“Ibikomere uterwa n’incuti”
“Ibikomere uterwa n’incuti”
INTUMWA Pawulo yabonye ko ari ngombwa gutanga inama zari zigamije gukosora Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari i Galatiya. Birashoboka ko yashakaga kwirinda kugira uwo ari we wese arakaza, igihe yabazaga ati “mbese mpindujwe umwanzi wanyu n’uko mbabwira ukuri?”—Abagalatiya 4:16.
Mu ‘kubabwira ukuri,’ Pawulo ntiyari yabaye umwanzi wabo. Mu by’ukuri, yari arimo akora ibihuje n’ihame rya Bibiliya rigira riti “ibikomere uterwa n’incuti biriringirwa” (Imigani 27:6, King James Version). Pawulo yari azi ko ishema ry’abantu bayobye ryashoboraga gukomeretswa. Ariko kandi, yari azi ko kudaha umunyabyaha igihano akeneye byashoboraga kuba bisobanura ko uwo muntu yimwe uburyo bwo kugaragarizwa urukundo rwa Yehova Imana (Abaheburayo 12:5-7). Ku bw’ibyo, kubera ko Pawulo yari incuti yizerwa yari ishishikajwe mu buryo bw’ibanze n’icyatuma itorero rimererwa neza, ntiyaretse gutanga inama ikosora.
Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova barimo barasohoza inshingano bahawe yo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, babigisha kwitondera ibyo [Yesu Kristo] yababwiye byose.’ Mu kubigenza batyo, abo Bakristo bafite imitima itaryarya ntibatandukira ukuri kwa Bibiliya gushyira ahabona kandi kukamagana amakosa ahereranye n’inyigisho hamwe n’imyifatire itari iya Gikristo (Matayo 15:9; 23:9; 28:19, 20; 1 Abakorinto 6:9, 10). Aho kugira ngo babe abanzi bagomba kugenderwa kure, baba barimo bagaragaza ko bashishikajwe na bagenzi babo nta buryarya nk’uko bigenda ku ncuti nyakuri.
Umwanditsi wa Zaburi yakoresheje ubwenge yahumekewe n’Imana, arandika ati “umukiranutsi ankubite, biraba kungirira neza; ampane, biraba nk’amavuta asīga ku mutwe wanjye; umutwe wanjye we kubyanga.”—Zaburi 141:5.