Ikibazo gikomeye gihereranye n’impamvu abantu bababara
Ikibazo gikomeye gihereranye n’impamvu abantu bababara
“KUKI MANA, KUKI?” Uwo mutwe wari wanditse mu nyuguti nini wagaragaraga ku ipaji ya mbere y’ikinyamakuru gisomwa n’abantu benshi nyuma y’umutingito wangije byinshi muri Aziya Ntoya. Ifoto yari iwuherekeje yari iy’umugabo wataye umutwe, wari uteruye umukobwa we wari wakomeretse amuvana mu nzu yabo yari yaguye.
Intambara, inzara, ibyorezo by’indwara n’impanuka kamere byatumye habaho imibabaro itavugwa n’amarira menshi, kandi bihitana abantu batabarika. Uretse ibyo, hari n’imibabaro igera ku bantu bafatwa ku ngufu, abana bagirirwa ibya mfura mbi, hamwe n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Tekereza umubare munini w’abantu bakomerekera mu mpanuka n’abo zihitana. Kandi hari abantu babarirwa muri za miriyari bababara cyane biturutse ku burwayi, iza bukuru no gupfusha abo bakundaga.
Mu kinyejana cya 20 habayeho imibabaro ikomeye kurusha ikindi gihe cyose. Guhera mu mwaka wa 1914 kugeza mu wa 1918, Intambara ya Mbere y’Isi Yose yahitanye abasirikare bagera hafi kuri miriyoni icumi. Abahanga bamwe mu by’amateka bavuga ko yahitanye abasivili bangana n’abo. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abasirikare n’abasivili bagera kuri miriyoni 50 barishwe, hakubiyemo n’abagore, abana n’abasaza batagira kirengera babarirwa muri za miriyoni. Mu kinyejana gishize, abandi babarirwa muri za miriyoni bahitanywe n’itsembabwoko, revolisiyo, urugomo rushingiye ku moko, inzara n’ubukene. Igitabo cyitwa Historical Atlas of the Twentieth Century kivuga ko ugereranyije abantu basaga miriyoni 180 bapfuye bazize bene “iyo mimerere ibabaje yibasira imbaga y’abantu.”
Indwara bise grippe espagnole yo mu mwaka wa 1918 n’uwa 1919 yahitanye abantu miriyoni 20. Mu myaka igera kuri makumyabiri ishize, abantu bagera kuri miriyoni 19 bahitanywe na sida, kandi abandi bagera kuri miriyoni 35 ubu bafite agakoko kayitera. Abana babarirwa muri za miriyoni bapfushije ababyeyi—bishwe na sida. Kandi umubare munini w’abana b’impinja bahitanwa na sida banduye bakiri mu nda za ba nyina.
Abana barimo baragerwaho n’imibabaro myinshi mu bundi buryo. Mu gihe ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa Manchester Guardian Weekly cyandikaga amakuru yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana (UNICEF), mu mpera z’umwaka wa 1995, cyagize kiti “mu ntambara zabaye mu myaka icumi ishize, abana bagera kuri miriyoni 2 barishwe, abari hagati ya miriyoni 4 na miriyoni 5 baramugajwe, abagera kuri miriyoni 12 basigara badafite aho kwikinga, abandi basaga miriyoni 1 baba imfubyi cyangwa batandukanywa n’ababyeyi babo, naho abasaga miriyoni 10 bahungabana mu bwenge.” Kuri abo wongereho inda ziri hagati ya miriyoni 40 na 50 zikurwamo hirya no hino ku isi—buri mwaka!
Bizagenda Bite mu Gihe Kizaza?
Abantu benshi bumva ko hari ikintu giteye ubwoba kigiye kuzabaho. Itsinda ry’abahanga mu bya siyansi ryagize riti “ibikorwa by’abantu . . . bishobora guhindura cyane isi dutuyeho ku buryo yazasigara idashobora gutuma ubuzima bukomeza kubaho
mu buryo dusanzwe tuzi.” Bongeyeho bati “ndetse no muri iki gihe, umuntu umwe kuri batanu aba mu bukene bukabije adafite ibyokurya bihagije, kandi umwe ku icumi afite ibibazo bikomeye by’imirire mibi.” Abo bahanga mu bya siyansi baboneyeho umwanya wo “kuburira abantu bose ibyenda kubaho,” maze bagira bati “niba dushaka kwirinda imibabaro myinshi igera ku bantu kandi tukaba dushaka ko ubuturo bwacu kuri uyu mubumbe budasenywa mu buryo budasubirwaho, ni ngombwa ko habaho ihinduka rikomeye mu birebana n’uko ducunga isi n’ubuzima buyiriho.”Kuki Imana yaretse hakabaho iyo mibabaro n’ububi bene ako kageni? Ni iki iteganya gukora kugira ngo ikemure icyo kibazo? Izagikora ryari?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
Hejuru, igare ry’ibimuga: ifoto ya UN/DPI 186410C yafashwe na P.S. Sudhakaran; hagati, abana bashonje: OMS/OXFAM; hepfo, umugabo uzonzwe cyane: ifoto ya FAO/B. Imevbore