Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuyobozi buturuka ku Mana mu birebana no guhitamo uwo muzashyingiranwa

Ubuyobozi buturuka ku Mana mu birebana no guhitamo uwo muzashyingiranwa

Ubuyobozi buturuka ku Mana mu birebana no guhitamo uwo muzashyingiranwa

“Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.”​—ZABURI 32:8.

1. Ni ibihe bintu bya ngombwa bikenewe kugira ngo ishyingiranwa ribe ryiza?

UMUNTU ukorera siporo mu kirere, afata umutambiko udigadiga utendetse ku migozi maze akijugunya, akihina, akibirindura mu kirere abigiranye ubuhanga. Iyo amaze kwirambura neza, arambura amaboko maze mugenzi we bakorana iyo siporo uba uri ku rundi ruhande akamufata. Umugabo n’umugore barimo baraserebeka mu kibuga kirimo urubura nta ngorane. Mu kanya gato, umugabo ateruye umugore we maze amunaga mu kirere. Uwo mugore arikaraze, maze mu buryo bushimishije akandagiza akaguru kamwe, nuko akomeza guserebekana n’umugabo we ku rubura. Iyo mikino yombi isa n’aho idasaba imbaraga rwose. Nyamara se, ni nde wagerageza kubikora atarakoze imyitozo, adafite mugenzi we ubishoboye babikinana, kandi cyane cyane adafite ubuyobozi cyangwa amabwiriza bikwiriye? Mu buryo nk’ubwo, ishyingiranwa ryiza rishobora gusa n’aho ryapfuye kubaho gutya gusa mu buryo bw’impanuka. Ariko kandi, kugira ngo na ryo ribe ryiza biterwa no kuba umuntu yarashyingiranywe n’umuntu mwiza, bashyira hamwe, kandi cyane cyane akaba yarabonye inama zirangwa n’ubwenge. Koko rero, ubuyobozi bukwiriye ni ngombwa.

2. (a) Ni nde watangije igikorwa cy’ishyingiranwa, kandi se, ni iyihe ntego cyari kigamije? (b) Gahunda zimwe na zimwe z’ishyingirwa zagiye zikorwa zite?

2 Ni ibisanzwe ko umusore cyangwa inkumi bakiri bato batarashyingirwa batekereza ku muntu bazashyingiranwa—mugenzi wabo bazabana mu buzima. Kuva igihe Yehova Imana yatangirije igikorwa cy’ishyingirwa, gushyingiranwa k’umugabo n’umugore byabaye uburyo busanzwe bwo kubaho. Ariko kandi, umugabo wa mbere, ari we Adamu, si we wihitiyemo umugore we. Yehova ni we wamumuhaye abigiranye urukundo (Itangiriro 2:18-24). Umugabo n’umugore ba mbere bagombaga kororoka, ku buryo amaherezo isi yari kuzuzura abantu. Nyuma y’iryo shyingiranwa rya mbere, gahunda z’ishyingiranwa ubusanzwe zakorwaga n’ababyeyi b’umugeni n’ab’umusore, rimwe na rimwe bikaba byarakorwaga nyuma yo kubyemeranyaho n’abo byabaga bireba (Itangiriro 21:21; 24:2-4, 58; 38:6; Yosuwa 15:16, 17). N’ubwo gahunda z’ishyingiranwa zateguwe n’ababyeyi zigikomeje gukorwa mu bihugu bimwe na bimwe no mu mico imwe n’imwe, abantu benshi muri iki gihe bihitiramo abo bazabana.

3. Umuntu yatoranya ate uwo bazashyingiranwa?

3 Umuntu yatoranya ate uwo bazashyingiranwa? Bamwe bareshywa n’isura y’umubiri—babona ko ari yo ishimishije kandi inogeye ijisho. Abandi bo bakurikira ubutunzi, bagashaka umuntu uzabitaho rwose kandi akabaha ibyo bakeneye n’ibyo bifuza. Ariko se, muri ibyo byose hari na kimwe ubwacyo cyatuma abantu bagira imishyikirano irangwa n’ibyishimo kandi ibanyuze? Mu Migani 31:30 hagira hati “ubutoni burashukana, kandi uburanga bwiza ni ubusa; ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.” Kandi aho harimo ingingo ikomeye: zirikana Yehova mu gihe utoranya uwo muzabana.

Ubuyobozi Burangwa n’Urukundo Buturuka ku Mana

4. Ni ubuhe bufasha butangwa n’Imana mu bihereranye no guhitamo uwo tuzabana?

4 Data wo mu ijuru wuje urukundo, ari we Yehova, yaduhaye ijambo rye ryanditswe kugira ngo rituyobore mu bintu byose. Yagize ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17). Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kubona muri Bibiliya amabwiriza arebana no guhitamo uwo tuzabana yagiye akoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza mu gihe cy’imyaka myinshi. Yehova yifuza ko ishyingiranwa ryacu ryaramba kandi rikarangwa n’ibyishimo. Bityo, yaduhaye ubufasha mu bihereranye no gusobanukirwa ayo mabwiriza hamwe no kuyashyira mu bikorwa. Mbese, ibyo si byo twakwitega ku Muremyi wuje urukundo?—Zaburi 19:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.

5. Ni ikihe kintu cy’ingenzi gituma ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo birambye?

5 Mu gihe Yehova yatangizaga gahunda y’ishyingiranwa, yifuzaga ko ryaba umurunga urambye (Mariko 10:6-12; 1 Abakorinto 7:10, 11). Ni yo mpamvu ‘yanga gusenda,’ akabyemera gusa ari uko umwe mu bashakanye ‘asambanye’ (Malaki 2:13-16; Matayo 19:9). Ku bw’ibyo, guhitamo uwo tuzabana ni imwe mu ntambwe zikomeye cyane kuruta izindi zose dushobora gutera, kandi ntibigomba gufatanwa uburemere buke. Imyanzuro imeze nk’uwo ishobora gutuma tugira ibyishimo cyangwa tubabara, si myinshi. Mu gihe guhitamo neza bishobora gutuma umuntu agira imibereho ikungahaye kandi irangwa no kunyurwa, guhitamo nabi byo bishobora gutuma agira agahinda kadashira (Imigani 21:19; 26:21). Kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo, ni iby’ingenzi guhitamo mu buryo burangwa n’ubwenge kandi tukaba twiteguye kurahirira kuzabana iteka, kuko Imana yatangije ishyingiranwa ari imishyikirano ishingiye ku bumwe n’ubufatanye.—Matayo 19:6.

6. Kuki abasore n’inkumi ari bo cyane cyane bagomba kwitonda mu gihe bahitamo uwo bazabana, kandi se, ni gute bashobora kugira amahitamo meza cyane kuruta ayandi?

6 Abasore n’inkumi bagomba mu buryo bwihariye kwitonda kugira ngo badakururwa n’isura y’umubiri hamwe n’ibyiyumvo bikaze bibasunika, bikagoreka ubushobozi bwabo bwo gushishoza mu gihe batoranya uwo bazabana. Koko rero, imishyikirano ishingiye kuri ibyo bintu gusa ishobora kuyoyoka mu gihe gito cyane igasigara ishingiye ku gasuzuguro ndetse n’urwango (2 Samweli 13:15). Ku rundi ruhande, dushobora kugenda twihingamo urukundo rurambye uko tugenda turushaho kumenya uwo twashakanye, n’uko natwe ubwacu tugenda turushaho kwimenya. Nanone kandi, tugomba kumenya ko icyatubera cyiza cyane gishobora kuba atari cyo umutima wacu wifuza bwa mbere (Yeremiya 17:9). Ni yo mpamvu ubuyobozi buturuka ku Mana buboneka muri Bibiliya ari ubw’ingenzi cyane. Budufasha gushishoza tukamenya neza uko twagira amahitamo arangwa n’ubwenge kuruta ayandi mu buzima. Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko Yehova ari we utubwira ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zaburi 32:8; Abaheburayo 4:12). N’ubwo ishyingiranwa rishobora guhaza icyifuzo twaremanywe cyo gukundwa no kugira umuntu tubana, rinatuma havuka ingorane zisaba ko tuba dukuze kandi dufite ubushishozi.

7. Kuki bamwe batemera inama zishingiye kuri Bibiliya zihereranye no guhitamo uwo bazabana, nyamara se, ibyo bishobora kubaganisha ku ki?

7 Kwitondera ibyo Uwatangije ishyingiranwa avuga ku bihereranye no guhitamo uwo tuzabana, ni inzira y’ubwenge. Nyamara kandi, dushobora kwanga inama zishingiye kuri Bibiliya mu gihe tuzihawe n’ababyeyi cyangwa abasaza b’Abakristo. Dushobora kumva ko batatwumva neza, kandi ibyifuzo bikomeye byo mu buryo bw’ibyiyumvo bishobora kudusunikira gukurikiza ibyo umutima wacu ubogamiraho. Ariko kandi, iyo dutangiye kubona neza uko ibintu biri, dushobora kuzicuza icyatumye tutumvira inama y’ubwenge twahawe ku bw’inyungu zacu (Imigani 23:19; 28:26). Dushobora gusanga twaraguye mu mutego w’ishyingiranwa rirangwa no kubura urukundo, dufite abana tudashobora kwitaho, kandi wenda n’uwo twashakanye akaba atizera. Mbega ukuntu byaba bibabaje ishyingiranwa ryakagombye kutuzanira ibyishimo byinshi riramutse ribaye isoko y’akababaro kenshi!

Kubaha Imana—Ni Ikintu cy’Ingenzi

8. Ni mu buhe buryo kwiyegurira Imana bigira uruhare mu gutuma ishyingiranwa riramba kandi rikarangwa n’ibyishimo?

8 Mu buryo bwumvikana, kuba umwe yumva akuruwe n’isura y’undi bigira uruhare mu gutuma ishyingiranwa rikomera. Ariko kandi, ibintu bombi bahuriyeho ni byo by’ingenzi cyane kurushaho kugira ngo ishyingiranwa rirambe kandi ritume bagira ibyishimo. Kuba bombi bariyeguriye Yehova Imana bituma habaho umurunga uhoraho kandi bigateza imbere ubumwe butari gushobora kugerwaho biturutse ku kindi kintu (Umubwiriza 4:12). Iyo umugabo n’umugore b’Abakristo bashakanye bashingiye imibereho yabo ku gusenga Yehova mu kuri, bunga ubumwe mu buryo bw’umwuka, mu bwenge no mu byerekeye umuco. Bigira hamwe Ijambo ry’Imana. Basengera hamwe, ibyo bikaba bituma bahuza imitima. Bajyana mu materaniro ya Gikristo kandi bagakorana mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byose bigira uruhare mu gutuma habaho umurunga wo mu buryo bw’umwuka utuma bagirana imishyikirano ya bugufi. Icy’ingenzi kurushaho, bituma Yehova abaha imigisha.

9. Ni iki Aburahamu yakoze mu birebana no gushakira Isaka umugore, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

9 Kubera ko umukambwe wizerwa Aburahamu yubahaga Imana, yashatse uko yayishimisha mu gihe yari agiye gutoranyiriza umuhungu we Isaka umugore. Aburahamu yabwiye umugaragu we yiringiraga, akaba yari umukuru wo mu rugo rwe, ati “nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’ijuru, ni we Mana nyir’isi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakanānikazi, abo ntuyemo: ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni. . . . [Yehova] [a]zatuma marayika [we] akujye imbere, nawe uzasabireyo umwana wanjye umugeni.” Rebeka yaje kugaragara ko yari umugore w’intangarugero, wakundwaga cyane na Isaka.—Itangiriro 24:3, 4, 7, 14-21, 67.

10. Ni izihe nshingano zishingiye ku Byanditswe zireba abagabo n’abagore?

10 Niba turi Abakristo batashatse, kubaha Imana bizadufasha kwihingamo imico izatuma dushobora kubahiriza ibyo dusabwa n’Ibyanditswe birebana n’ishyingiranwa. Bimwe mu byo abagabo n’abagore basabwa byavuzwe n’intumwa Pawulo igira iti “bagore, mugandukire abagabo banyu, nk’uko mugandukira Umwami wacu . . . Bagabo, mukunde abagore banyu, nk’uko Kristo yakunze [i]torero, akaryitangira . . . abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. . . . Umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we” (Abefeso 5:22-33). Nk’uko dushobora kubibona, amagambo yahumetswe yavuzwe na Pawulo atsindagiriza impamvu urukundo no kubaha bikenewe. Kubahiriza iyo nama bikubiyemo gutinya Yehova. Bisaba ko twiyemeza kubigenza dutyo tubigiranye umutima wacu wose, haba mu bihe byiza no mu ngorane. Abakristo bateganya kuzashyingiranwa bagombye kuba bashoboye gusohoza iyo nshingano.

Kugena Igihe Umuntu Agomba Kuzarushingira

11. (a) Ni iyihe nama itangwa mu Byanditswe ku bihereranye n’igihe umuntu agomba gushyingirirwa? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza ko gukurikiza inama ya Bibiliya iboneka mu 1 Abakorinto 7:36 ari iby’ubwenge?

11 Kumenya igihe twaba twiteguye kurushinga ni iby’ingenzi. Kubera ko ibyo bigenda bitandukana hakurikijwe imiterere y’umuntu ku giti cye, Ibyanditswe ntibigena imyaka runaka bigomba gukorerwaho. Icyakora, Ibyanditswe bigaragaza ko byarushaho kuba byiza dutegereje kugeza igihe tuzaba ‘turenze igihe cy’amabyiruka,’ igihe irari rihanitse ry’ibitsina rishobora kugoreka ubushobozi bwo gushishoza (1 Abakorinto 7:36). Uwitwa Michelle yagize ati “igihe nabonaga incuti zanjye zirambagizanya kandi zigashyingiranwa, inyinshi muri zo zikaba zari zikiri ingimbi n’abangavu, rimwe na rimwe gushyira mu bikorwa iyo nama byarangoraga. Ariko kandi, naje kubona ko iyo nama ituruka kuri Yehova, kandi akaba atubwira ibintu bitugirira akamaro gusa. Mu gihe nari ngitegereje kuzashyingiranwa, nashoboye kwibanda ku mishyikirano nari mfitanye na Yehova no ku kurushaho kuba inararibonye mu buzima, ibyo umuntu akaba adashobora kubigeraho igihe yaba akiri umwangavu. Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, nari niteguye kurushaho kuba nasohoza inshingano zijyanirana n’ishyingirwa, ndetse no guhangana n’ingorane zavuka.”

12. Kuki ari iby’ubwenge kudahubukira gushyingirwa mu gihe umuntu akiri muto?

12 Abantu bihutira gushyingiranwa igihe bakiri bato cyane, akenshi bibonera ko ibyo bakeneye n’ibyifuzo byabo bihinduka iyo bakuze. Hanyuma, baza kubona ko ibintu mbere hose babonaga ko ari byiza bitakiri iby’ingenzi cyane. Umukristokazi umwe ukiri muto yari yariyemeje gushaka igihe yari afite imyaka 16. Nyirakuru yari yarashatse afite iyo myaka, ndetse na nyina ari uko. Mu gihe umusore yakundaga yangaga ko bashyingiranwa icyo gihe, yahisemo gusanga undi wari witeguye. Ariko kandi, nyuma y’aho yaje kurira cyane yicuza icyatumye afata imyanzuro ahubutse.

13. Incuro nyinshi, ni ibiki abantu bashyingirwa badakuze baba batujuje?

13 Mu gihe umuntu ateganya kuzashyingirwa, ni iby’ingenzi ko aba afite ubumenyi buhagije ku birebana n’ibintu byose bikubiye mu ishyingiranwa. Gushyingiranwa abantu badakuze bishobora guteza ibibazo byinshi abantu bashyingiranywe bakibyiruka, bakaba bashobora kuba batiteguye neza kubihihibikanira. Bashobora kuba batari inararibonye kandi badakuze bihagije kugira ngo bahangane n’imihangayiko ijyana n’ishyingirwa hamwe no kurera abana. Tugomba gushyingiranwa mu gihe gusa twaba twiteguye mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu buryo bw’umwuka, kugira ngo tubashe kugira ishyingiranwa rirambye.

14. Ni iki gikenewe kugira ngo abashakanye bashobore gukemura ibibazo by’ingutu?

14 Pawulo yanditse ko abashyingirwa “bazagira imibabaro mu mubiri” (1 Abakorinto 7:28). Hazavuka ibibazo kubera ko ishyingiranwa riba rihuje abantu babiri bafite kamere zitandukanye, kandi uburyo babonamo ibintu bukaba butandukanye. Kubera ukudatungana kwa kimuntu, gusohoza uruhare duhabwa n’Ibyanditswe mu birebana n’ishyingiranwa bishobora kugorana (1 Abakorinto 11:3; Abakolosayi 3:18, 19; Tito 2:4, 5; 1 Petero 3:1, 2, 7). Kugira ngo dushakire ubuyobozi ku Mana kandi tubukurikize mu gukemura ibibazo bigoranye mu buryo bwuje urukundo, bisaba ko tuba dukuze kandi dushikamye mu buryo bw’umwuka.

15. Ni uruhe ruhare ababyeyi bashobora kugira mu gutegurira abana babo ibihereranye n’ishyingirwa? Tanga urugero.

15 Ababyeyi bashobora gutegurira abana babo kuzarushinga binyuriye mu kubafasha gusobanukirwa akamaro ko gukurikiza ubuyobozi bw’Imana. Binyuriye mu gukoresha neza Ibyanditswe n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo, ababyeyi bashobora gufasha abana babo kugenzura bakamenya niba bo ubwabo cyangwa uwo bateganya kuzabana biteguye guhiga umuhigo w’ishyingirwa. * Umukobwa ufite imyaka 18 witwa Blossom yibwiraga ko akundana n’umusore wo mu itorero rye. Uwo musore yari umukozi w’umupayiniya w’igihe cyose, kandi bifuzaga kurushinga. Ariko kandi, ababyeyi be basabye uwo mukobwa kwihangana agategereza undi mwaka umwe, kubera ko babonaga akiri muto cyane. Nyuma y’aho, Blossom yaje kwandika ati “nshimira cyane kuba narumviye iyo nama y’ubwenge. Muri uwo mwaka, nagize icyo niyunguraho kandi natangiye kubona ko uwo musore atari afite imico iranga umugabo mwiza. Amaherezo yaje kuva mu muteguro, ubwo mba nsimbutse icyari kuzambera amakuba mu buzima. Mbega ukuntu bihebuje kugira ababyeyi barangwa n’ubwenge kandi bafite ubushishozi umuntu ashobora kwishingikirizaho!”

“[Gushakana n’]Uri mu Mwami Wacu” Gusa

16. (a) Ni mu buhe buryo Abakristo bashobora kugeragezwa mu bihereranye no “[gushakana n’]uri mu Mwami wacu” gusa? (b) Mu gihe Abakristo bahuye n’ikigeragezo cyo gushyingiranwa n’umuntu utizera, ni iki bagombye gutekerezaho?

16 Amabwiriza Yehova aha Abakristo arasobanutse neza. Bagomba gushakana n’ “uri mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:39). Ababyeyi b’Abakristo hamwe n’abana babo bashobora guhura n’ikigeragezo mu birebana n’ibyo. Mu buhe buryo? Abakiri bato bashobora kwifuza kurushinga, ariko ugasanga mu itorero hadashobora kubonekamo abo bashobora gushyingiranwa. Nibura bikaba bisa n’aho ari uko biri. Mu gace runaka, hashobora kuba haboneka abasore bake kuruta inkumi, cyangwa se ugasanga nta we umuntu yatekereza ko akwiriye muri ako karere. Umusore utari umwe mu Bakristo bitanze bagize itorero ashobora kumva akunze Umukristokazi w’inkumi (cyangwa umusore akaba yakunda inkumi itari mu muteguro), bityo akaba yahura n’ikigeragezo cyo guca ukubiri n’amahame yashyizweho na Yehova. Muri iyo mimerere, byaba byiza turamutse dutekereje ku rugero rwa Aburahamu. Uburyo bumwe yakoresheje kugira ngo akomeze kugirana n’Imana imishyikirano myiza, ni uko yakoze ibishoboka byose kugira ngo umuhungu we Isaka ashakane n’umuntu wasengaga Yehova by’ukuri. Isaka na we ni uko yabigenje mu gihe yashakiraga umuhungu we Yakobo umugeni. Abo byabaga bireba bose basabwe gushyiraho imihati, ariko byashimishije Imana kandi bituma ibaha imigisha.—Itangiriro 28:1-4.

17. Kuki gushakana n’umuntu utizera bishobora guteza akaga, kandi se, ni iyihe mpamvu y’ingenzi cyane ituma tugomba “[gushakana n’]uri mu Mwami wacu” gusa?

17 Ni incuro nke cyane umuntu utizera agera ubwo amaherezo ahinduka Umukristo. Ariko kandi, gushakana n’abantu batizera akenshi byagiye biteza akaga. Abashakana badahuje ntibahuza imyizerere, ntibagendera ku mahame amwe, ndetse nta n’ubwo bagira intego zimwe (2 Abakorinto 6:14). Ibyo bishobora kugira ingaruka mbi cyane ku kuntu bashyikirana kandi bigatuma abashakanye babura ibyishimo. Urugero, hari Umukristokazi umwe wajyaga aterwa agahinda gakomeye n’uko mu gihe yabaga avuye mu materaniro yubaka, atashoboraga gutaha ngo agirane n’umugabo we utizera ikiganiro gishingiye ku bintu by’umwuka. Birumvikana ariko ko icy’ingenzi kurushaho, ari uko “[gushakana n’]uri mu Mwami” byagombye kugaragaza ko umuntu ari indahemuka kuri Yehova. Iyo twubahirije Ijambo ry’Imana, imitima yacu ntiducira urubanza, kuko tuba dukora “ibishimwa imbere yayo.”—1 Yohana 3:21, 22.

18. Mu gihe duteganya kurushinga, ni ibihe bintu by’ingenzi twagombye kwitaho, kandi kuki?

18 Mu gihe duteganya kurushinga, imico myiza n’imimerere y’iby’umwuka by’uwo duteganya kuzashakana ni byo twagombye kwitaho mu buryo bw’ibanze. Kamere ya Gikristo, hamwe n’urukundo umuntu akunda Imana no kuba yarayiyeguriye n’ubugingo bwe bwose, ni byo bifite agaciro gakomeye cyane kuruta kureba uko umuntu asa ku mubiri. Abemerwa n’Imana ni abantu bafatana uburemere kandi bagasohoza inshingano bafite yo kuba abagabo cyangwa abagore bakomeye mu buryo bw’umwuka. Kandi imbaraga zikomeye cyane abashakanye bashobora kugira zituruka ku kuba bombi bariyeguriye Umuremyi no kuba bemera ubuyobozi bwe mu buryo bwuzuye. Muri ubwo buryo, Yehova ahabwa icyubahiro, kandi ishyingiranwa rigatangirira ku rufatiro rukomeye mu buryo bw’umwuka, urufatiro ruzagira uruhare mu gutuma habaho ishyingiranwa rirambye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1999, ipaji ya 4-8.

Ni Gute Wasubiza?

• Kuki dukeneye ubuyobozi buturuka ku Mana kugira ngo dushobore guhitamo umuntu mwiza tuzabana?

• Ni mu buhe buryo kubaha Imana bizagira uruhare mu gukomeza imirunga ihuza abashakanye?

• Ni mu buhe buryo ababyeyi bashobora gutegurira abana babo ibihereranye n’ishyingiranwa?

• Kuki ari iby’ingenzi cyane ko ‘[dushakana n’]uri mu Mwami wacu’ gusa?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Imana mu bihereranye no guhitamo uwo muzabana bishobora gutuma mugira ibyishimo byinshi

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

“[Gushakana n’]uri mu Mwami wacu” gusa bihesha imigisha ikungahaye