Nimusingize Yehova ku bw’ibikorwa bye bikomeye!
Nimusingize Yehova ku bw’ibikorwa bye bikomeye!
“Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana . . . kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye.”—LUKA 1:46-49.
1. Ni ibihe bikorwa bikomeye bituma dusingiza Yehova mu buryo bukwiriye?
YEHOVA akwiriye gusingizwa ku bw’ibikorwa bye bikomeye. Mu gihe umuhanuzi Mose yabaraga inkuru y’ukuntu Isirayeli yacunguwe ikavanwa mu Misiri, yaravuze ati “amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze” (Gutegeka 11:1-7). Mu buryo nk’ubwo, igihe marayika Gaburiyeli yatangarizaga umukobwa w’isugi Mariya ibyerekeye ivuka rya Yesu, Mariya yaravuze ati “umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana . . . kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye” (Luka 1:46-49). Twebwe Abahamya ba Yehova, turamusingiza kubera ibyo bikorwa bikomeye yakoze, urugero nko kuba yarabohoye Abisirayeli akabavana mu bucakara bari barimo mu Misiri, hamwe n’ukuntu Umwana we yasamwe mu buryo bw’igitangaza.
2. (a) “Umugambi w’iteka” w’Imana usobanura iki ku bantu bumvira? (b) Ni iki Yohana yabonye mu gihe yari ku kirwa cya Patimo?
2 Ibyinshi mu bikorwa bikomeye byakozwe na Yehova byabaga bifitanye isano n’ ‘umugambi we w’iteka’ wo guha imigisha abantu bumvira binyuriye kuri Mesiya n’ubutegetsi bw’Ubwami bwe. (Abefeso 3:8-13, gereranya na NW.) Uwo mugambi wari urimo uhishurwa gahoro gahoro ubwo intumwa Yohana yari igeze mu za bukuru yemererwaga kurunguruka mu muryango wo mu ijuru wari ukinguye mu gihe cy’iyerekwa. Yumvise ijwi rimeze nk’iry’impanda rigira riti “zamuka uze hano, nkwereke ibikwiriye kuzabaho” (Ibyahishuwe 4:1). Mu gihe ubutegetsi bw’Abaroma bwari bwaraciriye Yohana ku kirwa cyitwa Patimo, ‘bumuhora ijambo ry’Imana no guhamya Yesu,’ yeretswe “ibyahishuwe na Yesu Kristo.” Ibyo iyo ntumwa yabonye n’ibyo yumvise, byahishuye byinshi ku bihereranye n’umugambi w’iteka w’Imana, bityo biha Abakristo b’ukuri bose urumuri rwo mu buryo bw’umwuka n’inkunga yari ije mu gihe gikwiriye.—Ibyahishuwe 1:1, 9, 10.
3. Ni bande bashushanywa n’abakuru 24 Yohana yabonye mu iyerekwa?
3 Binyuriye kuri uwo muryango wo mu ijuru wari ukinguye, Yohana yabonye abakuru 24, bicaye ku ntebe z’ubwami kandi bambaye amakamba nk’abami. Bikubise hasi imbere y’Imana maze baravuga bati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse” (Ibyahishuwe 4:11). Abo bakuru bashushanyaga Abakristo basizwe bose bazutse bari mu mwanya wo mu rwego rwo hejuru basezeranyijwe n’Imana. Basunikiwe gusingiza Yehova bitewe n’imirimo ye itangaje ifitanye isano n’irema. Natwe dutangazwa cyane n’ibihamya bigaragaza ‘ububasha bwa [Yehova] buhoraho n’ubumana bwe’ (Abaroma 1:20). Kandi uko tugenda turushaho kumenya byinshi ku bihereranye na Yehova, ni na ko turushaho kubona impamvu zo kumusingiza ku bw’ibikorwa bye bikomeye.
Nimutangaze Ibikorwa bya Yehova Bikwiriye Gushimwa!
4, 5. Tanga ingero z’ukuntu Dawidi yasingije Yehova.
4 Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yasingije Imana ku bw’ibikorwa byayo bikomeye. Urugero, Dawidi yararirimbye ati “muririmbire Uwiteka, utuye i Siyoni, mumuvugirize impundu; mwamamaze mu mahanga imirimo yakoze. Uwiteka, umbabarire; reba umubabaro mbabazwa n’abanyanga, ni wowe unzamura, ukankura ku marembo y’urupfu, kugira ngo nerekanire ishimwe ryawe ryose mu marembo y’umukobwa w’i Siyoni.” (Zaburi 9:12, 14, 15, umurongo wa 11, 13 n’uwa 14 muri Biblia Yera.) Mu gihe Dawidi yari amaze guha umuhungu we Salomo igishushanyo mbonera cy’imyubakire y’urusengero, yashimye Imana kandi arayisingiza, avuga ati “Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe . . . ubwami ni ubwawe, Uwiteka ushyizwe hejuru, ngo ube usumba byose. . . . Nuko rero, Mana yacu, turagushima, dusingiza izina ryawe ry’icyubahiro.”—1 Ngoma 29:10-13.
5 Incuro nyinshi, Ibyanditswe bidutumirira gusingiza Imana nk’uko Dawidi yabigenje—ni koko, bibiduteramo inkunga. Igitabo cya Zaburi gikubiyemo amagambo menshi yo gusingiza Imana, kandi hafi kimwe cya kabiri cy’izo ndirimbo zivugwaho kuba zaranditswe na Dawidi. Yasingizaga Yehova kandi akamushimira ubudahwema. (Zaburi 69:31, umurongo wa 30 muri Biblia Yera.) Byongeye kandi, kuva mu bihe bya kera, indirimbo zahumetswe n’Imana zahimbwe na Dawidi hamwe n’abandi, zagiye zikoreshwa mu gusingiza Yehova.
6. Ni mu buhe buryo igitabo cya Zaburi cyahumetswe ari ingirakamaro kuri twe?
6 Mbega ukuntu igitabo cya Zaburi ari ingirakamaro ku basenga Yehova! Mu gihe twifuza gushimira Imana ku bw’ibikorwa bikomeye byose yadukoreye, dushobora kwerekeza ubwenge bwacu ku magambo meza aboneka muri za Zaburi. Urugero, igihe dukangutse mu gitondo, dushobora gusunikirwa kuvuga amagambo nk’aya akurikira: “ni byiza gushima Uwiteka, no kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose: kwerekana imbabazi zawe mu gitondo, n’umurava wawe uko bwije . . . Kuko wowe, Uwiteka, wanyishimishije n’umurimo wakoze: nzavugishwa impundu n’imirimo y’intoki zawe.” (Zaburi 92:2-5, umurongo wa 1-4 muri Biblia Yera.) Iyo tunesheje inzitizi runaka yatumaga tutagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, dushobora kumva dusunikiwe kugaragaza ibyishimo no gushimira mu isengesho, nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabigenje, ubwo yaririmbaga ati “nimuze, turirimbire Uwiteka: tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu. Tujye mu maso ye tumushima: tumuvugirize impundu n’indirimbo.”—Zaburi 95:1, 2.
7. (a) Ni iki gishishikaje ku bihereranye n’indirimbo nyinshi ziririmbwa n’Abakristo? (b) Ni iyihe mpamvu imwe ituma tugomba kugera ku materaniro hakiri kare kandi tukahaguma kugeza arangiye?
7 Akenshi turangurura amajwi yacu turirimba indirimbo zo gusingiza Yehova igihe turi mu materaniro y’itorero no mu makoraniro mato n’amanini. Birashishikaje kuba inyinshi muri izo ndirimbo ziba zishingiye ku bitekerezo byahumetswe byavanywe mu gitabo cya Zaburi. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba dufite indirimbo zakusanyijwe zihuje n’igihe turimo, indirimbo zo gusingiza Yehova zisusurutsa umutima! Kuririmbira Imana indirimbo zo kuyisingiza ni yo mpamvu nziza cyane ituma tugera mu materaniro yacu hakiri
kare kandi tukahaguma kugeza arangiye, bityo tukifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera mu gusingiza Yehova binyuriye ku ndirimbo n’isengesho.“Nimusingize Ya, Yemwe Bantu!” (NW)
8. Ijambo “Haleluya” ryumvikanisha iki, kandi se, ubusanzwe rihindurwa rite?
8 Gusingiza Yehova bikubiye mu ijambo “Haleluya,” rikomoka ku mvugo y’Igiheburayo ihindurwamo hafi buri gihe ngo “nimusingize Ya, yemwe bantu.” Urugero, muri Zaburi 135:1-3, NW, tuhasanga iryo tumira risusurutsa, ritanganwa imbaraga, rigira riti “nimusingize Ya, yemwe bantu! Nimusingize izina rya Yehova, nimusingize, mwebwe bagaragu ba Yehova, mwe muhagarara mu nzu ya Yehova, mu rugo rw’inzu y’Imana yacu. Nimusingize Ya, kuko Yehova ari mwiza. Nimuririmbire izina rye, kuko rishimishije.”
9. Ni iki kidusunikira gusingiza Yehova?
9 Uko dutekereza ku mirimo y’irema itangaje Imana yakoze hamwe n’ibintu byose yadukoreye, ni na ko ugushimira kuvuye ku mutima kudusunikira kuyisingiza. Iyo dutekereje ku bintu bitangaje Yehova yakoreye ubwoko bwe mu bihe byashize, imitima yacu idushishikariza kumusingiza. Nanone kandi, uko dutekereza ku masezerano akubiyemo ibintu bikomeye Yehova azakora, ni na ko dushaka uburyo bwo kumusingiza no kumushimira.
10, 11. Ni mu buhe buryo kuba turiho ubwabyo biduha impamvu ituma dusingiza Imana?
10 Kuba turiho ubwabyo biduha impamvu yumvikana ituma dusingiza Ya. Dawidi yararirimbye ati “ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: imirimo wakoze ni ibitangaza: ibyo, umutima wanjye ubizi neza” (Zaburi 139:14). Ni koko, ‘turemwe mu buryo butangaje’ kandi dufite impano z’agaciro kenshi, urugero nko kureba, kumva n’ubushobozi bwo gutekereza. Ku bw’ibyo se, ntitwagombye kubaho mu buryo butuma dusingiza Umuremyi wacu? Pawulo yavuze ibintu nk’ibyo ubwo yandikaga ati “namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.”—1 Abakorinto 10:31.
11 Ibyo dukora byose tuzabikorera guhesha Yehova ikuzo niba tumukunda by’ukuri. Yesu yavuze ko itegeko rya mbere ari iri rikurikira: “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30; Gutegeka 6:5). Nta gushidikanya ko twagombye gukunda Yehova kandi tukamusingiza, kuko ari Umuremyi wacu kandi akaba ari we ‘Nyir’ugutanga kose kwiza n’impano yose itunganye’ (Yakobo 1:17; Yesaya 51:13; Ibyakozwe 17:28). N’ubundi kandi, ubushobozi bwacu bwo gutekereza, ubushobozi dufite bwo kwita ku bintu by’umwuka n’imbaraga zacu zo mu buryo bw’umubiri—imico yose ituranga n’ubushobozi bwacu bwose—bituruka kuri Yehova. Kubera ko ari Umuremyi wacu, dukwiriye kumukunda kandi tukamusingiza.
12. Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’ibikorwa bikomeye bya Yehova hamwe n’amagambo aboneka muri Zaburi 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera?
12 Ibikorwa bikomeye bya Yehova biduha impamvu zitabarika zituma tumukunda kandi tukamusingiza! Dawidi yararirimbye ati “Uwiteka, Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi; ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyatura no kubirondora, byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.” (Zaburi 40:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Dawidi ntiyashoboraga kubara imirimo ihebuje yose ya Yehova ngo ayimenye, kandi natwe ntitwabishobora. Ariko kandi, nimucyo buri gihe tujye dusingiza Imana mu gihe tumenye ibikorwa byayo bikomeye ibyo ari byo byose.
Ibikorwa Bifitanye Isano n’Umugambi w’Iteka w’Imana
13. Ni gute ibyiringiro byacu bifitanye isano n’ibikorwa bikomeye by’Imana?
13 Ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bifitanye isano rya bugufi n’ibikorwa bikomeye kandi bikwiriye gushimirwa birebana n’umugambi w’iteka w’Imana. Nyuma yo kwigomeka ko muri Edeni, Yehova yavuze ubuhanuzi bwa mbere bwari bwuzuye ibyiringiro. Igihe Imana yaciragaho iteka inzoka, yaravuze iti ‘nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’iye,” NW ] . Ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino’ (Itangiriro 3:15). Nyuma y’aho Yehova akoreye igikorwa gikomeye cyo kurokora Nowa n’umuryango we, abarokoye Umwuzure wabaye ku isi 2 Petero 2:5). Amasezerano y’ubuhanuzi yahawe abo bagabo bari bafite ukwizera, ari bo Aburahamu na Dawidi, yatumye ibyo Yehova yari kuzasohoza binyuriye kuri iyo Mbuto birushaho gusobanuka.—Itangiriro 22:15-18; 2 Samweli 7:12.
hose, umwuzure wavanyeho isi mbi, abantu bizerwa bakomeje kugira ibyiringiro by’Imbuto y’umugore yasezeranyijwe (14. Ni uruhe rugero ruhebuje cyane kuruta izindi rw’ibikorwa bikomeye Yehova yakoreye abantu?
14 Yehova yagaragaje, mu buryo buhebuje cyane kuruta ubundi, ko ari we ukora ibikorwa bikomeye ku bw’inyungu z’abantu igihe yatangaga Umwana we w’ikinege—we Mbuto yasezeranyijwe, ari yo Yesu Kristo—akaba igitambo cy’incungu (Yohana 3:16; Ibyakozwe 2:29-36). Incungu yabaye urufatiro rutuma abantu biyunga n’Imana (Matayo 20:28; Abaroma 5:11). Yehova yabumbiye hamwe aba mbere babanje kwiyunga na we mu itorero rya Gikristo ryashinzwe kuri Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C. Babifashijwemo n’umwuka wera, babwirije ubutumwa bwiza mu mpande zose z’isi, bagaragaza ukuntu urupfu rwa Yesu n’izuka rye byuguruye inzira kugira ngo abantu bumvira bazabone imigisha y’iteka mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru.
15. Ni gute Yehova yakoze ibintu mu buryo butangaje muri iki gihe?
15 Muri iki gihe, Yehova yakoze ibintu mu buryo butangaje kugira ngo akoranyirize hamwe aba nyuma mu bagize Abakristo basizwe. Imiyaga yo kurimbura yabaye ifashwe kugira ngo abasigaye bo mu bagize 144.000 bazategekana na Kristo mu ijuru bashyirweho ikimenyetso (Ibyahishuwe 7:1-4; 20:6). Imana yatumye Abakristo basizwe babohorwa bakavanwa mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bwa “Babuloni Ikomeye,” ni ukuvuga ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:1-5). Kuba baracunguwe mu mwaka wa 1919 kandi bakarindwa n’Imana kuva icyo gihe, byatumye abasigaye basizwe bakora iki? Byatumye bamurika binyuriye mu gutanga ubuhamya bwa nyuma, mbere y’uko Yehova avanaho iyi gahunda mbi y’ibintu ya Satani mu gihe cy’ ‘umubabaro mwinshi’ udusatira wihuta.—Matayo 24:21; Daniyeli 12:3; Ibyahishuwe 7:14.
16. Ni iki kirimo gisohozwa biturutse ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorwa ku isi hose muri iki gihe?
16 Abahamya ba Yehova basizwe bayoboye umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose babigiranye umwete. Ku bw’ibyo, ubu umubare ugenda urushaho kwiyongera w’abagize “izindi ntama” urimo uriyongera ku basenga Yehova (Yohana 10:16). Twishimira kuba irembo rihesha icyo gikundiro ricyuguruye kugira ngo abiyoroshya bo mu isi bifatanye natwe mu gusingiza Yehova. Abitabira iryo tumira rigira riti “ngwino!” bari mu bazarindwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye, bakazaba bafite ibyiringiro byo kuzasingiza Yehova mu gihe cy’iteka ryose.—Ibyahishuwe 22:17.
Abantu Babarirwa mu Bihumbi Bisukiranya Bagana Ugusenga k’Ukuri
17. (a) Ni mu buhe buryo Yehova arimo akora ibikorwa bikomeye birebana n’umurimo wacu wo kubwiriza? (b) Ni mu buhe buryo ibivugwa muri Zekariya 8:23 birimo bisohozwa?
17 Muri iki gihe Yehova arimo arakora ibikorwa bikomeye kandi byo gushimirwa bihereranye n’umurimo wacu wo kubwiriza (Mariko 13:10). Mu myaka ya vuba aha, yuguruye ‘irembo rinini rijya mu murimo’ (1 Abakorinto 16:9). Ibyo byatumye ubutumwa bwiza bushobora gutangazwa mu mafasi yagutse, aho abanzi b’ukuri bahoze babwitambika imbere. Abantu benshi bahoze bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, ubu noneho barimo baritabira itumirwa ribasaba gusenga Yehova! Barimo barasohoza amagambo y’ubuhanuzi akurikira: “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘muri iyo minsi abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda, bamubwire bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” ’ ” (Zekariya 8:23). Abo bantu babwirwaga n’ ‘abantu cumi’ ni Abayahudi bo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga Abakristo basigaye basizwe bo muri iki gihe. Kubera ko umubare icumi ushobora kugereranya ikintu cyuzuye cyo ku isi icyo ari cyo cyose, “abantu cumi” bavugwa bagereranya “[imbaga y’]abantu benshi” bahuzwa n’abagize ‘Isirayeli y’Imana,’ bakaba “umukumbi umwe” (Ibyahishuwe 7:9, 10; Abagalatiya 6:16). Mbega ukuntu bishimishije kubona abo bantu benshi bene ako kageni ubu barimo bakorera hamwe umurimo wera basenga Yehova Imana!
18, 19. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Yehova arimo aha imigisha umurimo wo kubwiriza?
18 Dushimishwa no kuba abantu bagera mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo—ni koko, ibihumbi bibarirwa mu magana—bagana ugusenga k’ukuri mu bihugu byahoze byiganjemo idini ry’ikinyoma cyane, ku buryo byasaga n’aho abantu batari kuzigera bemera ubutumwa bwiza. Fata igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah cya vuba aha maze urebe umubare w’ibihugu bitanga raporo y’ababwiriza b’Ubwami kuva ku 100.000 kugeza hafi kuri 1.000.000. Icyo ni igihamya gikomeye cyane kigaragaza ko Yehova arimo aha imigisha umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.—Imigani 10:22.
19 Twebwe abagize ubwoko bwa Yehova, dusingiza kandi tugashimira Data wo mu ijuru ku bwo kuba yaratumye tugira intego nyakuri mu buzima, akaduha umurimo uhesha ingororano n’ibyiringiro bishimishije by’igihe kizaza. Dutegerezanyije amatsiko isohozwa ry’ibyo Imana yasezeranyije byose kandi twiyemeje tumaramaje ‘kwikomereza mu rukundo rw’Imana, dutegereje ubugingo buhoraho’ (Yuda 20, 21). Mbega ukuntu dushimishwa no kubona ko imbaga y’abantu benshi basingiza Imana ubu bageze kuri 6.000.000! Abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo bagize izindi ntama bibumbiye mu matorero agera ku 91.000 mu bihugu 235, ibyo bikaba biterwa n’umugisha bahawe na Yehova mu buryo bugaragara. Twese tugaburirwa neza mu buryo bw’umwuka binyuriye ku mihati idacogora ishyirwaho n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Umuteguro wa gitewokarasi ukomeza kujya mbere ugendera ku buyobozi bwuje urukundo, urimo urayobora umurimo w’Ubwami binyuriye ku biro by’amashami 110 by’Abahamya ba Yehova. Dushimira ku bwo kuba Yehova yarasunikiye imitima y’ubwoko bwe ‘kumwubahisha ubutunzi bwabo’ (Imigani 3:9, 10). Ku bw’ibyo, umurimo wacu wo kubwiriza ukorwa ku isi hose urakomeza, mu gihe amacapiro, za Beteli n’amacumbi y’abamisiyonari, Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro bigenda yubakwa uko bikenewe.
20. Ni izihe ngaruka gutekereza ku bikorwa bikomeye kandi bishimirwa bya Yehova byagombye kutugiraho?
20 Ntibyadushobokera kuvuga ibikorwa byose bikomeye kandi byo gushimirwa bya Data wo mu ijuru. Ariko se, hari umuntu n’umwe ufite umutima ukiranuka wareka kwifatanya n’imbaga y’abasingiza Yehova? Nta we rwose! Ku bw’ibyo rero, turifuza ko abakunda Imana bose barangurura bagira bati “Haleluya. Nimushimire Uwiteka mu ijuru: nimumushire ahantu ho mu ijuru. Mwa bamarayika be mwese mwe . . . namwe, basore n’inkumi; namwe, basaza n’abana. Bishimire izina ry’Uwiteka, kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru: icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru” (Zaburi 148:1, 2, 12, 13). Koko rero, nimucyo dusingize Yehova ku bw’ibikorwa bye bikomeye, tumusingize uhereye ubu kugeza iteka ryose!
Ni Gute Wasubiza?
• Ni ibihe bikorwa bimwe na bimwe bya Yehova bikwiriye gushimirwa?
• Kuki wumva usunikiwe gusingiza Yehova?
• Ni gute ibyiringiro byacu bifitanye isano n’ibikorwa bikomeye by’Imana?
• Ni mu buhe buryo Yehova arimo akora ibikorwa bikwiriye gushimirwa mu birebana n’umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Mbese, wifatanya mu kuririmba indirimbo zo gusingiza Yehova ubigiranye umutima wawe wose?
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Twishimira kuba hakiri uburyo butuma abantu abiyoroshya bashobora kwifatanye natwe mu gusingiza Yehova