Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntimube abumva bakibagirwa

Ntimube abumva bakibagirwa

Ntimube abumva bakibagirwa

“Mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa, mwishuka.”—YAKOBO 1:22.

1. Abantu bo muri Isirayeli ya kera bagize igikundiro cyo kwibonera ibihe bitangaza?

IJAMBO “bitazibagirana” ni ryo jambo rikwiriye gukoreshwa mu gusobanura ibitangaza Yehova yakoreye mu Misiri ya kera. Buri cyago cyose muri bya Byago Cumi cyari giteye ubwoba mu buryo budashidikanywaho. Ibyo byago byakurikiwe n’igikorwa cyo gucungura ubwoko bwa Isirayeli mu buryo butangaje, bwambutswa amazi y’Inyanja Itukura yari yagabanyijwemo kabiri (Gutegeka 34:10-12). Iyo uza kuba uhibereye ureba ibyo bintu, twiringira ko utari kuzigera wibagirwa Uwabikoze. Nyamara kandi, umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “[Abisirayeli] bibagirwa Imana, Umukiza wabo, yakoreye ibikomeye mu Egiputa; yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu. N’ibiteye ubwoba ku Nyanja Itukura.”—Zaburi 106:21, 22.

2. Ni iki kigaragaza ko ugushimira Isirayeli yagaragaje ku bw’ibikorwa bikomeye byakozwe n’Imana kwabaye ukw’igihe gito?

2 Mu gihe Abisirayeli bari bamaze kwambuka Inyanja Itukura, batangiye ‘gutinya Uwiteka: kandi bizera Uwiteka’ (Kuva 14:31). Abagabo bo muri Isirayeli bunze amajwi yabo ku rya Mose baririmbira Yehova indirimbo yo kunesha, naho Miriyamu hamwe n’abandi bagore bikiriza bavuza amashako kandi babyina (Kuva 15:1, 20). Ni koko, ibikorwa bikomeye bya Yehova byagize ingaruka zikomeye cyane ku bwoko bw’Imana. Ariko kandi, ugushimira bagaragarije uwakoze ibyo bikorwa kwabaye ukw’igihe gito. Bidatinze, abenshi muri bo bitwaye nk’ibipfayongo. Batangiye kwivovotera Yehova no kumwitotombera. Ndetse bamwe bishoye mu byo gusenga ibigirwamana n’ubwiyandarike.—Kubara 14:27; 25:1-9.

Ni Iki Cyatuma Twibagirwa?

3. Kubera ko dufite kamere yo kudatungana, ni iki dushobora kwibagirwa?

3 Kuba Isirayeli yarabuze ugushimira ni ibintu bigoye kwiyumvisha rwose. Ariko kandi, ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho natwe. Ni iby’ukuri ko twe tutiboneye n’amaso yacu ibyo bitangaza by’Imana. Ariko kandi, mu mishyikirano dufitanye n’Imana, nta gushidikanya ko hari ibintu byabayeho tudashobora kwibagirwa. Bamwe muri twe dushobora kwibuka igihe twemeraga ukuri ko muri Bibiliya. Ibindi bihe bishimishije bishobora kuba bikubiyemo isengesho twavuze igihe twiyeguriraga Yehova n’igihe twabatizwaga mu mazi tukaba Abakristo b’ukuri. Abenshi muri twe twagiye twibonera ukuntu Yehova yagiye atugoboka mu bindi bihe mu mibereho yacu (Zaburi 118:15). Ikirenze ibyo byose, twahawe ibyiringiro byo kuzabona agakiza binyuriye ku rupfu rw’igitambo rw’Umwana w’Imana bwite, ari we Yesu Kristo (Yohana 3:16). Ariko kandi, kubera ko dufite kamere yo kudatungana, mu gihe tugize ibyifuzo bibi kandi tukagerwaho n’imihangayiko y’ubuzima, natwe dushobora mu buryo bworoshye cyane kwibagirwa ibintu byiza Yehova yadukoreye.

4, 5. (a) Ni uwuhe muburo Yakobo yatanze ku bihereranye n’akaga ko kuba abantu bumva bakibagirwa? (b) Ni gute twakwiyerekezaho urugero rwatanzwe na Yakobo rw’umuntu wireba mu ndorerwamo?

4 Mu rwandiko Yakobo, mwene nyina wa Yesu yandikiye Abakristo bagenzi be, yatanze umuburo ku bihereranye n’akaga ko kuba abantu bumva bakibagirwa. Yaranditse ati “mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; kuko uwumva ijambo gusa, ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa” (Yakobo 1:22-24). Ni iki Yakobo yashakaga kuvuga muri ayo magambo?

5 Iyo tubyutse mu gitondo, ubusanzwe twireba mu ndorerwamo kugira ngo turebe ibyo dukeneye guhindura ku isura yacu. Mu gihe tugiye mu bindi bikorwa binyuranye maze tukerekeza ubwenge bwacu ku bindi bintu, ntituba tugitekereza ku byo twabonye mu ndorerwamo. Ibyo bishobora kubaho no mu buryo bw’umwuka. Mu gihe turebye mu Ijambo ry’Imana, dushobora kugereranya icyo turi cyo n’icyo Yehova yitega ko twaba cyo. Muri ubwo buryo duhita tumenya intege nke zacu. Ubwo bumenyi bwagombye kudusunikira kugira ibyo duhindura muri kamere yacu. Ariko kandi, mu gihe dutangiye gukora ibikorwa byacu bya buri munsi ari na ko duhatana n’ibibazo bya bwite, dushobora mu buryo bworoshye kutongera gutekereza ku bintu by’umwuka (Matayo 5:3, gereranya na NW; Luka 21:34). Ni nk’aho tuba twibagiwe ibikorwa byuje urukundo Imana yakoze ku bw’inyungu zacu. Ibyo biramutse bitubayeho, twaganzwa n’ibitekerezo bibogamira ku cyaha.

6. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe twasuzuma ishobora kudufasha kutibagirwa ijambo rya Yehova?

6 Mu rwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yerekeje ku Bisirayeli bakundaga kwibagirwa igihe bari bakiri mu butayu. Nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bungukiwe n’amagambo ya Pawulo, kongera gusuzuma ibyo yanditse bishobora kudufasha kutibagirwa ijambo rya Yehova. Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:1-12.

Amagana Irari ry’Isi

7. Ni ikihe gihamya kidashidikanywaho Abisirayeli bahawe cy’uko Yehova yabakundaga?

7 Ibyo Pawulo yavuze ku bihereranye n’Abisirayeli bibera Abakristo umuburo. Amwe mu magambo Pawulo yanditse aragira ati “sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije, bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose” (1 Abakorinto 10:1-4). Ubwoko bwa Isirayeli bwo mu gihe cya Mose bwari bwariboneye ukuntu Imana yagaragaje imbaraga zayo mu buryo bukomeye, hakubiyemo n’inkingi y’igicu yazaga mu buryo bw’igitangaza ikabayobora ku manywa kandi ikabafasha kurokoka abanzi babo bakambuka Inyanja Itukura (Kuva 13:21; 14:21, 22). Ni koko, abo Bisirayeli bahawe igihamya kidashidikanywaho cy’uko Yehova yabakundaga.

8. Kuba Abisirayeli barakundaga kwibagirwa mu buryo bw’umwuka byagize izihe ngaruka?

8 Pawulo yakomeje agira ati “ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu” (1 Abakorinto 10:5). Mbega ukuntu bibabaje! Abisirayeli bavuye mu Misiri hafi ya bose bagize imyifatire yatumye batemererwa kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Kubera ko batemewe n’Imana bitewe n’uko babuze ukwizera, baguye mu butayu (Abaheburayo 3:16-19). Ibyo bitwigisha iki? Pawulo yagize ati “ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje.”—1 Abakorinto 10:6.

9. Ni ibihe bintu Yehova yari yarahaye ubwoko bwe, kandi se, Abisirayeli babyakiriye bate?

9 Abisirayeli bari bafite ibintu byinshi byari gutuma bakomeza kwerekeza ibitekerezo ku bintu by’umwuka igihe bari bakiri mu butayu. Bagiranye na Yehova isezerano maze baba ishyanga ryamwiyeguriye. Byongeye kandi, bahawe umuryango w’abatambyi, ihema ry’ibonaniro ryari ihuriro ryo gusenga hamwe na gahunda yo gutambira Yehova ibitambo. Nyamara kandi, aho kugira ngo bishimire izo mpano zo mu buryo bw’umwuka, bihaye kutanyurwa n’ibyo Imana yabateganyirizaga mu buryo bw’umubiri.—Kubara 11:4-6.

10. Kuki twagombye guhoza Imana mu bitekerezo byacu?

10 Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku Bisirayeli igihe bari bakiri mu butayu, ubwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe bwemerwa na we. Ariko kandi, mu rwego rw’umuntu ku giti cye, ni iby’ingenzi ko duhoza Imana mu bitekerezo byacu. Kubigenza dutyo bizadufasha kwamagana irari rishingiye ku bwikunde rishobora guhuma amaso yacu yo mu buryo bw’umwuka. Tugomba kwiyemeza ‘kureka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi, tukajya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none’ (Tito 2:12). Muri twe abatangiye kwifatanya n’itorero rya Gikristo kuva bakiri bato ntibagombye na rimwe gutekereza ko barimo bacikanwa n’ikintu cyiza. Ibyo bitekerezo biramutse bituje mu bwenge, byaba byiza twibutse Yehova hamwe n’imigisha ihebuje yaduteguriye.—Abaheburayo 12:2, 3.

Twumvire Yehova mu Buryo Bwuzuye

11, 12. Ni gute umuntu yabarwaho icyaha cyo gusenga ibigirwamana bitabaye ngombwa ko yunamira ibishushanyo?

11 Pawulo yaduhaye undi muburo ubwo yandikaga ati “nuko rero, ntimugasenge ibishushanyo, nk’uko bamwe muri bo babisengaga; nk’uko byanditswe ngo ‘abantu bicajwe no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina’ ” (1 Abakorinto 10:7). Aha ngaha, Pawulo yari arimo yerekeza ku gihe Abisirayeli baganzaga Aroni bakamwemeza kubaremera inyana ya zahabu (Kuva 32:1-4). N’ubwo dushobora kudahindukirira ibyo gusenga ibigirwamana mu buryo bweruye, hari ubwo dushobora kubisenga mu gihe twaba twirekuye tukareka ibyifuzo byacu bishingiye ku bwikunde bikaturangaza bityo bikatubuza gusenga Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose.—Abakolosayi 3:5.

12 Ikindi gihe, Pawulo yanditse ibihereranye n’abantu bamwe bari bahangayikishijwe cyane cyane n’ubutunzi aho kwita ku bintu by’umwuka. Ku byerekeye abantu ‘bagendaga ukundi, ari abanzi . . . [“b’igiti cy’umubabaro,” NW ] cya Kristo,’ yaranditse ati “amaherezo yabo [n]i ukurimbuka: imana yabo ni inda” (Abafilipi 3:18, 19). Mu gusenga ibigirwamana kwabo, ntibakoreshaga igishushanyo kibajwe. Basengaga irari bari bafite ryo gutunga ibintu by’umubiri. Birumvikana ko ibyifuzo byose atari ko ari bibi. Yehova yaturemye dufite ibyo dukenera twebwe abantu, hamwe n’ubushobozi bwo kugira ibintu binyuranye bidushimisha. Ariko kandi, abashyira imbere ibyo kwiruka inyuma y’ibinezeza bakabirutisha imishyikirano bafitanye n’Imana, mu by’ukuri baba bahindutse abasenga ibigirwamana.—2 Timoteyo 3:1-5.

13. Ni irihe somo twavana mu nkuru ivuga iby’inyana ya zahabu?

13 Nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu Misiri, bakoze inyana ya zahabu kugira ngo bayisenge. Uretse umuburo wo kwirinda gusenga ibigirwamana dusanga muri iyo nkuru, hari n’irindi somo rikomeye dushobora kuyivanamo. Abisirayeli basuzuguye ubuyobozi busobanutse neza bwaturukaga kuri Yehova (Kuva 20:4-6). Icyakora, ntibari bagambiriye kwanga ko Yehova aba Imana yabo. Batambiye iyo nyana yayagijwe maze bita ibyo birori “umunsi mukuru w’Uwiteka.” Mu buryo runaka baribeshye bibwira ko Imana yari kwirengagiza ukutumvira kwabo. Ibyo byari ugutuka Yehova kandi byaramurakaje cyane.—Kuva 32:5, 7-10; Zaburi 106:19, 20.

14, 15. (a) Kuki Abisirayeli batari bafite impamvu yo kuba abantu bumva bakibagirwa? (b) Niba twariyemeje kutaba abantu bumva bakibagirwa, tuzakora iki ku bihereranye n’amategeko ya Yehova?

14 Byaba ari ibintu bidasanzwe rwose kubona umwe mu Bahamya ba Yehova yifatanya n’idini ry’ikinyoma. Ariko kandi, hari bamwe banga kugendera ku buyobozi bwa Yehova mu bundi buryo, ari na ko bakomeza kuba mu itorero. Ubwoko bwa Isirayeli nta rwitwazo bwari bufite rwo kuba abantu bumva bakibagirwa. Bumvise Amategeko Icumi kandi bari bahari igihe Mose yatangaga itegeko ry’Imana rigira riti “ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye: imana z’ifeza cyangwa imana z’izahabu ntimukazicurire” (Kuva 20:18, 19, 22, 23). Nyamara kandi, Abisirayeli basenze iyo nyana ya zahabu.

15 Natwe nta mpamvu yumvikana twaba dufite turamutse tubaye abantu bumva bakibagirwa. Mu Byanditswe, dufite amabwiriza yatanzwe n’Imana mu bihereranye n’ibice binyuranye by’imibereho. Urugero, Ijambo rya Yehova ryamagana mu buryo bweruye ingeso yo kuguza ntituzishyure (Zaburi 37:21). Abana bategekwa kumvira ababyeyi babo, kandi ba se bitegwaho kurera abana babo babigisha ‘iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:1-4). Abakristo b’abaseribateri bategekwa ‘[gushakana n’]uri mu Mwami wacu’ gusa, kandi abagaragu b’Imana bashatse babwirwa ngo “kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza; kuko abahehesi n’abasambanyi, Imana izabaciraho iteka” (1 Abakorinto 7:39; Abaheburayo 13:4). Niba twariyemeje kutaba abantu bumva bakibagirwa, tuzafatana uburemere cyane aya mabwiriza hamwe n’ayandi, kandi tuzayubahiriza.

16. Ni izihe ngaruka gusenga inyana ya zahabu byagize?

16 Yehova ntiyemeye igikorwa Abisirayeli bakoze igihe bageragezaga kumusenga bakurikije uko bo ubwabo babyifuza. Ahubwo, harimbutse abantu 3.000, bakaba bashobora kuba barazize uruhare rukomeye bagize mu gikorwa cyo kwigomeka cyo gusenga inyana ya zahabu. Abandi banyabyaha Yehova yabateje icyago (Kuva 32:28, 35). Mbega ukuntu ibyo bibera isomo abantu abo ari bo bose basoma Ijambo ry’Imana ariko bakihitiramo ibyo bifuza kumvira!

“Muzibukīre Gusambana”

17. Ni ibihe bintu byabayeho ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:8 byerekezaho?

17 Ahantu irari ry’umubiri rishobora gutuma twibagirwa mu buryo bw’umwuka, hagaragazwa na Pawulo agira ati “kandi ntimugasambane, nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe” (1 Abakorinto 10:8). Aha ngaha, Pawulo yerekeza ku bintu byabereye mu Kibaya cy’i Mowabu ku iherezo ry’urugendo Abisirayeli bamazemo imyaka 40 mu butayu. Abisirayeli bari bamaze igihe gito bafashijwe na Yehova mu kunesha ibihugu byari biherereye mu burasirazuba bwa Yorodani, ariko abenshi muri bo babaye abantu bibagirwa vuba kandi b’indashima. Mu gihe bari ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano, bareherejwe kwishora mu busambanyi kandi barashukwa batangira kujya mu bikorwa byo gusenga kwanduye, basenga Baali w’i Pewori. Harimbutse abantu 24.000, 1.000 muri bo bakaba bari ku isonga ry’ibyo bikorwa byanduye.—Kubara 25:9.

18. Ni iyihe myifatire ishobora gutuma umuntu yishora mu busambanyi?

18 Ubwoko bwa Yehova muri iki gihe buzwiho kuba bugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Ariko kandi, hari Abakristo bamwe na bamwe iyo bashutswe kugira ngo basambane, bareka gutekereza Imana n’amahame yayo. Baba babaye abantu bumva bakibagirwa. Mu mizo ya mbere, icyo gishuko gishobora kuba kiterekeranye n’igikorwa cyo gusambana. Gishobora gutangirira ku kugira imitekerereze yo kwirundumurira mu kureba amashusho ateye isoni, amashyengo mabi cyangwa kugira imyifatire yo gukururana n’uwo mudahuje igitsina, cyangwa kwitsiritana n’abantu bafite intege nke mu bihereranye n’umuco. Ibyo bintu byose byagiye bituma Abakristo bagwa mu cyaha.—1 Abakorinto 15:33; Yakobo 4:4.

19. Ni iyihe nama ishingiye ku Byanditswe idufasha ‘kuzibukira gusambana’?

19 Mu gihe twaba dushutswe kugira ngo tugire imyifatire y’ubwiyandarike, ntitugomba kureka gutekereza kuri Yehova. Ahubwo, tugomba gukurikiza ibyo twibutswa mu ijambo rye (Zaburi 119:1, 2). Kubera ko turi Abakristo, abenshi muri twe dukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kurangwa n’isuku mu birebana n’umuco, ariko gukora ibyo gukiranuka mu maso y’Imana bisaba ko dushyiraho imihati ubudatezuka (1 Abakorinto 9:27). Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma ati “kūmvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose: ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza, mukaba abaswa mu bibi” (Abaroma 16:19). Nk’uko Abisirayeli bagera ku 24.000 bishwe bazira ibyaha byabo, vuba aha, abasambanyi hamwe n’abandi banyabyaha Yehova azabaciraho iteka (Abefeso 5:3-6). Ku bw’ibyo, aho kugira ngo tube abantu bumva bakibagirwa, tugomba gukomeza ‘kuzibukira ubusambanyi.’—1 Abakorinto 6:18.

Tujye Dufatana Uburemere Buri Gihe Ibyo Duhabwa na Yehova

20. Ni gute Abisirayeli bagerageje Yehova, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

20 Umubare munini w’Abakristo ntibigera bagwa mu busambanyi. Icyakora, tugomba kuba maso kugira ngo tutirekura tukagira ingeso yo kwitotomba hato na hato, ingeso ishobora gutuma tutemerwa n’Imana. Pawulo atugira inama agira ati “kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo [mu Bisirayeli] bamugerageje, bakicwa n’inzoka. Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose, bakicwa n’umurimbuzi” (1 Abakorinto 10:9, 10). Abisirayeli bitotombeye Mose na Aroni—ni koko, ndetse bivovoteye Imana ubwayo—bitotombera manu bahabwaga mu buryo bw’igitangaza. (Kubara 17:6 [16:41 muri Biblia Yera]; 21:5.) Mbese, Yehova yaba atarababajwe cyane n’imyifatire yabo yo kwitotomba nk’uko yababajwe no kuba barasambanye? Inkuru ya Bibiliya igaragaza ko abantu benshi bitotombye bishwe n’inzoka (Kubara 21:6). Mbere y’aho gato, abantu 14.700 b’ibyigomeke bitotombye bararimbutse. (Kubara 17:14 [16:49 muri Biblia Yera].) Ku bw’ibyo, ntitukagerageze ukwihangana kwa Yehova dusuzugura ibyo yaduteganyirije.

21. (a) Ni iyihe nama Pawulo yahumekewe kugira ngo yandike? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 1:25, ni iki cyadufasha kuba abantu bishimye by’ukuri?

21 Mu gihe Pawulo yandikiraga Abakristo bagenzi be, yashoje urutonde rw’ibintu yatanzeho umuburo atanga inama igira iti “ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe. Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:11, 12). Kimwe n’Abisirayeli, twabonye imigisha myinshi ituruka kuri Yehova. Ariko kandi, mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri bo, ntituzigere na rimwe twibagirwa ibintu byiza Imana irimo idukorera, ngo tunanirwe kubifatana uburemere. Mu gihe dutsikamiwe n’imihangayiko y’ubuzima, nimucyo tujye dutekereza ku masezerano ahebuje aboneka mu Ijambo ryayo. Turifuza ko twahora twibuka imishyikirano y’agaciro dufitanye na Yehova kandi tugakomeza gukora umurimo twashinzwe wo kubwiriza iby’Ubwami (Matayo 24:14; 28:19, 20). Bene iyo myifatire izatuma tugira ibyishimo nta kabuza, kubera ko Ibyanditswe bidusezeranya biti “uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.”—Yakobo 1:25.

Ni Gute Wasubiza?

• Ni iki cyatuma tuba abantu bumva bakibagirwa?

• Kuki ari ngombwa kumvira Imana mu buryo bwuzuye?

• Ni gute ‘twazibukira gusambana’?

• Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bihereranye n’ibyo Yehova aduteganyiriza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Abisirayeli bibagiwe ibikorwa bikomeye Yehova yakoze ku bw’inyungu zabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ubwoko bwa Yehova bwiyemeje bumaramaje gukomeza kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru