Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Arakataje kugira ngo aneshe ubwa nyuma!

Arakataje kugira ngo aneshe ubwa nyuma!

Arakataje kugira ngo aneshe ubwa nyuma!

“Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto, ahabwa ikamba, nuko agenda anesha, kandi ngo ahore anesha [“arangize burundu igikorwa cye cyo kunesha,” “NW” ].”—IBYAHISHUWE 6:2.

1. Ni ibihe bintu bizabaho mu gihe kizaza Yohana yabonye mu iyerekwa?

INTUMWA Yohana ihumekewe n’Imana yashoboye kureba ibyari kuzabaho mu myaka 1.800 yari imbere, maze isobanura ukuntu Kristo yari kwimikwa akaba Umwami. Yohana yari akeneye kugira ukwizera kugira ngo yiringire ko ibyo yabonye mu iyerekwa byari kuzasohozwa. Twebwe muri iki gihe dufite igihamya kigaragara neza cy’uko uko kwimikwa kwahanuwe kwabayeho mu mwaka wa 1914. Binyuriye mu kurebesha amaso y’umutima, tubona Yesu Kristo “agenda anesha, kandi ngo ahore anesha [“arangize burundu igikorwa cye cyo kunesha,” NW ] .”

2. Igihe Ubwami bwimikwaga, Diyabule yabyifashemo ate, kandi se, ibyo ni igihamya cy’iki?

2 Nyuma yo kwimikwa k’Ubwami, Satani yirukanywe mu ijuru, bituma arushaho kurwana inkundura abigiranye umujinya mwinshi, ariko ibyo bikaba bidashobora kongera amahirwe ye yo kugira icyo ageraho (Ibyahishuwe 12:7-12). Umujinya we watumye imimerere yo ku isi irushaho kugorana. Umuryango wa kimuntu usa n’aho urimo usenyuka. Ku Bahamya ba Yehova, icyo ni igihamya cy’uko Umwami wabo akataje “kugira ngo arangize burundu igikorwa cye cyo kunesha.”

Umuryango w’Isi Nshya Urimo Urashyirwaho

3, 4. (a) Ni irihe hinduka ryo mu rwego rw’umuteguro ryabayeho mu itorero rya Gikristo kuva aho Ubwami bwimikiwe, kandi se, kuki ryari ngombwa? (b) Ni izihe nyungu zagiye zituruka kuri iryo hinduka, nk’uko byari byarahanuwe na Yesaya?

3 Igihe Ubwami bwimikwaga, igihe cyari kigeze kugira ngo itorero rya Gikristo ryongeye gushyirwaho—ubu rifite inshingano z’Ubwami nyinshi kurushaho—rirusheho guhuza n’icyitegererezo cy’itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Ni yo mpamvu Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 n’iya 15 Kamena 1938 (mu Cyongereza), wasuzumye ukuntu umuteguro wa Gikristo wagombye gukora. Nyuma y’aho, inomero yo ku itariki ya 15 Werurwe 1972 (mu Gifaransa), yatanze ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye n’Inteko Nyobozi yo muri iki gihe mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Inteko Nyobozi Itandukanye n’Umuryango Wemewe n’Amategeko.” Mu mwaka wa 1972, hashyizweho inteko z’abasaza kugira ngo zijye zifasha kandi ziyobore amatorero yo mu turere tw’iwabo.

4 Kuba harongeye gushyirwaho ubuyobozi bukwiriye byatumye itorero rya Gikristo rirushaho gukomera cyane. Nanone ikindi kintu cyatumye rirushaho gukomera, ni gahunda Inteko Nyobozi yakoze kugira ngo abasaza bigishwe uburyo bwo gusohoza inshingano zabo, tutibagiwe n’imyitozo bahawe mu bihereranye n’ibibazo by’imanza. Ukuntu umuteguro w’Imana wo ku isi wagiye utera imbere buhoro buhoro hamwe n’ingaruka z’ingirakamaro byagize, byari byarahanuwe muri Yesaya 60:17, hagira hati “mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu; no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma; amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.” Ibyo bintu byagiye binonosorwa byagaragazaga imigisha y’Imana, kandi byari igihamya cy’uko Imana yemera abari barashyigikiye Ubwami bwayo babigiranye ishyaka.

5. (a) Satani yabyifashemo ate mu gihe Yehova yahaga ubwoko Bwe imigisha? (b) Mu guhuza n’ibivugwa mu Bafilipi 1:7, iyo Satani yagaragarizaga umujinya ubwoko bwa Yehova, bwabyitwaragamo bute?

5 Ukuntu Imana yitaye ku bwoko bwayo mu buryo bwuje urukundo kandi ikabuyobora nyuma yo kwimikwa k’Ubwami, ntibyisobye Satani. Reka turebe ingero zikurikira: mu mwaka wa 1931, abari bagize iryo tsinda rito ry’Abakristo bagaragarije mu ruhame ko bari barenze ibyo kuba bari Abigishwa ba Bibiliya gusa. Mu guhuza n’ibivugwa muri Yesaya 43:10, bari Abahamya ba Yehova! Byaba ari ibintu byahuriranye gusa cyangwa byaragambiriwe, Diyabule yabateje inkubi y’ibitotezo hirya no hino ku isi. Ndetse no mu bihugu byari bisanzwe bizwiho kuba byari bifite umudendezo wo mu rwego rw’idini, urugero nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kanada n’u Budage, Abahamya bahatiwe incuro nyinshi kurwana intambara z’amategeko kugira ngo bakomeze kugira umudendezo wabo wo gusenga. Mu mwaka wa 1988, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwari rwarongeye gusuzuma imanza 71 z’Abahamya ba Yehova, bakaba baratsinze bibiri bya gatatu by’izo manza. Muri iki gihe, ku isi hose, ingamba z’amategeko ziracyakomeza, kugira ngo nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, dushobore ‘kurwanirira ubutumwa bwiza, duhamya ko ari ubw’ukuri.’—Abafilipi 1:7.

6. Mbese, guca umurimo no kuwuhagarika byaba byaratumye ubwoko bwa Yehova butajya mbere? Tanga urugero.

6 Mu myaka ya za 30, mu minsi yashyiraga Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, za guverinoma z’igitugu zashyizeho amategeko yo guca cyangwa guhagarika umurimo w’Abahamya ba Yehova mu Budage, muri Hisipaniya no mu Buyapani, ibyo akaba ari ibihugu bitatu gusa bivuzwe. Ariko kandi mu mwaka wa 2000, muri ibyo bihugu bitatu byonyine hari ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bakorana umwete bagera hafi ku 500.000. Abo babwiriza bari bakubye hafi incuro icumi umubare w’Abahamya bari ku isi hose mu mwaka wa 1936! Uko bigaragara, guca umurimo no kuwuhagarika ntibishobora gutuma ubwoko bwa Yehova budakomeza kujya mbere buyobowe n’Umuyobozi wabwo wanesheje, ari we Yesu Kristo.

7. Ni ikihe kintu gitangaje cyabayeho mu mwaka wa 1958, kandi se, ni irihe hinduka rikomeye ryabayeho uhereye icyo gihe?

7 Mbega ukuntu uko kujya mbere kwagaragaye ubwo, mu mwaka wa 1958, muri New York City haberaga ikoraniro rinini cyane kuruta ayandi yose Abahamya ba Yehova bagize, rikaba ryari Ikoraniro Mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo Ugushaka kw’Imana, ryateranyemo abantu bagera ku 253.922! Mu mwaka wa 1970, umurimo wabo wari warakomorewe muri bya bihugu bitatu byavuzwe haruguru, uretse mu cyitwaga icyo gihe u Budage bw’i Burasirazuba. Ariko kandi, umurimo w’Abahamya wari ukibuzanyijwe mu gihugu kinini cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti no mu bihugu byiyunze na cyo mu Masezerano y’i Varsovie. Muri iki gihe, muri ibyo bihugu byahoze bigendera ku matwara ya Gikomunisiti, harimo Abahamya bakorana umwete basaga 500.000.

8. Kuba Yehova yarahaye umugisha ubwoko bwe byagize izihe ngaruka, kandi se, ni iki Umunara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 1950 wabivuzeho?

8 Abahamya ba Yehova bahawe umugisha wo kugira ukwiyongera bitewe n’uko bakomeje ‘gushaka Ubwami bw’Imana [mbere na mbere] no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Ubuhanuzi bwa Yesaya bwamaze gusohozwa mu buryo nyabwo, ubuhanuzi bugira buti “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora” (Yesaya 60:22). Kandi haracyakomeza kubaho ukwiyongera! Mu myaka icumi ishize yonyine, umubare w’abaharanira ubutegetsi bw’Ubwami babigiranye umwete wiyongereyeho abantu basaga 1.750.000. Abo bantu baje kwifatanya ku bushake bwabo n’abagize itsinda ry’abo Umunara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 1950 werekejeho ugira uti “ubu Imana irimo irategura umuryango w’isi nshya. . . . Iryo tsinda rizambuka Harimagedoni, . . . rikaba ari ryo rizabanza gukandagira mu ‘isi nshya’ . . . , rikazashyirwa kuri gahunda mu buryo bwa gitewokarasi, kubera ko rizaba rizi imikorere y’umuteguro.” Iyo ngingo yasozaga igira iti “ku bw’ibyo rero, nimucyo twese hamwe dukomeze kujya mbere ubudacogora, turi abagize umuryango w’isi nshya.”

9. Ni mu buhe buryo ibintu Abahamya ba Yehova bize mu myaka yashize byabaye ingirakamaro?

9 Hagati aho, uwo muryango w’isi nshya udasiba kwiyongera wagize ubuhanga bwabaye ingirakamaro cyane muri iki gihe kandi wenda bukaba buzaba ingirakamaro ndetse no mu murimo wo gusubiza ibintu mu buryo nyuma ya Harimagedoni. Urugero, Abahamya bize gutegura amakoraniro manini, gutanga imfashanyo zikenewe mu buryo bwihutirwa nta kuzarira, no kubaka amazu mu buryo bwihuse. Ibyo bikorwa byatumye abantu benshi bakunda Abahamya ba Yehova kandi barabubaha.

Dukosore Ibitekerezo Bitari Byo

10, 11. Tanga ingero zigaragaza ukuntu ibintu bikocamye abantu babaga batekereza ku Bahamya ba Yehova byakosowe.

10 Nyamara kandi, hari abantu bashinja Abahamya ba Yehova ko bataye umurongo abandi bagenderaho. Ibyo ahanini usanga biterwa n’uko Abahamya bakomera ku gihagararo cyabo gishingiye kuri Bibiliya mu bintu bitandukanye, urugero nko guterwa amaraso, kutagira aho babogamira mu bya politiki, kunywa itabi n’umuco. Ariko kandi, abantu benshi muri rusange batangiye kugenda barushaho kwemera ko ibitekerezo by’Abahamya bikwiriye kwitabwaho. Urugero, umuganga wo muri Polonye yaterefonnye ibiro by’ubuyobozi by’Abahamya ba Yehova, maze avuga ko we hamwe n’abo bakoranaga mu bitaro bari bamaze amasaha menshi bajya impaka ku kibazo cyo guterwa amaraso. Izo mpaka zari zabyukijwe n’ingingo yari yasohotse uwo munsi mu kinyamakuru cyo muri Polonye gisohoka buri munsi cyitwa Dziennik Zachodni. Uwo muganga yiyemereye agira ati “jye ubwanjye mbabajwe no kuba amaraso akoreshwa mu buryo bukabije cyane mu buvuzi. Ibyo bigomba guhinduka, kandi nishimiye ko hari umuntu wabyukije icyo kiganiro. Nifuzaga guhabwa ibisobanuro birenzeho.”

11 Mu nama yabaye umwaka ushize, abahanga mu by’ubuvuzi bo mu Burayi, muri Isirayeli, muri Kanada no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, basuzumye ibintu byari bigenewe gufasha abaganga kuvura abarwayi badakoresheje amaraso. Muri iyo nama yabereye mu Busuwisi, byagaragajwe ko mu buryo bunyuranye n’ibitekerezo bihuriweho n’abantu benshi, umubare w’abarwayi bapfaga batewe amaraso warutaga kure cyane rwose uw’abarwayi bapfaga batayatewe. Wasangaga muri rusange abarwayi b’Abahamya barashoboye kuva mu bitaro vuba cyane kuruta abavurwaga batewe amaraso, ibyo bikaba byaranatumaga amafaranga y’ibitaro batangaga agabanuka.

12. Tanga urugero rw’ukuntu abantu bakomeye bagiye bashimagiza igihagararo Abahamya ba Yehova bagize mu bihereranye no kutivanga mu bya politiki.

12 Nanone kandi, hari ibintu byinshi byiza byagiye bivugwa ku gihagararo cyo kutivanga Abahamya ba Yehova bagize mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose no mu gihe yari irimbanyije, ubwo bibasirwaga n’igitero cya kinyamaswa cy’abo mu ishyaka rya Nazi. Kaseti videwo yitwa La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie, yateguwe n’Abahamya ba Yehova kandi mu buryo bukwiriye ikaba yarerekanywe ku ncuro ya mbere mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Ravensbrück ho mu Budage ku itariki ya 6 Ugushyingo 1996, yatumye abantu bavuga ibintu byinshi byiza. Mu gihe batangiraga kwerekana kaseti nk’iyo mu kigo kizwi cyane cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’ahitwa Bergen-Belsen ku itariki ya 18 Mata 1998, umuyobozi w’ikigo cyitwa Center for Political Education in Lower Saxon (Ikigo Cyigisha Ibihereranye na Politiki cyo muri Basse-Saxe) witwa Dr. Wolfgang Scheel, yagize ati “bimwe mu bintu by’ukuri bibabaje byabayeho mu mateka, ni uko Abahamya ba Yehova banze amatwara y’ishyaka rya Nazi, bakaba barayanze bamaramaje mu buryo bukomeye cyane kuruta uko andi madini ya Gikristo yabigenje. . . . Ibitekerezo ibyo ari byo byose twaba dufite ku bihereranye n’inyigisho z’Abahamya ba Yehova n’ishyaka bagira mu by’idini, kuba barashikamye mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi bakwiriye kubyubahirwa.”

13, 14. (a) Ni ayahe magambo arangwa n’ubwenge yo kuvuganira Abakristo ba mbere yavuzwe n’umuntu batari biteze ko yayavuga? (b) Tanga ingero z’amagambo ashimishije yagiye avugwa agamije kurengera ubwoko bw’Imana muri iki gihe.

13 Mu gihe abantu b’ibikomerezwa cyangwa ibyemezo bifatwa mu nkiko birenganuye Abahamya ba Yehova mu bibazo biba byagiweho impaka, bishobora gutuma urwikekwe rugabanuka kandi bigatuma Abahamya babonwa neza kurushaho. Ibyo akenshi bibugururira inzira ituma bavugana n’abantu mbere y’aho batigeze bagira ubushake bwo kubatega amatwi. Ku bw’ibyo rero, uko kurenganurwa tukwakirana yombi kandi mu by’ukuri Abahamya ba Yehova barabyishimira. Ibyo bitwibutsa ibyabaye i Yerusalemu mu kinyejana cya mbere. Mu gihe abari bagize Sanhedrin, ni ukuvuga urukiko rukuru rw’Abayahudi, bashakaga kwica Abakristo babaziza kuba barabwirizaga babigiranye umwete, uwitwa Gamaliyeli, “wari umwigishamategeko, wubahwa[ga] n’abantu bose,” yatanze umuburo maze aravuga ati “yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu. . . . ‘[M]uzibukire aba bantu, mubarekure: kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu, bizatsindwa: ariko nibiba bivuye ku Mana, ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ”—Ibyakozwe 5:33-39.

14 Kimwe na Gamaliyeli, mu bihe bya vuba aha, hari abantu bakomeye bagiye bavuganira Abahamya ba Yehova bagaragaza ko bakwiriye guhabwa umudendezo wo mu rwego rw’idini. Urugero, uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cyitwa International Academy for Freedom of Religious and Belief (Ishami Mpuzamahanga Riharanira Umudendezo mu Bihereranye n’Idini Hamwe n’Imyizerere) yagize ati “idini ntirigomba kwamburwa uburenganzira bwaryo ngo ni uko gusa ibyo ryemera bibonwa ko bitemewe muri rubanda cyangwa ko bidasanzwe.” Naho umwarimu wo muri kaminuza y’i Leipzig wigisha siyansi ihereranye n’iby’idini yabajije ikibazo gihereranye n’iyo ngingo ku birebana n’akanama ka leta y’u Budage kashyiriweho gukora iperereza ku dutsiko tw’amadini, cyagiraga kiti “kuki amadini mato ari yo yonyine agenzurwa ariko amadini abiri y’ibigugu yo [ni ukuvuga Kiliziya Gatolika y’i Roma n’Itorero ry’Abaluteriyani] ntagenzurwe?” Dushobora kubona igisubizo mu buryo bworoshye mu magambo yavuzwe n’uwahoze ari umutegetsi w’Umudage, wanditse ati “ntidushobora kwirirwa dushidikanya ko abafana b’idini ari bo babwiraga rwihishwa akanama ka leta umurongo wa politiki kagombaga kugira.”

Ni Nde Dushakiraho Ihumure?

15, 16. (a) Kuki igikorwa cyakozwe na Gamaliyeli cyagize ingaruka nziza mu rugero ruciriritse? (b) Ni mu buhe buryo abandi bantu batatu bakomeye bari bafite ubushobozi buciriritse mu bihereranye n’ibyo bashoboraga gukora barengera Yesu?

15 Ibyo Gamaliyeli yavuze bitsindagiriza gusa ko umurimo ushyigikiwe n’Imana udashobora na rimwe kuburizwamo. Nta gushidikanya ko Abakristo ba mbere bungukiwe n’amagambo yabwiye abari bagize Sanhedrin, ariko ntibigeze bibagirwa ko amagambo Yesu yavuze agaragaza ko abigishwa be bazatotezwa na yo yari ukuri. Igikorwa cya Gamaliyeli cyahagaritse imigambi abayobozi ba kidini bari bacuze yo kubica, ariko ibyo ntibyavanyeho burundu itotezwa, kubera ko dusoma ngo “baramwumvira; nuko bahamagara intumwa, barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu: maze barazirekura.”—Ibyakozwe 5:40.

16 Igihe Yesu yari arimo acirwa urubanza, Ponsiyo Pilato yagerageje kumurekura, kubera ko nta cyaha yari yamubonyeho. Ariko ntiyabigezeho (Yohana 18:38, 39; 19:4, 6, 12-16). Ndetse n’abantu babiri bari basanzwe bakunda Yesu bo mu bagize Urukiko Rukuru rw’Abayahudi, ari bo Nikodemu na Yozefu, bari bafite ubushobozi buciriritse ku bihereranye n’ibyo yashoboraga gukora kugira ngo babuze urukiko gucira Yesu urubanza rumutsinda (Luka 23:50-52; Yohana 7:45-52; 19:38-40). Ihumure abantu babona iyo bahagurukiye kurengera ubwoko bwa Yehova—impamvu iyo ari yo yose yaba ibasunitse—usanga riciriritse. Isi izakomeza kwanga abigishwa b’ukuri ba Kristo, nk’uko n’ubundi yamwangaga na we ubwe. Ihumure rihoraho rishobora kuboneka biturutse kuri Yehova wenyine.—Ibyakozwe 2:24.

17. Ni ubuhe buryo buhuje n’ukuri Abahamya ba Yehova babonamo ibintu, ariko se, kuki badacika intege mu bihereranye n’icyemezo bafashe cyo gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza?

17 Mu buryo buhuje n’ukuri, Abahamya ba Yehova baba biteze ko bazakomeza gutotezwa. Ibitotezo bizakurwaho mu gihe gusa gahunda ya Satani izaba yaneshejwe burundu. Nyamara kandi, n’ubwo ibyo bitotezo biba bidashimishije, ntibituma Abahamya batezuka ku gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza iby’Ubwami. Kuki se byatuma batezuka kandi bashyigikiwe n’Imana? Bahanga amaso Umuyobozi wabo w’intwari, ari we Yesu Kristo, we wabasigiye urugero rukwiriye.—Ibyakozwe 5:17-21, 27-32.

18. Ni izihe ngorane zizagera ku bwoko bwa Yehova, ariko se, bwiringiye budashidikanya ko bizagenda bite?

18 Kuva idini ry’ukuri rigitangira, ryagiye rirwanywa mu buryo bukaze. Mu gihe cya vuba aha, rizagabwaho igitero cya simusiga na Gogi, ni ukuvuga Satani uri mu mimerere yashyizwemo yo gucishwa bugufi kuva aho yirukaniwe mu ijuru. Ariko kandi, idini ry’ukuri rizakomeza kubaho (Ezekiyeli 38:14-16). “Abami bo mu isi yose” bayobowe na Satani, “bazarwanya Umwana w’Intama,” “ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware, n’Umwami w’abami” (Ibyahishuwe 16:14; 17:14). Ni koko, Umwami wacu arakataje kugira ngo aneshe ubwa nyuma, kandi vuba aha ‘azarangiza burundu igikorwa cye cyo kunesha.’ Mbega ukuntu ari igikundiro gukataza tugendana na we, tuzi ko vuba aha rwose nta muntu n’umwe uzongera kuvuguruza abasenga Yehova igihe bazaba bavuga bati “Imana iri mu ruhande rwacu”!—Abaroma 8:31; Abafilipi 1:27, 28.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Ni iki Yehova yakoze kugira ngo akomeze itorero rya Gikristo uhereye igihe Ubwami bwimikiwe?

• Ni iki Satani yakoze kugira ngo agerageze kubuza Kristo kurangiza burundu igikorwa cye cyo kunesha, kandi se, byagize izihe ngaruka?

• Ni mu buhe buryo bushyize mu gaciro twagombye kubona ibikorwa byiza byo kuturengera bikorwa n’abatari Abahamya?

• Ni iki Satani azakora vuba aha, kandi se, hazakurikiraho iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Amakoraniro agaragaza ko ubwoko bwa Yehova bukomeza kujya mbere

[Amafoto yo ku ipaji ya 20]

Kuba Abahamya batarivanze mu bya politiki mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose na n’ubu bikomeje gutuma Yehova asingizwa