Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mujye mushimira Abahamya ba Yehova ku bw’umudendezo mufite mu by’idini’

‘Mujye mushimira Abahamya ba Yehova ku bw’umudendezo mufite mu by’idini’

‘Mujye mushimira Abahamya ba Yehova ku bw’umudendezo mufite mu by’idini’

HARI ingingo yo mu kinyamakuru cyitwa USA Today yagize iti “mbere y’uko ukingirana Abahamya ba Yehova, jya ubanza ucishe make, utekereze ukuntu batotejwe mu buryo buteye isoni, dore nta gihe kinini gishize, kandi utekereze no ku musanzu ukomeye batanze kugira ngo haboneke uburenganzira twese dufite butangwa n’Ubugororangingo bwa Mbere ku itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.” Mu myaka ya za 40, Abahamya ba Yehova baratotejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu byo baziraga hakaba hari harimo n’uko bangaga kuramutsa ibendera.—Kuva 20:4, 5.

Imanza zigera kuri 30 z’Abahamya ba Yehova zagejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imyaka itanu, hagati y’umwaka wa 1938 na 1943. Iyo ngingo igira iti “Abahamya batangaga ingingo zirebana n’Ubugororangingo bwa Mbere incuro nyinshi cyane, ku buryo Umucamanza Harlan Fiske Stone yanditse ati ‘Abahamya ba Yehova bari bakwiye guhabwa ishimwe bitewe n’inkunga batanze mu gukemura ibibazo by’amategeko birebana n’uburenganzira bw’abaturage.’ ”

Bityo, ahagana ku iherezo ry’iyo ngingo hagira hati “amadini yose agomba gushimira Abahamya ba Yehova kubera ko bagize uruhare mu kwagura umudendezo [wo mu rwego rw’idini].”

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Ibihakikije, inzu: ifoto yafashwe na Josh Mathes, Collection of the Supreme Court of the United States; ahagana hepfo ibumoso, abacamanza: Collection of the Supreme Court of the United States