Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rushaho kwiringira Yehova mu buryo bukomeye

Rushaho kwiringira Yehova mu buryo bukomeye

Rushaho kwiringira Yehova mu buryo bukomeye

Harimo haracurwa umugambi mubisha w’ubwicanyi. Abatware bakomeye bose b’igihugu bagiye inama maze batanga igitekerezo cy’uko hashyirwaho itegeko rishya. Barifuza ko umuntu uwo ari we wese usenga mu buryo butemewe na Leta bimubera icyaha gihanishwa urupfu.

MBESE, waba warigeze kumva ibintu nk’ibyo? Amateka yuzuye ingero z’abantu bitabaje ibyo kugira amategeko urwitwazo rw’igomwa. Ibyo bintu bivuzwe haruguru byabayeho mu gihe cy’Ubwami bw’Abaperesi mu gihe cy’umuhanuzi Daniyeli. Itegeko ryemejwe n’Umwami Dariyo, ryagiraga riti ‘mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atagisabye [Umwami], azajugunywe mu rwobo rw’intare.’—Daniyeli 6:8-10, umurongo wa 7-9 muri Biblia Yera.

Daniyeli yari kubigenza ate mu gihe yari ari mu kaga ko kuba yakwicwa? Mbese, yari gukomeza kwiringira Imana ye, Yehova, cyangwa yari kudohoka agakora ibyo umwami yari yategetse? Inkuru yanditswe iratubwira iti “maze Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko, ajya iwe, (kandi amadirishya y’inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu) akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi, asenga Imana ye, akayishimira, nk’uko yari asanzwe agenza.” (Daniyeli 6:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Tuzi neza uko byaje kugenda nyuma y’aho. Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare azira ukwizera kwe, ariko Yehova ‘yabumbye iminwa y’intare’ maze akiza umugaragu we w’indahemuka.—Abaheburayo 11:33; Daniyeli 6:17-23, umurongo wa 16-22 muri Biblia Yera.

Igihe cyo Kwisuzuma

Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bari mu isi ibarwanya, bakaba bahanganye n’akaga kenshi kugarije umutekano wabo wo mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Urugero, mu gihe cy’ubushyamirane bukaze buturuka ku nzangano zishingiye ku moko bwagiye buba mu bihugu bimwe na bimwe, hishwe Abahamya benshi. Mu bindi bihugu ho, abagaragu ba Yehova bagiye bagerwaho n’ikibazo cyo kubura ibyokurya, imimerere igoranye mu by’ubukungu, impanuka kamere, indwara zikomeye n’indi mimerere yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Byongeye kandi, bagombaga guhangana n’ibitotezo, ibigeragezo baterwa n’akazi, hamwe n’ibishuko binyuranye biboshya gukora ibibi, ibyo byose bikaba bishobora gushyira mu kaga imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, Umwanzi ukomeye, ari we Satani, yiyemeje kurimbura abagaragu ba Yehova akoresheje uburyo bwose bushoboka.—1 Petero 5:8.

Mu gihe twaba tugezweho n’iyo mimerere, twakora iki? N’ubwo kugira ubwoba mu gihe ubuzima bw’umuntu bwaba buri mu kaga ari ibisanzwe, dushobora kuzirikana amagambo atanga icyizere yavuzwe n’intumwa Pawulo, amagambo agira ati “[Yehova] yavuze [a]ti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.’ Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti ‘Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?’ ” (Abaheburayo 13:5, 6). Dushobora kwiringira ko Yehova agira ibyiyumvo nk’ibyo ku bihereranye n’abagaragu be muri iki gihe. Icyakora, kumenya isezerano rya Yehova nta ho bihuriye no kwiringira tudashidikanya ko azagira icyo akora ku bw’inyungu zacu. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi cyane ko twasuzuma impamvu yumvikana ituma twiringira Yehova kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo dushimangire kandi dukomeze ibyo byiringiro dufite. Nitubigenza dutyo, ‘amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindira imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:7). Hanyuma, mu gihe tuzaba duhuye n’ibigeragezo, tuzashobora gutekereza neza maze tuzahangane na byo mu buryo burangwa n’ubwenge.

Impamvu Zituma Twiringira Yehova

Nta gushidikanya ko dufite impamvu nyinshi zituma twiringira Umuremyi wacu, ari we Yehova. Iya mbere muri zo, ni uko Yehova ari Imana yuje urukundo yita ku bagaragu bayo by’ukuri. Hari imimerere itabarika yanditswe muri Bibiliya ivuga ibihereranye n’ukuntu Yehova yagiye yita ku bagaragu be mu buryo bwuje urukundo. Mu kuvuga ibyo Yehova yagiye agirira ubwoko bwe bwatoranyijwe, ari bwo Isirayeli, Mose yaranditse ati “ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihūma; arabugota, arabukuyakuya, aburinda nk’imboni y’ijisho rye” (Gutegeka 32:10). Mu bihe bya none, Yehova akomeza kwita ku bagaragu be uko bikwiriye, haba mu rwego rw’itsinda na buri muntu ku giti cye. Urugero, igihe Abahamya bamwe bagerwagaho n’ikibazo gikaze cyo kubura ibyokurya mu gihe cy’intambara yashyamiranyaga abenegihugu muri Bosiniya, Yehova yatumye babona ibyo bari bakeneye cyane binyuriye ku mihati irangwa n’ubutwari yashyizweho n’abavandimwe babo bo muri Korowasi na Otirishiya, bihaze bakanyura mu karere kashoboraga kubateza akaga gakomeye cyane kugira ngo bashyire abavandimwe babo imfashanyo. *

Kubera ko Yehova Imana ari Imana Ishoborabyose, nta gushidikanya ko ashobora kurinda abagaragu be mu mimerere iyo ari yo yose (Yesaya 33:22; Ibyahishuwe 4:8). Ariko kandi, no mu gihe Yehova yaba yemeye ko bamwe mu bagaragu be bagaragaza ko ari abizerwa kugeza ku gupfa, arabakomeza kandi akabafasha gukomeza gushikama, agatuma bashobora gukomeza kuba indahemuka no kwishima kandi bagakomeza gutuza kugeza ku mperuka. Ku bw’ibyo, dushobora kugira icyizere nk’icyo umwanditsi wa Zaburi yari afite ubwo yagiraga ati “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya, naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo, ikajya imuhengeri.”—Zaburi 46:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera.

Nanone kandi, Bibiliya ihishura ko Yehova ari Imana y’ukuri. Ibyo bisobanura ko buri gihe asohoza amasezerano ye. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko ari Imana “itabasha kubeshya” (Tito 1:2). Kubera ko Yehova yagiye asubiramo kenshi ko yiteguye kurinda no gukiza abagaragu be, dushobora kwiringira rwose ko adashoboye kubikora gusa, ahubwo ko aniteguye gusohoza amasezerano ye.—Yobu 42:2.

Uko Twarushaho Kwiringira Imana

N’ubwo dufite impamvu zose zituma twiringira Yehova, ntitugomba kwibwira ko ari uko bizahora. Ibyo biterwa n’uko isi muri rusange itizera Imana cyane, kandi iyo myifatire ikaba ishobora mu buryo bworoshye gutuma tutiringira Yehova. Ku bw’ibyo, tugomba gushyiraho imihati twivuye inyuma kugira ngo turusheho kandi dukomeze kwiringira Imana. Ibyo Yehova arabizi, kandi yaduhaye uburyo dushobora kubigeraho.

Mbere na mbere, yaduhaye Ijambo rye ryanditswe, ari ryo Bibiliya, rikubiyemo ibikorwa byinshi bikomeye yagiye akorera abagaragu be. Tekereza gato, ni mu rugero rungana iki wagirira umuntu icyizere, mu gihe waba ari nta kindi umuziho keretse izina rye gusa? Birashoboka ko haba ari mu rugero ruto cyane, niba hari n’icyo wamugirira. Kugira ngo ugirire umuntu icyizere, ugomba kubanza kumenya imigenzereze ye n’ibikorwa bye, si byo se? Iyo dusoma kandi tugatekereza kuri izo nkuru za Bibiliya, turushaho kugira ubumenyi bwimbitse kuri Yehova no ku bihereranye n’inzira ze zihebuje, kandi tukagenda turushaho kumenya ukuntu ari uwo kwiringirwa. Muri ubwo buryo turushaho kumugirira icyizere gikomeye. Mu isengesho rivuganywe umwete umwanditsi wa Zaburi yatuye Imana, yatanze urugero ruhebuje ubwo yagiraga ati “nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze.”—Zaburi 77:12, 13, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.

Uretse Bibiliya, dufite nanone isoko ikungahaye y’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka tubonera mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’umuteguro wa Yehova. Bimwe mu bintu biba bikubiye muri ibyo bitabo, akenshi dusangamo inkuru zishishikaje z’ibyabaye mu mibereho y’abagaragu b’Imana bo muri iki gihe, zigaragaza ukuntu Yehova yashoboye kubafasha no kubahumuriza igihe babaga bari mu mimerere yo kwiheba. Urugero, Martin Poetzinger, waje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yararwaye araremba igihe yari umupayiniya mu turere tw’i Burayi, kure y’iwabo. Nta mafaranga yari afite, bityo nta muganga wari witeguye kubonana na we. Ariko kandi, Yehova ntiyamutereranye. Amaherezo, bagiye kureba umuganga mukuru utanga inama mu ivuriro ryo muri ako karere. Kubera ko uwo mugabo w’umugwaneza yizeraga Bibiliya ashikamye, yavuye Umuvandimwe Poetzinger nta mafaranga amwatse, amwitaho nk’uko yakwita ku mwana we. Gusoma izo nkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abantu bishobora rwose gutuma turushaho kwiringira Data wo mu ijuru.

Ubundi bufasha bw’agaciro Yehova aduha kugira ngo turusheho kumwiringira mu buryo bukomeye, ni igikundiro gihebuje cy’isengesho. Intumwa Pawulo itubwira ibigiranye urukundo iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima” (Abafilipi 4:6). ‘Ibyo dushaka byose’ bishobora kuba bikubiyemo ibyiyumvo byacu, ibyo dukeneye, ibyo dutinya n’imihangayiko yacu. Uko dutura Yehova amasengesho kenshi kandi avuye ku mutima, ni na ko tuzarushaho kumwiringira mu buryo bukomeye.

Igihe Yesu Kristo yari ku isi, rimwe na rimwe yajyaga ajya ahantu hiherereye hatari abantu kugira ngo asenge nta wumurogoye (Matayo 14:23; Mariko 1:35). Ndetse na mbere yo gufata imyanzuro ku bintu bikomeye, yajyaga akesha ijoro ryose asenga Se (Luka 6:12, 13). Ntibitangaje rero kuba Yesu yariringiraga Yehova mu buryo bukomeye cyane, ku buryo yashoboye kwihanganira ikigeragezo giteye ubwoba cyane kuruta ibindi byose byageze ku muntu uwo ari we wese. Amagambo ya nyuma yavuze ari ku giti cy’umubabaro, yagiraga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Ayo magambo arangwa n’icyizere yagaragaje ko kugeza ku iherezo, Yesu atigeze acogora mu bihereranye no kwiringira Se, n’ubwo Yehova atagize icyo akora kugira ngo amukize.—Luka 23:46.

Nanone kandi, ubundi buryo twarushaho kwiringiramo Yehova, ni ukwifatanya buri gihe n’abamwiringira babigiranye umutima wabo wose. Yehova yategetse abagize ubwoko bwe kujya bateranira hamwe buri gihe kugira ngo bige byinshi ku bimwerekeyeho kandi baterane inkunga (Gutegeka 31:12; Abaheburayo 10:24, 25). Uko gufatanyiriza hamwe byatumye barushaho kwiringira Yehova, bityo bashobora kwihanganira ibigeragezo bikomeye byageraga ku kwizera kwabo. Mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, aho umurimo wo kubwiriza wari warabuzanyijwe, Abahamya ba Yehova ntibari bemerewe gutabarwa n’abapolisi, kandi ntibahabwaga impapuro z’inzira, ibyemezo byo gushyingiranwa, ndetse ntibavurwaga kandi ntibahabwaga akazi. Igihe intambara ishyamiranya abaturage yarotaga mu karere kamwe, Abahamya 39 bo mu itorero ryari hafi aho, tubariyemo n’abana, bamaze amezi agera kuri ane munsi y’akararo gato mu butayu, kugira ngo bikinge ibisasu byaraswaga mu mujyi wabo. Muri iyo mibabaro ikomeye bari bahanganye na yo, kuba barasuzumaga umurongo wo muri Bibiliya buri munsi kandi bagakora n’andi materaniro byatumye bagira imbaraga nyinshi. Muri ubwo buryo, bashoboye kwihanganira icyo kigeragezo gikomeye kandi ntibahungabana mu buryo bw’umwuka. Iyo nkuru y’ibyabaye igaragaza neza akamaro ko guteranira hamwe buri gihe n’ubwoko bwa Yehova.

Hanyuma, kugira ngo turusheho kwiringira Yehova mu buryo bukomeye, tugomba gukomeza gukorana umwete mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, tukaba buri gihe twiteguye kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Ibyo byagaragajwe n’inkuru y’ibyabaye ishishikaje y’umubwiriza ukiri muto ugira ishyaka wo muri Kanada wafashwe n’indwara ya simusiga yitwa leucémie, ikaba ari kanseri yo mu maraso ituma insoro zera ziyongera cyane. N’ubwo yari yarafashwe n’indwara ikomeye, yifuzaga kuba umupayiniya w’igihe cyose, ni ukuvuga umukozi w’igihe cyose. Mu gihe gito yamaze afite agahenge, yari afite amagara mazima ku buryo yamaze ukwezi akora umurimo ari umupayiniya w’umufasha. Hanyuma, yarushijeho kuremba, apfa nyuma y’amezi make. Nyamara kandi, yakomeje kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka kugeza ku iherezo, kandi ntiyigeze acogora na hato ku bihereranye no kwiringira Yehova. Nyina yagize ati “kugeza ku iherezo rye, yari ahangayikishijwe no kwita ku bandi, aho kwiyitaho we ubwe. Yabateraga inkunga yo kwiga Bibiliya, ababwira ati ‘tuzabana muri Paradizo.’ ”

Tugaragaze ko Twiringira Yehova

“Nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kuba kumeze; kuba gupfuye” (Yakobo 2:26). Icyo Yakobo yavuze ku bihereranye no kwizera Imana, gishobora no kuvugwa ku bihereranye no kuyiringira. Uko twavuga ko twiringira Imana kose, nta cyo byaba bimaze tutabigaragaje binyuriye mu bikorwa byacu. Aburahamu yiringiraga Yehova byimazeyo kandi yabigaragaje binyuriye mu kumvira amategeko ye adashidikanya, ndetse kugeza n’ubwo yari yiteguye gutamba umwana we, ari we Isaka. Kubera ko Aburahamu yiringiye Yehova mu buryo bugaragara kandi akamwumvira, yiswe incuti ye.—Abaheburayo 11:8-10, 17-19; Yakobo 2:23.

Si ngombwa ko dutegereza kugerwaho n’ikigeragezo gikaze ngo dutangire kugaragaza ko twiringira Yehova. Yesu yabwiye abigishwa be ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). Tugomba kwitoza kwiringira Yehova mu bikorwa byacu byose bya buri munsi, tukamwumvira no mu bintu bishobora gusa n’aho ari nta cyo bivuze. Mu gihe tubonye inyungu zibonerwa muri uko kumvira, turushaho kwiringira Data wo mu ijuru mu buryo bukomeye, bigatuma dushobora guhangana n’ibigeragezo biremereye cyangwa biteye ubwoba kurushaho.

Mu gihe isi igenda yegereza iherezo ryayo riteye ubwoba, nta gushidikanya ko ubwoko bwa Yehova buzajya bugerwaho n’ibigeragezo byinshi kurushaho ndetse n’akaga gakomeye (Ibyakozwe 14:22; 2 Timoteyo 3:12). Nitwihingamo kwiringira Yehova byimazeyo kandi mu buryo bukomeye, dushobora kwiringira kuzarokoka tukinjira mu isi nshya yasezeranyijwe—byaba binyuriye ku kuzakomeza kubaho tukambuka umubabaro ukomeye cyangwa ku kuzayinjiramo binyuriye ku muzuko (2 Petero 3:13). Ntituzigere na rimwe twemera ko kutiringira Yehova mu buryo ubwo ari bwo bwose byakwangiza imishyikirano y’agaciro dufitanye na we. Nitubigenza dutyo, dushobora natwe kuzavugwaho amagambo yerekejwe kuri Daniyeli nyuma yo kurokorwa mu rwobo rw’intare, amagambo agira ati “nta cyo yabaye, kuko yiringiye Imana ye.”—Daniyeli 6:23.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba wifuza ibisobanuro birambuye, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1994, ku ipaji ya 23-27.—Mu Gifaransa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Gusoma inkuru zivuga ibyabaye ku bagaragu bizerwa ba Yehova, nka Martin Poetzinger, bikomeza ukwizera