Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘[Ubwenge] buzatugwiriza iminsi’

‘[Ubwenge] buzatugwiriza iminsi’

‘[Ubwenge] buzatugwiriza iminsi’

NI NDE wahakana ko ubwenge ari ingirakamaro mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima? Ubwenge nyakuri ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi n’ubuhanga mu buryo bukwiriye. Buhabanye cyane n’ubupfu, ubugoryi n’ubusazi. Bityo, Ibyanditswe bidutera inkunga yo gushaka ubwenge (Imigani 4:7). Mu by’ukuri, igitabo cya Bibiliya cy’Imigani ahanini cyandikiwe kwigisha ubwenge no gucyaha. Amagambo yacyo atangira agira ati “imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli, yo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa.”—Imigani 1:1, 2.

Reka turebe gusa inyigisho z’ubwenge kandi ziringirwa zikubiye mu bice bike bya mbere by’igitabo cy’Imigani. Kimwe n’umubyeyi w’umugabo wuje urukundo utera umwana we inkunga, Salomo yinginga abasomyi be ngo bemere gucyahwa kandi bitondere ubwenge (igice cya 1 n’icya 2). Atwereka ukuntu twakwihingamo kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova n’ukuntu twarinda umutima wacu (igice cya 3 n’icya 4). Tugirwa inama yo gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco (igice cya 5 n’icya 6). Ni koko, kuba amayeri n’ibikorwa by’umuntu wiyandarika bishyirwa ahagaragara bidufitiye inyungu zitagereranywa (igice cya 7). Kandi se, mbega ukuntu buri wese areshywa n’amagambo yo kwinginga yavuzwe na bwenge bwagereranyijwe n’umuntu (igice cya 8)! Mbere y’uko Umwami Salomo akomeza aca indi migani mu magambo ahinnye mu bice bikurikiraho, atanga incamake ishishikaje y’ibyo yavuzeho kugeza aho.—Igice cya 9.

“Ngwino, Urye ku Mutsima Wanjye, Kandi Unywe Kuri Vino Nakangaje”

Umwanzuro w’igika cya mbere cy’igitabo cy’Imigani (igice cya 1-9), si incamake irambiranye igaragaza gusa inama zari zavuzwe mbere. Ahubwo, wanditswe mu buryo bw’imigani myiza ishimishije, ishishikariza umusomyi gukurikira inzira y’ubwenge.

Igice cya 9 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani kibimburirwa n’amagambo agira ati “bwenge yubatse inzu ye; yabaje inkingi zayo ndwi” (Imigani 9:1). Intiti imwe yavuze ko iyo mvugo ngo ‘inkingi ndwi’ “yumvikanisha inzu yubatswe izengurutse imbuga, iyo nzu ikaba itezwe n’inkingi eshatu kuri buri ruhande n’indi nkingi imwe hagati mu ruhande rwa gatatu rurebana n’irembo, ahateganye n’umuryango.” Ibyo ari byo byose ariko, bwenge bw’ukuri yubatse inzu ikomeye kugira ngo yakire abashyitsi benshi.

Ibintu byose byateguwe kugira ngo ibirori bitangire. Hari inyama n’inzoga. Bwenge ni we ubwe watetse ibyokurya kandi ategura ameza. “Abaga amatungo ye; akangaza vino ye; aringaniza n’ameza ye” (Imigani 9:2). Uko bigaragara, kuri ayo meza y’ikigereranyo hari ibyokurya bitanga umucyo wo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 55:1, 2.

Ni bande batumirirwa kuza muri ibyo birori byateguwe na bwenge bw’ukuri? “Maze atuma abaja be, arangu[ru]ra ijwi ari ahirengeye hose ho mu murwa, ati ‘umuswa wese nagaruke hano.’ Abwira utagira umutima, ati ‘ngwino urye ku mutsima wanjye, kandi unywe kuri vino nakangaje. Mureke ubupfapfa, mubeho, mwa baswa mwe; kandi mugendere mu nzira y’ubuhanga.’ ”Imigani 9:3-6.

Bwenge yatumye abaja be ngo bajye gutumira. Bagiye mu miharuro, aho bashobora guhamagara abantu benshi kurushaho. Bose baratumiwe—baba ‘abatagira umutima,’ cyangwa badafite ubuhanga, hamwe n’abataraba inararibonye (Imigani 9:4). Kandi bahawe isezerano ry’uko bazabaho. Ubwenge bukubiye mu Ijambo ry’Imana, hakubiyemo n’uburi mu gitabo cy’Imigani, bushobora kugera ku bantu hafi ya bose rwose. Muri iki gihe, kubera ko Abahamya ba Yehova ari bo ntumwa za bwenge bw’ukuri, bahugiye mu gutumira abantu aho bashobora kuboneka hose kugira ngo bige Bibiliya. Koko rero, kuronka ubwo bumenyi bishobora kuyobora ku buzima bw’iteka.—Yohana 17:3.

Abakristo bagomba kwemera bicishije bugufi uko ubwenge bubacyaha. Ibyo ni ko biri cyane cyane ku bakiri bato hamwe n’abamaze igihe gito batangiye kwiga ibihereranye na Yehova. Kubera ko baba bataraba inararibonye mu nzira z’Imana, bashobora kuba ari abantu ‘batagira umutima.’ Ntibishaka kuvuga ko intego zabo zose ziba ari mbi, ariko bisaba igihe n’imihati kugira ngo bagire umutima uri mu mimerere ishimisha Yehova Imana by’ukuri. Ibyo bisaba ko ibitekerezo byabo, ibyifuzo byabo, ibyo bakunda n’intego zabo babihuza n’ibyo Imana yemera. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko “bihingamo kugira ipfa ry’amata adafunguye y’ijambo!”—1 Petero 2:2, NW.

Mu by’ukuri se, twese ntitwagombye kurenga inyigisho ‘za mbere’? Tugomba rwose kwihingamo gushishikazwa n’ “ibintu byimbitse by’Imana” kandi tukavana intungamubiri mu byokurya bikomeye bigenewe abantu bakuze (Abaheburayo 5:12–6:1; 1 Abakorinto 2:10, NW ). ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ uwo Yesu Kristo agenzura mu buryo butaziguye, atanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bigenewe abantu bose mu gihe cyabyo abigiranye umwete (Matayo 24:45-47). Nimucyo turire ku meza ya bwenge binyuriye mu kwigana umwete Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa n’itsinda ry’umugaragu.

“Ntuhane Umukobanyi”

Inyigisho za bwenge nanone zikubiyemo gukosorwa no gucyahwa. Icyo gice cy’ubwenge si ko cyemerwa na bose. Ku bw’ibyo, amagambo asoza igika cya mbere cy’igitabo cy’Imigani akubiyemo umuburo ugira uti “ucyaha umukobanyi, aba yikoza isoni; kandi uhana umunyabyaha, aba yihamagariye ibitutsi. Ntuhane umukobanyi, kugira ngo atakwanga.”Imigani 9:7, 8a.

Umukobanyi abikira inzika umuntu ugerageza kumufasha kugorora intambwe ze, kandi akamwanga. Umuntu mubi, ntamenya agaciro ko gucyahwa. Mbega ukuntu byaba ari ukubura ubwenge kugerageza kwigisha ukuri guhebuje ko mu Ijambo ry’Imana umuntu wanga ukuri cyangwa se ushaka gusa kukunnyega! Igihe intumwa Pawulo yabwirizaga muri Antiyokiya, yahahuriye n’itsinda ry’Abayahudi batakundaga ukuri. Bagerageje kumushora mu mpaka binyuriye mu kumuvuguruza mu buryo burangwa no kutubaha Imana, ariko Pawulo yarivugiye ati ‘ubwo mwanze [Ijambo ry’Imana] kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga.’—Ibyakozwe 13:45, 46.

Mu mihati tugira mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu bafite imitima itaryarya, nimucyo tujye twitonda kugira ngo tutajya impaka n’abakobanyi. Kristo Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza agira ati “nimwinjira mu nzu, mubaramutse: inzu niba ikwiriye, amahoro yanyu ayizemo; ariko niba idakwiriye, amahoro yanyu abagarukire. Kandi nibanga kubacumbikira, cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.”—Matayo 10:12-14.

Umunyabwenge we yitabira gucyahwa mu buryo bunyuranye n’uko bigenda ku mukobanyi. Salomo yagize ati “ariko nuhana umunyabwenge, azagukunda. Bwiriza umunyabwenge, kandi azarushaho kugira ubwenge” (Imigani 9:8b, 9a). Umunyabwenge aba azi ko “nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). N’ubwo inama ishobora gusa n’aho ibabaje, kuki twakwirirwa tuyirwanya cyangwa ngo twihagarareho niba kuyemera byatuma turushaho kuba abanyabwenge?

Umwami w’umunyabwenge akomeza agira ati “igisha umukiranutsi, kandi azunguka kumenya” (Imigani 9:9b). Nta muntu n’umwe uzi ubwenge cyane cyangwa ukuze cyane ku buryo atagira ibintu akomeza kungukaho ubumenyi. Mbega ukuntu bishimisha kubona n’abantu bageze mu za bukuru bemera ukuri kandi bakiyegurira Yehova! Nimucyo natwe twihatire gukomeza kugira ubushake bwo kwiga no gukomeza gukoresha ubwonko bwacu.

‘Nzakungura Imyaka yo Kubaho Kwawe’

Mu gutsindagiriza ingingo y’ingenzi yari irimo isuzumwa, Salomo yashyizemo ikintu cya ngombwa gisabwa kugira ngo umuntu agire ubwenge. Yaranditse ati “kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge; kandi kumenya Uwera ni ubuhanga” (Imigani 9:10). Nta wushobora kubona ubwenge buva ku Mana niba adatinya kandi ngo yubahe Imana y’ukuri mu buryo bwimbitse. Umuntu ashobora kuba afite ubwonko bwuzuye ubumenyi, ariko niba adatinya Yehova, ntazashobora gukoresha ubwo bumenyi mu buryo buhesha Umuremyi icyubahiro. Ndetse ashobora no gufata imyanzuro mibi ku bintu bizwi neza, bigatuma agaragara nk’aho ari umupfapfa. Byongeye kandi, kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova, Uwera Usumbabyose, ni ingenzi kugira ngo umuntu agire ubuhanga, icyo kikaba ari ikintu gikomeye kiranga ubwenge.

Imbuto z’ubwenge ni izihe (Imigani 8:12-21, 35)? Umwami wa Isirayeli yagize ati “ni jye uzakugwiriza iminsi; nkakungura imyaka yo kubaho kwawe” (Imigani 9:11). Kumara iminsi n’imyaka myinshi mu buzima bituruka ku gukomeza kubana n’ubwenge. Ni koko, “ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite.”—Umubwiriza 7:12.

Kwihatira kunguka ubwenge ni inshingano itureba mu buryo bwa bwite. Mu gutsindagiriza ibyo, Salomo yagize ati “niba uri umunyabwenge, ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe” (Imigani 9:12). Iyo umuntu ari umunyabwenge, ni we ubwe bizanira inyungu, kandi umukobanyi ni we nyirabayazana w’imibabaro ye. Koko rero, icyo tubibye ni cyo dusarura. Bityo rero, nimucyo ‘dutegere ubwenge amatwi.’—Imigani 2:2.

“Umugore Upfapfana Arasakuza”

Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Salomo yakomeje agira ati “umugore upfapfana arasakuza; ni ikirimarima, kandi nta cyo amenya, yicara ku muryango w’inzu ye, ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa, agira ngo ahamagare abahita, baromboreje mu nzira zabo, ati ‘umuswa wese agaruke hano.’ ”Imigani 9:13-16a.

Ubupfapfa bugereranywa n’umugore usakuza, utagira rutangira, w’injiji. Na we yubatse inzu. Kandi yihaye akazi ko guhamagara umuntu wese w’umuswa. Bityo, abantu banyura hafi y’iwe bagomba guhitamo. Mbese, bazemera itumira rya bwenge, cyangwa bazemera iry’ubupfapfa?

“Amazi Yibwe Araryoshye”

Ari bwenge ari n’ubupfapfa, bombi batumira ababatega amatwi ngo ‘bagaruke aho.’ Ariko kandi, ibyo batumirira abantu biratandukanye. Ubwenge buhamagara abantu ngo baze mu birori birimo vino, inyama n’umutsima. Ibyo ubupfapfa bukoresha bureshya abantu bitwibutsa inzira z’umugore wiyandarika. Salomo yagize ati “abwira utagira umutima, ati ‘amazi yibwe araryoshye; kandi umutsima urirwa ahihishe, uranyura.’ ”Imigani 9:16b, 17.

Aho gutanga vino y’inkangaza, “umugore Mupfapfa” atanga amazi yibwe. (Imigani 9:13, New International Version.) Mu Byanditswe, kwishimira kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore ukunda, bigereranywa no kunywa amazi afutse (Imigani 5:15-17). Ku bw’ibyo rero, amazi yibwe ashushanya imibonano y’ubwiyandarike ikorerwa mu bwihisho. Ayo mazi agaragazwa nk’aho aryohereye—ko ari meza kurusha vino—kubera ko aba yibwe, kandi yumvikanisha igitekerezo cyo gutwara ikintu nta wukubonye. Umutsima barya rwihishwa ugaragazwa nk’aho uryoshye cyane kurusha umutsima n’inyama by’ubwenge, cyane cyane kubera ko uboneka hakoreshejwe ubuhemu. Kubona ko ikintu kibuzanyijwe kandi gikorwa rwihishwa ari cyiza, ni ikimenyetso kigaragaza ubupfapfa.

Mu gihe itumira ry’ubwenge rikubiyemo isezerano ry’ubuzima, umugore w’umupfapfa we nta cyo yigera avuga ku ngaruka zigera ku bakurikira inzira ze. Ariko Salomo atanga umuburo agira ati “ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari; kandi abo yararitse bari mu mworero w’ikuzimu” (Imigani 9:18). Intiti imwe yaranditse iti “inzu y’umugore Mupfapfa si ahantu ho gutura ahubwo ni imva nini. Iyo uyinjiyemo ntuyisohokamo uri muzima.” Gukurikiza imibereho y’ubwiyandarike nta bwenge burimo; biganisha ku rupfu.

Yesu Kristo yagize ati “munyure mu irembo rifunganye; kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” (Matayo 7:13, 14). Nimucyo buri gihe tujye turira ku meza ya bwenge kandi tube mu bantu bari mu nzira igana mu buzima.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Umunyabwenge yemera gukosorwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Kunguka ubwenge ni inshingano ya buri wese mu buryo bwa bwite