Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka

Twubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka

Twubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka

“Mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu.”—ABEFESO 6:4.

1. Ni uwuhe mugambi Imana yari ifite ku bihereranye n’umuryango, ariko se, byaje kugenda bite?

“MWOROROKE, mugwire, mwuzure isi” (Itangiriro 1:28). Ayo magambo ni yo Yehova Imana yabwiye Adamu na Eva igihe yatangizaga gahunda y’ishyingirwa (Abefeso 3:14, 15). Mu kureba iby’igihe kizaza, uwo mugabo n’umugore ba mbere bashoboraga kwiyumvisha ukuntu isi yari kuzura urubyaro—ni ukuvuga umuryango mugari w’abantu batunganye, batuye muri paradizo yo ku isi bafite ibyishimo kandi basenga Umuremyi Mukuru wabo bunze ubumwe. Ariko kandi, Adamu na Eva baguye mu cyaha, kandi isi ntiyuzuye abantu bakiranuka, batinya Imana (Abaroma 5:12). Ahubwo, imibereho y’umuryango yahise izamba, bityo ugasanga urwango, urugomo no kubura ‘urukundo’ hagati y’abantu bavukana ari byo byogeye, cyane cyane muri iyi “minsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1-5; Itangiriro 4:8, 23; 6:5, 11, 12.

2. Ni ubuhe bushobozi abakomotse kuri Adamu bari bafite, ariko se, hari gukenerwa iki kugira ngo bubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka?

2 Adamu na Eva baremwe mu ishusho y’Imana. N’ubwo icyo gihe Adamu yari abaye umunyabyaha, Yehova yamwemereye kubyara abana (Itangiriro 1:27; 5:1-4). Kimwe na se, abakomotse kuri Adamu bari bafite ubushobozi bwo gusobanukirwa ibyerekeye umuco kandi bashoboraga kwitoza gutandukanya icyiza n’ikibi. Bashoboraga kwigishwa ibihereranye n’ukuntu basenga Umuremyi wabo n’akamaro ko kumukunda babigiranye umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose n’imbaraga zabo zose (Mariko 12:30; Yohana 4:24; Yakobo 1:27). Byongeye kandi, bashoboraga gutozwa ‘gukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana bicisha bugufi’ (Mika 6:8). Icyakora, kubera ko bari abanyabyaha, bagombaga kwitonda cyane kugira ngo bubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka.

Mucungure Igihe

3. Ababyeyi ‘bacungura igihe’ bate kugira ngo barere abana babo ngo babe Abakristo?

3 Muri ibi bihe by’isobe bigoye, ni ngombwa gushyiraho imihati ikomeye kugira ngo abana bazabe abantu “bakunda Uwiteka” ‘banga ibibi’ rwose (Zaburi 97:10). Ababyeyi b’abanyabwenge ‘bazacungura igihe’ kugira ngo babone uko bahangana n’uwo murimo utoroshye (Abefeso 5:15-17). Niba uri umubyeyi, ibyo wabigeraho ute? Mbere na mbere, gena ibintu bigomba gushyirwa mu mwanya wa mbere, wita ku ‘bintu by’ingenzi cyane kuruta ibindi,’ hakubiyemo no kwigisha hamwe no gutoza abana bawe. (Abafilipi 1:10, 11, gereranya na NW.) Icya kabiri, oroshya ubuzima. Bishobora kuba ngombwa ko wirinda ibikorwa bitari ngombwa by’ukuri. Cyangwa se ushobora no kwikuraho ibintu utunze bitari ngombwa, byajyaga bigutwara igihe kugira ngo ubyiteho. Wowe mubyeyi w’Umukristo, ntuzigera wicuza ku bw’imihati ya ngombwa washyizeho kugira ngo urere abana bawe ngo babe abantu batinya Imana.—Imigani 29:15, 17.

4. Ni mu buryo ki umuryango wakomeza kunga ubumwe?

4 Kumarana igihe n’abana bawe, cyane cyane iyo muri icyo gihe mwibanda ku bintu by’umwuka, ntibiba ari imfabusa kandi ni bwo buryo bwiza cyane kuruta ubundi bwo gutuma umuryango ukomeza kunga ubumwe. Ariko rero, ntimukajye mureka ngo icyo gihe kibeho mu buryo bw’impanuka. Teganya ibihe runaka muzajya mumarana. Ibyo ntibishaka kuvuga ko muzajya muba muri mu nzu gusa, buri wese yikorera ibye. Abana bakura neza kurushaho iyo bitaweho buri munsi mu buryo bwa bwite. Urukundo no kwitanaho bigomba kugaragazwa mu buryo busesuye. Ndetse na mbere y’uko umugabo n’umugore bashakanye bafata umwanzuro wo kubyara, bagomba gutekereza kuri iyo nshingano y’ingenzi babigiranye ubwitonzi (Luka 14:28). Icyo gihe ntibazabona ko kurera abana ari uburetwa. Ahubwo, bazabona ko ari igikundiro gishimishije.—Itangiriro 33:5; Zaburi 127:3.

Bigishe Binyuriye mu Magambo no mu Kubaha Urugero

5. (a) Kwigisha abana gukunda Yehova bitangirana n’iki? (b) Ni iyihe nama ababyeyi bahabwa mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7?

5 Kwigisha abana bawe gukunda Yehova bitangirana n’urukundo wowe ubwawe umukunda. Urukundo rukomeye ukunda Imana ruzagusunikira gukurikiza amabwiriza yayo mu budahemuka. Ibyo bikubiyemo kurera abana ‘ubahana, ubigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Imana igira ababyeyi inama y’uko bagomba guha abana babo urugero, bagashyikirana na bo, kandi bakabigisha. Mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7 hagira hati “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe; ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse.” Ushobora gucengeza mu bana bawe amategeko y’Imana binyuriye mu kubaha inama kenshi kandi ukazibasubiriramo. Muri ubwo buryo, abana bawe baziyumvisha urukundo ukunda Yehova, bitume na bo bihingamo kugirana na we imishyikirano ya bugufi.—Imigani 20:7.

6. Ababyeyi bakungukirwa bate no kuba abana babo biga binyuriye ku rugero rutangwa?

6 Abana bashishikazwa no kwiga. Bahugukira gutega amatwi no kwitegereza, kandi babangukirwa no kwigana urugero ubaha. Nibabona ko udakunda ubutunzi, bizabafasha kwiga ukuntu bakurikiza inama ya Yesu. Uba ubigisha ko, aho guhangayikishwa n’ibintu by’umubiri, bagombye ‘kubanza gushaka Ubwami bw’Imana’ (Matayo 6:25-33). Mu gihe ibiganiro byanyu bizaba bishingiye ku bintu byiza kandi byubaka byerekeye ukuri kwa Bibiliya, itorero ry’Imana n’abasaza bashyizweho, muzaba murimo mwigisha abana banyu kubaha Yehova no guha agaciro ibintu by’umwuka yaduteguriye. Kubera ko abana babangukirwa no kubona ibintu bivuguruzanya, ibyo mubigisha mu magambo bigomba kujyanirana n’imyifatire hamwe n’imyitwarire igaragaza ko mufatana uburemere mu buryo bwimbitse ibintu by’umwuka. Mbega ukuntu biba ari imigisha iyo ababyeyi biboneye ko urugero rwabo rwiza rwatumye abana babo bihingamo gukunda Yehova babigiranye umutima wabo wose!—Imigani 23:24, 25.

7, 8. Ni uruhe rugero rugaragaza akamaro ko gutoza abana bakiri bato, kandi se, ni nde ugomba kwitirirwa ingaruka nziza zigerwaho?

7 Akamaro ko gutoza abana kuva bakiri bato gashobora kugaragarira mu nkuru ivuga ibyabaye muri Venezuwela (2 Timoteyo 3:15). Iyo nkuru ni iy’umugabo n’umugore bakiri bato bashakanye, Félix na Mayerlín. Ni abakozi b’abapayiniya. Ubwo babyaraga umuhungu wabo Felito, bari bashishikajwe no gukora ibihuje n’ubushobozi bwabo bwose kugira ngo bamurere azabe umuntu usenga Yehova by’ukuri. Mayerlín yatangiye kujya asomera Felito mu ijwi riranguruye Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Felito yasaga n’uzi Mose n’abandi bantu bavugwa muri icyo gitabo akiri muto.

8 Felito yatangiye kubwiriza ku giti cye akiri muto cyane rwose. Yahagije icyifuzo yari afite cyo kuba umubwiriza w’Ubwami, nyuma y’aho aza kubatizwa. Nyuma y’igihe runaka, Felito yabaye umupayiniya w’igihe cyose. Ababyeyi be bagize bati “mu gihe twitegereza ukuntu umwana wacu agenda agira amajyambere, tubona ko tubikesha Yehova n’amabwiriza ye.”

Fasha Abana Bawe Kugira ngo Bakure mu Buryo bw’Umwuka

9. Kuki twagombye gushimira ku bw’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka duhabwa binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge?

9 Hari ibinyamakuru byinshi, ibitabo amagana n’Imiyoboro yo kuri Internet ibarirwa mu bihumbi bitanga inama ku bihereranye no kurera abana. Inomero yihariye y’ikinyamakuru cyitwa Newsweek yavugaga ibihereranye n’abana, yavuze ko, incuro nyinshi cyane “ibintu bivugwa muri ibyo bitabo no kuri iyo miyoboro biba bivuguruzanya. Ndetse igitera urujijo kurushaho, ni igihe ibintu watekerezaga ko bishobora kwiringirwa ugera aho ugasanga nta ho bihuriye n’ukuri rwose.” Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Yehova yaraduhaye byinshi tuboneramo inyigisho kandi bituma imiryango ikura mu buryo bw’umwuka! Mbese, wungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibintu byose duteganyirizwa binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge?—Matayo 24:45-47.

10. Ni mu buhe buryo icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango kigira ingaruka nziza cyungura ababyeyi n’abana?

10 Ikintu kimwe cy’ingenzi cyane gikenewe, ni icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cya buri gihe, kidahindagurika, gikorwa mu mimerere irangwa n’ubwisanzure. Kugira ngo kigire icyo kibungura, kibashimishe kandi kibatere inkunga, bisaba ko mwitegura neza. Ababyeyi bashobora kumenya ibiri mu mitima y’abana babo no mu bwenge bwabo binyuriye mu gutuma batura ibibarimo. Uburyo bumwe bwo kumenya niba icyigisho cy’umuryango kigira ingaruka nziza, ni ukureba niba abagize umuryango bose baba bagitegerezanyije amatsiko.

11. (a) Ni izihe ntego ababyeyi bashobora gufasha abana babo kwishyiriraho? (b) Mu gihe umukobwa umwe w’Umuyapanikazi yakurikiranye intego yari yarishyiriyeho, byagize izihe ngaruka?

11 Mu buryo nk’ubwo, kwishyiriraho intego zihuje n’Ibyanditswe bigira uruhare mu gutuma umuryango ukomera mu buryo bw’umwuka, kandi ababyeyi bagombye gufasha abana babo kwishyiriraho izo ntego. Intego zikwiriye zikubiyemo gusoma Bibiliya buri munsi, kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’igihe cyose, no kugira amajyambere kugeza ku kwitanga no kubatizwa. Izindi ntego zishobora kuba zikubiyemo kuba umuntu yakora umurimo w’igihe cyose ari umupayiniya, akora kuri Beteli, cyangwa ari umumisiyonari. Mu gihe umukobwa w’Umuyapanikazi witwa Ayumi yari akiri mu mashuri abanza, yishyiriyeho intego yo kubwiriza abantu bose biganaga. Kugira ngo atume umwarimu we n’abanyeshuri bagenzi be bashimishwa, yasabye uruhushya kugira ngo ashyire ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya mu bubiko bw’ibitabo bw’ishuri. Ingaruka zabaye iz’uko yayoboye ibyigisho bya Bibiliya 13 mu gihe cy’imyaka itandatu yamaze mu mashuri abanza. Umwe muri abo bantu yiganaga na bo Bibiliya hamwe n’abandi bo mu muryango we, babaye Abakristo babatijwe.

12. Ni mu buhe buryo abana bakungukirwa mu buryo bukomeye cyane n’amateraniro ya Gikristo?

12 Nanone ikindi kintu cya ngombwa gituma abagize umuryango bagira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka, ni ukujya mu materaniro buri gihe. Intumwa Pawulo yahaye bagenzi bayo bahuje ukwizera inama yo ‘kutirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajyaga bagira.’ Turifuza ko ibyo tutabigira akamenyero, kuko baba abakiri bato n’abakuze bose bungukirwa mu buryo bukomeye no kuba bari mu materaniro ya Gikristo buri gihe (Abaheburayo 10:24, 25; Gutegeka 31:12). Abana bagombye gutozwa gutega amatwi babigiranye ubwitonzi. Gutegura amateraniro na byo ni iby’ingenzi, kubera ko inyungu nyinshi cyane zibonerwa mu kuyifatanyamo mu buryo bugaragara binyuriye mu gutanga ibitekerezo. N’ubwo umwana muto yatangira avuga amagambo make cyangwa asoma agace runaka muri paragarafu, bizaba ingirakamaro cyane gutoza abana gushakisha ibisubizo no kubishyira mu magambo yabo. Mbese, mwebwe babyeyi, mutanga urugero binyuriye mu gutanga ibisubizo buri gihe kandi bifite ireme? Nanone kandi, ni byiza ko buri wese mu bagize umuryango aba afite Bibiliya, igitabo cy’indirimbo n’igitabo kiba kirimo gikoreshwa mu biganiro bishingiye ku Byanditswe.

13, 14. (a) Kuki ababyeyi bagombye kujya bakorana n’abana babo mu murimo? (b) Ni iki kizagira uruhare mu gutuma umurimo wo kubwiriza uba ingirakamaro ku bana kandi ukabashimisha?

13 Ababyeyi b’abanyabwenge bazerekeza imbaraga zo mu busore bw’abana babo ku gukorera Yehova, babafasha gutuma umurimo wo kubwiriza uba ikintu cy’ingenzi mu mibereho yabo (Abaheburayo 13:15). Mu gihe ababyeyi bakorana umurimo n’abana babo, ni bwo gusa bashobora kureba neza ko abana babo babona imyitozo bakeneye kugira ngo bazabe abakozi ‘badakwiriye kugira ipfunwe, bakwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (2 Timoteyo 2:15). None se, byifashe bite ku bikwerekeyeho? Niba uri umubyeyi, mbese, ufasha abana bawe kwitegura kujya mu murimo wo kubwiriza? Kubigenza utyo bizatuma umurimo ubashimisha, bumve ko ufite ireme kandi ugire ingaruka nziza.

14 Kuki ari iby’ingirakamaro ko ababyeyi n’abana bakorana mu murimo? Mu kubigenza batyo, abana bashobora kuzirikana no kwigana urugero rwiza rw’ababyeyi babo. Nanone kandi, ababyeyi bashobora kwitegereza imyifatire, ingeso n’ubushobozi by’abana babo. Ihatire kujyana n’abana bawe mu bice binyuranye bigize umurimo. Niba bishoboka, buri mwana abe afite isakoshi ye bwite ajyana kubwiriza, kandi atozwe kuyifata neza, ku buryo ihora isukuye kandi igaragara neza. Binyuriye mu gutoza abana no kubatera inkunga nta gucogora, bazihingamo kwishimira umurimo mu buryo nyakuri, kandi bazabona ko umurimo wo kubwiriza ari uburyo bwo kugaragaza urukundo bakunda Imana na bagenzi babo.—Matayo 22:37-39; 28:19, 20.

Mukomeze Kugira Imimerere Myiza yo mu Buryo bw’Umwuka

15. Kubera ko ari iby’ingenzi cyane ko umuryango ukomeza kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka, ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo kubigeraho?

15 Ni iby’ingenzi ko umuryango ukomeza kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka (Zaburi 119:93). Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ukuganira n’umuryango wawe ku bintu by’umwuka uko uburyo bubonetse kose. Mbese, mujya musuzumira hamwe isomo ry’umunsi? Mbese, mu gihe ‘mugenda mu nzira,’ mukunda kugezanyaho inkuru z’ibyo muba mwabonye mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu ngingo zo mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! aba asohotse vuba? Mbese, mwibuka gushimira Yehova mu isengesho ku bwa buri munsi aba yongereye ku buzima no ku bw’ibintu byinshi aduteganyiriza ‘uko muryamye, n’uko mubyutse’ (Gutegeka 6:6-9)? Niba abana banyu babona ko urukundo mukunda Imana rugaragarira mu byo mukora byose, bizabafasha kugira ukuri ukwabo.

16. Gutera abana inkunga yo kwikorera ubushakashatsi ku giti cyabo bifite agaciro kangana iki?

16 Rimwe na rimwe, abana bakenera ubuyobozi kugira ngo bahangane mu buryo bugira ingaruka nziza n’ingorane cyangwa imimerere byavuka. Aho kugira ngo buri gihe mubabwire icyo bagomba gukora, kuki mutabereka uburyo bwo kumenya uko Imana ibona ibintu runaka mubatera inkunga yo kwikorera ubushakashatsi ku giti cyabo? Kwigisha abana gukoresha neza ibikoresho byose n’ibitabo bitangwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” bizabafasha kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi (1 Samweli 2:21b). Kandi mu gihe babwira abandi bagize umuryango inyungu babonye biturutse ku bushakashatsi bakoze bifashishije Bibiliya, imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’umuryango irushaho gukomera.

Mwishingikirize Kuri Yehova mu Buryo Bwuzuye

17. Kuki ababyeyi barera abana bonyine batagombye kwiheba mu gihe barera abana babo kugira ngo bazabe Abakristo?

17 Bite se ku bihereranye n’imiryango iyoborwa n’umubyeyi umwe? Iyo miryango ihura n’ibindi bibazo by’ingorabahizi mu bihereranye no kurera abana. Ariko rero, babyeyi murera abana muri mwenyine, ntimucike intege! Mushobora kugira icyo mugeraho, nk’uko byagiye bigaragazwa n’abandi babyeyi benshi barera abana bari bonyine biringiye Imana, bagashyira mu bikorwa inama zayo babigiranye ukumvira, kandi bakaba barareze abana bagakura bafite imico myiza kandi bakomeye mu buryo bw’umwuka (Imigani 22:6). Birumvikana ko ababyeyi b’Abakristo barera abana bonyine bagomba kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye. Bagomba kwizera ko azabaha ubufasha.—Zaburi 121:1-3.

18. Ababyeyi bagombye kwita ku bihe bintu abana babo baba bakeneye mu bwenge no mu buryo bw’umubiri, ariko se, ni iki bagombye kwibandaho?

18 Ababyeyi b’abanyabwenge bazi ko hari ‘igihe cyo guseka n’igihe cyo kubyina’ (Umubwiriza 3:1, 4). Kugena igihe cyo kuruhuka no kwirangaza mu buryo bushyize mu gaciro kandi bwiza, ni ibintu by’ingenzi kugira ngo umwana akure mu bwenge no ku mubiri. Umuzika wubaka kandi cyane cyane kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana, bizafasha umwana kugira imyifatire myiza ishobora kugira uruhare rw’ingenzi mu gushimangira imishyikirano afitanye na Yehova (Abakolosayi 3:16). Nanone, igihe cy’amabyiruka ni igihe cyo kwitegura kuzaba umuntu mukuru utinya Imana, kugira ngo umuntu azakomeze kwishimira ubuzima iteka ryose ku isi izaba yahindutse paradizo.—Abagalatiya 6:8.

19. Kuki ababyeyi bashobora kwiringira rwose ko Yehova azahira imihati bashyiraho mu kurera abana babo?

19 Yehova yifuza ko imiryango yose ya Gikristo yakomeza kuba imiryango ikomeye mu buryo bw’umwuka kandi yunze ubumwe. Niba dukunda Imana by’ukuri kandi tukaba dukora ibishoboka byose kugira ngo twumvire Ijambo ryayo, izaha imigisha imihati yacu kandi iduhe imbaraga dukeneye kugira ngo dukurikize ubuyobozi bwayo (Yesaya 48:17; Abafilipi 4:13). Wibuke ko uburyo ufite ubu, bwo kwigisha no gutoza abana bawe, buciriritse kandi ntuzigera wongera kububona ukundi. Kora ibishoboka byose kugira ngo ushyire mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana, kandi Yehova azahira imihati ushyiraho kugira ngo wubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka.

Ni Iki Twize?

• Kuki gucungura igihe ari iby’ingenzi cyane mu gihe umuntu atoza abana?

• Kuki urugero rwiza rutangwa n’ababyeyi ari ngombwa?

• Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bw’ingenzi umuntu yafashamo abana gukura mu buryo bw’umwuka?

• Ni mu buhe buryo umuntu yatuma umuryango we ukomeza kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Imiryango ikomeye mu buryo bw’umwuka yiga Ijambo ry’Imana buri gihe, ikajya mu materaniro ya Gikristo, kandi ikajyana mu murimo