Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira

Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira

Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira

AHO werekeje amaso hose, uhabona imibabaro. Abantu bamwe na bamwe ni bo bitera iyo mibabaro. Bandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina cyangwa bakagerwaho n’ingaruka zo gusabikwa n’ibiyobyabwenge cyangwa ibinyobwa bisindisha, cyangwa kunywa itabi. Cyangwa se, bashobora kugerwaho n’ibibazo by’ubuzima bitewe n’imirire idashobotse. Ariko kandi, imibabaro myinshi iterwa n’ibintu birenze ubushobozi bw’umuntu muri rusange: intambara, urugomo rushingiye ku moko, ubugizi bwa nabi, ubukene, inzara n’indwara. Ikindi kintu abantu badashobora kugira icyo bakoraho mu buryo bwihariye, ni imibabaro ijyanirana n’iza bukuru n’urupfu.

Bibiliya itwizeza ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). None se, kuki Imana yuje urukundo yaretse iyo mibabaro yose igakomeza kubaho mu gihe cy’ibinyejana byinshi? Ni ryari izashyirira ibintu mu buryo? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, tugomba gusuzuma umugambi Imana ifitiye abantu. Ibyo biradufasha gusobanukirwa impamvu Imana yaretse imibabaro ikabaho n’icyo izayikoraho.

Impano yo Kwihitiramo Ibitunogeye

Igihe Imana yaremaga umuntu wa mbere, yakoze ibirenze ibyo kurema gusa umubiri ufite ubwonko. Byongeye kandi, Imana ntiyaremye Adamu na Eva kugira ngo babe za robo zitagira ubwenge. Yabashyizemo ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye. Kandi iyo yari impano ihebuje, kuko ‘Imana yarebye ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane’ (Itangiriro 1:31). Ni koko, ‘umurimo wayo uratunganye rwose’ (Gutegeka 32:4). Twese duha agaciro iyo mpano yo kwihitiramo ibitunogeye, kubera ko tutifuza ko hagira umuntu uzajya atubwira ibyo tugomba gutekereza n’ibyo tugomba gukora byose, nta kwigera na rimwe tugira ikintu icyo ari cyo cyose twihitiramo.

Ariko se, iyo mpano ihebuje yo kwihitiramo ibitunogeye yagombaga gukoreshwa nta mipaka? Mu mabwiriza Abakristo ba mbere bahawe, Ijambo ry’Imana risubiza rigira riti “mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi, ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana” (1 Petero 2:16). Kugira ngo abantu bose bamererwe neza, hagomba kubaho imipaka. Ku bw’ibyo rero, uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye, bwagombaga kugengwa n’amategeko. Naho ubundi, byari gutuma habaho akaduruvayo.

Amategeko ya Nde?

Amategeko yagombaga kugena imipaka ikwiriye y’uwo mudendezo ni ayande? Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano n’impamvu y’ingenzi yatumye Imana ireka imibabaro ikabaho. Kubera ko Imana yaremye abantu, izi amategeko bagomba kumvira kugira ngo bagubwe neza, bo ubwabo ndetse n’abandi, kurusha undi muntu uwo ari we wese. Bibiliya ibivuga muri aya magambo ngo “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.

Uko bigaragara, igitekerezo cy’ingenzi ni iki gikurikira: abantu ntibaremewe kwitegeka batisunze Imana. Yabaremye mu buryo bw’uko bari kugira icyo bageraho kandi bakagira ibyishimo, ari uko bumviye amategeko yayo akiranuka. Yeremiya, umuhanuzi w’Imana, yagize ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.

Imana yashyiriyeho abantu amategeko ya fiziki bagomba kugandukira, urugero nk’amategeko ya rukuruzi. Mu buryo nk’ubwo, yashyiriyeho abantu amategeko mbwirizamuco, agenewe gutuma umuryango umererwa neza. Ku bw’ibyo rero, hari impamvu zumvikana zituma Ijambo ry’Imana ridutera inkunga rigira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.”—Imigani 3:5.

Ku bw’ibyo, umuryango wa kimuntu ntiwashoboraga kwiyobora ngo ugire icyo ugeraho utisunze ubutegetsi bw’Imana. Kugerageza kwiyobora batayisunze, byari gutuma abantu bashyiraho gahunda z’imibereho y’abaturage, iz’iby’ubukungu, ibya politiki no mu rwego rw’idini zari kuzajya zigongana, kandi ‘umuntu akagira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.’—Umubwiriza 8:9.

Byapfiriye He?

Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, intangiriro itunganye. Bari bafite imibiri n’ubwenge bitunganye, kandi bari batuye mu busitani bwa paradizo. Iyo baza kugandukira ubuyobozi bw’Imana, bari gukomeza gutungana kandi bakagira ibyishimo. Nyuma y’igihe runaka, bari kuba ari ababyeyi b’umuryango w’abantu batuye muri paradizo yo ku isi, bose uko bakabaye bakaba bari kuba batunganye kandi bishimye. Uwo ni wo mugambi Imana yari ifitiye abantu.—Itangiriro 1:27-29; 2:15.

Ariko kandi, abo bakurambere bacu ba mbere bakoresheje nabi umudendezo wabo wo kwihitiramo ibibanogeye. Batekereje bibeshya ko bashoboraga kugira icyo bigezaho batisunze Imana. Bitewe na bwa burenganzira bari bafite bwo kwihitiramo, barenze imipaka bashyirirwagaho n’amategeko yayo (Itangiriro, igice cya 3). Kubera ko bari bamaze kwanga ubuyobozi bwayo, Imana ntiyari igihatirwa kubarekera mu butungane. “Bariyononnye, ntibakiri abana bayo, ahubwo ni ikizinga kuri bo.”—Gutegeka 32:5.

Uhereye igihe Adamu na Eva basuzuguriye Imana, batangiye guhenebera mu mubiri no mu bwenge. Aho Yehova ari ni na ho haba isoko y’ubuzima. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Bityo, kubera ko umugabo n’umugore ba mbere bitandukanyije na Yehova, babaye abantu badatunganye maze amaherezo barapfa (Itangiriro 3:19). Mu buryo buhuje n’amategeko agenga iby’iyororoka, nta kindi abana babo bashoboraga kuragwa keretse gusa ibyo ababyeyi babo bari bafite. Kandi se, ni iki bari bafite? Bari bafite ukudatungana n’urupfu. Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yaranditse iti ‘ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [Adamu], urupfu ruzanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha.’—Abaroma 5:12.

Ikibazo cy’Ingenzi—Ubutegetsi bw’Ikirenga

Igihe Adamu na Eva bigomekaga ku Mana, bashidikanyije ku butegetsi bwayo bw’ikirenga, ni ukuvuga uburenganzira ifite bwo gutegeka. Yehova yashoboraga guhita abarimbura maze agatangira bundi bushya, akarema undi mugabo n’umugore, ariko ibyo ntibyari kuba bikemuye ikibazo cyo kumenya ubutegetsi bukwiriye abantu kandi bubafitiye akamaro kurusha ubundi. Kuba abantu barahawe igihe ngo bategure imiryango yabo bakurikije ibitekerezo byabo bwite, byari kugaragaza mu buryo budashidikanywaho niba ubutegetsi butisunze Imana bushobora kugira icyo bwigezaho.

Ni iki imyaka ibarirwa mu bihumbi y’amateka ya kimuntu itubwira? Muri ibyo binyejana byose, abantu bagerageje gahunda z’uburyo bwinshi z’iby’imibereho y’abaturage, iz’iby’ubukungu, iza politiki n’izo mu rwego rw’idini. Ariko kandi, ubugome n’imibabaro byarakomeje. Mu by’ukuri, ‘abantu babi barushijeho kuba babi,’ cyane cyane muri iki gihe turimo.—2 Timoteyo 3:13.

Mu kinyejana cya 20, bageze ku bintu byinshi bihambaye mu bya siyansi n’inganda. Ariko kandi, hanabayeho imibabaro ikabije kurusha indi yose yabayeho mu mateka y’ubwoko bwa kimuntu yose uko yakabaye. Kandi n’ubwo bagera ku majyambere ahambaye ate mu by’ubuvuzi, itegeko ry’Imana riracyari ukuri: abantu bitandukanyije n’Imana—yo soko y’ubuzima—bararwara, bagasaza kandi bagapfa. Mbega ukuntu byagaragaye neza ko abantu badashobora ‘kwitunganyiriza intambwe zabo’!

Ubutegetsi bw’Ikirenga bw’Imana Bwakuweho Umugayo

Ibintu bibabaje byageze ku bantu bitewe n’uko biyoboye batisunze Imana, byagaragarije rimwe na rizima ko ubutegetsi bw’abantu butayishingikirijeho budashobora na rimwe kugira icyo bwigezaho. Ubutegetsi bw’Imana bwonyine ni bwo bushobora kuzana ibyishimo, ubumwe, amagara mazima n’ubuzima. Byongeye kandi, Ijambo rya Yehova Imana ridahinyuka, ari ryo Bibiliya Yera, rigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’ubutegetsi bw’abantu butisunze Imana (2 Timoteyo 3:1-5). Igihe Yehova amaze yihanganiye ubwo butegetsi, ubugome n’imibabaro kigiye kurangira.

Vuba aha, Imana izagira icyo ikora ku bibazo by’abantu. Ibyanditswe biratubwira biti ‘ku ngoma z’abo bami [ni ukuvuga ubutegetsi buriho ubu], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [mu ijuru], butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga [ni ukuvuga ko abantu batazigera bongera gutegeka isi]; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [ni ukuvuga ubutegetsi buriho muri iki gihe] bubutsembeho; kandi buzahoraho iteka ryose.’—Daniyeli 2:44.

Kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova Imana binyuriye ku Bwami bwo mu ijuru, ni byo bigize umutwe wa Bibiliya. Ibyo ni byo byari bigize inyigisho z’ibanze za Yesu. Yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14.

Igihe ubutegetsi bw’Imana buzasimbura ubw’abantu, ni nde uzarokoka, kandi se, ni nde utazarokoka? Mu Migani 2:21, 22, twizezwa ngo “abakiranutsi [bashyigikiye ubutegetsi bw’Imana] bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma; ariko inkozi z’ibibi [zidashyigikira ubutegetsi bw’Imana] zizacibwa mu isi.” Umwanditsi wa Zaburi wahumekewe n’Imana, yaririmbye agira ati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa igihugu bakibemo iteka.”—Zaburi 37:10, 11, 29.

Isi Nshya Ihebuje

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, abarokotse imperuka y’iyi gahunda y’ibintu bazagezwa mu isi izaba yaravanyweho ububi n’imibabaro. Abantu bazahabwa amabwiriza aturuka ku Mana, kandi igihe kizagera, ubwo “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose” (Yesaya 11:9). Iyo nyigisho yubaka, nziza, izatuma habaho umuryango w’abantu bafite amahoro nyakuri kandi bakorera mu bumwe. Muri ubwo buryo, ntihazongera kubaho intambara, ubwicanyi, urugomo, gufatwa ku ngufu, ubujura, cyangwa ikindi gikorwa cyose cy’ubugizi bwa nabi.

Abantu bumvira bazaba batuye mu isi nshya y’Imana, bazabona inyungu zihebuje zo mu buryo bw’umubiri. Ingaruka mbi zose zaturutse ku kwigomeka ku butegetsi bw’Imana zizakurwaho. Ukudatungana, indwara, gusaza n’urupfu bizakurwaho burundu. Bibiliya itwizeza ko “nta muturage waho uzataka indwara.” Byongeye kandi, Ibyanditswe bidusezeranya ko ‘icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bikaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba’ (Yesaya 33:24; 35:5, 6). Mbega ukuntu bizaba bishimishije cyane kubaho buri munsi ufite amagara mazima—ndetse ubuziraherezo!

Abantu bazaba batuye muri iyo si nshya bayobowe n’Imana mu buryo bwuje urukundo, bazakoresha imbaraga zabo n’ubuhanga bwabo mu kubaka paradizo ku isi hose. Ubukene, inzara n’ibura ry’amacumbi bizavanwaho burundu, kuko ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti “bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo; ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi” (Yesaya 65:21, 22). Koko rero, “umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha.”—Mika 4:4.

Isi na yo izitabira ukuntu Imana n’abantu bumvira bazayitaho mu buryo bwuje urukundo. Ibyanditswe bitwizeza ibi bikurikira: ‘ubutayu n’umutarwe bizanezerwa: ikidaturwa kizishima, kirabye uburabyo nka habaseleti. Amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi izatembera mu kidaturwa’ (Yesaya 35:1, 6). “Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

Bite se ku bantu babarirwa muri za miriyari bapfuye? Abo Imana yibuka bazazuka bongere kuba bazima, kuko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Ni koko, abapfuye bazongera babe bazima. Bazigishwa ukuri guhebuje ku birebana n’ubutegetsi bw’Imana kandi bahabwe uburyo bwo kubaho iteka muri Paradizo.—Yohana 5:28, 29.

Muri ubwo buryo, Yehova Imana azakuraho burundu imimerere iteye ubwoba y’imibabaro, indwara n’urupfu bimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi byarigaruriye abantu. Nta ndwara zizongera kubaho! Nta bumuga! Nta rupfu! Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere [bizaba byarashize].”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Nguko uko Imana izakuraho imibabaro. Izarimbura iyi si yononekaye, maze itugeze rwose muri gahunda nshya y’ibintu, iyo “gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Mbega ukuntu iyo ari inkuru nziza! Dukeneye iyo si nshya mu buryo bwihutirwa. Kandi ntibizaba ngombwa ko dutegereza igihe kirekire kugira ngo tuyibone. Binyuriye ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, tuzi ko isi nshya yegereje cyane, kandi ko igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira.—Matayo 24:3-14.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

Ubutegetsi bw’Abantu Nta Cyo Bwagezeho

Ku birebana n’ubutegetsi bw’abantu, uwahoze ari umukuru w’u Budage, Helmut Schmidt yagize ati “twebwe abantu . . . buri gihe twagiye dutegeka isi ho igice gusa, kandi akenshi tukayitegeka nabi cyane. . . . Nta na rimwe twigeze tuyitegeka mu mahoro yuzuye.” Igitabo cyitwa Human Development Report 1999, cyagize kiti “ibihugu byose bivuga ko urufatiro rw’imiryango yabyo rurimo rumungwa, biturutse ku makimbirane aba hagati y’ababituye, ukwiyongera k’ubugizi bwa nabi no kwiyongera k’urugomo mu ngo. . . . Ibintu bishobora guhungabanya umutekano ku isi hose bigenda byiyongera, bikarenga ubushobozi ibihugu bifite bwo kubikumira, kandi bikagira ubukana burenze ubushobozi bw’umuryango mpuzamahanga.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

“Bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

Ifoto ya gatatu uturutse hejuru, umwana na nyina: ifoto ya FAO/B. Imevbore; hepfo, bombe yaturitse: U.S. National Archives photo