Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kwiringira amahame ya nde?

Ushobora kwiringira amahame ya nde?

Ushobora kwiringira amahame ya nde?

Umuntu wari uje muri Afurika bwa mbere yagize amatsiko igihe yabonaga umuntu wari uhagaze ku muhanda yemye. Yabonye ko nyuma ya buri minota mike uwo mugabo yagendaga yimuka gahoro cyane aseta ibirenge agana ku rundi ruhande, ari na ko akomeza guhagarara yemye. Nyuma y’aho, ni bwo uwo mushyitsi yaje gusobanukirwa impamvu uwo mugabo yagendaga yimuka atyo. Mu by’ukuri, yari arimo agerageza kuguma mu gicucu cy’inkingi y’insinga z’itumanaho. Igicucu cyagendaga cyimuka buhoro buhoro uko izuba rya nyuma ya saa sita ryagendaga ryimuka.

KIMWE n’icyo gicucu gitangwa n’izuba, ibikorwa by’abantu hamwe n’amahame bagenderaho bigenda bihindagurika. Mu buryo bunyuranye n’ibyo, Yehova Imana, “Se w’imicyo,” ntahinduka. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati ‘ntagira n’igicucu cyo guhinduka’ (Yakobo 1:17). Malaki, umuhanuzi w’Umuheburayo, yanditse ibyo Imana ubwayo yivugiye igira iti “jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:6). Imana yabwiye ishyanga rya Isirayeli ryo mu gihe cya Yesaya iti “kugeza igihe umuntu azasazira ndacyari wa Wundi; kandi kugeza igihe imvi z’umuntu zizabera uruyenzi, jye ubwanjye nzakomeza kumushyigikira. Jye ubwanjye nzagira icyo nkora” (Yesaya 46:4, NW ). Ku bw’ibyo, kuba igihe gihita ntibihindura icyizere dushobora kugirira amasezerano y’Ishoborabyose.

Tuvane Isomo ku Mategeko

Nk’uko amasezerano ya Yehova yiringirwa kandi akaba adahinduka, ni na ko bimeze ku mahame ye agenga icyiza n’ikibi. Mbese, wakwiringira umucuruzi ukoresha iminzani ibiri, umwe muri yo akaba ari wo wonyine upima neza? Oya rwose. Mu buryo nk’ubwo, “urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka; ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza” (Imigani 11:1; 20:10). Mu Mategeko Yehova yahaye Abisirayeli hari hakubiyemo iri tegeko rigira riti “ntimukagoreke imanza, cyangwa gupima kw’igipimirwaho indatira, cyangwa ukw’ibyuma muzipimisha cyangwa kugera kw’ibyibo. Mujye mugira ibipimirwaho indatira bitunganye, n’ibyuma muzipimisha bitunganye, n’ibyibo bya efa bitunganye, n’ingero za hini zitunganye; ndi Uwiteka Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa.”—Abalewi 19:35, 36.

Kumvira iryo tegeko byatumaga Abisirayeli bemerwa n’Imana kandi bakabona inyungu nyinshi z’ubutunzi. Mu buryo nk’ubwo, kwizirika ku mahame ya Yehova atajya ahinduka, atari mu ngero z’ibipimo gusa ahubwo no mu bice byose by’ubuzima, bituma umuntu usenga Imana kandi uyiringira abona imigisha. Imana yagize iti “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.

Kuki Muri Iki Gihe Amahame Arimo Ahenebera?

Bibiliya igaragaza impamvu amahame arimo ahenebera muri iki gihe. Igitabo cya nyuma cya Bibiliya, ari cyo cy’Ibyahishuwe, gisobanura iby’intambara yabaye mu ijuru, iherezo ryayo rikaba ryaragize ingaruka ku bantu bose kugeza n’ubu. Intumwa Yohana yaranditse iti “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka: ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo. Ntibanesha, kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, ni cyo kiyobya abari mu isi bose; nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.”—Ibyahishuwe 12:7-9.

Ingaruka z’ako kanya z’iyo ntambara zabaye izihe? Yohana yakomeje agira ati “nuko rero, wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime. Naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”—Ibyahishuwe 12:12.

‘Isi yabonye ishyano’ igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga mu mwaka wa 1914, maze ikavanaho igihe cyarangwaga n’amahame atandukanye cyane n’ayo muri iki gihe. Umuhanga mu by’amateka witwa Barbara Tuchman yagize ati “Intambara Ikomeye yo mu mwaka wa 1914-1918 imeze nk’akarere k’umusaka gatandukanya icyo gihe n’icyacu. Mu gihe yicaga abantu benshi bashoboraga kuba baragize akamaro mu myaka yakurikiyeho, mu gihe yasenyaga amahame abantu bizeraga, igahindura ibitekerezo kandi igasiga ibikomere bidakira byo gushoberwa, yashyize icyuho nyacyuho hagati y’abantu bo mu gihe cya mbere yayo n’abo hanyuma yayo kandi ibacamo icyuho mu mitekerereze no mu myifatire yabo.” Undi muhanga mu by’amateka witwa Eric Hobsbawm na we yagaragaje igitekerezo nk’icyo agira ati “kuva mu mwaka wa 1914, habayeho uguhenebera mu buryo bugaragara kw’amahame icyo gihe yabonwaga ko asanzwe mu bihugu byateye imbere . . . Ntibyoroshye kwiyumvisha urugero ibintu abakurambere bacu bo mu kinyejana cya 19 bashoboraga kuba barise amahame agenga abanyamusozi byagarutsemo, kandi ikibabaje ni uko bigenda byiyongera cyane.”

Mu gitabo cye yise Humanity—A Moral History of the Twentieth Century, umwanditsi witwa Jonathan Glover yagize ati “ikintu kimwe kiranga iki gihe turimo ni uguhenebera kw’amategeko yo mu rwego rw’umuco.” N’ubwo ashidikanya ko hashobora kubaho itegeko ryo mu rwego rw’umuco ryaturuka hanze bitewe n’uko idini na ryo ryahenebereye mu karere k’u Burengerazuba bw’isi, yatanze umuburo agira ati “muri twe abatemera amategeko mbwirizamuco yo mu rwego rw’idini twagombye gukomeza guhangayikishwa n’uko ayo mategeko agenda akendera.”

Kuba abantu batakigirira abandi icyizere muri iki gihe—haba mu bucuruzi, muri politiki cyangwa mu idini, cyangwa se nanone mu mishyikirano y’abantu ku giti cyabo no mu miryango—hamwe n’ingaruka ziteye ubwoba ibyo bigira, ni bimwe mu bigize imigambi mibisha ya Diyabule yo guteza amahano abatuye isi. Satani yiyemeje gukomeza kurwana kugeza ku munota wa nyuma kandi yiyemeje kuzarimbukana n’abantu bose bihatira kubaho bahuje n’amahame y’Imana.—Ibyahishuwe 12:17.

Mbese, haba hari uburyo bwo gukika ikibazo cyogeye cyo kuba abantu batakigirira abandi icyizere cyangwa uburyo bwo kukibonera umuti? Intumwa Petero yashubije igira iti “nk’uko [Imana] yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Iryo sezerano dushobora kuryiringira, bidatewe gusa n’uko Imana ifite ububasha bwo gusohoza umugambi wayo, ahubwo nanone turyiringira bitewe n’uko itanga icyizere cy’uko rizasohora. Ku bihereranye n’ ‘ijambo [iryo ari ryo ryose] riva mu kanwa ke,’ Yehova yagize ati “ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.” Iryo ni isezerano ryo kwiringirwa rwose!—Yesaya 55:11; Ibyahishuwe 21:4, 5.

Tubeho mu Buryo Buhuje n’Amahame y’Imana

Mu isi irangwa n’amahame ahora ahindagurika kandi agenda ahenebera, Abahamya ba Yehova bihatira kubaho bahuje n’amahame agenga imyifatire atangwa na Bibiliya. Ingaruka ziba iz’uko usanga ari abantu batandukanye cyane na benshi, kandi akenshi ibyo byagiye bituma abandi babitaho—bakanabannyega.

Mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Londres, umuvugizi wabo yabajijwe n’umunyamakuru wo kuri televiziyo niba koko Abahamya ba Yehova ari Abakristo. Yaramushubije ati “turi bo, cyane ahubwo bitewe n’uko Yesu ari we cyitegererezo cyacu. Mu isi hari ibintu byinshi bigaragaza ubwikunde, kandi twe twibanda kuri Yesu Kristo kuko ari we nzira n’ukuri n’ubuzima. Twemera ko ari Umwana w’Imana, ko atari kimwe mu bice bigize Ubutatu, bityo uko dusobanukirwa Bibiliya binyuranye n’uko amadini y’ibigugu ayisobanukirwa.”

Igihe icyo kiganiro cyahitishwaga kuri televiziyo ya BBC, uwo munyamakuru yashoje iyo porogaramu agira ati “namenye byinshi ku bihereranye n’impamvu Abahamya ba Yehova baza gukomanga ku nzugi zacu. Kandi ndatekereza ko ntigeze kubona abantu 25.000 bambaye neza kandi bafite ikinyabupfura bakoraniye ahantu hamwe icyarimwe nkamwe.” Rwose ubwo ni ubuhamya bwiza bwatanzwe n’umuntu wo hanze wiboneye ukuntu kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana adahinduka ari iby’ubwenge!

N’ubwo hari bamwe bashobora kurwanya igitekerezo cyo kubaho bakurikiza amahame batishyiriyeho, turagutera inkunga yo kureba muri Bibiliya yawe maze ukamenya amahame y’Imana ayo ari yo. Ariko ntiwumve ko kuyisuzuma mu buryo bwa nyirarureshwa bihagije. Ukurikize inama y’intumwa Pawulo igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye” (Abaroma 12:2). Uzajye ku Nzu y’Ubwami yo mu karere k’iwanyu maze umenyane n’Abahamya baho. Uzasanga ari abantu basanzwe, biringira amasezerano yo muri Bibiliya kandi bakagaragaza ko biringira Imana binyuriye mu kugerageza kubaho mu buryo buhuje n’amahame yayo.

Kwizirika ku mahame y’Imana adahinduka kandi yiringirwa mu mibereho yawe bwite, bizaguhesha imigisha nta kabuza. Itondere itumira ry’Imana ubwayo rigira riti “iyaba warumviye amategeko yanjye, uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:18.

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Muri iki gihe abantu ntibakigirira abandi icyizere mu by’ubucuruzi, muri politiki, mu idini no mu mishyikirano y’umuryango