Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yabonye ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka

Yabonye ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Yabonye ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka

CHYPRE ni ikirwa kiri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Inyanja ya Mediterane. Mu bihe bya Bibiliya, Chypre yari izwi cyane bitewe n’umuringa waho hamwe n’imbaho nziza zavagayo. Pawulo na Barinaba babwirijeyo ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu gihe cy’urugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari (Ibyakozwe 13:4-12). Muri iki gihe, ubutumwa bwiza buracyakomeza kugira ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage benshi bo muri Chypre. Rwose ibyo ni ukuri ku mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 witwa Lucas. Aratubwira inkuru ye:

“Navukiye mu muryango w’abana barindwi mu isambu twororeragamo inka. Kuva nkiri umwana muto, nakundaga gusoma. Igitabo nakundaga gusoma cyari Bibiliya ntoya y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Igihe nari mfite imyaka icumi, jye hamwe n’izindi ncuti zanjye twashinze itsinda rito ryo kwiga Bibiliya. Icyakora ntiryamaze igihe kirekire, kubera ko bamwe mu bantu bakuze bo mu mudugudu w’iwacu batwitaga abahakanyi.

“Nyuma y’aho, mu gihe nari naragiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nahuye n’abantu bakomoka mu madini atandukanye. Ibyo byongeye guhembera icyifuzo cyanjye cy’ibintu by’umwuka. Namaraga iminsi myinshi mu nzu y’ibitabo ya kaminuza niga ibihereranye n’amadini atandukanye. Nanone kandi, nagiye mu nsengero zinyuranye, ariko n’ubwo nashyiragaho iyo mihati yose, numvaga ntanyuzwe mu buryo bw’umwuka.

“Maze kurangiza amashuri, nagarutse muri Chypre, nkora akazi ko kuba umuyobozi wa laboratwari yo kwa muganga. Umugabo ugeze mu za bukuru witwaga Antonis, akaba yari umwe mu Bahamya ba Yehova, yakundaga kunsura ku kazi. Ariko kandi, kuba yaransuraga ntibyisobye abo muri Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki.

“Bidatinze, umunyatewolojiya yaje kundeba maze ambuza kuzajya nganira n’Abahamya ba Yehova. Kubera ko kuva mu bwana bwanjye nari narigishijwe ko Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki ari yo yari ifite ukuri, naramwumviye maze ndeka kujya nganira na Antonis, kandi natangiye kujya nganira n’uwo munyatewolojiya kuri Bibiliya. Nanone kandi, najyaga mu bigo byinshi by’abihaye Imana muri Chypre. Ndetse nagiye no mu majyaruguru y’u Bugiriki nsura Umusozi wa Athos, ukaba ubonwa ko ari wo musozi wera cyane kurusha iyindi mu Bakristo b’Aborutodogisi aho bari hose. Ariko kandi, sinigeze mbona ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya nibazaga.

“Hanyuma nasenze Imana nyisaba ko yamfasha kubona ukuri. Nyuma y’aho gato, Antonis yagarutse kunsura aho nakoraga, kandi numvise ko kuba aje kunsura ari igisubizo cy’isengesho ryanjye. Bityo naretse kongera kujya kureba wa munyatewolojiya, maze ntangira kwigana Bibiliya na Antonis. Nakomeje kugira amajyambere, maze mu kwezi k’Ukwakira 1997 ngaragaza ko niyeguriye Yehova binyuriye mu mubatizo wo mu mazi.

“Umugore wanjye n’abakobwa bacu babiri bakuru icyo gihe bari bafite imyaka 14 na 10, babanje kundwanya. Ariko kandi, kubera ko nitwaye neza, umugore wanjye yiyemeje kuza mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. Yashimishijwe mu buryo bwimbitse n’ineza Abahamya bamugaragarije hamwe n’ukuntu bamwitayeho mu buryo bwa bwite. Mu buryo bwihariye, yashimishijwe n’ukuntu bakoresha Bibiliya. Ingaruka zabaye iz’uko umugore wanjye n’abakobwa bacu babiri bakuru bemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Tekereza ibyishimo nagize igihe bose uko ari batatu babatizwaga mu Ikoraniro ry’Intara ryabaye mu mwaka wa 1999 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”!

“Ni koko, imihati nashyizeho nshakisha ukuri yaragororewe. Ubu umuryango wacu wose uko wakabaye, hakubiyemo umugore wanjye n’abana bacu bane, wunze ubumwe muri gahunda itanduye yo gusenga Yehova.”