Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukeneye ubufasha kugira ngo dusobanukirwe Bibiliya

Dukeneye ubufasha kugira ngo dusobanukirwe Bibiliya

Dukeneye ubufasha kugira ngo dusobanukirwe Bibiliya

BIBILIYA ni igitabo giteye ukwacyo. Abanditsi bayo bemeza ko bahumekewe n’Imana, kandi ibikubiyemo bitanga igihamya cyuzuye cy’uko ibyo bavuga ari ukuri (2 Timoteyo 3:16). Mu bintu binyuranye bikubiye muri Bibiliya, harimo kuba igaragaza aho twaturutse, impamvu turiho, n’aho tugana. Nta gushidikanya rwose ko ari igitabo dukwiriye gusuzuma!

Birashoboka ko waba waragerageje gusoma Bibiliya, ariko ukaza gusanga kuyisobanukirwa bigoye. Wenda ntuzi aho washakira ibisubizo by’ibibazo wibaza. Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine. Ikibazo cyawe kimeze nk’icy’umuntu wabayeho mu kinyejana cya mbere. Yari ku rugendo mu igare rye avuye i Yerusalemu agana mu gihugu cye kavukire cya Etiyopiya. Uwo mutegetsi mukuru w’Umunyetiyopiya yasomaga aranguruye ijwi mu gitabo cy’ubuhanuzi bwa Bibiliya cya Yesaya, cyari cyaranditswe mu myaka isaga magana arindwi mbere y’aho.

Mu buryo butunguranye, yashuhujwe n’umugabo waje yiruka kuri iryo gare rye. Uwo mugabo yari Filipo, umwigishwa wa Yesu, kandi yabajije uwo Munyetiyopiya ati “ibyo usoma ibyo urabyumva?” Umunyetiyopiya yaramushubije ati “nabibasha nte, ntabonye ubinsobanurira?” Hanyuma yasabye Filipo ko yakurira mu igare. Filipo yamusobanuriye icyo uwo murongo uwo mugabo yari arimo asoma washakaga kuvuga, maze akomeza “amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.”—Ibyakozwe 8:30-35.

Nk’uko Filipo yafashije uwo Munyetiyopiya gusobanukirwa Ijambo ry’Imana kera cyane, Abahamya ba Yehova bafasha abantu gusobanukirwa Bibiliya muri iki gihe. Nawe bakwishimira kugufasha. Ubusanzwe, birushaho kuba byiza iyo umuntu yize Bibiliya kuri gahunda, agahera ku nyigisho z’ibanze zo mu Byanditswe (Abaheburayo 6:1). Mu gihe ugenda utera imbere, uzashobora kurya ibyo intumwa Pawulo yise “ibyokurya bikomeye”—ni ukuvuga ukuri kw’ibintu byimbitse (Abaheburayo 5:14). N’ubwo ari Bibiliya uba wiga, ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora kugufasha kubona aho imirongo ya Bibiliya ivuga ku bintu binyuranye iherereye, bikagufasha no kuyisobanukirwa.

Ubusanzwe, icyigisho gishobora gushyirwa ku isaha n’ahantu bikunogeye. Ndetse hari bamwe bigira kuri telefoni. Icyo cyigisho ntikimeze nko gusubira ku ishuri; ni gahunda yawe bwite, ihuza n’imimerere yawe bwite, hakubiyemo n’aho wakuriye n’amashuri wize. Si ngombwa ko wishyura icyo cyigisho cya Bibiliya uyoborerwa (Matayo 10:8). Nta bizamini uzahabwa kandi nta n’ubwo uzumva ubujijwe amahwemo. Ibibazo ufite bizasubizwa, kandi uziga ukuntu wagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana. Ariko se, kuki ugomba kwiga Bibiliya? Suzuma impamvu zimwe na zimwe zituma icyigisho cya Bibiliya gishobora gutuma urushaho kugira ibyishimo mu mibereho yawe.