Kwatura ibyaha bituma umuntu akira
Kwatura ibyaha bituma umuntu akira
“NGICECETSE, amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi” (Zaburi 32:3, 4). Ayo magambo ababaje ashobora kuba yaragaragazaga ishavu rikomeye Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yari afite mu byiyumvo, ishavu yari yariteye we ubwe bitewe n’uko yahishe icyaha gikomeye aho kucyatura.
Dawidi yari afite ubushobozi buhebuje mu bintu byinshi. Yari intwari ku rugamba, umutegetsi w’umuhanga, umusizi n’umucuranzi. Nyamara kandi, ntiyishingikirizaga ku bushobozi bwe, ahubwo yishingikirizaga ku Mana ye (1 Samweli 17:45, 46). Avugwaho kuba yari umuntu wari ufite umutima ‘utunganiye Uwiteka’ (1 Abami 11:4). Ariko kandi, yagombaga kuryozwa mu buryo bwihariye icyaha kimwe yakoze, kandi ashobora kuba ari na cyo yerekejeho muri Zaburi ya 32. Dushobora kwiga byinshi binyuriye mu gusuzuma imimerere yatumye agwa mu cyaha. Turi butahure imitego tugomba kwirinda kandi tunabone akamaro ko kwatura ibyaha byacu kugira ngo twongere kugirana imishyikirano n’Imana.
Umwami w’Indahemuka Yaguye mu Cyaha
Ishyanga rya Isirayeli ryari ririmo rirwana n’Abamoni, ariko Dawidi we yari ari i Yerusalemu. Umugoroba umwe, igihe yari arimo yizembagiza ku gisenge cy’ingoro ye, yaje kubona umugore mwiza wari urimo yiyuhagira mu rugo bari baturanye. Aho kwifata, yatangiye kurarikira cyane uwo mugore. Mu gihe Dawidi yari amaze kumenya ko yari Batisheba, muka Uriya, wari umusirikare mu ngabo ze, yamutumyeho, maze asambana na we. Nyuma y’igihe runaka, Batisheba yatumye kuri Dawidi, amumenyesha ko yari atwite.—2 Samweli 11:1-5.
Dawidi yari afashwe. Iyo icyaha cyabo kiramuka kimenyekanye, bombi bari guhabwa igihano cyo kwicwa (Abalewi 20:10). Bityo, yacuze umugambi. Yahamagaje Uriya, umugabo wa Batisheba, amusaba ko yagaruka akava ku rugamba. Mu gihe Dawidi yari amaze kubaza Uriya neza ibihereranye n’urugamba byose, yamutegetse gusubira iwe. Dawidi yibwiraga ko ibyo byari gutuma bigaragara ko Uriya ari we se w’umwana Batisheba yari kubyara.—2 Samweli 11:6-9.
Icyateye Dawidi agahinda, ni uko Uriya atagiye kureba umugore we. Uriya yavuze ko atashoboraga kurota asubira imuhira mu gihe bagenzi be bari barimo bahangana n’ingorane z’urugamba. Iyo ingabo z’Abisirayeli zabaga ziri ku rugamba, abagabo birindaga imibonano mpuzabitsina, kabone n’ubwo bari kuba bayigiranye n’abagore babo bwite. Mu buryo buhuje n’imigenzo yakurikizwaga, bagombaga gukomeza kuba abantu badahumanye. (1 Samweli 21:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Hanyuma, Dawidi yatumiye Uriya kugira ngo basangire, aramusindisha, ariko biba iby’ubusa ntiyajya iwe kureba umugore we. Imyifatire ya Uriya irangwa n’ubudahemuka yagaragaje ukuntu icyaha gikomeye cya Dawidi cyari urukozasoni.—2 Samweli 11:10-13.
Umutego Dawidi yari yafatiwemo w’icyaha cye bwite warushagaho kumukanyaga. Mu gihe yari amaze kwiheba, umuti yabonye w’icyo kibazo ni umwe gusa. Yohereje Uriya ngo asubire ku rugamba, amuha n’urwandiko yagombaga gushyira Yowabu, umugaba w’ingabo. Icyo urwo rwandiko rugufi rwari rugamije cyari gisobanutse neza: “mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutere apfe.” Binyuriye ku magambo yanditse, uwo mwami ukomeye yasaga n’aho atwikiriye ibikorwa bye, maze yohereza Uriya ngo ajye kwicwa.—2 Samweli 11:14-17.
Mu gihe Batisheba yari akiva mu cyunamo cy’umugabo Yeremiya 17:9; 2 Samweli 11:25.
we, Dawidi yaramurongoye. Hashize igihe runaka, umwana wabo yaravutse. Muri ibyo bihe byose, Dawidi yararuciye ararumira, ntiyagira icyo avuga ku bihereranye n’ibyaha bye. Wenda ashobora kuba yarageragezaga kwihagararaho yiyumvisha ko ibyo yakoze byari bifite ishingiro. Ashobora kuba yaribwiraga ati “ese ubundi, Uriya ntiyaguye ku rugamba mu cyubahiro cye nk’abandi bose? Byongeye kandi se, ntiyanze kumvira umwami we mu gihe yangaga gusanga umugore we?” ‘Umutima ushukana’ uzakoresha imitekerereze y’ubwoko bwose kugira ngo ugerageze kubona impamvu z’urwitwazo zatumye ukora icyaha.—Amakosa Akomeye Atuma Umuntu Akora Icyaha
Dawidi, umugabo wakundaga gukiranuka, yashoboraga ate guhenebera mu by’umuco ku buryo yasambana kandi akica? Uko bigaragara, imbuto z’icyaha cye zari zimaze igihe kirekire zibibwe. Dushobora kwibaza impamvu Dawidi atari kumwe n’ingabo ze, azishyigikira mu ntambara zarwanaga n’abanzi ba Yehova. Aho kujya ku rugamba, Dawidi yari yidamarariye mu ngoro ye, aho ibintu byari birimo bibera mu ntambara byari biri kure cyane ku buryo bitashoboraga kuburizamo irari yagiriye umugore w’umusirikare wizerwa. Muri iki gihe, kugira uruhare rugaragara mu guhihibikanira ibintu by’umwuka bifatanyije n’itorero ryabo, no kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ni uburinzi ku Bakristo b’ukuri.—1 Timoteyo 6:12.
Umwami wa Isirayeli yari yarategetswe kwandukura Amategeko no kujya ayasoma buri munsi. Bibiliya itanga impamvu z’ibyo igira iti “kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira: umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko” (Gutegeka 17:18-20). Mu gihe Dawidi yakoraga ibyo byaha bikomeye, birasa n’aho ashobora kuba atari agikurikiza ayo mabwiriza. Kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe no kuritekerezaho bizadufasha rwose kwirinda gukora ibibi muri ibi bihe bigoye.—Imigani 2:10-12.
Byongeye kandi, mu buryo bwumvikana neza, itegeko rya nyuma mu Mategeko Icumi ryagiraga riti “ntukifuze umugore wa mugenzi wawe” (Kuva 20:17). Icyo gihe, Dawidi yari yaramaze kugira umubare runaka w’abagore n’inshoreke (2 Samweli 3:2-5). Ariko kandi, ibyo ntibyamurinze kwifuza undi mugore wari ufite uburanga. Iyo nkuru itwibutsa uburemere bw’amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Aho kugira bene ibyo byifuzo bidakwiriye, nimucyo twihutire kubyikura mu bwenge bwacu no mu mutima wacu.
Kwicuza no Kugirirwa Imbabazi
Inkuru ya Bibiliya ivugisha ukuri ibihereranye n’icyaha cya Dawidi, nta bwo rwose yandikiwe kugira ngo ihaze irari ry’ibitsina ry’umuntu runaka. Iyo nkuru yanditswe ituma tubona uburyo bwo kwibonera ukuntu Yehova yagaragaje mu buryo bukomeye kandi bushimishije umwe mu mico ye ihebuje—ni ukuvuga imbabazi.—Kuva 34:6, 7.
Mu gihe Batisheba yari amaze kubyara umwana w’umuhungu, Yehova yohereje umuhanuzi Natani kugira ngo ajye kubonana na Dawidi. Icyo cyari igikorwa kirangwa n’imbabazi. Iyo Dawidi ataza kubwirwa ibyo yakoze kandi agakomeza kwicecekera, birashoboka ko umutima we uba warinangiye agakomeza kujya yikorera ibyaha (Abaheburayo 3:13). Mu buryo bushimishije, Dawidi yitabiriye imbabazi z’Imana. Amagambo agaragaza ubuhanga, ariko yumvikana neza Natani yamubwiye, yatumye umutimanama wa Dawidi utangira kumurya, maze yemera yicishije bugufi ko yacumuye ku Mana. Mu by’ukuri, Zaburi ya 51 ivuga ukuntu Dawidi yakoranye icyaha na Batisheba, yanditswe nyuma y’aho amariye kwicuza no kwatura icyaha cye gikomeye. Ntituzigere na rimwe twemera ko umutima wacu wakwinangira mu gihe twaba dukoze icyaha gikomeye.—2 Samweli 12:1-13.
Dawidi yarababariwe, ariko ntiyavaniweho igihano cyangwa ingaruka z’icyaha cye (Imigani 6:27). Ni gute se bitari kumugeraho? Iyo Imana iza kwirengagiza ibyo byose ntigire icyo ikora, amahame yayo yari kuba atandukiriwe. Yari kuba ijenjetse kimwe n’Umutambyi Mukuru Eli, wacyahaga abahungu be babi abanonera, hanyuma akabareka bagakomeza kwikorera ibikorwa byabo bibi (1 Samweli 2:22-25). Nyamara kandi, Yehova ntiyanga kugaragariza ineza ye yuje urukundo umuntu wicuza kandi ufite umutima umenetse. Kimwe n’amazi agarura ubuyanja, afutse, imbabazi ze zizafasha umuntu wayobye kwihanganira ingaruka z’icyaha. Ibyiyumvo bisusurutsa byo kubabarirwa n’Imana hamwe no kwifatanya mu buryo bwubaka na bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora gutuma umuntu agarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Ni koko, bishingiye ku ncungu ya Kristo, umuntu wicuza ashobora kugera ubwo asogongera ku ‘butunzi bw’ubuntu bwayo.’—Abefeso 1:7.
‘Umutima Wera n’Umutima Ukomeye [“Umwuka Mushya,” NW]’
Mu gihe Dawidi yari amaze kwatura icyaha cye, ntiyigeze yibasirwa n’ibyiyumvo bibi byo kumva ko ari nta cyo amaze. Amagambo yo muri za zaburi yanditse yerekeza ku kwatura ibyaha, agaragaza ukuntu yumvise agaruye ubuyanja n’ukuntu yiyemeje amaramaje gukorera Imana ari uwizerwa. Urugero, reka turebe muri Zaburi ya 32. Ku murongo wa 1 dusoma ngo “hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa.” Uko icyaha cyaba gikomeye kose, ibintu bishobora kugenda neza niba umuntu yicujije nta buryarya. Uburyo bumwe bwo kugaragaza ko umuntu yicujije nta buryarya, ni ukwemera mu buryo bwuzuye ko ari we ugomba kuryozwa ibyo yakoze, nk’uko Dawidi yabigenje (2 Samweli 12:13). Ntiyagerageje kwihagararaho ngo yisobanure imbere ya Yehova cyangwa ngo abe yagerageza kugereka amakosa ku bandi. Umurongo wa 5 ugira uti “nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti ‘ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye.’ Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.” Kwatura ibyaha nta buryarya bituma umuntu abona ihumure, ku buryo biba bitakiri ngombwa ko abuzwa amahwemo n’umutimanama we ku bihereranye n’ibintu bibi byakozwe.
Mu gihe Dawidi yari amaze gusaba Yehova imbabazi, yarasabye ati “Mana, undememo umutima wera: unsubizemo umutima ukomeye [“umwuka mushya,” NW ] .” (Zaburi 51:12, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Kuba Dawidi yarasabye ko yahabwa “umutima wera” n’ “umwuka mushya,” bigaragaza ko yari azi ko yari afite kamere yo kubogamira ku cyaha kandi ko yari akeneye ubufasha buturuka ku Mana kugira ngo yeze umutima we, maze atangire bundi bushya. Aho kugira ngo yibasirwe n’ibyiyumvo byo kumva ko ari uwo kugirirwa impuhwe, yari yiyemeje amaramaje gukomeza kujya mbere mu murimo w’Imana. Yarasenze ati “Mwami, bumbura iminwa yanjye; ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe.”—Zaburi 51:15.
Yehova yabyifashemo ate ubwo Dawidi yicuzaga nta buryarya maze akiyemeza gushyiraho imihati kugira ngo amukorere? Yijeje Dawidi muri aya magambo asusurutsa umutima, agira ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zaburi 32:8). Ayo ni amagambo yavuzwe na Yehova atwizeza ko azita mu buryo bwa bwite ku byiyumvo by’umuntu wicuza no ku byo akeneye. Yehova yafashe ingamba zo guha Dawidi ubundi bushishozi, ni ukuvuga ubushobozi bwo kureba kure akabona ibirenze ibintu bigaragarira amaso. Mu gihe yari kuba ahuye n’ibishuko nyuma y’aho, yari gushobora gutahura ingaruka z’ibikorwa bye n’ingaruka byagira ku bandi, bityo agakora ibintu mu buryo burangwa n’ubwenge.
Ibyo bintu byabaye mu mibereho ya Dawidi bitera inkunga abantu bose baguye mu cyaha gikomeye. Mu gihe twatuye icyaha cyacu kandi tukagaragaza ko twicuza by’ukuri, dushobora kongera kuronka ikintu cy’agaciro gakomeye cyane, ni ukuvuga imishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Imibabaro n’ikimwaro by’akanya gato dushobora guhangana na byo biruta kure cyane agahinda twaterwa no gukomeza kwicecekera, cyangwa ingaruka zibabaje zo kureka tukinangira imitima bitewe no kwigomeka (Zaburi 32:9). Ariko, Imana yuje urukundo n’imbabazi, ari yo “Data wa twese w’imbabazi, n’Imana nyir’ihumure ryose” ishobora kutubabarira mu buryo bususurutsa.—2 Abakorinto 1:3.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Dawidi yibwiraga ko yakwirinda ingaruka z’icyaha cye mu gihe yari kuba yohereje Uriya kugira ngo ajye kwicwa