Icyigisho cya Bibiliya mbese, kirakureba?
Icyigisho cya Bibiliya mbese, kirakureba?
“NTIGOMBA gusomwa padiri adahari.” Uwo muburo uboneka mu ntangiriro za Bibiliya zimwe na zimwe z’Abagatolika. Kay Murdy ukora mu kigo cy’Abagatolika cyitwa Catholic Bible Institute cy’i Los Angeles, yagize ati “twebwe Abagatolika si ko buri gihe twashoboraga kubona Bibiliya, ariko ibintu biragenda bihinduka.” Yavuze ko iyo Abagatolika bamenye ukuntu Ibyanditswe Byera bishobora kugira ingaruka ku mibereho yabo “batangira kugira inzara n’inyota byo kumenya Bibiliya.”
Ku byerekeye iryo hinduka, ikinyamakuru cyitwa U.S. Catholic cyasubiyemo amagambo y’umuhuzabikorwa w’inyigisho za kidini wavuze ko Abagatolika bagiye bifatanya mu matsinda yo kwiga Bibiliya bumvise “hari ikintu bari baravukijwe kubera ko bari Abagatolika, kandi bumvise ko muri Bibiliya harimo ubutunzi butagereranywa. Bifuza kuronka bumwe muri ubwo butunzi bwinshi bumva ko bavukijwe.”
Uko byaba biri kose se, ni ubuhe “butunzi bwinshi” umwigishwa wa Bibiliya ashobora kuvumbura? Tekereza kuri ibi bikurikira: mbese, wakwishimira kumenya uko wahangana n’imihangayiko y’ubuzima bwa buri munsi? Ni gute wabungabunga amahoro mu muryango? Kuki hariho abantu benshi cyane bagaragaza imyifatire ya kinyamaswa kandi irangwa n’ubugome? Ni iki gitera urugomo mu rubyiruko rwo muri iki gihe? Ibisubizo byiringirwa by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi by’isobe bishobora kuboneka mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya, kandi koko bishobora kuba “ubutunzi bwinshi” atari ku Bagatolika cyangwa Abaporotesitanti gusa, ahubwo bishobora no kubera ubutunzi Ababuda, Abahindu, Abisilamu, Abashinto ndetse n’abantu batemera ko Imana ibaho hamwe n’abatekereza ko nta wushobora kuyimenya. Nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze ‘ijambo ry’Imana ryari itabaza ry’ibirenge bye, n’umucyo umurikira inzira ye.’ Nawe rishobora kukubera itabaza.—Zaburi 119:105.