Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Yehova yambereye mwiza pe!”

“Yehova yambereye mwiza pe!”

“Yehova yambereye mwiza pe!”

KU MUGOROBA wari ushimishije cyane muri Werurwe 1985, abagabo n’abagore bakora mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova biri i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babonye ibintu bitazibagirana. Icyo gihe, Karl F. Klein yari amaze imyaka 60 mu murimo w’igihe cyose. Umuvandimwe Klein yavuze ahimbawe ati “Yehova yambereye mwiza pe!” Yavuze ko Zaburi 37:4 ari wo murongo wa Bibiliya yakundaga cyane. Hanyuma, yasusurukije abari aho bose abacurangira gitari ye.

Mu myaka 15 yakurikiyeho, Umuvandimwe Klein yakomeje gukora mu biro by’ubwanditsi kandi akora no mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Hanyuma, ku itariki ya 3 Mutarama 2001, igihe Karl Klein yari agejeje ku myaka 95, yarangije isiganwa rye ryo ku isi ari uwizerwa.

Karl yavukiye mu Budage. Umuryango we wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, maze Karl akurira mu gace kari mu nkengero z’umujyi wa Chicago ho muri leta ya Illinois. Mu gihe Karl na murumuna we Ted bari bakiri bato, batangiye gushishikazwa na Bibiliya mu buryo bwimbitse. Karl yabatijwe mu mwaka wa 1918, kandi ibintu bishimishije yumvise mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabaye mu mwaka wa 1922 byamuteyemo agashashi kamukongejemo gukunda umurimo wo kubwiriza mu mibereho ye yose. Ntiyashakaga ko hagira icyumweru gishira atifatanyije mu murimo wo kubwiriza, kandi yakomeje kubikora kugeza mu byumweru bya nyuma by’ubuzima bwe.

Karl yabaye umwe mu bakozi bo ku biro bikuru mu mwaka wa 1925, abanza gukora mu icapiro. Yakundaga umuzika by’ukuri, kandi yamaze imyaka runaka acuranga gitari ari mu ikipi y’abacuranzi yacurangaga indirimbo zahitishwaga kuri radiyo y’Abakristo. Nyuma y’aho yakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo, cyane cyane akaba yarakundaga kwifatanya n’umugenzuzi wari uhagarariye urwo rwego, T. J. Sullivan. Hagati aho, Ted yashyingiranywe na Doris, maze bombi bajya gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Porto Rico.

Mu gihe cy’imyaka igera kuri 50, Karl Klein yakoze mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi, aho yatanze umusanzu ugaragara kubera ko yakundaga gukora ubushakashatsi kandi akaba yari afite ubumenyi bwimbitse ku byerekeye Bibiliya. Mu mwaka wa 1963, Karl yashyingiranywe na Margareta, umumisiyonari w’Umudage wakoreraga muri Boliviya. Kubera ko yamushyigikiraga mu buryo bwuje urukundo, cyane cyane igihe yari afite ibibazo by’ubuzima, byatumye ashobora kuba umukozi utanga umusaruro mu gihe yari yararengeje cyane imyaka abandi hafi ya bose bafatiraho ikiruhuko cy’iza bukuru. Impano Karl yari yaravukanye yo kuba yari umuntu udapfukirana ibyiyumvo bye no kuba yarakundaga umuzika, byatumaga atanga za disikuru zitazibagirana mu matorero no mu makoraniro. Mbere gato y’uko apfa, yayoboye isomo ry’umunsi mu muryango mugari wa Beteli y’i New York, bishimisha bose kandi bituma bungukirwa.

Abantu benshi basoma Umunara w’Umurinzi buri gihe bibuka inkuru ivuga iby’imibereho y’Umuvandimwe Klein, inkuru ishimishije ivuga ibyamubayeho, ikaba yarasohotse mu nomero yo ku itariki ya 1 Ukwakira 1984. Uzashimishwa no gusoma iyo nkuru cyangwa kongera kuyisoma, uzirikana ko uwayanditse yamaze indi myaka isaga 15 ari Umukristo wizerwa kandi witanze.

Kubera ko Umuvandimwe Klein yari umwe mu basizwe b’Umwami, yifuzaga n’umutima we wose kuzimana na Kristo mu ijuru. Dufite impamvu zose zituma twemera ko ubu Yehova yamaze gusohoza icyo cyifuzo.—Luka 22:28-30.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Karl mu mwaka wa 1943 ari kumwe na T. J. Sullivan, Ted na Doris

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Karl na Margareta, Ukwakira 2000