Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twite ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo

Twite ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo

Twite ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo

Ntibigoye kubona ko turi mu isi itarangwa n’urukundo. Mu gihe intumwa Pawulo yerekezaga ku bantu bari kuzaba bariho mu “minsi y’imperuka,” yaranditse iti “hazaza ibihe birushya; kuko abantu bazaba bikunda, . . . badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:1-3). Mbega ukuntu ayo magambo ari ukuri!

IMIMERERE y’iby’umuco yogeye muri iki gihe yatumye abantu benshi batakigira impuhwe mu mitima yabo. Abantu baragenda barushaho kudashishikazwa n’icyatuma abandi bamererwa neza, ndetse mu bihe bimwe na bimwe bakaba badashishikazwa n’abagize umuryango wabo.

Ibyo bigira ingaruka mbi ku bantu benshi, babuze epfo na ruguru bitewe n’imimerere inyuranye. Umubare w’abapfakazi n’imfubyi ugenda urushaho kwiyongera bitewe n’intambara, impanuka kamere no kuba abantu bava mu byabo bashaka ubuhungiro (Umubwiriza 3:19). Raporo yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana (UNICEF), yagiraga iti “[abana] basaga miriyoni imwe babaye imfubyi cyangwa batandukanywa n’imiryango yabo bitewe n’intambara.” Nawe uzi umubare munini w’ababyeyi b’abagore barera abana bonyine, ababaye intabwa cyangwa batanye n’abo bashakanye, bahatana n’ikibazo kitoroshye cyo kubona amaramuko no kurera abana babo bari bonyine. Ibintu birushaho kuzamba bitewe n’uko mu bihugu bimwe na bimwe hari ikibazo gikomeye cy’ubukungu bwifashe nabi, bikaba bituma abaturage benshi baba mu butindi bukabije.

Duhereye kuri ibyo se, abagerwaho n’iyo mibabaro hari ibyiringiro bafite? Ni gute abapfakazi n’imfubyi bashobora kugabanyirizwa imibabaro? Mbese, hari igihe icyo kibazo kizavanwaho burundu?

Ukuntu Bitabwagaho mu Buryo Bwuje Urukundo mu Bihe bya Bibiliya

Kuva kera, kwita ku byo abapfakazi n’imfubyi bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka byari ikintu cy’ingenzi mu bigize gahunda yo kuyoboka Imana. Mu gihe Abisirayeli babaga barimo basarura impeke zabo cyangwa imbuto zabo, ntibagombaga gutoragura izabaga zisigaye mu murima ngo bazihumbe. Bagombaga kuzisiga kugira ngo ‘umusuhuke w’umunyamahanga n’imfubyi n’umupfakazi’ bazihumbe (Gutegeka 24:19-21). Mu buryo busobanutse neza, Amategeko ya Mose yagiraga ati “ntihakagire umupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza.” (Kuva 22:21, 22, umurongo wa 22 n’uwa 23 muri Biblia Yera.) Abapfakazi n’imfubyi bavugwa muri Bibiliya bagereranya mu buryo bukwiriye abantu bakennye cyane kuruta abandi, kubera ko iyo umubyeyi w’umugabo yapfaga cyangwa ababyeyi bombi bagapfa, abagize uwo muryango bashoboraga gusigara bonyine kandi batagira epfo na ruguru. Umukurambere Yobu yagize ati “nakizaga umukene utaka, n’impfubyi na yo itagira gifasha.”—Yobu 29:12.

Mu minsi ya mbere y’itorero rya Gikristo, kwita ku bantu babaga bababaye kandi bakennye by’ukuri bitewe n’uko bapfushije ababyeyi cyangwa abagabo ni cyo kintu cyarangaga ugusenga k’ukuri. Kubera ko umwigishwa Yakobo yashishikazwaga cyane n’icyatuma bene abo bantu bamererwa neza, yaranditse ati “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”—Yakobo 1:27.

Uretse no kuba Yakobo yaravuzemo imfubyi n’abapfakazi, yanagaragaje ko yitaga mu buryo bwimbitse ku bandi bakennye kandi batagira epfo na ruguru (Yakobo 2:5, 6, 15, 16). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo na yo yagaragaje ko yazirikanaga abandi. Ubwo we na Barinaba boherezwaga aho bagombaga kubwiriza, mu mabwiriza bahawe hari harimo no ‘kwibuka abakene.’ Pawulo yashoboraga kuvuga abigiranye umutimanama ukeye ati “ibyo nari nsanzwe mfite umwete wo kubikora” (Abagalatiya 2:9, 10). Inkuru ivuga ibihereranye n’imirimo yakorwaga n’itorero rya Gikristo nyuma gato y’aho rishingiwe, iragira iti “nta mukene wababagamo . . . [Intumwa zabigabanyaga] abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye” (Ibyakozwe 4:34, 35). Koko rero, gahunda yashyizweho yo kwita ku mfubyi, ku bapfakazi no ku bakene muri Isirayeli ya kera yakurikizwaga no mu itorero rya Gikristo.

Birumvikana ko ubufasha bwatangwaga bwari buciriritse kandi bwatangwaga hakurikijwe ubushobozi buri torero ryabaga rifite. Amafaranga ntiyapfushwaga ubusa, kandi abantu bahabwaga ubufasha babaga babukeneye by’ukuri. Nta Mukristo wagombaga kungukirwa n’iyo gahunda atabikwiriye, kandi itorero ntiryagombaga kugerekwaho umutwaro utari ngombwa. Ibyo byagaragajwe neza mu mabwiriza Pawulo yatanze muri 1 Timoteyo 5:3-16. Aho ngaho tubona ko mu gihe umuntu w’umukene yabaga afite bene wabo bafite ubushobozi bwo kumufasha, ari bo bagombaga kwita kuri iyo nshingano. Abapfakazi b’abakene bagombaga kuba bujuje ibintu runaka byabaga bisabwa kugira ngo babone guhabwa ubufasha. Ibyo byose bigaragaza gahunda irangwa n’ubwenge Yehova akoresha mu kwita ku bakene. Nyamara kandi, binagaragaza ko hagomba kubaho gushyira mu gaciro kugira ngo hatagira umuntu wungukirwa bitari ngombwa n’ibyo bikorwa by’ineza biba bigaragajwe.—2 Abatesalonike 3:10-12.

Twite ku Mfubyi n’Abapfakazi Muri Iki Gihe

Amahame yakurikizwaga n’abagaragu b’Imana mu gihe cyahise ni yo akurikizwa mu matorero y’Abahamya ba Yehova mu bihereranye no kwita ku bari mu mibabaro hamwe no kubafasha. Urukundo rwa kivandimwe ni ikimenyetso kibaranga, nk’uko Yesu yabivuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Iyo hari bamwe bakennye cyangwa bakagerwaho n’impanuka kamere, ingaruka z’intambara cyangwa isubiranamo ry’abaturage, abandi bose basigaye bo mu bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bashishikazwa no gushakisha uburyo bwo kubafasha mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Reka turebe inkuru z’ibyabaye zo muri iki gihe zigaragaza ikirimo gikorwa mu bihereranye n’ibyo.

Pedro nta byinshi yibuka kuri nyina, wapfuye igihe yari amaze umwaka n’igice gusa avutse. Mu gihe Pedro yari afite imyaka itanu, se na we yarapfuye. Ubwo Pedro yari asigaranye na bakuru be gusa. Abahamya ba Yehova bari baratangiye kujya basura se, bityo Pedro na bakuru be bose batangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.

Pedro yagize ati “mu cyumweru cyakurikiyeho, twatangiye kujya mu materaniro. Uko twagendaga twifatanya n’abavandimwe, twiyumvishaga urukundo batugaragarizaga. Itorero ryambereye ahantu h’ubwugamo bitewe n’uko abavandimwe na bashiki bacu bangaragarije urukundo n’ubwuzu, nk’aho bari ababyeyi banjye.” Pedro avuga ko hari ubwo umwe mu basaza b’itorero yamutumiraga akamwakira iwe. Aho ni ho Pedro yifatanyaga n’abagize umuryango mu biganiro byabo no kwirangaza. Pedro watangiye kubwiriza ibyerekeranye n’ukwizera kwe afite imyaka 11 akabatizwa afite imyaka 15, yagize ati “ibyo ni ibintu numva nishimiye cyane iyo mbyibutse.” Bakuru be na bo bagize amajyambere nk’ayo ashimishije yo mu buryo bw’umwuka babifashijwemo n’abagize itorero.

Nanone, hari uwitwa David. We na mushiki we bavukanye ari impanga, bakaba baratereranywe mu gihe ababyeyi babo batandukanaga. Barezwe na nyirakuru hamwe na sekuru, bafatanyije na nyina wabo. David yagize ati “mu gihe twari tumaze kuba bakuru kandi tumaze kubona imimerere twari turimo, twatangiye kujya twumva nta mutekano dufite kandi tukumva dufite agahinda. Twumvaga dukeneye ikintu twakwishingikirizaho. Masenge yaje kuba umwe mu Bahamya ba Yehova, bityo bituma twigishwa ukuri kwa Bibiliya. Abavandimwe batugaragarizaga urukundo n’ubucuti. Baradukundaga cyane kandi bakadutera inkunga yo kugira intego twishyiriraho no gukomeza gukorera Yehova. Mu gihe nari mfite imyaka icumi, umukozi w’imirimo yajyaga aza kumfata tukajyana mu murimo wo kubwiriza. Undi muvandimwe yajyaga anyishyurira ibyo nabaga nkeneye byose mu gihe twabaga tugiye mu makoraniro. Umuvandimwe umwe yajyaga anamfasha kugira ngo ngire impano ntanga mu Nzu y’Ubwami.”

David yabatijwe afite imyaka 17, maze nyuma y’aho aza gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Megizike. Ndetse n’ubu agira ati “hari abasaza benshi bagira uruhare rukomeye mu kunyigisha kandi bakampa inama z’ingirakamaro. Muri ubwo buryo ndimo ndanesha ibyiyumvo byo kubura umutekano no kumva ndi jyenyine.”

Abel we, akaba ari umusaza mu itorero ryo muri Megizike aho usanga hari abapfakazi benshi bakeneye ubufasha, yagize ati “nzi neza rwose ko ubufasha abapfakazi bakeneye cyane ari ugushyigikirwa mu buryo bw’ibyiyumvo. Rimwe na rimwe hari ubwo biheba cyane; bumva bafite irungu. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi cyane ko tubashyigikira, tukabatega amatwi. Twebwe [abasaza b’itorero] tubasura kenshi. Ni iby’ingenzi gufata igihe cyo kwita ku bibazo byabo. Ibyo bigira uruhare mu gutuma bumva bahumurijwe mu buryo bw’umwuka.” Icyakora, hari ubwo rimwe na rimwe baba bakeneye no guhabwa ubufasha bw’amafaranga. Mu gihe gishize Abel yigeze kuvuga ati “ubu turimo turubakira inzu mushiki wacu w’umupfakazi. Rimwe na rimwe ku wa Gatandatu no mu mibyizi nyuma ya saa sita tujya gukora ku nzu ye.”

Hari undi musaza w’itorero werekeje ku byo yiboneye we ubwe mu gihe yafashaga imfubyi n’abapfakazi, agira ati “ntekereza ko imfubyi ari zo zikeneye mu buryo bwimbitse kugaragarizwa urukundo rwa Gikristo kuruta uko bimeze ku bapfakazi. Naje kubona ko ari bo bashobora kumva batereranywe cyane kuruta abana hamwe n’ingimbi n’abangavu bafite ababyeyi babo bombi. Bakeneye kugaragarizwa urukundo rwa kivandimwe kenshi. Ni byiza gushaka aho baherereye nyuma y’amateraniro kugira ngo tumenye uko bameze. Hari umuvandimwe washatse wari warapfushije ababyeyi be akiri muto. Buri gihe iyo turi ku materaniro musuhuzanya igishyuhirane, kandi iyo ambonye arampobera. Ibyo bituma imirunga y’urukundo rwa kivandimwe irushaho gukomera.”

Yehova “Azakiza Umukene”

Kwiringira Yehova ni cyo kintu cy’ibanze gishobora gufasha abapfakazi n’imfubyi guhangana n’imimerere yabo. Ku bimwerekeyeho, dusoma ngo “Uwiteka ni we urinda abasuhuke; aramira impfubyi n’umupfakazi” (Zaburi 146:9). Umuti nyakuri w’ibibazo nk’ibyo uzaboneka binyuriye gusa ku Bwami bw’Imana buzaba buyobowe na Yesu Kristo. Umwanditsi wa Zaburi yasobanuye mu buryo bw’ubuhanuzi ibyerekeye ubwo butegetsi bwa Mesiya, arandika ati “azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza.”—Zaburi 72:12, 13.

Uko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu rigenda rirushaho kwegereza, nta gushidikanya ko imihangayiko igera ku Bakristo muri rusange izagenda irushaho kwiyongera (Matayo 24:9-13). Ni ngombwa ko Abakristo bitanaho buri munsi kandi ‘bagakundana urukundo rwinshi’ (1 Petero 4:7-10). Abagabo b’Abakristo, cyane cyane abasaza, bagomba kwita ku mfubyi kandi bakazigirira impuhwe. Kandi abagore bakuze bo mu itorero bashobora gushyigikira rwose abapfakazi kandi bakababera isoko y’ihumure (Tito 2:3-5). Mu by’ukuri, buri wese ashobora gutanga inkunga ye binyuriye mu kugaragaza abishishikariye ko yita ku bandi bababara.

Iyo Abakristo b’ukuri ‘babonye mwene se akennye, ntibamukingira imbabazi zabo.’ Bazi neza ko bagomba kwitondera inama yatanzwe n’intumwa Yohana igira iti “bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri” (1 Yohana 3:17, 18). Bityo, nimucyo tujye ‘dusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.’—Yakobo 1:27.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]

“Twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.” 1 Yohana 3:18

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abakristo b’ukuri bita ku mfubyi no ku bapfakazi, mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo