Uko gupfakara byagize ingaruka ku bagore babiri
Uko gupfakara byagize ingaruka ku bagore babiri
SANDRA ni umupfakazi utuye muri Ositaraliya. Igihe umugabo we yapfaga mu myaka runaka ishize, Sandra yahise agwa muri koma. Yagize ati “igitekerezo cy’uko nari ntakaje mu buryo butunguranye incuti yanjye y’amagara twabanaga cyarandenze. Mu by’ukuri, sinshobora kwibuka uko nageze imuhira mvuye ku bitaro cyangwa icyo nakoze uwo munsi wose. Mu byumweru bike byakurikiyeho, ubwoba nari mfite bwatumaga mpora mbabaye mu buryo bw’umubiri.”
Sandra afite incuti imuruta yitwa Elaine, ikaba imaze imyaka itandatu ipfakaye. Elaine yarwaje umugabo we David, mu gihe cy’amezi atandatu mbere y’uko apfa azize kanseri. Yagize agahinda kenshi cyane, ku buryo nyuma gato y’aho umugabo we apfiriye, yamaze igihe gito ahumye. Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, yituye hasi ari mu bantu. Muganga yaramusuzumye abura indwara. Ariko kandi, yaje gusanga Elaine yaragiye aniga agahinda ntakagaragaze, bityo yamugiriye inama yo kujya imuhira akagerageza kurira uko ashoboye kose. Elaine yagize ati “agahinda kanjye kamaze igihe kitari gito urebye.” Yakomeje avuga ko igihe yabaga ari wenyine yajyaga ajya kuryama akipfunyapfunya mu myenda ya David.
Ni koko, iyo abantu bapfushije uwo bashakanye bakundaga, ibyo bishobora gutuma bagira imyifatire inyuranye, kubera ko mu by’ukuri kuba umupfakazi bikubiyemo byinshi birenze kubaho udafite umugabo gusa. Urugero, Sandra yamaze igihe runaka yumva atakiri wa wundi. Kimwe n’abandi bapfakazi benshi bamaze igihe gito bapfushije abagabo, na we yumvaga atagira kirengera, akumva adafite umutekano. Sandra yagize ati “kubera ko nari menyereye ko umugabo wanjye ari we ufata imyanzuro ya nyuma, mu buryo butunguranye nasigaye ndi jyenyine kandi ngomba gufata iyo myanzuro. Sinasinziraga neza. Numvaga naniwe kandi ndushye. Kumenya icyo nagombaga gukora byarangoraga.”
Ibyabaye kuri Sandra na Elaine biba ku bantu benshi bari hirya no hino ku isi buri munsi. Indwara, impanuka, intambara, kweza amoko n’urugomo muri rusange, bituma umubare w’abapfakara urushaho kwiyongera. * Benshi muri abo bagore bapfakara barababara bakicecekera, kuko baba batazi icyo bakora. Ni iki incuti n’abavandimwe bakora kugira ngo bafashe abageze mu mimerere y’ubupfakazi? Igice gikurikira gikubiyemo ibitekerezo bimwe na bimwe bishobora kuba ingirakamaro.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Abandi bagore usanga bari mu mimerere nk’iy’abapfakazi bitewe n’uko abagabo babo babataye. N’ubwo kwahukana no gutana biteza ibibazo byihariye, amahame menshi asuzumwa mu gice gikurikira ashobora no gufasha abagore bari muri iyo mimerere.