Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu kuzirikana ko Yehova aba yiteguye kubabarira ibyaha ashingiye ku gitambo cy’incungu, kuki ari ngombwa ko Abakristo bakwaturira ibyaha byabo abasaza b’itorero?

Nk’uko bishobora kugaragarira ku byabaye kuri Dawidi na Batisheba, Yehova yababariye Dawidi icyaha cye n’ubwo cyari gikomeye cyane, bitewe n’uko Dawidi yicujije by’ukuri. Mu gihe umuhanuzi Natani yazaga kubimumenyesha, Dawidi yaratuye ati “nacumuye ku Uwiteka.”—2 Samweli 12:13.

Ariko kandi, Yehova ntiyemera ko umunyabyaha yakwatura ibyaha bye abikuye ku mutima bityo akamubabarira gusa, ahubwo nanone ateganya uburyo bwuje urukundo bwo gufasha umuntu wayobye kugira ngo agarure ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Kuri Dawidi, ubwo bufasha bwatanzwe binyuriye ku muhanuzi Natani. Muri iki gihe, mu itorero rya Gikristo, harimo abasaza bakuze mu buryo bw’umwuka. Umwigishwa Yakobo yagize ati “muri mwe hariho urwaye [mu buryo bw’umwuka]? Natumire abakuru [“abasaza,” NW ] b’[i]torero, bamusabire, bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami. Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi; Umwami amuhagurutse: kandi naba yarakoze ibyaha, azaba abibabariwe.”—Yakobo 5:14, 15.

Abasaza b’inararibonye bashobora gukora byinshi kugira ngo boroshye akababaro ko mu mutima k’umunyabyaha ufite umutima wicira urubanza. Bihatira kwigana Yehova mu mishyikirano bagirana n’umunyabyaha. Nta na rimwe baba bifuza gukagatiza, n’ubwo bishobora kuba bikwiriye ko hatangwa igihano gikomeye. Ahubwo, bazirikana ibyo umuntu akeneye ako kanya babigiranye impuhwe. Bahatanira babigiranye ukwihangana kugorora imitekerereze y’umunyabyaha bifashishije Ijambo ry’Imana (Abagalatiya 6:1). N’ubwo umuntu atakwatura icyaha cye ku bushake, ashobora no kuba yasunikirwa kwicuza mu gihe abasaza baba bamusanze, nk’uko byagendekeye Dawidi mu gihe Natani yamusangaga. Ubufasha butanzwe n’abasaza muri ubwo buryo bufasha uwakoze icyaha kwirinda akaga ko kongera kugikora, n’ingaruka mbi zituruka ku kuba umunyabyaha winangiye.—Abaheburayo 10:26-31.

Nta gushidikanya ko bitoroshye kwaturira abandi ibikorwa umuntu yumva bimuteye isoni no gusaba ko yababarirwa. Bisaba ko aba afite imbaraga z’imbere muri we. Ariko kandi, tekereza gato ku rundi ruhande. Umugabo umwe wananiwe guhishurira abasaza b’itorero icyaha gikomeye yari yarakoze, yagize ati “numvaga mfite ububabare mu mutima butashoboraga gushira. Narushijeho gushyiraho imihati mu murimo wo kubwiriza, ariko nakomeje kugira ibyiyumvo byo kwishinja icyaha.” Yumvaga ko kwaturira Imana icyaha mu isengesho byari bihagije, ariko uko bigaragara si ko byari bimeze, kubera ko yagize ibyiyumvo nk’iby’Umwami Dawidi. (Zaburi 51:10, 13, umurongo wa 8 n’uwa 11 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu byaba byiza kurushaho kwemera ubufasha bwuje urukundo Yehova atanga binyuriye ku basaza!