko tunirirwa tubivuga, kubwiriza muri iyo fasi byari ikibazo cy’ingorabahizi. Icyakora, Abahamya ntibatereye iyo; barikomereje rwose barabwiriza. Byagize izihe ngaruka?
12 Nyuma y’igihe runaka, abenshi mu bana bo muri uwo mujyi barakuze, barashyingiranwa, bashinga imiryango yabo. Mu gihe bamwe muri abo bantu bakuru b’urubyiruko bari bamaze kubona ko uburyo bwabo bwo kubaho butatumye bagira ibyishimo nyakuri, batangiye gushakisha ukuri. Bakubonye igihe bitabiraga neza ubutumwa bwiza bwatangazwaga n’Abahamya. Nguko uko itorero rito ryatangiye gukura nyuma y’imyaka myinshi. Tekereza ibyishimo ababwiriza b’Ubwami batatereye iyo bagize! Turifuza ko kutadohoka mu kugeza ku bandi ubutumwa buhebuje bw’Ubwami byatuma natwe tugira ibyishimo!
Bagenzi Bawe Muhuje Ukwizera Bazagutera Inkunga
13. Ni nde dushobora guhindukirira mu gihe ducitse intege?
13 Mu gihe uhuye n’ibigeragezo byinshi cyangwa ukagerwaho n’amakuba akomeye, ni hehe Luka 22:28). Birumvikana ko abo bigishwa bari badatunganye, ariko kandi, ubudahemuka bwabo bwahumurije Umwana w’Imana. Natwe dushobora kuvana imbaraga kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera.
ushobora gushakira ihumure? Abagaragu ba Yehova bitanze babarirwa muri za miriyoni, mbere na mbere bahindukirira Yehova mu isengesho, hanyuma bakagana abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo. Igihe Yesu yari ku isi, we ubwe yahaga agaciro inkunga abigishwa be bamuteraga. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yaberekejeho avuga ko ari bo ‘bagumanye na we bihanganana mu byo yageragejwe’ (14, 15. Ni iki cyafashije umugabo n’umugore bashakanye guhangana n’imimerere bari barimo bitewe no gupfusha umuhungu wabo, kandi se, ibyababayeho bikwigisha iki?
14 Michel na Diane, umugabo n’umugore bashakanye b’Abakristo, bamenye ukuntu inkunga z’abavandimwe na bashiki bacu zishobora kuba iz’agaciro. Umuhungu wabo witwaga Jonathan, wari ufite imyaka 20, akaba yari Umukristo wari ufite imbaraga kandi washoboraga kuzagera ku bintu bihebuje, baramusuzumye basanga afite ikibyimba cyo mu bwonko. Abaganga bakoresheje ubuhanga bwabo bwose kugira ngo bamuvure, ariko imimerere y’ubuzima bwa Jonathan yarushijeho kuzamba kugeza ku gicamunsi, ubwo yasinziraga mu rupfu. Michel na Diane bumvise bashegeshwe. Baje kubona ko Amateraniro y’Umurimo yari ateganyijwe kuri uwo mugoroba, yari hafi kurangira. Icyakora, kubera ko bari bakeneye cyane ihumure, basabye umusaza wari kumwe na bo ko yabaherekeza bakajya ku Nzu y’Ubwami. Bahageze itorero ririmo ritangarizwa iby’urupfu rwa Jonathan. Nyuma y’amateraniro, abo babyeyi bari bishwe n’intimba bari bakikijwe n’abavandimwe na bashiki babo bari barimo babahobera, bababwira amagambo abahumuriza. Diane yagize ati “igihe twari tugeze ku nzu y’Ubwami twumvaga twashegeshwe, ariko se mbega ukuntu twaboneye ihumure ku bavandimwe—mbega ngo baradukomeza! N’ubwo batashoboraga kutuvaniraho akababaro, badufashije gushikama mu gihe cy’ibigeragezo!”—Abaroma 1:11, 12; 1 Abakorinto 12:21-26.
15 Ingorane zatumye Michel na Diane barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’abavandimwe babo. Nanone kandi, zatumye bo ubwabo barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi. Michel yagize ati “nitoje gukundwakaza umugore wanjye nkunda, ndetse kurushaho. Iyo twacitse intege, tuganira ku byerekeye ukuri kwa Bibiliya n’ukuntu Yehova arimo adukomeza.” Diane yongeyeho ati “ibyiringiro by’Ubwami bisobanura byinshi kuri twe muri iki gihe.”
16. Kuki ari iby’ingenzi gufata iya mbere mu kumenyesha abavandimwe bacu ibyo dukeneye?
16 Ni koko, abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bashobora kutubera “ubufasha bukomeza” mu bihe bigoye mu buzima, bityo bakadufasha gukomeza kugira ibyishimo (Abakolosayi 4:11, NW ). Birumvikana ko badashobora kumenya ibyo dutekereza. Ku bw’ibyo, mu gihe dukeneye ubufasha, ni byiza ko tubamenyesha ibyo dukeneye. Hanyuma, dushobora kugaragaza ko dushimira nta buryarya ku bw’ihumure iryo ari ryo ryose abavandimwe bacu baba bashoboye kuduha, tukabona ko riturutse kuri Yehova.—Imigani 12:25; 17:17.
Itegereze Itorero Ryawe
17. Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi umubyeyi w’umugore umwe urera abana wenyine ahura na byo, kandi se, ni gute tubona abantu bari mu mimerere nk’iye?
17 Uko ugenda urushaho kwitegereza bagenzi bawe muhuje ukwizera, ni na ko ugenda urushaho kwitoza kubishimira no kubonera ibyishimo mu kwifatanya na bo. Itegereze itorero ryawe. Ubonamo iki? Mbese, harimo umubyeyi urera abana wenyine, wihatira kubatoza inzira z’ukuri? Waba se waratekereje cyane ku rugero rwiza atanga? Gerageza kwiyumvisha bimwe mu bibazo ahura na byo. Umubyeyi urera abana wenyine witwa Jeanine avuga bimwe muri ibyo: irungu, kubuzwa amahwemo n’abagabo mukorana bahora bagusaba ko mwagirana imibonano mpuzabitsina n’udufaranga tw’intica ntikize. Ariko kandi, avuga ko inzitizi ikomeye cyane kurusha izindi, ikubiyemo kwita ku byo abana be bakeneye mu buryo bw’ibyiyumvo, dore ko buri mwana ateye ukwe. Jeanine yavuze indi ngorane ahura na yo, agira ati “kwikuramo igitekerezo cyo gushaka gukuza umuhungu wawe ukamugira nyir’urugo kuko nta mugabo uba ahari, bishobora kugorana cyane. Mfite umukobwa, ariko usanga bingora kwibuka ko ntagomba kumurushya mugerekaho umutwaro w’ibibazo bya bwite.” Kimwe n’uko bimeze ku bandi babyeyi batinya Imana babarirwa mu bihumbi barera abana bonyine, Jeanine akora igihe cyose Abefeso 6:4). Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yishima mu gihe buri munsi abona imihati abagize uwo muryango bashyiraho kugira ngo bakomeze gushikama! Mbese, kuba dufite bene abo bantu muri twe ntibishimisha imitima yacu? Yego rwose!
kandi akita ku rugo rwe. Nanone kandi, yigana Bibiliya n’abana be, akabatoza gukora umurimo wo kubwiriza, kandi akabajyana mu materaniro y’itorero (18, 19. Tanga urugero rugaragaza ukuntu dushobora kwishimira abagize itorero mu buryo bwimbitse.
18 Ongera nanone witegereze mu itorero ryawe. Ushobora kubona abapfakazi bizerwa ‘bahora’ baza mu materaniro ubudasiba (Luka 2:37). Mbese, hari igihe bumva bafite irungu? Nta gushidikanya ko barigira. Bumva hari icyuho gikomeye bitewe no kubura abo bari barashakanye! Nyamara kandi, bakomeza guhugira mu murimo wa Yehova kandi bakita ku bandi mu buryo bwa bwite. Imyifatire yabo ihamye kandi myiza ituma itorero rirushaho kugira ibyishimo! Umukristokazi umaze imyaka isaga 30 akora umurimo w’igihe cyose yagize ati “kimwe mu bintu bintera ibyishimo byinshi kuruta ibindi ni ukubona abavandimwe na bashiki bacu bakuze bagiye bagerwaho n’ibigeragezo byinshi, ariko bakaba bagikorera Yehova ari abizerwa!” Ni koko, Abakristo bakuze bifatanya natwe babera abakiri bato inkunga ikomeye cyane.
19 Bite se ku bihereranye n’abashya batangiye kwifatanya n’itorero vuba? Mbese, iyo bagaragaje ukwizera kwabo mu materaniro ntitwumva bidushishikaje? Tekereza amajyambere bagize kuva aho batangiriye kwiga Bibiliya. Yehova agomba kuba
abishimira cyane. Mbese natwe turabishimira? Twaba se tugaragaza ko tubemera, tukabashimira ku bw’imihati yabo?20. Kuki dushobora kuvuga ko buri wese mu bagize itorero agira uruhare rw’ingenzi mu itorero?
20 Mbese warashatse, uri umuseribateri, cyangwa uri umubyeyi urera abana wenyine? Mbese, uri imfubyi cyangwa umupfakazi? Waba se uri umwe mu bamaze imyaka myinshi bifatanya n’itorero, cyangwa ni bwo ugitangira kwifatanya na ryo? Gira icyizere cy’uko urugero utanga uri uwizerwa rudutera inkunga twese. Kandi iyo wifatanya mu kuririmba indirimbo y’Ubwami, iyo utanze igisubizo cyangwa ugatanga ikiganiro gihabwa abanyeshuri mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, uruhare rwawe rutuma turushaho kugira ibyishimo. Icy’ingenzi kurushaho, bishimisha umutima wa Yehova.
21. Dufite impamvu nyinshi zo gukora iki, ariko se, ni ibihe bibazo bivuka?
21 Ni koko, no muri ibi bihe biruhije, dushobora kubonera ibyishimo mu gusenga Imana yacu igira ibyishimo. Dufite impamvu nyinshi zituma twitabira inkunga twatewe na Pawulo, ubwo yagiraga ati “murabeho [“mukomeze kugira ibyishimo,” NW ] . . . kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe” (2 Abakorinto 13:11). Byagenda bite se turamutse tugezweho n’impanuka kamere, ibitotezo, cyangwa imimerere igoranye mu by’ubukungu? Mbese, byashoboka ko no muri iyo mimerere twakomeza kugira ibyishimo? Reba imyanzuro ushobora kugeraho mu gihe uzaba usuzuma igice gikurikiraho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ipaji ya 45, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese, Ushobora Gusubiza?
• Ibyishimo bisobanurwa bite?
• Ni mu buhe buryo gukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere bidufasha gukomeza kugira ibyishimo?
• Ni iki cyadufasha kugira imyifatire irangwa n’icyizere ku bihereranye n’ifasi y’itorero ryacu?
• Ni mu buhe buryo uha agaciro abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Abantu batuye mu ifasi yacu bashobora guhinduka
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi abagize itorero ryawe bahura na byo?