Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibiti bihangana n’imimerere igoranye igihe kirekire

Ibiti bihangana n’imimerere igoranye igihe kirekire

Ibiti bihangana n’imimerere igoranye igihe kirekire

Ushobora kubona ko ku rukingu hasa n’aho atari ikibanza cyiza wakubakamo inzu yawe, cyane cyane iyo urwo rukingu ruri hejuru mu misozi. Ariko kandi, n’ubwo bigaragara nk’aho hadakwiriye, ibiti bimwe na bimwe byo mu misozi miremire usanga bifata muri ibyo bihanamanga bigakomera, bigahangana n’ubukonje bumeze nka barafu yo mu gihe cy’imbeho kandi bikihanganira amapfa yo mu cyi.

UBUSANZWE, ibyo biti bimera ahantu habi ntibiba ari binini cyane nka bigenzi byabyo byo mu kabande. Ibihimba byabyo bishobora kuba byuzuye amasubyo kandi byigoronzoye, kandi imikurire yabyo iba yarazahaye mu buryo bugaragara. Ibihe bimeze nabi n’ubutaka bw’agasi bikuriramo, ni byo bibiha isura bikanabikonorera.

Kubera ko ibyo biti byihanganira imimerere mibi cyane yo ku isi, ushobora gutekereza ko bibaho igihe gito. Ariko kandi, bibaho igihe kirekire cyane. Hari bamwe bavuga ko igiti cyitiriwe Metusela, kikaba ari icyo mu bwoko bwa pinusi, gikurira ku butumburuke bwa metero 3.000 mu misozi ya barafu yo muri Kaliforuniya yitwa White Mountains, kimaze imyaka 4.700. Igitabo Le livre Guinness des records 1997 kivuga ko icyo giti ari cyo kimaze imyaka myinshi mu biti byose byo kuri uyu mubumbe. Edmund Schulman wakoze ubushakashatsi kuri ibyo biti bya kera yagize ati “icyo giti cyo mu bwoko bwa pinusi . . . gisa n’aho gikomeza kubaho bitewe n’imimerere mibi kinyuramo. Ibiti byose [byo mu bwoko bwa pinusi] bikuru byo mu misozi ya White Mountains ubisanga ku butumburuke bwa metero zigera hafi ku 3.000 muri ubwo butayu bukakaye bw’ibiharabuge.” Nanone kandi, Schulman yavumbuye ko ibindi biti bya pinusi bimaze imyaka myinshi na byo bikurira mu mimerere ikabije kuba mibi.

N’ubwo bigomba guhangana n’izo ngorane, ibyo biti by’intangarugero mu byo guhangana n’imimerere bibonera inyungu zose mu bintu bibiri bibiranga. Kuba byibera byonyine, aho usanga ibyatsi ari mbarwa, bibirinda inkongi y’umuriro yibasira amashyamba, ikaba ari na ko kaga gakomeye cyane mu bintu byibasira ibiti bishaje. Icya kabiri, ni uko imizi yabyo ituma bifata muri ibyo bihanamanga bigakomera cyane ku buryo umutingito wonyine ari wo ushobora kubirandura.

Muri Bibiliya, abagaragu bizerwa b’Imana bagereranywa n’ibiti (Zaburi 1:1-3; Yeremiya 17:7, 8). Na bo bashobora guhangana n’ingorane bitewe n’imimerere barimo. Ibitotezo, ubuzima bwazahaye cyangwa ubukene bukabije bishobora kugerageza ukwizera kwabo mu buryo bukabije, cyane cyane iyo ibigeragezo nk’ibyo bikomeje bikamara imyaka n’indi. Ariko kandi, Umuremyi wabo, we waremye ibiti bihangana n’ingorane mu buryo bwiza cyane, yizeza abamusenga ko azabashyigikira. Bibiliya isezeranya abakomeza gushikama igira iti ‘azabakomeza, abongerere imbaraga.’—1 Petero 5:9, 10.

‘Gukomeza gushikama, kutadohoka cyangwa kutarambirwa’ ni cyo gitekerezo cyumvikana mu nshinga y’Ikigiriki ikunze guhindurwamo “kwihangana” muri Bibiliya. Kimwe n’ibiti byo mu misozi miremire, kugira imizi myiza ni ryo banga ryo kwihangana. Ku birebana n’Abakristo, bagomba gushora imizi muri Yesu Kristo batajegajega kugira ngo bahagarare bashikamye. Pawulo yaranditse ati “nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, mushōreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.”—Abakolosayi 2:6, 7.

Pawulo yari asobanukiwe akamaro ko kugira imizi ikomeye yo mu buryo bw’umwuka. Na we ubwe yari ahanganye n’ “ihwa ryo mu mubiri” (NW ), kandi mu gihe cy’umurimo we yihanganiye ibitotezo bikaze (2 Abakorinto 11:23-27; 12:7). Ariko kandi, yaje kwibonera ko binyuriye ku mbaraga z’Imana yashoboraga gukomeza kwihangana. Yagize ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga.’—Abafilipi 4:13.

Nk’uko urugero rw’ibyabaye kuri Pawulo rubigaragaza, kugira ngo Abakristo bashobore kwihangana ntibituruka ku kuba bari mu mimerere myiza. Kimwe n’ibiti byo mu misozi miremire bimara ibinyejana byinshi bihanganye n’imimerere mibi, dushobora gukomeza gushikama mu byo kwizera niba dushoye imizi muri Kristo kandi tukishingikiriza ku mbaraga Imana itanga. Byongeye kandi, nitwihangana tukageza ku mperuka, dufite ibyiringiro byo kuzibonera isohozwa ry’irindi sezerano ry’Imana rivuga ko abantu b’Imana “bazamara imyaka nk’ibiti.”—Yesaya 65:22; Matayo 24:13.