Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni ryari “ahera cyane” hasizwe amavuta, nk’uko byahanuwe muri Daniyeli 9:24?

Muri Daniyeli 9:24-27 hakubiyemo ubuhanuzi bwerekeranye no kuboneka kwa “Mesiya Umutware”—ari we Kristo. Ku bw’ibyo, gusigwa amavuta kw’ “ahera cyane” kwahanuwe, ntikwerekeza ku gusigwa kw’icyumba cy’Ahera Cyane h’urusengero rw’i Yerusalemu. Ahubwo, imvugo ngo “ahera cyane” yerekeza ku rusengero rw’Imana rwo mu ijuru—ni ukuvuga Ahera Cyane ho mu ijuru—mu rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova. *Abaheburayo 8:1-5; 9:2-10, 23.

Ni ryari urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka rwatangiye gukora? Reka turebe ibintu byabaye igihe Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29 I.C. Kuva icyo gihe mu buzima bwe, Yesu yasohoje amagambo avugwa muri Zaburi 40:7-9, umurongo wa 6-8 muri Biblia Yera. Nyuma y’aho, intumwa Pawulo yagaragaje ko Yesu yari yarasenze Imana agira ati “ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri” (Abaheburayo 10:5). Yesu yari azi ko Imana ‘itashatse’ ko ibitambo by’amatungo bikomeza gutambirwa mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ahubwo, Yehova yari yarateguye umubiri utunganye wa Yesu kugira ngo uzatambweho igitambo. Mu kugaragaza icyifuzo cye kivuye ku mutima, Yesu yakomeje agira ati “dore ndaje, Mana (mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), nzanywe no gukora ibyo ushaka” (Abaheburayo 10:7). Hanyuma se, Yehova yabyakiriye ate? Ivanjiri ya Matayo igira iti “Yesu amaze kubatizwa, uwo mwanya ava mu mazi: ijuru riramukingukira, abona [u]mwuka w’Imana [u]manuka, [u]sa n’inuma, [u]mujyaho: maze ijwi rivugira mu ijuru riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’ ”—Matayo 3:16, 17.

Kuba Yehova Imana yaremeye ko umubiri wa Yesu utangwaho igitambo, byasobanuraga ko hari hashyizweho igicaniro gikomeye kurusha igicaniro nyagicaniro cyari mu rusengero rw’i Yerusalemu. Icyo cyari igicaniro cy’ ‘ugushaka kw’Imana,’ cyangwa gahunda yo kwemera igitambo cy’ubuzima bwa kimuntu bwa Yesu (Abaheburayo 10:10). Igihe Yesu yasigwaga umwuka wera, byasobanuraga ko noneho Imana ishyizeho gahunda yose uko yakabaye y’urusengero rwayo rwo mu buryo bw’umwuka. * Ku bw’ibyo, igihe Yesu yabatizwaga, ubuturo bw’Imana bwo mu ijuru bwarasizwe, cyangwa bwashyizwe ku ruhande, kugira ngo buzabe “Ahera Cyane” muri gahunda y’urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Niba wifuza ibisobanuro ku bice binyuranye bigize urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1996 ipaji ya 16-20.

^ par. 5 Ibyo byerekejweho ku ipaji ya 195 y’igitabo Prêtons attention à la prophétie de Daniel!

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

“Ahera cyane” hasizwe amavuta igihe Yesu yabatizwaga